Igitabo cya kabiri cya Samweli
19 Nyuma yaho babwira Yowabu bati: “Umwami arimo ararira cyane kubera ko Abusalomu yapfuye.”+ 2 Nuko uwo munsi ibyishimo byo gutsinda kw’izo ngabo bihinduka akababaro, kuko zumvise bavuga bati: “Umwami yababajwe n’umuhungu we.” 3 Uwo munsi ingabo zisubira mu mujyi zicecetse cyane,+ zimeze nk’ingabo zifite isoni kuko zahunze urugamba. 4 Nuko umwami yitwikira mu maso, akomeza kurira cyane avuga ati: “Ayi wee, mwana wanjye Abusalomu! Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye!”+
5 Hanyuma Yowabu yinjira mu nzu asanga umwami, aramubwira ati: “Uyu munsi wakojeje isoni abagaragu bawe bose kandi ari bo bakurokoye, wowe n’abahungu bawe,+ abakobwa bawe,+ abagore bawe n’inshoreke zawe.+ 6 Ukunda abakwanga ukanga abagukunda. Uyu munsi wagaragaje ko abakuru b’ingabo n’abagaragu bawe nta cyo bavuze. Ubu menye ko icyari kukubera cyiza ari uko Abusalomu yari kuba akiri muzima, naho twe twese tukaba twapfuye. 7 None rero haguruka usohoke, uhumurize* abagaragu bawe. Ndahiye Yehova ko nudasohoka nta muntu n’umwe uri bugumane nawe iri joro. Ibyo bizakubera bibi kurusha ibintu byose wahuye na byo kuva ukiri muto kugeza ubu.” 8 Hanyuma umwami arahaguruka yicara mu marembo y’umujyi. Babwira ingabo zose bati: “Umwami yicaye mu marembo.” Nuko ingabo zose ziza imbere y’umwami.
Ariko Abisirayeli bo bari bahunze, buri wese ajya iwe.+ 9 Abantu bose bo mu miryango yose ya Isirayeli bajya impaka bati: “Umwami ni we wadukijije abanzi bacu,+ adukiza n’Abafilisitiya. Ariko ubu yahunze igihugu, kubera Abusalomu.+ 10 Abusalomu twasutseho amavuta ngo adutegeke+ na we yapfiriye ku rugamba.+ None se, ko nta cyo mukora ngo mugarure umwami?”
11 Umwami Dawidi atuma kuri Sadoki+ na Abiyatari+ b’abatambyi ati: “Mubwire abayobozi b’u Buyuda+ muti: ‘kuki mugiye kugarura umwami mu rugo rwe muri aba nyuma kandi ibyo Abisirayeli bose bavuze byarageze ku mwami aho ari? 12 Muri abavandimwe banjye; muri bene wacu.* None kuki mugiye kugarura umwami muri aba nyuma?’ 13 Nanone mubwire Amasa+ muti: ‘ese nturi mwene wacu? Imana izampane bikomeye, nintakugira umugaba w’ingabo ngo usimbure Yowabu uhereye uyu munsi.’”+
14 Uko ni ko Dawidi yabashije kwemeza abo mu muryango wa Yuda bose, ku buryo bose bemeranyije kumwoherereza ubutumwa buvuga ngo: “Garuka wowe n’abagaragu bawe bose.”
15 Umwami aragaruka agera kuri Yorodani. Abo mu Buyuda na bo bajya i Gilugali+ kugira ngo bamwakire kandi bamuherekeze yambuke Yorodani. 16 Shimeyi+ w’i Bahurimu, umuhungu wa Gera wo mu muryango wa Benyamini, amanuka yihuta ajyana n’Abayuda kwakira Umwami Dawidi. 17 Yari kumwe n’abagabo 1.000 bakomoka mu muryango wa Benyamini kandi Siba+ umugaragu wo mu rugo rwa Sawuli n’abahungu be 15 n’abagaragu be 20 na bo barihuse bagera kuri Yorodani mbere y’umwami. 18 Arambuka* kugira ngo yambutse abo mu rugo rw’umwami kandi amukorere icyo yifuza cyose. Naho Shimeyi umuhungu wa Gera apfukamira umwami igihe yari agiye kwambuka Yorodani. 19 Aramubwira ati: “Mwami databuja ntukomeze kumbaraho icyaha kandi ntiwibuke ibibi njye umugaragu wawe+ nakoze ku munsi wavaga i Yerusalemu. Mwami, ntukomeze kubitekerezaho 20 kuko njye umugaragu wawe nzi neza ko nagukoshereje. Ni yo mpamvu uyu munsi naje imbere y’abakomoka kuri Yozefu bose, nzanywe no kukwakira mwami databuja.”
21 Abishayi+ umuhungu wa Seruya+ ahita avuga ati: “Ese Shimeyi ntiyagombye kwicwa kuko yatutse uwo Yehova yasutseho amavuta?”+ 22 Ariko Dawidi aravuga ati: “Mwa bahungu ba Seruya mwe,+ kuki mushaka kwivanga muri iki kibazo, mugakora ibyo ntashaka? Ese uyu munsi hari umuntu ukwiriye kwicwa muri Isirayeli? Uyu munsi nongeye kuba umwami wa Isirayeli. Ese mwibwira ko ntabizi?” 23 Umwami abwira Shimeyi ati: “Nturi bupfe.” Nuko umwami arabimurahirira.+
24 Mefibosheti+ umwuzukuru wa Sawuli na we aramanuka aza kwakira umwami. Ntiyari yarigeze akaraba ibirenge cyangwa ngo yogoshe ubwanwa bwo hejuru y’umunwa, cyangwa ngo amese imyenda ye uhereye igihe umwami yagendeye, kugeza kuri uwo munsi yari agarutse amahoro. 25 Igihe yari aje* i Yerusalemu kwakira umwami, umwami yaramubajije ati: “Mefiboshe, kuki utaje ngo tujyane?” 26 Aramusubiza ati: “Mwami databuja, umugaragu wanjye+ ni we wambeshye. Kubera ko njye umugaragu wawe namugaye, nari navuze nti: ‘nimuntegurire indogobe muyishyireho ibyo kwicaraho njyane n’umwami.’+ 27 Ariko mwami databuja, umugaragu wanjye yarambeshyeye.+ Icyakora mwami databuja, umeze nk’umumarayika w’Imana y’ukuri. None ukore icyo ubona ko gikwiriye. 28 Mwami databuja wagombye kuba warishe abo mu rugo rwa papa bose, ariko wanshyize mu barira ku meza yawe.+ None se ubwo mfite uburenganzira bwo kugira ikindi kintu nsaba umwami?”
29 Ariko umwami aramubwira ati: “Kuki ukomeza kuvuga ayo magambo yose? Nafashe umwanzuro ko wowe na Siba mugabana amasambu.”+ 30 Mefibosheti abwira umwami ati: “Mwami databuja, nashaka ayajyane yose ubwo ugarutse mu rugo rwawe amahoro.”
31 Nuko Barizilayi+ w’i Gileyadi aramanuka ava i Rogelimu kugira ngo aherekeze umwami amugeze kuri Yorodani. 32 Barizilayi yari ashaje cyane, afite imyaka 80. Ni we wari warahaye umwami ibyokurya igihe yari i Mahanayimu,+ kuko yari umukire cyane. 33 Umwami abwira Barizilayi ati: “Ngwino twambukane tujyane i Yerusalemu, ujye urira ku meza yanjye.”+ 34 Ariko Barizilayi abwira umwami ati: “Ubu se nsigaje iminsi ingahe yo kubaho ku buryo najyana n’umwami i Yerusalemu? 35 Dore ubu mfite imyaka 80.+ Ese ndacyamenya gutandukanya icyiza n’ikibi? Ese ugira ngo njye umugaragu wawe ndacyaryoherwa n’ibyokurya n’ibyokunywa cyangwa ngo numve indirimbo y’abahungu n’abakobwa?+ None databuja, kuki njye umugaragu wawe nakomeza kukurushya? 36 Mwami, kuba njye umugaragu wawe nashoboye kuguherekeza nkakugeza kuri Yorodani birampagije. Si ngombwa ko ugira ikindi umpa. 37 Ndakwinginze, reka njye umugaragu wawe nisubirireyo, nzapfire mu mujyi w’iwacu hafi y’aho bashyinguye ababyeyi banjye.+ Ariko dore umugaragu wawe Kimuhamu.+ Mwami databuja, niyambukane nawe uzamukorere ibyo ubona ko bikwiriye.”
38 Nuko umwami aravuga ati: “Kimuhamu arambukana nanjye kandi nzamukorera ibyo ubona ko bikwiriye. Ibyo uzansaba kugukorera byose nzabikora.” 39 Abantu bose batangira kwambuka Yorodani. Umwami agiye kwambuka, asoma Barizilayi+ kandi amusabira umugisha. Nuko Barizilayi asubira iwe. 40 Umwami yambutse ajya i Gilugali,+ Kimuhamu yambukana na we. Abantu b’i Buyuda bose na kimwe cya kabiri cy’Abisirayeli bambutsa umwami.+
41 Nuko Abisirayeli bose basanga umwami baramubwira bati: “Kuki abavandimwe bacu bo mu muryango wa Yuda batatubwiye bakaza bonyine, bakakwambutsa Yorodani n’abo mu rugo rwawe bose n’ingabo zawe zose?”+ 42 Abayuda bose basubiza Abisirayeli bati: “Ni uko umwami ari mwene wacu.+ None se kuki ibyo byabarakaza? Hari iby’umwami twariye cyangwa hari indi mpano yaduhaye?”
43 Icyakora Abisirayeli basubiza abo mu muryango wa Yuda bati: “Turi imiryango 10. Ubwo rero dufite uburenganzira kuri Dawidi kubarusha. None se kuki mwadusuzuguye? Ese si twe twagombaga kujya kugarura umwami turi aba mbere?” Ariko abo mu muryango wa Yuda batsinda* Abisirayeli muri izo mpaka.