ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 12
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Shishaki atera Yerusalemu (1-12)

      • Iherezo ry’ubutegetsi bwa Rehobowamu (13-16)

2 Ibyo ku Ngoma 12:1

Impuzamirongo

  • +2Ng 11:17
  • +Gut 32:15; 2Ng 26:11, 16

2 Ibyo ku Ngoma 12:2

Impuzamirongo

  • +1Bm 11:40; 14:25

2 Ibyo ku Ngoma 12:3

Impuzamirongo

  • +Nah 3:9

2 Ibyo ku Ngoma 12:5

Impuzamirongo

  • +1Bm 12:22-24
  • +Gut 28:15; 2Ng 15:2

2 Ibyo ku Ngoma 12:6

Impuzamirongo

  • +2Ng 33:10, 12

2 Ibyo ku Ngoma 12:7

Impuzamirongo

  • +1Bm 21:29; 2Ng 34:26, 27

2 Ibyo ku Ngoma 12:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubwami.”

2 Ibyo ku Ngoma 12:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ingoro.”

  • *

    Ni igikoresho bakoresha bikingira amacumu n’imyambi barwana.

Impuzamirongo

  • +1Bm 7:51
  • +1Bm 10:16, 17; 14:25-28

2 Ibyo ku Ngoma 12:12

Impuzamirongo

  • +2Ng 33:10, 12
  • +Amg 3:22
  • +Int 18:23-25; 1Bm 14:1, 13; 2Ng 19:2, 3

2 Ibyo ku Ngoma 12:13

Impuzamirongo

  • +Gut 23:3; 1Bm 11:1; 14:21

2 Ibyo ku Ngoma 12:14

Impuzamirongo

  • +1Sm 7:3; 1Bm 18:21; Mar 12:30

2 Ibyo ku Ngoma 12:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bamenya.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 12:22-24
  • +2Ng 9:29; 13:22
  • +1Bm 14:30, 31

2 Ibyo ku Ngoma 12:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 5:9
  • +Mat 1:7

Byose

2 Ngoma 12:12Ng 11:17
2 Ngoma 12:1Gut 32:15; 2Ng 26:11, 16
2 Ngoma 12:21Bm 11:40; 14:25
2 Ngoma 12:3Nah 3:9
2 Ngoma 12:51Bm 12:22-24
2 Ngoma 12:5Gut 28:15; 2Ng 15:2
2 Ngoma 12:62Ng 33:10, 12
2 Ngoma 12:71Bm 21:29; 2Ng 34:26, 27
2 Ngoma 12:91Bm 7:51
2 Ngoma 12:91Bm 10:16, 17; 14:25-28
2 Ngoma 12:122Ng 33:10, 12
2 Ngoma 12:12Amg 3:22
2 Ngoma 12:12Int 18:23-25; 1Bm 14:1, 13; 2Ng 19:2, 3
2 Ngoma 12:13Gut 23:3; 1Bm 11:1; 14:21
2 Ngoma 12:141Sm 7:3; 1Bm 18:21; Mar 12:30
2 Ngoma 12:151Bm 12:22-24
2 Ngoma 12:152Ng 9:29; 13:22
2 Ngoma 12:151Bm 14:30, 31
2 Ngoma 12:162Sm 5:9
2 Ngoma 12:16Mat 1:7
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 12:1-16

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

12 Nuko ubwami bwa Rehobowamu bumaze gukomera,+ na we ubwe amaze kuba umwami ukomeye, we n’Abisirayeli bose bareka gukurikiza Amategeko ya Yehova.+ 2 Mu mwaka wa gatanu w’ubutegetsi bw’Umwami Rehobowamu, Shishaki+ umwami wa Egiputa atera Yerusalemu, kubera ko Abisirayeli bari barahemukiye Yehova. 3 Yazanye amagare y’intambara 1.200 n’abagendera ku mafarashi 60.000. Yavanye muri Egiputa n’abasirikare utabasha kubara b’Abanyalibiya, Abasukimu n’Abanyetiyopiya.+ 4 Yafashe imijyi y’u Buyuda yari ikikijwe n’inkuta, aza no kugera i Yerusalemu.

5 Umuhanuzi Shemaya+ asanga Rehobowamu n’abatware b’i Buyuda bari bateraniye i Yerusalemu bahunga Shishaki, arababwira ati: “Yehova aravuze ati: ‘mwarantaye+ none nanjye nabateje Shishaki.’” 6 Abatware b’Abisirayeli n’umwami babyumvise bicisha bugufi,+ baravuga bati: “Yehova arakiranuka.” 7 Nuko Yehova abona ko bicishije bugufi. Yehova abwira Shemaya ati: “Ubwo bicishije bugufi sinkibarimbuye+ kandi mu gihe gito nzabatabara; sinzasuka uburakari bwanjye kuri Yerusalemu nkoresheje Shishaki. 8 Icyakora bazaba abagaragu be kugira ngo bamenye itandukaniro riri hagati yo kunkorera no gukorera abami* b’ibindi bihugu.”

9 Nuko Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu, atwara ibintu by’agaciro byo mu nzu ya Yehova+ n’ibyo mu nzu* y’umwami. Yatwaye ibintu byose harimo n’ingabo* za zahabu Salomo yari yarakoze.+ 10 Nuko Umwami Rehobowamu azisimbuza izindi ngabo zikozwe mu muringa, aziha abayoboraga abarinzi b’umuryango w’inzu y’umwami. 11 Iyo umwami yabaga aje ku rusengero rwa Yehova, abarinzi bamuherekezaga bafite izo ngabo, hanyuma bakazisubiza mu cyumba cyabo. 12 Icyakora kubera ko umwami yicishije bugufi, Yehova ntiyakomeje kumurakarira+ kandi ntiyamurimbuye we n’abaturage be ngo abamareho.+ Ikindi kandi, byagaragaye ko hari ibintu byiza abantu b’i Buyuda bari barakoze.+

13 Umwami Rehobowamu akomeza ubwami bwe i Yerusalemu, akomeza kuhategeka. Rehobowamu yabaye umwami afite imyaka 41, amara imyaka 17 ari ku butegetsi i Yerusalemu, umujyi Yehova yari yaratoranyije mu miryango yose ya Isirayeli ngo witirirwe izina rye. Mama we yitwaga Nama, akaba yari Umwamonikazi.+ 14 Ariko yakoze ibibi kuko atari yariyemeje gushaka Yehova n’umutima we wose.+

15 Ibyo Rehobowamu yakoze, ni ukuvuga ibya mbere n’ibya nyuma, byanditse mu magambo y’umuhanuzi Shemaya+ n’aya Ido+ wamenyaga ibyo Imana ishaka* kandi yanditswe hakurikijwe ibisekuru. Hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu hakomeje kuba intambara.+ 16 Nuko Rehobowamu arapfa,* bamushyingura mu Mujyi wa Dawidi,+ Abiya+ umuhungu we aramusimbura aba ari we uba umwami.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze