IBARUWA YANDIKIWE ABAKOLOSAYI
1 Njyewe Pawulo, intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, hamwe na Timoteyo+ umuvandimwe wacu, 2 ndabandikiye mwebwe abera mukaba n’abavandimwe bizerwa bunze ubumwe na Kristo bari i Kolosayi.
Mbifurije amahoro n’ineza ihebuje* biva ku Mana ari yo Papa wacu wo mu ijuru.
3 Iyo dusenga tubasabira, buri gihe dushimira Imana, ari na yo Papa w’Umwami wacu Yesu Kristo, 4 kubera ko twumvise ukuntu mwizera Kristo Yesu, hamwe n’urukundo mukunda abera bose. 5 Ibyo biterwa n’ibyiringiro mufite byo kuzabona ibihembo mubikiwe mu ijuru.+ Ibyo byiringiro mwabyumvise mbere, igihe hatangazwaga ukuri k’ubutumwa bwiza, 6 ari na bwo bwabagezeho. Ubwo butumwa bwiza bweze imbuto, maze bukwira ku isi hose+ kandi ni na ko byagenze kuri mwe, uhereye igihe mwumviye ibihereranye n’ineza ihebuje y’Imana kandi mukayisobanukirwa neza. 7 Ibyo ni byo mwigishijwe na Epafura,+ umugaragu w’Imana akaba na mugenzi wacu dukunda. Ni umukozi wa Kristo wizerwa uhatubereye. 8 Nanone ni we watubwiye ko mugaragarizanya urukundo biturutse ku mwuka wera.
9 Ibyo ni na byo byatumye natwe, uhereye igihe twabyumviye, dukomeza gusenga tubasabira+ kugira ngo mugire ubumenyi nyakuri bwinshi+ bw’ibyo Imana ishaka, mugire ubwenge kandi musobanukirwe ibintu mubifashijwemo n’umwuka wera.+ 10 Ibyo ni byo bizatuma mwitwara nk’uko Yehova* abishaka, bityo mubone uko mumushimisha mu buryo bwuzuye, kandi mukomeze gukora ibikorwa byiza. Nanone muzarushaho kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana.+ 11 Dusenga dusaba ko Imana yabaha imbaraga zayo nyinshi,+ kugira ngo mushobore kwihangana mu buryo bwuzuye kandi mwihanganire ibibazo byose mufite ibyishimo, 12 munashimira Papa wacu wo mu ijuru watumye mwuzuza ibisabwa kugira ngo muhabwe umurage* ugenewe abo Imana yatoranyije,+ bari mu mucyo.
13 Yaradukijije, idukura mu mwijima+ maze itujyana mu bwami bw’Umwana wayo ikunda. 14 Binyuze kuri uwo Mwana wadutangiye incungu, twarabohowe maze tubabarirwa ibyaha byacu.+ 15 Ni we shusho y’Imana itaboneka,+ akaba n’imfura mu byaremwe byose.+ 16 Ni we Imana yakoresheje mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka,+ zaba intebe z’ubwami cyangwa ubwami, ubutegetsi cyangwa ubutware. Ibintu byose byaremwe binyuze kuri we,+ kandi yarabihawe. 17 Nanone, yabayeho mbere y’ibintu byose+ kandi Imana yaramukoresheje arema ibindi byose. 18 Ni umutware w’itorero,+ ari ryo rigereranywa n’umubiri we. Ni we ntangiriro, akaba ari na we wazutse mbere+ kugira ngo abe uwa mbere muri byose. 19 Imana yabonye ko ari byiza ko imico yayo yose igaragarira muri we.+ 20 Imana yatumye ibintu byose, byaba ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, byongera kwiyunga na yo+ binyuze kuri Yesu, igarura amahoro binyuze ku maraso ye+ yamenewe ku giti cy’umubabaro.*
21 Mu by’ukuri, mwebwe mwahoze muri abanzi b’Imana kandi muri kure yayo kubera ko mwahozaga ibitekerezo ku bintu bibi. 22 None ubu yongeye kwiyunga namwe binyuze ku rupfu rwa Yesu, watanze umubiri we, kugira ngo Imana ibone ko muri abera, muri abakiranutsi, kandi ko mutariho umugayo.+ 23 Birumvikana rero ko mugomba gukomeza kugira ukwizera+ gushingiye ku rufatiro ruhamye+ kandi mugakomera,+ ntimutakaze ibyiringiro by’ubwo butumwa bwiza mwumvise kandi bwabwirijwe mu bantu bose batuye ku isi.+ Njyewe Pawulo ndi umubwiriza w’ubwo butumwa bwiza.+
24 Ubu ndishimye nubwo mpura n’imibabaro ku bw’inyungu zanyu.+ Mbona ko imibabaro mpura na yo izakomeza, bitewe n’uko ndi urugingo rw’umubiri wa Kristo. Imibabaro ingeraho izagirira akamaro itorero,+ ari ryo rigereranywa n’umubiri wa Kristo.+ 25 Nabaye umukozi w’iryo torero kubera ko Imana yampaye iyo nshingano+ ku bw’inyungu zanyu. Ni yo mpamvu nkora uko nshoboye kose nkabwiriza ijambo ry’Imana. 26 Iryo ni ryo banga ryera+ ryahishwe kuva kera cyane,+ kandi n’ababayeho kera bararihishwe. Ariko ubu ryahishuriwe abera.+ 27 Abo ni bo Imana yatoranyije ngo batangaze mu bihugu byose ibanga ryera rifite agaciro kenshi. Iryo banga ryera+ ni Kristo wunze ubumwe namwe, rikaba ari na ryo ribahesha ibyiringiro byo kuzahabwa icyubahiro muri kumwe na we.+ 28 Uwo ni we twamamaza, tuburira umuntu wese kandi tukigisha buri wese dufite ubwenge nyakuri, kugira ngo Imana ibone ko ari umukiranutsi, kandi ko yunze ubumwe na Kristo.+ 29 Ibyo ni byo bituma nkorana umwete, ngakora uko nshoboye kose, mbifashijwemo n’imbaraga zayo.+
2 Ndashaka ko mumenya ukuntu mpatana ngo mbafashe, yaba mwe, ab’i Lawodikiya+ n’abandi bose batigeze bambona. 2 Ibyo mbikora nshaka kubahumuriza+ kugira ngo bunge ubumwe kandi bakomeze kugaragarizanya urukundo,+ bityo babone imigisha bitewe n’uko basobanukiwe neza ukuri, kandi bakagira ubumenyi nyakuri bw’ibanga ryera ry’Imana, ari ryo Kristo.+ 3 Binyuze kuri we, dushobora gusobanukirwa ubwenge n’ubumenyi bw’Imana, bikaba bimeze nk’ubutunzi buhishwe.+ 4 Ibyo ndabibabwiye kugira ngo hatagira umuntu ubashuka akoresheje uburyarya. 5 Nubwo ntari kumwe namwe, mpora mbatekerezaho rwose. Mbona ukuntu mugira gahunda+ n’ukuntu mwizera Kristo mushikamye, bikanshimisha.+
6 Ubwo rero, ubwo mwemeye Umwami Kristo Yesu, mukomeze kunga ubumwe na we. 7 Niringiye ko kuba mwizera Kristo, bizatuma mukomera+ kandi mugashikama nk’igiti cyashoye imizi hasi cyane mu butaka.+ Ibyo ni na byo mwigishijwe. Nanone mujye mushimira Imana cyane.+
8 Mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubigarurira,* yifashishije filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro,+ bishingiye ku mitekerereze y’abantu bo muri iyi si, aho gushingira ku nyigisho za Kristo, 9 kandi ari we ugaragaza imico y’Imana mu buryo bwuzuye.+ 10 Ubwo rero, mufite ibikenewe byose binyuze kuri we, kuko ari we muyobozi w’ubutegetsi bwose n’ubutware bwose.+ 11 Bitewe n’uko mwizera Kristo mwarakebwe.* Ariko si ugukebwa ibi byo ku mubiri, ahubwo mwakebwe igihe mwarekaga ibyifuzo by’umubiri udatunganye.+ Uko ni ko abigishwa ba Kristo bakwiriye gukebwa.+ 12 Igihe mwabatizwaga umubatizo nk’uwa Kristo, ni nkaho mwari mushyinguranywe na we+ kandi Imana yarabazuye+ kubera ko mwizeye imirimo yayo ikomeye. Imana yabazuye ni na yo yamuzuye.+
13 Nanone kandi, nubwo mwari mumeze nk’abapfuye bitewe n’ibyaha byanyu kandi mukaba mwari mumeze nk’abatarakebwe, Imana yabahinduye bazima kugira ngo mwunge ubumwe na Kristo.+ Imana yatubabariye ibyaha byacu byose ku bw’ineza yayo,+ 14 kandi yakuyeho* amategeko+ yadushinjaga+ yari akubiyemo ibintu byinshi.+ Yakuyeho ayo mategeko binyuze ku rupfu rwa Yesu rwo ku giti cy’umubabaro.*+ 15 Binyuze ku giti cy’umubabaro,* Imana yatsinze abategetsi n’abatware, ibajyana bameze nk’imfungwa,+ ibakoreza isoni mu ruhame kandi igaragaza ko yabatsinze.
16 Ubwo rero, nta muntu ufite uburenganzira bwo kubacira urubanza ku birebana n’ibyo murya, cyangwa ibyo munywa+ cyangwa ku birebana n’iminsi mikuru iba buri mwaka cyangwa kwizihiza iminsi mikuru iba igihe ukwezi kuba kwagaragaye+ cyangwa isabato.+ 17 Ibyo bintu byagereranyaga ibyari kuzabaho+ nyuma, kandi byerekezaga kuri Kristo.+ 18 Ntihazagire umuntu utuma mubura ibihembo byanyu,+ yigira nk’uwicisha bugufi kandi asenga abamarayika.* Abantu nk’abo “bishyira hejuru” bitewe n’ibintu babonye* cyangwa bitewe n’imitekerereze iranga abantu badatunganye, bakishyira hejuru nta kindi kibibateye uretse ubwibone bwo mu mitima yabo. 19 Bene abo, ntibunze ubumwe na Yesu Kristo, ari we ugereranywa n’umutwe.+ Uwo mutwe ni wo utuma umubiri wose ukomeza gukura nk’uko Imana ibishaka, binyuze ku ngingo n’imitsi biwuha ibyo ukeneye kandi bikawuteranyiriza hamwe ugafatana neza.+
20 None se niba mwarapfanye na Kristo igihe mwarekaga imitekerereze y’isi,+ kuki mubaho nk’aho muri ab’isi, mugakomeza kuba abagaragu b’amategeko? Kuki mukomeza kumvira amategeko avuga ngo:+ 21 “Iki ntukakirye, iki ntukagisomeho, iki ntukagikoreho,” 22 kandi ibyo ari ibintu bigenewe kuribwa no kunyobwa bigashira? None se kuki mukurikiza amategeko y’abantu n’inyigisho zabo?+ 23 Mu by’ukuri, ibyo bigaragara nk’aho ari iby’ubwenge, ariko ababikora baba bari kwishyiriraho uburyo bwabo bwo gusenga, bakigira nk’abicisha bugufi kandi bakababaza imibiri yabo,+ nyamara ibyo nta kamaro bifite kandi nta we byafasha kurwanya irari ry’umubiri.
3 Niba rero Imana yarabahanye ubuzima na Kristo,*+ nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristo ari yicaye iburyo bw’Imana.+ 2 Mukomeze kwerekeza ubwenge bwanyu ku bintu byo mu ijuru,+ aho kubwerekeza ku bintu byo ku isi.+ 3 Ni nkaho mwapfanye na Kristo, kandi ubuzima bwanyu bwahishwe hamwe na we nk’uko Imana ibishaka. 4 Igihe Kristo, ari we dukesha ubuzima,+ azagaragazwa, ni bwo namwe muzagaragazwa hamwe na we mufite icyubahiro.+
5 Ku bw’ibyo rero, mwikuremo* burundu ibyifuzo by’imibiri yanyu,+ irari ry’ubusambanyi,* ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina,+ ibyifuzo byangiza n’umururumba, ari wo ugereranywa no gusenga ibigirwamana. 6 Ibyo bintu ni byo bituma Imana irakara cyane. 7 Namwe ibyo ni byo mwakoraga kera.+ 8 Ariko noneho mureke ibi bikorwa bibi byose: Umujinya, uburakari, ubugome+ no gutukana,+ kandi ntimukavuge amagambo ateye isoni.+ 9 Ntimukabeshyane.+ Mureke imyifatire ya kera*+ n’ibikorwa mwakoraga, 10 ahubwo mugire imyifatire mishya*+ muvana ku Mana, kandi ituma umuntu agenda ahinduka binyuze ku bumenyi nyakuri akagera ubwo agaragaza imico nk’iy’Imana.+ 11 Abantu bafite imico nk’iy’Imana ntibicamo ibice ngo habeho Umugiriki cyangwa Umuyahudi, uwakebwe* cyangwa utarakebwe, umunyamahanga, umuntu usuzuguritse,* umugaragu cyangwa uw’umudendezo. Ahubwo Kristo ni we ukora ibintu byose kandi abo bose baba bunze ubumwe na we.+
12 Nuko rero, mwebwe abatoranyijwe n’Imana,+ bera kandi bakundwa, buri gihe mujye mugaragaza impuhwe zuje urukundo,+ kugwa neza, kwicisha bugufi,+ kwitonda+ no kwihangana.+ 13 Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose+ igihe umuntu agize icyo apfa n’undi.+ Ndetse nk’uko Yehova* yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.+ 14 Ariko ikirenze kuri ibyo byose, mugire urukundo rwinshi,+ kuko ari rwo rutuma abantu bunga ubumwe mu buryo bwuzuye.+
15 Nanone, mujye mureka amahoro ya Kristo abayobore,*+ kuko Imana yabatoranyije kugira ngo mwunge ubumwe, kandi mubane mu mahoro. Mujye muba abantu bashimira. 16 Nimureke ijambo rya Kristo ribe mu mitima yanyu, ribaheshe ubwenge bwose. Mukomeze kwigishanya no guterana inkunga mukoresheje za zaburi,+ musingiza Imana, muririmba indirimbo zo kuyishimira, muririmbira Yehova mu mitima yanyu.+ 17 Ibyo muvuga byose n’ibyo mukora byose, mujye mubikora mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana, ari yo Papa wacu wo mu ijuru binyuze kuri Yesu.+
18 Bagore, mujye mwubaha cyane* abagabo banyu,+ nk’uko abigishwa b’Umwami bakwiriye kubigenza. 19 Namwe bagabo, mukomeze gukunda abagore+ banyu kandi ntimukabarakarire.*+ 20 Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu muri byose,+ kuko ari byo bishimisha Umwami. 21 Namwe bagabo, ntimukarakaze abana banyu+ kugira ngo badacika intege. 22 Namwe bagaragu, mujye mwumvira ba shobuja bo ku isi+ muri byose, mudakora akazi kabo ari uko babareba gusa* nkaho mushaka gushimisha abantu, ahubwo mukorane umutima utaryarya mutinya Yehova. 23 Ibyo mukora byose mujye mubikorana ubushobozi bwanyu bwose nk’abakorera Yehova,+ mudakorera abantu, 24 kuko muzi ko Yehova ari we uzabaha umurage, ari cyo gihembo cyanyu.+ Mujye mugaragaza ko muri abagaragu ba Shobuja ari we Kristo. 25 Nta gushidikanya ko ukora ibibi, azahanirwa ibibi yakoze,+ kuko Imana itarobanura.+
4 Mwe mufite abagaragu, mukomeze gukorera abagaragu banyu ibikorwa bikwiriye kandi bikiranuka, muzirikana ko namwe mufite Shobuja mu ijuru.+
2 Musenge ubudacogora.+ Mukomeze kuba maso musenga mushimira.+ 3 Natwe mudusabire,+ kugira ngo Imana iduhe uburyo bwo kuvuga ijambo ryayo no gutangaza ibanga ryera ryerekeye Kristo, kandi iryo banga ryera ni ryo mfungiwe.+ 4 Ibyo bizatuma ndibwiriza mu buryo bwumvikana nk’uko bikwiriye.
5 Mukomeze kugaragaza ubwenge mu byo mukorera abatari Abakristo, kandi mujye mukoresha neza igihe cyanyu.*+ 6 Amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza, ameze nkaho asize umunyu,+ kugira ngo mumenye uko mwasubiza umuntu wese.+
7 Tukiko,+ umuvandimwe wanjye nkunda, umukozi wizerwa, akaba n’umugaragu dufatanyije gukorera Umwami, azabamenyesha ibyanjye byose. 8 Impamvu itumye mwohereza, ni ukugira ngo abamenyeshe amakuru yacu kandi abahumurize. 9 Mwohereje ari kumwe na Onesimo,+ umuvandimwe wanjye nkunda kandi wizerwa wabanaga namwe. Bazabamenyesha iby’ino byose.
10 Arisitariko,+ mugenzi wanjye dufunganywe, arabasuhuza, na Mariko+ mubyara wa Barinaba, (uwo mwabwiwe ko naza iwanyu muzamwakira neza,)+ 11 na Yesu witwa Yusito, abo bakaba ari Abayahudi.* Abo ni bo bonyine dukorana umurimo wo kubwiriza Ubwami bw’Imana, kandi banyitayeho barampumuriza.* 12 Epafura+ wabanaga namwe, akaba n’umugaragu wa Kristo Yesu, arabasuhuza. Ahora abasabira ashyizeho umwete ngo amaherezo muzahagarare mushikamye, mufite ukwizera gukomeye, muzi neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose. 13 Nemera ntashidikanya ko akora uko ashoboye kose ngo abakorere, yaba mwe, ab’i Lawodikiya n’ab’i Hiyerapoli.
14 Umuganga dukunda cyane Luka+ na Dema,+ barabasuhuza. 15 Munsuhurize abavandimwe b’i Lawodikiya kandi munsuhurize Nimfa n’abagize itorero bateranira mu nzu ye.+ 16 Nimumara gusoma iyi baruwa, muzayoherereze+ abo mu itorero ry’i Lawodikiya kugira ngo na bo bayisome, kandi namwe muzasome izava i Lawodikiya. 17 Nanone muzabwire Arikipo+ muti: “Ukomeze gukorana umwete umurimo Umwami yaguhaye, kugira ngo uwurangize.”
18 Njyewe Pawulo, mboherereje intashyo nanditse n’ukuboko kwanjye.+ Mukomeze kuzirikana ko ndi muri gereza.+ Imana ikomeze ibagaragarize ineza yayo ihebuje.*
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Reba Umugereka wa A5.
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ubagusha mu mutego.”
Cyangwa “mwarasiramuwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Cyangwa “yahanaguye.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Binyuze kuri Yesu.”
Cyangwa “agasenga nk’uko abamarayika basenga.”
Aha Pawulo yakoresheje imvugo yerekezaga ku bikorwa by’abapagani biba bishingiye ku migenzo yabo.
Cyangwa “mwarazukanye na Kristo.”
Cyangwa “mwice.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Cyangwa “kamere ya kera.”
Cyangwa “kamere nshya.”
Cyangwa “uwasiramuwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Umusikuti.” Byerekeza ku muntu wasigaye inyuma ntatere imbere nk’abandi.
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “ayobore imitima yanyu.”
Cyangwa “mujye mugandukira.”
Cyangwa “ntimukabakankamire.”
Cyangwa “mudakorera ijisho.”
Cyangwa “mujye mwicungurira igihe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abo mu bakebwe.”
Cyangwa “bambereye ubufasha bunkomeza.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”