ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyahishuwe 8
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe

      • Kashe zirindwi zivanwaho (1-6)

      • Abamarayika bavuza impanda enye zibanza (7-12)

      • Hatangazwa ibyago bitatu (13)

Ibyahishuwe 8:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ikimenyetso.” Kera imizingo cyangwa amabaruwa babifungishaga ibintu bashongesheje bagateraho kashe ifite ikimenyetso. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kashe.”

Impuzamirongo

  • +Ibh 6:1
  • +Ibh 5:1

Ibyahishuwe 8:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Ibh 15:1

Ibyahishuwe 8:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “icyotero.”

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 30:1, 3
  • +Ibh 5:8
  • +Ibh 9:13

Ibyahishuwe 8:4

Impuzamirongo

  • +Zb 141:2; Luka 1:10

Ibyahishuwe 8:5

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:16; Ibh 4:5

Ibyahishuwe 8:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Ibh 8:7, 8, 10, 12; 9:1, 13; 11:15

Ibyahishuwe 8:7

Impuzamirongo

  • +Ibh 16:2
  • +Kuva 9:23-25; Zb 97:3, 5

Ibyahishuwe 8:8

Impuzamirongo

  • +Yes 17:12, 13; 57:20
  • +Kuva 7:20

Ibyahishuwe 8:9

Impuzamirongo

  • +Ibh 16:1, 3

Ibyahishuwe 8:10

Impuzamirongo

  • +Ibh 16:1, 4

Ibyahishuwe 8:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Apusinto.” Iryo jambo risobanura “ubusharire,” rikaba ryerekeza ku bwoko bw’ikimera cyabaga gisharira kandi gifite uburozi.

Impuzamirongo

  • +Amo 5:7

Ibyahishuwe 8:12

Impuzamirongo

  • +Ibh 16:1, 8
  • +Kuva 10:22

Ibyahishuwe 8:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ubwoko bw’igisiga.

Impuzamirongo

  • +Ibh 9:12; 11:14
  • +Ibh 8:2

Byose

Ibyah. 8:1Ibh 6:1
Ibyah. 8:1Ibh 5:1
Ibyah. 8:2Ibh 15:1
Ibyah. 8:3Kuva 30:1, 3
Ibyah. 8:3Ibh 5:8
Ibyah. 8:3Ibh 9:13
Ibyah. 8:4Zb 141:2; Luka 1:10
Ibyah. 8:5Kuva 19:16; Ibh 4:5
Ibyah. 8:6Ibh 8:7, 8, 10, 12; 9:1, 13; 11:15
Ibyah. 8:7Ibh 16:2
Ibyah. 8:7Kuva 9:23-25; Zb 97:3, 5
Ibyah. 8:8Yes 17:12, 13; 57:20
Ibyah. 8:8Kuva 7:20
Ibyah. 8:9Ibh 16:1, 3
Ibyah. 8:10Ibh 16:1, 4
Ibyah. 8:11Amo 5:7
Ibyah. 8:12Ibh 16:1, 8
Ibyah. 8:12Kuva 10:22
Ibyah. 8:13Ibh 9:12; 11:14
Ibyah. 8:13Ibh 8:2
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyahishuwe 8:1-13

Ibyahishuriwe Yohana

8 Nuko Umwana w’Intama+ avanyeho kashe* ya karindwi,+ mu ijuru habaho ituze, bimara nk’igice cy’isaha. 2 Mbona abamarayika barindwi+ bahagaze imbere y’Imana maze bahabwa impanda* zirindwi.

3 Hanyuma haza undi mumarayika ahagarara hafi y’igicaniro,+ afashe mu ntoki igikoresho* batwikiraho imibavu* gikozwe muri zahabu, ahabwa imibavu+ myinshi yo gutwikira ku gicaniro gikozwe muri zahabu+ cyari imbere y’intebe y’ubwami, mu gihe cy’amasengesho y’abera bose. 4 Umwotsi w’imibavu umumarayika yatwikaga, uzamukana n’amasengesho+ y’abera bigera imbere y’Imana. 5 Ariko ako kanya umumarayika afata igikoresho batwikiraho imibavu, acyuzuzaho amakara yaka akuye ku gicaniro, maze ayajugunya ku isi. Nuko habaho inkuba, imirabyo+ n’umutingito kandi numva n’amajwi. 6 Ba bamarayika barindwi bafite impanda* zirindwi,+ bitegura kuzivuza.

7 Uwa mbere avuza impanda ye. Nuko habaho urubura n’umuriro bivanze n’amaraso, bisukwa ku isi+ maze kimwe cya gatatu cy’isi kirashya, na kimwe cya gatatu cy’ibiti kirashya, n’ibyatsi bibisi byose birashya.+

8 Umumarayika wa kabiri avuza impanda ye. Ikintu kimeze nk’umusozi munini cyaka cyane kijugunywa mu nyanja,+ maze kimwe cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso.+ 9 Nuko kimwe cya gatatu cy’ibisimba byo mu nyanja kirapfa,+ na kimwe cya gatatu cy’amato kirameneka.

10 Umumarayika wa gatatu avuza impanda ye. Nuko inyenyeri nini yaka nk’itara ihanuka mu ijuru igwa kuri kimwe cya gatatu cy’imigezi no ku masoko y’amazi.+ 11 Iyo nyenyeri yitwa Busharire.* Nuko kimwe cya gatatu cy’amazi kirasharira maze abantu benshi bicwa n’ayo mazi bitewe n’uko yashariraga.+

12 Umumarayika wa kane avuza impanda ye. Nuko kimwe cya gatatu cy’izuba,+ kimwe cya gatatu cy’ukwezi na kimwe cya gatatu cy’inyenyeri birangirika kugira ngo kimwe cya gatatu cyabyo kibe mu mwijima,+ kandi umunsi umare kimwe cya gatatu cyawo udafite urumuri, n’ijoro na ryo ribe rityo.

13 Nuko ndareba, maze numva kagoma* iguruka iri mu kirere hagati, ivuga mu ijwi riranguruye iti: “Abatuye ku isi bagiye guhura n’ibyago bikomeye+ bitewe n’amajwi y’impanda zisigaye z’abamarayika batatu zigiye kuvuzwa!”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze