Zekariya
3 Nuko Imana inyereka Yosuwa+ umutambyi mukuru, ahagaze imbere y’umumarayika wa Yehova, Satani+ ahagaze iburyo bwa Yosuwa kugira ngo amurwanye. 2 Umumarayika wa Yehova abwira Satani ati: “Yehova agucyahe Satani we!+ Yehova wahisemo Yerusalemu+ agucyahe! Ese Yosuwa ntameze nk’urukwi rwakuwe mu muriro?”
3 Icyo gihe Yosuwa yari yambaye imyenda isa nabi cyane ahagaze imbere y’umumarayika. 4 Uwo mumarayika abwira abari bamuhagaze imbere ati: “Nimumwambure iyo myenda isa nabi cyane.” Hanyuma aravuga ati: “Dore naguhanaguyeho ibyaha byawe kandi ugiye kwambikwa imyenda myiza.”*+
5 Nuko ndavuga nti: “Nimumwambike igitambaro kizingirwa ku mutwe gisa neza.”+ Hanyuma bamwambika igitambaro kizingirwa ku mutwe gisa neza, bamwambika n’imyenda. Umumarayika wa Yehova yari ahagaze aho. 6 Umumarayika wa Yehova abwira Yosuwa ati: 7 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nunyumvira, ugakurikiza amategeko yanjye, ni wowe uzacira imanza abantu banjye kandi wite ku nzu yanjye.*+ Nzakwemerera kujya uza aho ndi, kimwe n’aba bantu bahagaze aha.’
8 “‘Yosuwa wa mutambyi mukuru we! Tega amatwi, wowe na bagenzi bawe bicaye imbere yawe, kuko abo bagabo ari ikimenyetso kigaragaza ibizaba mu gihe kizaza. Dore ngiye kuzana umugaragu wanjye+ witwa Mushibu.+ 9 Reba ibuye nshyize imbere ya Yosuwa. Kuri iryo buye hariho amaso arindwi. Ngiye kurishushanyaho ku buryo ibishushanyo biriho bidashobora gusibangana,’ ni ko Yehova nyiri ingabo avuze, ‘kandi nzahanagura ibyaha by’icyo gihugu mu munsi umwe.’+
10 “‘Kuri uwo munsi, muzatumirana mwicare munsi y’imizabibu no munsi y’ibiti by’imitini.’”+ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.