ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri 2 Samweli

      • Dawidi asambana na Batisheba (1-13)

      • Dawidi acura umugambi wo kwicisha Uriya (14-25)

      • Dawidi agira Batisheba umugore we (26, 27)

2 Samweli 11:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga igihe cy’imbeho kirangiye. Ni mu kwezi kwa 3 cyangwa ukwa 4. Reba Umugereka wa B15.

Impuzamirongo

  • +2Sm 12:26
  • +1Ng 20:1

2 Samweli 11:3

Impuzamirongo

  • +2Sm 12:24; 1Bm 1:11
  • +1Ng 3:5, 9
  • +2Sm 23:8, 39; 1Bm 15:5
  • +Int 10:15; Gut 20:17

2 Samweli 11:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ashobora kuba yari avuye mu mihango.

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:14, 17
  • +Lew 18:20; 20:10; Img 6:32; Heb 13:4
  • +Lew 12:2; 15:19; 18:19

2 Samweli 11:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “woge ibirenge.”

  • *

    Cyangwa “ibyokurya by’umwami.” Ni ukuvuga ibyokurya umuntu yakirizaga umushyitsi yubashye.

2 Samweli 11:11

Impuzamirongo

  • +2Sm 6:17; 7:2
  • +Lew 15:16; 1Sm 21:5

2 Samweli 11:15

Impuzamirongo

  • +Zb 51:14; Img 3:29

2 Samweli 11:17

Impuzamirongo

  • +2Sm 12:9

2 Samweli 11:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni we Yerubayali cyangwa Gideyoni. Reba Abc 6:32.

  • *

    Ni ibuye bakoreshaga basya ibinyampeke.

Impuzamirongo

  • +Abc 9:50-53
  • +Abc 6:32; 7:1

2 Samweli 11:24

Impuzamirongo

  • +2Sm 11:17

2 Samweli 11:25

Impuzamirongo

  • +2Sm 12:26

2 Samweli 11:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “byari bibi mu maso ya Yehova.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 5:13; 12:9
  • +Int 39:7-9; 1Bm 15:5; Zb 5:6; 11:4; Heb 13:4

Byose

2 Sam. 11:12Sm 12:26
2 Sam. 11:11Ng 20:1
2 Sam. 11:32Sm 12:24; 1Bm 1:11
2 Sam. 11:31Ng 3:5, 9
2 Sam. 11:32Sm 23:8, 39; 1Bm 15:5
2 Sam. 11:3Int 10:15; Gut 20:17
2 Sam. 11:4Kuva 20:14, 17
2 Sam. 11:4Lew 18:20; 20:10; Img 6:32; Heb 13:4
2 Sam. 11:4Lew 12:2; 15:19; 18:19
2 Sam. 11:112Sm 6:17; 7:2
2 Sam. 11:11Lew 15:16; 1Sm 21:5
2 Sam. 11:15Zb 51:14; Img 3:29
2 Sam. 11:172Sm 12:9
2 Sam. 11:21Abc 9:50-53
2 Sam. 11:21Abc 6:32; 7:1
2 Sam. 11:242Sm 11:17
2 Sam. 11:252Sm 12:26
2 Sam. 11:272Sm 5:13; 12:9
2 Sam. 11:27Int 39:7-9; 1Bm 15:5; Zb 5:6; 11:4; Heb 13:4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Samweli 11:1-27

Igitabo cya kabiri cya Samweli

11 Mu ntangiriro z’umwaka,* ni ukuvuga igihe abami bajyaga ku rugamba, Dawidi yohereje Yowabu n’abagaragu be n’ingabo zose z’Abisirayeli ku rugamba, kugira ngo barimbure Abamoni kandi bagote i Raba,+ ariko we yigumira i Yerusalemu.+

2 Igihe kimwe ari nimugoroba, Dawidi yarabyutse ajya gutembera hejuru y’inzu ye. Akiri aho hejuru y’inzu, yabonye umugore wari urimo gukaraba kandi uwo mugore yari mwiza cyane. 3 Dawidi yohereza umuntu wo kubaririza iby’uwo mugore maze uwo muntu aramubwira ati: “Uriya ni Batisheba+ umukobwa wa Eliyamu,+ umugore wa Uriya+ w’Umuheti.”+ 4 Hanyuma Dawidi yohereza abantu bo kumuzana.+ Nuko aza iwe maze Dawidi aryamana na we.+ Ibyo byabaye igihe Batisheba yari arimo yiyeza.*+ Nyuma yaho Batisheba asubira iwe.

5 Uwo mugore aratwita. Hanyuma atuma kuri Dawidi, aramubwira ati: “Ndatwite.” 6 Dawidi abyumvise atuma kuri Yowabu ati: “Nyoherereza Uriya w’Umuheti.” Yowabu yohereza Uriya kwa Dawidi. 7 Uriya ahageze, Dawidi amubaza amakuru ya Yowabu, amakuru y’ingabo n’uko byari bimeze ku rugamba. 8 Nuko Dawidi abwira Uriya ati: “Manuka ujye iwawe, uruhuke.”* Uriya amaze kuva mu nzu y’umwami, umwami yohereza abantu bo kumushyira impano.* 9 Icyakora Uriya yiryamira ku muryango w’inzu y’umwami hamwe n’abandi bagaragu ba Dawidi, ntiyamanuka ngo ajye iwe. 10 Babwira Dawidi bati: “Uriya ntiyigeze ajya iwe.” Dawidi abaza Uriya ati: “Ese ntuvuye ku rugendo? Kuki utamanutse ngo ujye iwawe?” 11 Uriya asubiza Dawidi ati: “Isirayeli na Yuda bari mu mahema hamwe n’Isanduku+ kandi databuja Yowabu n’abagaragu bawe na bo bari mu mahema, none nanjye ngo ninjye iwanjye ndye, nywe kandi ndyamane n’umugore wanjye?+ Nkubwije ukuri ko ntashobora gukora ibintu nk’ibyo!”

12 Dawidi abwira Uriya ati: “Uyu munsi na bwo guma hano, ejo nzagusezerera ugende.” Nuko uwo munsi n’uwukurikiye Uriya aguma i Yerusalemu. 13 Dawidi amutumaho ngo aze basangire ibyokurya n’ibyokunywa, atuma asinda. Ariko bigeze nimugoroba Uriya arasohoka ajya kurara hamwe n’abagaragu b’Umwami, ntiyamanuka ngo ajye iwe. 14 Mu gitondo Dawidi yandika urwandiko aruha Uriya ngo arushyire Yowabu. 15 Muri urwo rwandiko yandikamo ati: “Mushyire Uriya imbere, aho urugamba rukomeye, hanyuma mwe musubire inyuma kugira ngo bamurase apfe.”+

16 Yowabu yari amaze igihe yitegereza uwo mujyi, ku buryo yari azi aho abarwanyi b’intwari b’Abamoni bari, aba ari ho ashyira Uriya. 17 Abo muri uwo mujyi basohotse baje kurwana na Yowabu, bamwe mu bagaragu ba Dawidi, ni ukuvuga ingabo ze, barapfa na Uriya w’Umuheti arapfa.+ 18 Yowabu yohereza umuntu wo kubwira Dawidi ibyabereye ku rugamba byose. 19 Abwira uwo muntu ati: “Numara kubwira umwami ibyabereye ku rugamba byose, 20 ashobora kurakara akakubwira ati: ‘kuki mwagiye kurwanira hafi y’umujyi? Mwari muyobewe ko bashobora kubarasa bari hejuru y’inkuta? 21 Ni nde wishe Abimeleki+ umuhungu wa Yerubesheti?*+ Si umugore wamuteye ingasire* ari hejuru y’urukuta agahita apfa, agapfira i Tebesi? None kuki mwegereye urukuta cyane?’ Uhite umubwira uti: ‘umugaragu wawe Uriya w’Umuheti na we yapfuye.’”

22 Uwo muntu aragenda abwira Dawidi ibyo Yowabu yari yamutumye byose. 23 Abwira Dawidi ati: “Ingabo zo muri uwo mujyi zaturushije imbaraga zirasohoka, zidusanga aho twari turi. Ariko twazisubije inyuma, tuzigeza ku irembo ry’umujyi. 24 Mwami, bakomeje kuturasa bari hejuru y’inkuta, nuko bamwe mu bagaragu bawe barapfa kandi n’umugaragu wawe Uriya w’Umuheti yarapfuye.”+ 25 Dawidi amaze kumva ayo magambo abwira uwo muntu ati: “Ubwire Yowabu uti: ‘ibyo ntibiguhangayikishe, kuko ku rugamba hatabura abapfa. Komeza urwanye uwo mujyi uwurimbure!’+ Nawe kandi umutere inkunga.”

26 Umugore wa Uriya yumvise ko umugabo we yapfuye, atangira kumuririra. 27 Igihe cyo kumuririra kikirangira, Dawidi amutumaho bamuzana iwe mu rugo, amugira umugore we,+ babyarana umwana w’umuhungu. Ariko ibyo Dawidi yari yakoze bibabaza Yehova cyane.*+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze