Mika
3 Nuko ndavuga nti: “Nimutege amatwi mwa bayobozi b’abakomoka kuri Yakobo mwe,
Namwe bakuru b’Abisirayeli.+
Ese ntimwagombye kuba musobanukiwe ibikwiriye ibyo ari byo?
2 Mwanga ibyiza+ mugakunda ibibi.+
Muvana* uruhu ku bantu banjye, mugakura n’inyama ku magufwa yabo.+
3 Nanone murya inyama z’abantu banjye,+
Mukabakuraho uruhu,
Mukamenagura amagufwa yabo kandi mukayajanjagura,+
Akamera nk’ayo gushyira mu nkono, cyangwa nk’inyama zo gushyira mu cyungo.
4 Dore igihe kizagera mutabaze Yehova,
Ariko ntazabasubiza.
5 Ibi ni byo Yehova avuga ku birebana n’abahanuzi bayobya abantu banjye:+
6 ‘Muzaba mu mwijima+ kandi ntimuzongera kugira icyo mwerekwa.+
Ntimuzabona umucyo, kandi nta wuzongera guhanura.
Izuba rizarengera ku bahanuzi,
Kandi amanywa azabahindukira ijoro.+
7 Abantu berekwa bazakorwa n’isoni,+
Kandi abavuga ibizaba bazashoberwa.
Bose bazapfuka umunwa,
Bitewe n’isoni kuko Imana itazabasubiza.’”
8 Naho njye nzuzura imbaraga ziturutse ku mwuka wera wa Yehova,
Ngire ubutabera n’ubutwari,
Kugira ngo menyeshe abakomoka kuri Yakobo ukuntu bigometse, n’Abisirayeli mbamenyeshe icyaha cyabo.
9 Nimutege amatwi ibi mwa bayobozi b’abakomoka kuri Yakobo mwe,
Namwe bakuru b’Abisirayeli,+
10 Mwica abantu kugira ngo mwubake Siyoni, mugakora n’ibikorwa bibi kugira ngo mwubake Yerusalemu.+
11 Abayobozi baho baca imanza ari uko bahawe ruswa,+
Abatambyi baho bakigisha ari uko bahawe ibihembo.+
Abahanuzi baho bahanura ibizaba ari uko bahawe amafaranga.+
Nyamara bavuga ko bishingikiriza kuri Yehova bagira bati:
12 Ni cyo gituma Siyoni izahingwa nk’umurima,
Ari mwe izize.