IBARUWA YANDIKIWE ABEFESO
1 Njyewe Pawulo, intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso,+ mukaba n’abizerwa bunze ubumwe na Kristo Yesu.
2 Imana ari yo Papa wacu wo mu ijuru n’Umwami wacu Yesu Kristo, bakomeze kubagaragariza ineza ihebuje* kandi batume mugira amahoro.
3 Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Papa we, nisingizwe kuko yaduhaye imigisha yose dukesha umwuka wera. Ni nkaho yayiduhereye mu ijuru, twunze ubumwe na Kristo.+ 4 Imana yadutoranyije mbere y’uko abantu batangira kuvukira ku isi,* twunga ubumwe na Kristo kugira ngo tube abantu bera, tugaragaze urukundo kandi ntitugire inenge+ imbere yayo. 5 Yadutoranyije mbere y’igihe+ kugira ngo izaduhindure abana bayo+ binyuze kuri Yesu Kristo, bihuje n’uko ibyishimira kandi ibishaka.+ 6 Ibyo yabikoze kugira ngo isingizwe kandi ihabwe icyubahiro, ibitewe n’uko yatugaragarije ineza yayo ihebuje+ binyuze ku Mwana wayo ikunda.+ 7 Imana yaratubohoye binyuze ku ncungu Yesu yatanze no ku maraso ye yamenetse.+ Mu by’ukuri, twababariwe ibyaha byacu,+ bitewe n’uko yatugaragarije ineza nyinshi ihebuje.
8 Yatugaragarije ineza ihebuje kandi iduha ubwenge no gusobanukirwa.* 9 Ibyo yabikoze igihe yatumenyeshaga ibanga ryera+ rihuje n’ibyo ishaka. Iryo banga rihuje n’ibyo Imana yishimira cyane kandi yatekereje gukora. 10 Yashakaga gushyiraho ubuyobozi,* kugira ngo igihe cyagenwe nikigera, azongere guhuriza hamwe ibintu byose, byaba ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi+ maze byumvire Kristo. 11 Natwe twunze ubumwe na we, tuzahabwa ibyo Imana yadusezeranyije,+ kuko twatoranyijwe mbere y’igihe nk’uko Imana yabishatse, bitewe n’uko ikora ibintu byose nk’uko ibishaka, 12 kugira ngo twebwe ababaye aba mbere biringiye Kristo dutume asingizwa kandi ahabwe icyubahiro. 13 Ariko namwe mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari bwo butumwa bwiza bwerekeye Imana yatumye mubona agakiza, mwaramwizeye. Nanone mumaze kwizera mwashyizweho ikimenyetso+ binyuze kuri we no ku mwuka wera wasezeranyijwe. 14 Uwo mwuka wera ni isezerano* ryatanzwe mbere y’igihe ry’umurage* tuzahabwa,+ kugira ngo abantu Imana yatoranyije babohorwe+ bishingiye ku ncungu,+ bityo Imana ihabwe icyubahiro kandi isingizwe.
15 Ni yo mpamvu nanjye uhereye igihe numviye ukuntu mwizera Umwami Yesu n’ukuntu mubigaragaza mu byo mukorera abera bose, 16 mpora nsenga nshimira Imana kubera mwe. Nkomeza kubavuga mu masengesho yanjye, 17 nsaba ko Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Papa wacu wo mu ijuru ufite icyubahiro cyinshi, yabaha imbaraga kugira ngo mugire ubwenge kandi musobanukirwe ibintu yahishuye birebana n’ubumenyi nyakuri buyerekeyeho.+ 18 Imana yabahaye ubushobozi bwo gusobanukirwa kugira ngo mumenye ibyiringiro yabahaye, kandi mumenye imigisha ihebuje izabaha, ari na cyo gihembo yageneye abera.+ 19 Yatumye musobanukirwa ukuntu imbaraga zayo ari nyinshi cyane, zikaba ari na zo zigaragara mu mibereho yacu twebwe abizera.+ Nanone izo mbaraga zayo zigaragarira mu byo ikora. 20 Ni zo yakoresheje igihe yazuraga Kristo, ikamwicaza iburyo bwayo+ mu ijuru. 21 Imana yamuhaye umwanya wo hejuru usumba ubutegetsi bwose, ubutware bwose, imbaraga zose, ubwami bwose n’izina ryose rivugwa,+ atari muri iyi si ya none gusa, ahubwo no muri ya yindi izaza. 22 Nanone yamuhaye ubushobozi bwo gutegeka ibintu byose,+ kandi imugira umuyobozi w’ibintu byose ku bw’inyungu z’itorero,+ 23 ari ryo rigereranya umubiri we,+ kandi akaba ariha ibikenewe byose.
2 Nanone kandi, Imana yabahinduye bazima kubera ko yabonaga mumeze nk’abapfuye bitewe n’ibyaha byanyu.+ 2 Ibyo byaha ni byo mwakoraga igihe mwabagaho mukora nk’ibyo ab’isi bakora.+ Mwumviraga umuyobozi uyobora imitekerereze y’abantu b’isi,+ kandi iyo mitekerereze+ ni yo iranga abatumvira. 3 Mu by’ukuri, igihe twari tukiri muri bo, twese twitwaraga mu buryo buhuje n’irari ry’imibiri yacu,+ dukora ibyo imibiri yacu n’ibitekerezo byacu byifuza,+ kandi kuva tukivuka, twari dukwiriye kugaragarizwa umujinya+ w’Imana kimwe n’abandi bose. 4 Ariko Imana, yo ifite imbabazi nyinshi,+ yatugaragarije urukundo rwayo rwinshi,+ 5 iduhindura bazima kugira ngo twunge ubumwe na Kristo. Ibyo yabidukoreye n’igihe twari tumeze nk’abapfuye bitewe n’ibyaha byacu,+ kandi yatugaragarije ineza yayo ihebuje,* maze iradukiza. 6 Nanone ni nkaho Imana yatuzuye twunze ubumwe na Kristo Yesu, ikatwicaza hamwe na yo mu ijuru twunze ubumwe.+ 7 Ibyo yabikoze kugira ngo mu gihe kizaza, izatugaragarize ineza nyinshi ihebuje, kandi itwereke ko itwemera, twebwe abunze ubumwe na Kristo Yesu.
8 Koko rero, iyo neza yayo ihebuje ni yo yatumye mukizwa biturutse ku kwizera,+ kandi ibyo si mwe mwabyihaye, ahubwo ni impano y’Imana. 9 Oya rwose! Ntibyatewe n’ibikorwa byiza byanyu.+ Ibyo bituma nta muntu ubona impamvu yo kwirata. 10 Imana ni yo yaturemye+ kandi yaturemye twunze ubumwe na Kristo Yesu,+ kugira ngo dukore imirimo myiza, iyo Imana yaduteguriye mbere y’igihe kugira ngo tuzayikore.
11 Ubwo rero, mujye mwibuka ko hari igihe mwari abanyamahanga, kandi ko “abakebwe” mu buryo bw’umubiri babitaga “abatarakebwe.” 12 Icyo gihe ntimwari muzi Kristo. Ntimwari Abisirayeli kandi amasezerano y’Imana ntiyabarebaga.+ Nta byiringiro mwari mufite kandi mwari mu isi mutazi Imana.+ 13 Ariko noneho ubu mwunze ubumwe na Kristo Yesu, kandi nubwo mutari muzi Imana ubu mwarayimenye bitewe n’amaraso ya Kristo yamenetse. 14 Uwo ni we watumye tugira amahoro+ kandi ni we watumye amatsinda abiri y’abantu aba itsinda rimwe.+ Ni na we washenye urukuta rwatandukanyaga abagize ayo matsinda.+ 15 Binyuze ku mubiri we, yakuyeho icyatumaga ayo matsinda yombi yangana, ni ukuvuga Amategeko yari arimo amabwiriza. Yesu yatumye ayo matsinda abiri aba itsinda rimwe rishya+ ryunze ubumwe na we kandi rifite amahoro. 16 Nanone binyuze ku rupfu rwe rwo ku giti cy’umubabaro*+ yatumye ayo matsinda uko ari abiri yiyunga n’Imana mu buryo bwuzuye kugira ngo abe itsinda rimwe, kandi yakuyeho icyatumaga ayo matsinda abiri yangana.+ 17 Yaraje maze atangariza ubutumwa bwiza bw’amahoro mwe mutari muzi Imana, abutangariza n’abari bayizi. 18 Binyuze kuri we, twe abari bagize amatsinda abiri twashoboye kwegera Imana yacu yo mu ijuru tudatinya, tubikesheje umwuka wera.
19 Ubwo rero, ntimukiri abanyamahanga rwose,+ ahubwo muhuje ubwenegihugu+ n’abo Imana yatoranyije, kandi muri mu bagize umuryango wayo.+ 20 Mumeze nk’amabuye yubatswe kuri fondasiyo igizwe n’intumwa n’abahanuzi,+ hanyuma Kristo Yesu akaba ari ibuye ry’ingenzi rikomeza inguni.*+ 21 Muri Kristo, inzu yose iteranyirizwa hamwe igafatana neza,+ ikazamurwa ikaba urusengero rwera rwa Yehova.*+ 22 Kubera ko mwunze ubumwe na Kristo, Imana yabahurije hamwe n’abandi ibagira nk’inzu ituyemo binyuze ku mwuka wayo.+
3 Kubera iyo mpamvu, njyewe Pawulo, ndi muri gereza+ bampora ko ndi uwa Kristo Yesu, kandi bakanziza mwebwe mutari Abayahudi. 2 Mu by’ukuri, mwumvise ukuntu nahawe inshingano yo kubafasha,+ kugira ngo Imana ibagaragarize ineza yayo ihebuje* nk’uko nanjye yayingaragarije ku bw’inyungu zanyu. 3 Nanone mwumvise ko namenye ibanga ryera binyuze ku byo nahishuriwe, nk’uko nabyanditse mbere mu ncamake. 4 Ubwo rero, igihe muzaba muri gusoma ibintu mbandikiye muzabona ko nsobanukiwe ibanga ryera+ rya Kristo. 5 Mu bihe byahise, Imana ntiyagaragazaga neza iryo banga, nk’uko muri iki gihe irihishurira neza intumwa yatoranyije n’abahanuzi binyuze ku mwuka wayo.+ 6 Iryo banga rivuga ko abatari Abayahudi bari kunga ubumwe na Kristo Yesu kandi ko binyuze ku butumwa bwiza bari guhabwa umurage* hamwe natwe, twese tukaba abagize umubiri umwe+ kandi bagahabwa isezerano nk’iryo natwe twahawe. 7 Imana yanshyizeho kugira ngo mbafashe gusobanukirwa ibirebana n’iryo banga ryera, mu buryo buhuje n’ineza ihebuje yangaragarije n’uko imbaraga zayo zikora.+
8 Njyewe uri munsi y’uworoheje cyane kurusha abandi mu bo Imana yatoranyije,+ Imana yangaragarije iyo neza ihebuje,+ kugira ngo ntangarize abantu bo mu bindi bihugu ubutumwa bwiza buvuga iby’imigisha myinshi cyane dukesha Kristo. 9 Nanone yarantoranyije, ngo nereke abantu uko iryo banga ryera+ rigenzurwa, rikaba ari ibanga Imana yaremye ibintu byose yahishe kuva kera cyane. 10 Ibyo byabereyeho kugira ngo ubu, Imana ikoreshe itorero ryayo,+ maze imenyeshe ubutegetsi n’ubutware bwo mu ijuru* ko ifite ubwenge bwinshi, kandi bukaba bugaragara mu buryo bwinshi kandi bunyuranye.+ 11 Nanone bihuje n’umugambi uhoraho Imana yatangije, ufitanye isano na Kristo+ Yesu, Umwami wacu. 12 Kubera ko tumwizera dushobora kuvugana ubutwari kandi tugasenga Imana twisanzuye,+ bitewe n’uko tuyiringiye. 13 Bityo rero, ndabasaba ngo mwirinde gucika intege, bitewe n’iyo mibabaro ingeraho ku bwanyu, kuko kuba ngerwaho n’iyo mibabaro ari mwe bifitiye akamaro.+
14 Kubera iyo mpamvu, mfukama imbere ya Papa wacu wo mu ijuru, 15 kuko ari we watumye imiryango yose yo mu ijuru n’iyo mu isi ibaho. 16 Nsenga Imana yo ifite icyubahiro cyinshi kugira ngo ikoreshe imbaraga z’umwuka wayo, maze itume mukomera.*+ 17 Nanone nsenga nsaba ko Kristo yatura mu mitima yanyu kubera ko mumwizera, mugakomeza gukunda abandi,+ mugakomera, mukamera nk’igiti cyashoye imizi mu butaka,+ kandi mukagira ukwizera gukomeye nk’inzu yubatse kuri fondasiyo ikomeye.+ 18 Ibyo bizatuma mwebwe n’abandi bigishwa ba Kristo bose mushobora kwiyumvisha neza ubugari, uburebure, ubuhagarike n’ubujyakuzimu bw’ibyerekeye Imana. 19 Nanone muzamenya ko urukundo rwa Kristo+ ari rwo rw’ingenzi cyane, kuruta ubwenge bwo muri iyi si. Ibyo bizatuma mubona ibintu byiza byose Imana itanga.
20 Ubwo rero, Imana yo ifite ubushobozi bwo gukora ibirenze kure cyane ibyo dusaba+ cyangwa ibyo dutekereza byose, kubera ko imbaraga zayo zikorera muri twe,+ 21 nihabwe icyubahiro binyuze ku itorero no kuri Kristo Yesu kugeza iteka ryose. Amen.*
4 Kubera iyo mpamvu rero, njyewe Pawulo ufunzwe+ bampora Umwami Yesu, ndabinginga ngo mugire imyitwarire myiza,+ ihuje no kuba mwaratoranyijwe. 2 Mujye mwiyoroshya rwose,+ mwitonde, mwihangane,+ kandi mujye mwihanganira abandi mubigiranye urukundo.+ 3 Umwuka wera watumye mwunga ubumwe. Ubwo rero mujye mukora uko mushoboye mukomeze kunga ubumwe, mubigaragaze mubana amahoro n’abandi.+ 4 Hariho itorero rimwe*+ n’umwuka wera umwe,+ nk’uko hariho ibyiringiro bimwe,+ ari na byo Imana yabahaye. 5 Hariho Umwami umwe,+ ukwizera kumwe n’umubatizo umwe. 6 Hariho Imana imwe, ari na yo Papa w’abantu bose, ikomeye kuruta abantu bose, igakoresha bose ngo bakore ibyo ishaka, kandi imbaraga zayo zigakorera muri bose.
7 Buri wese muri twe Imana yamugaragarije ineza ihebuje* mu buryo buhuje n’impano Kristo yamugeneye.+ 8 Ni yo mpamvu Ibyanditswe bigira biti: “Igihe yazamukaga agiye mu ijuru, yabohoye imfungwa, arazitanga ngo zibe impano zigizwe n’abantu.”+ 9 None se, amagambo avuga ngo: “Igihe yazamukaga” asobanura iki? Asobanura nanone ko yamanutse akaza hasi, ni ukuvuga ku isi. 10 Uwo wamanutse ni na we wazamutse+ akajya mu ijuru risumba ayandi,+ kugira ngo ayobore ibintu byose mu buryo buhuje n’umugambi w’Imana.
11 Bamwe yabagize intumwa,+ abandi abagira abahanuzi,+ abandi abagira ababwirizabutumwa,+ naho abandi abagira abungeri n’abigisha.+ 12 Ibyo bituma abera batozwa, kugira ngo bakorere abandi bityo batere inkunga abagize itorero, ari ryo rigereranya umubiri wa Kristo.+ 13 Ibyo bizakorwa kugeza ubwo twese tuzunga ubumwe, tukagira ukwizera n’ubumenyi nyakuri ku byerekeye Umwana w’Imana, tukagera ku kigero cy’umuntu ukuze mu buryo bwuzuye,+ kandi tukagera ku rugero rwuzuye rwa Kristo. 14 Ibyo bizatuma tudakomeza kumera nk’abana bato, kuko umuntu wese wemera inyigisho z’ibinyoma+ z’abantu b’indyarya, aba ameze nk’ubwato bugenda bujyanwa hirya no hino n’imiraba* yo mu nyanja. 15 Ahubwo tuzajye tubwizanya ukuri, kandi urukundo rutume dukura muri byose, tumere nka Kristo, kuko tuzi ko ari we muyobozi wacu.+ 16 Twese tumeze nk’umubiri w’umuntu+ kandi binyuze kuri Kristo, ingingo z’umubiri ziteranyirizwa hamwe, bigatuma umubiri wose ukora neza. Iyo buri rugingo rukoze akazi karwo, umubiri wose urakura. Uko ni ko natwe turushaho gukundana.+
17 Bityo rero, dore icyo mbabwira kandi nkagihamya mu Mwami: Ntimukongere kwitwara nk’uko abantu bo mu isi bitwara,+ kuko bakora ibintu bitagira umumaro baba batekereza.+ 18 Ubwenge bwabo buri mu mwijima kandi ntibafite ibyiringiro by’ubuzima Imana itanga, bitewe n’ubujiji bwabo no kuba batajya bemera guhindura uko babona ibintu. 19 Bataye umuco, bishora mu myifatire iteye isoni,+ bagakora ibikorwa by’umwanda* by’uburyo bwose kandi bakabikora bashishikaye.
20 Ariko mwe mwarigishijwe mumenya ko Kristo atameze atyo. 21 Mwumvise ibimwerekeyeho kandi mwigishwa binyuze kuri we ibirebana n’ukuri yigishije. 22 Mwigishijwe ko mugomba kwiyambura kamere ya kera+ ihuje n’imyifatire mwari mufite kera, kandi igenda yangirika bitewe n’ibyifuzo bishukana.+ 23 Nanone mugomba gukomeza guhindurwa mukaba bashya kandi mukagira imitekerereze mishya.*+ 24 Ikindi kandi, mugomba guhinduka mukagira imyitwarire mishya+ ihuje n’ibyo Imana ishaka kandi ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri.
25 Ni yo mpamvu ubwo mwamaze kwiyambura ikinyoma, umuntu wese muri mwe akwiriye kubwizanya ukuri na mugenzi we,+ kuko turi nk’ingingo z’umubiri zuzuzanya.*+ 26 Nimurakara, ntimugakore icyaha.+ Izuba ntirikarenge mukirakaye.+ 27 Nanone ntimugahe Satani uburyo bwo kubashuka ngo mukore ibibi.+ 28 Umujura ntakongere kwiba, ahubwo ajye akorana umwete, akore akazi katarimo uburiganya,+ kugira ngo abone icyo aha abafite icyo bakeneye.+ 29 Ntimukavuge amagambo mabi ayo ari yo yose,+ ahubwo mujye muvuga amagambo meza yo gutera inkunga abandi muhuje n’ibikenewe, kugira ngo abayumvise bakore ibyiza.+ 30 Nanone, ntimugatere agahinda umwuka wera w’Imana,+ murwanya imbaraga zawo kuko ari wo yakoresheje ibashyiraho ikimenyetso+ kugeza ku munsi muzacungurwa, binyuze ku ncungu.+
31 Mwirinde gusharira,+ uburakari, umujinya, gukankama, gutukana+ n’ubundi bugome bwose.+ 32 Ahubwo mugirirane neza, mugirirane impuhwe,+ kandi mube mwiteguye kubabarirana mubikuye ku mutima nk’uko Imana na yo yabababariye binyuze kuri Kristo.+
5 Ubwo rero, mujye mwigana Imana+ kuko muri abana bayo ikunda. 2 Nanone mukomeze kugaragaza urukundo+ nk’urwo Kristo na we yadukunze+ akatwitangira, bityo akaba nk’igitambo gihumurira neza Imana.+
3 Ubusambanyi,* ibikorwa by’umwanda* by’ubwoko bwose cyangwa umururumba, ntibikigere binavugwa muri mwe+ kuko iyo atari imyifatire iranga abagaragu b’Imana.+ 4 Nanone mujye mwirinda imyifatire iteye isoni, amagambo adafite akamaro cyangwa amashyengo ateye isoni.*+ Mujye mubona ko ibyo bintu bidakwiriye, ahubwo muhore mushimira Imana.+ 5 Mwe ubwanyu musobanukiwe neza ko abasambanyi, + abakora ibikorwa by’umwanda cyangwa abanyamururumba,+ ibyo bikaba ari uburyo bwo gusenga ibigirwamana, batazahabwa umurage* uwo ari wo wose mu Bwami bwa Kristo n’ubw’Imana.+
6 Ntihakagire umuntu ubashuka akoresheje amagambo adafite akamaro, kuko ibyo ari byo bituma Imana irakarira cyane abatumvira. 7 Ubwo rero, ntimukagirane ubucuti n’abantu bameze batyo. 8 Kera mwari mu mwijima, ariko ubu muri mu mucyo+ kuko mwunze ubumwe n’Umwami.+ Mukomeze kugenda nk’abagendera mu mucyo. 9 Uwo mucyo utuma turangwa n’ineza mu byo dukora byose, tukaba abakiranutsi kandi tukabaho dukurikije ukuri twamenye.+ 10 Mukomeze mugenzure mumenye neza ibyo Umwami yemera.+ 11 Ntimukifatanye n’abatumvira ngo mukore ibikorwa bidafite akamaro, bikorerwa mu mwijima,+ ahubwo mujye mubyamaganira kure, 12 kuko ibintu bakorera mu ibanga no kubivuga biteye isoni. 13 Ibintu byose bibi bihishurwa* n’umucyo, kandi ikintu cyose umucyo ugaragaje, kigaragara neza. 14 Ni yo mpamvu bivugwa ngo: “Wowe usinziriye kanguka, uzuke uve mu bapfuye,+ maze Kristo akumurikire.”+
15 Nuko rero, mwirinde cyane kugira ngo mutitwara nk’abatagira ubwenge, ahubwo mwitware nk’abanyabwenge. 16 Mujye mukoresha neza igihe cyanyu,*+ kuko iminsi ari mibi. 17 Nimureke kuba abantu badashyira mu gaciro, ahubwo mukomeze kwiyumvisha ibyo Yehova ashaka.+ 18 Nanone ntimugasinde+ kuko byatuma mukora ibikorwa bibi cyane.* Ahubwo mujye mukomeza gukora uko mushoboye, muhorane umwuka wera. 19 Mujye muririmba za zaburi, muririmbe indirimbo z’Imana kandi muyisingize,+ muririmbire Yehova kandi mumucurangire+ mubikuye ku mutima.+ 20 Mujye muhora mushimira Imana+ ari na yo Papa wacu wo mu ijuru, kubera ibintu byose idukorera kandi muyishimire mubinyujije mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.+
21 Mujye mwubahana cyane+ kubera ko ari byo bigaragaza ko mwubaha na Kristo. 22 Abagore bajye bubaha cyane* abagabo babo+ nk’uko bubaha Umwami, 23 kuko umugabo ari umutware w’umugore we,+ nk’uko Kristo na we ari umutware w’itorero+ akaba n’umukiza waryo. 24 Koko rero, nk’uko abagize itorero bubaha cyane Kristo, abe ari na ko buri gihe abagore bubaha cyane abagabo babo. 25 Bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu+ nk’uko Kristo na we yakunze itorero kandi akaryitangira,+ 26 kugira ngo aryeze, arisukure akoresheje amazi ari ryo jambo ry’Imana,+ 27 bityo abone ko iryo torero ari ryiza cyane. Nanone ashaka ko iryo torero riba iryera+ kandi ntirigire inenge.+
28 Uko ni na ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunda, 29 kuko nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira akawitaho cyane nk’uko Kristo abigenzereza itorero. 30 Mu by’ukuri, turi ingingo z’umubiri wa Kristo.+ 31 “Ni yo mpamvu umugabo azasiga papa we na mama we akagumana n’umugore we,* maze bombi bakaba umubiri umwe.”+ 32 Iri banga ryera+ ndi kuvuga ni ibanga rikomeye, rirebana na Kristo n’itorero.+ 33 Ubwo rero, buri mugabo wese ajye akunda umugore we+ nk’uko yikunda kandi umugore na we ajye yubaha cyane umugabo we.+
6 Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu+ nk’uko Umwami abishaka kuko ari byo bikwiriye. 2 “Ujye wubaha papa wawe na mama wawe,”+ kuko ari ryo tegeko rya mbere riri kumwe n’isezerano. Iryo sezerano rigira riti: 3 “Bizatuma uba ku isi igihe kirekire kandi ubayeho neza.” 4 Namwe ba papa, ntimukarakaze abana banyu,+ ahubwo mujye mukomeza kubarera mubahana+ nk’uko Yehova* abishaka, kandi mubatoze* kugira imitekerereze nk’iye. +
5 Namwe bagaragu, mujye mwumvira ba shobuja bo ku isi+ nk’uko mwumvira Kristo, mubumvire mutinya, mububaha cyane kandi mudafite uburyarya. 6 Ntimukabakorere ari uko gusa babareba, nkaho mushaka kunezeza abantu,*+ ahubwo mujye mumera nk’abagaragu ba Kristo, mukore ibyo Imana ishaka n’ubugingo* bwanyu bwose.+ 7 Mujye mukorera ba shobuja mufite umutima mwiza, mubikore nk’abakorera Yehova+ mudakorera abantu, 8 muzirikana ko ikintu cyiza cyose umuntu akora, yaba ari umugaragu cyangwa umuntu ufite umudendezo, Yehova azakimuhembera.+ 9 Namwe ba shebuja, mujye mukomeza kubakorera ibintu nk’ibyo, mureke kubashyiraho iterabwoba kuko muzi ko mwembi mufite Shobuja umwe, uri mu ijuru,+ kandi akaba atarobanura.
10 Hanyuma rero, mukomeze kugira imbaraga+ muhawe n’Umwami kuko muzi ko afite ubushobozi bwinshi. 11 Mwambare intwaro zuzuye+ ziva ku Mana, kugira ngo mushobore kurwanya amayeri* ya Satani* mufite ubutwari, 12 kuko tutarwana*+ n’abantu bafite umubiri n’amaraso, ahubwo turwana n’ubutegetsi, abayobozi, n’abatware b’iyi si y’umwijima, ari bo badayimoni+ bari ahantu ho mu ijuru. 13 Kubera iyo mpamvu, mwambare intwaro zuzuye ziva ku Mana,+ kugira ngo mubashe kurwanya ibitero umwanzi abagabaho. Nimwitegura neza, bizatuma mudacika intege.
14 Nuko rero, mugire ubutwari, murwanye umwanzi, mukenyeye ukuri nk’umukandara+ kandi mwambaye gukiranuka nk’icyuma kirinda igituza.+ 15 Mwambare inkweto zigaragaza ko mwiteguye gutangaza ubutumwa bwiza bw’amahoro.+ 16 Ikirenze byose, mwitwaze ingabo nini igereranya ukwizera,+ kuko ari yo izabafasha kuzimya imyambi ya Satani* yaka umuriro.+ 17 Nanone mujye mutekereza ukuntu Imana izabakiza+ kuko ari byo bizabarinda nk’uko ingofero irinda umutwe. Ikindi kandi mutware mu ntoki inkota y’umwuka wera ari yo jambo ry’Imana.+ 18 Ibyo mujye mubikora ari na ko mukomeza gusenga cyane+ mwinginga muyobowe n’umwuka wera.+ Nanone mukomeze kuba maso mudacogora, kandi mujye mwinginga musabira abera bose. 19 Nanjye mujye munsabira kugira ngo igihe cyose ngiye kuvuga, mbone icyo mvuga, mvugane ubutwari, bityo menyekanishe ibanga ryera ry’ubutumwa bwiza.+ 20 Ubwo butumwa bwiza ni bwo mpagarariye+ nubwo ndi muri gereza, kandi mvuga ibyabwo nta bwoba mfite, nkabikora uko bikwiriye.
21 Noneho rero, mboherereje umuvandimwe ukundwa Tukiko+ akaba n’umukozi wizerwa wa Kristo. Azabamenyesha ibyanjye byose, ni ukuvuga ibyo nkora kugira ngo namwe mubimenye.+ 22 Nanone ndamwohereje, kugira ngo abamenyeshe amakuru yacu kandi abahumurize.
23 Bavandimwe, mbifurije ko Imana ari yo Papa wo mu ijuru hamwe n’Umwami wacu Yesu Kristo, batuma mugira amahoro, urukundo no kwizera. 24 Imana ikomeze kugaragariza ineza yayo ihebuje* abantu bose bakunda Umwami wacu Yesu Kristo urukundo rudashira.
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Aha berekeza ku bana ba Adamu na Eva.
Cyangwa “ubushishozi.”
Cyangwa “kuyobora ibintu.”
Cyangwa “gihamya; avanse.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Cyangwa “ubuntu bwayo butagereranywa.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Rishobora kuba ryerekeza ku ibuye ry’ingenzi ryabaga riri muri fondasiyo y’inzu, aho inkuta ebyiri zihurira.
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “ubuntu bwayo butagereranywa.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Ni ukuvuga, “abamarayika.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “itume umuntu wanyu w’imbere akomera.”
Cyangwa “bibe bityo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umubiri umwe.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Ni igihe umuyaga mwinshi uba uhuha mu nyanja maze amazi akiterera hejuru, akagenda yikoza hirya no hino.
Cyangwa “ibikorwa biteye isoni.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Imyifatire iteye isoni.”
Cyangwa “mukaba bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwanyu.”
Cyangwa “turi ingingo za bagenzi bacu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Cyangwa “ibikorwa biteye isoni.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Imyifatire iteye isoni.”
Ni amagambo umuntu avuga yo gusetsa ariko ateye isoni.
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Cyangwa “bishyirwa ahabona.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mugure igihe gikwiriye.”
Cyangwa “ibikorwa by’agahomamunwa.”
Cyangwa “bagandukira.”
Cyangwa “akomatana n’umugore we.”
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “mubigisha; mubaha ubuyobozi.”
Cyangwa “ntimugakorere ijisho.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “imigambi mibi.”
Cyangwa “Umubi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “tudakirana.”
Cyangwa “Umubi.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”