ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt 1 Timoteyo 1:1-6:21
  • 1 Timoteyo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 1 Timoteyo
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Timoteyo

IBARUWA YA MBERE YANDIKIWE TIMOTEYO

1 Njyewe Pawulo wabaye intumwa ya Kristo Yesu binyuze ku itegeko ry’Imana Umukiza wacu n’irya Kristo Yesu, we byiringiro byacu,+ 2 ndakwandikiye wowe Timoteyo,*+ umwana wanjye nyakuri+ mu byo kwizera.

Nkwifurije ineza ihebuje,* imbabazi n’amahoro biva ku Mana, ari yo Papa wo mu ijuru, no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.

3 Nk’uko naguteye inkunga yo gusigara muri Efeso igihe nari ngiye kujya i Makedoniya, ni ko n’ubu ngutera inkunga kugira ngo utegeke bamwe kutigisha izindi nyigisho, 4 no kutita ku nkuru z’ibinyoma+ n’ibisekuru bitagira iherezo. Ibyo ni byo bituma havuka ibibazo byinshi,+ aho kugira ngo haboneke ikintu giturutse ku Mana gifitanye isano no kwizera. 5 Mu by’ukuri, intego y’iri tegeko ni ukugira ngo tugire urukundo+ duheshwa no kuba dufite umutima utanduye, umutimanama ukeye n’ukwizera+ kuzira uburyarya. 6 Ibyo hari bamwe babiretse, maze barayoba, bakajya bavuga amagambo adafite akamaro.+ 7 Bifuza kwigisha+ amategeko, ariko ntibaba basobanukiwe neza ibyo bavuga cyangwa ibyo bigisha babigiranye ishyaka.

8 Tuzi ko Amategeko ari meza iyo umuntu ayakurikiza mu buryo bukwiriye, 9 akibuka ko adashyirirwaho abakiranutsi, ahubwo ko ashyirirwaho abica amategeko+ n’abigomeka, abatubaha Imana n’abanyabyaha, abahemuka* n’abatubaha ibintu byera, abica ba papa babo n’abica ba mama babo, n’abica abandi bantu. 10 Nanone ashyirirwaho abasambanyi,* abatinganyi,* abashimuta abantu, ababeshya n’abarahira ibinyoma kandi agashyirirwaho n’ikindi kintu cyose kirwanya inyigisho z’ukuri.*+ 11 Izo nyigisho zihuje n’ubutumwa bwiza buhebuje bw’Imana igira ibyishimo, ari na bwo nashinzwe.+

12 Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yabonye ko ndi uwizerwa akanshinga uwo murimo,+ 13 nubwo kera natukaga Imana, ngatoteza abantu bayo kandi nkaba umunyagasuzuguro.+ Nyamara nagiriwe imbabazi kuko nabikoze mu bujiji, ntafite ukwizera. 14 Ariko Umwami wacu yangaragarije ineza nyinshi ihebuje, kandi ngira ukwizera n’urukundo kuko ndi umwigishwa wa Yesu Kristo. 15 Aya magambo ni ayo kwizerwa kandi akwiriye kwemerwa rwose, ko Kristo Yesu yaje mu isi azanywe no gukiza abanyabyaha.+ Muri abo, ni njye munyabyaha kubarusha.+ 16 Ariko icyatumye ngirirwa imbabazi, kwari ukugira ngo binyuze kuri njye w’umunyabyaha kurusha abandi, Kristo Yesu agaragaze ko yihangana, bityo mbere urugero abazamwizera, kugira ngo babone ubuzima bw’iteka.+

17 Nuko rero, Umwami uhoraho iteka ryose,+ utaboneka+ kandi udashobora gupfa,+ we Mana y’ukuri yonyine,+ ahabwe icyubahiro iteka ryose. Amen.*

18 Mwana wanjye Timoteyo, ndaguha iri tegeko mpuje n’ubuhanuzi bwakwerekezagaho kugira ngo binyuze kuri bwo, uzabe nk’umusirikare uzi kurwana neza.+ 19 Ukomeze kugira ukwizera n’umutimanama ukeye.+ Uwo mutimanama bamwe baretse kuwugira maze ukwizera kwabo kumera nk’ubwato bumenetse. 20 Muri bo harimo Humenayo+ na Alegizanderi, kandi nabahaye Satani*+ kugira ngo igihano kibigishe kudatuka Imana.

2 Mbere na mbere, ndabatera inkunga ngo mujye musenga mwinginga, mushimira kandi musabira abantu bose. 2 Mujye musenga musabira abategetsi n’abandi bantu bose bari mu nzego zo hejuru,*+ kugira ngo dukomeze kubaho mu mahoro dufite ituze, tubera Imana indahemuka kandi dufatana ibintu uburemere.+ 3 Ibyo ni byo byiza kandi byemewe imbere y’Imana, Umukiza wacu.+ 4 Ishaka ko abantu bose* bakizwa+ bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri. 5 Hariho Imana imwe,+ hakabaho n’umuhuza umwe+ hagati y’Imana n’abantu.+ Ni we Yesu Kristo,+ kandi na we yigeze kuba umuntu. 6 Yaritanze aba incungu ya bose.*+ Ibyo abagaragu b’Imana bazabihamya igihe cyabyo kigeze. 7 Ni yo mpamvu nashyizweho ngo mbe umubwiriza+ n’intumwa,+ kandi ndavuga ukuri simbeshya. Nashyiriweho kwigisha abantu bo mu bindi bihugu+ ibijyanye n’ukwizera n’ukuri.

8 Ndifuza ko ahantu hose, abagabo b’indahemuka+ bajya basenga badafite umujinya+ kandi batajya impaka.+ 9 Nanone abagore bajye birimbisha neza, bambara imyenda ikwiriye.* Bajye biyubaha kandi bagaragaze ubwenge* mu byo bakora. Ntibagahangayikishwe n’uburyo bwo gusuka* umusatsi, kwambara zahabu, amasaro cyangwa imyenda ihenze cyane.+ 10 Ahubwo bajye bakora ibikorwa byiza biranga abagore biyeguriye Imana.+ Icyo gihe, ni bwo bazaba barimbye mu buryo bukwiriye.

11 Abagore bajye biga batuje* kandi bubaha cyane.+ 12 Sinemerera umugore kwigisha cyangwa gutegeka umugabo. Ahubwo akwiriye kujya atuza.+ 13 N’ubundi Adamu ni we waremwe mbere, Eva aremwa nyuma.+ 14 Nanone Adamu si we washutswe, ahubwo umugore ni we washutswe rwose+ maze akora icyaha. 15 Icyakora, iyo abagore babyaye, bakita ku bana babo, birabarinda.*+ Ariko baba bagomba kuba abantu bera, bakagira ukwizera, urukundo kandi bakagaragaza ubwenge mu byo bakora.*+

3 Aya magambo ni ayo kwizerwa rwose. Iyo umuntu yifuje inshingano yo kuba umusaza w’itorero,*+ aba yifuje umurimo mwiza. 2 Umusaza w’itorero agomba kuba ari inyangamugayo, akaba umugabo ufite umugore umwe, udakabya mu byo akora, ugaragaza ubwenge mu byo akora,*+ ugira gahunda, ukunda kwakira abashyitsi,+ kandi ushoboye kwigisha.+ 3 Agomba kuba atari umusinzi,+ atagira urugomo,* ahubwo ashyira mu gaciro.+ Agomba kuba atagira amahane+ kandi adakunda amafaranga.+ 4 Nanone agomba kuba ari umuntu uyobora neza abo mu rugo rwe, ufite abana bumvira kandi bitwara neza.+ 5 (None se niba umuntu atazi kuyobora abo mu rugo rwe, yabasha ate kwita ku itorero ry’Imana?) 6 Ntagomba kuba ari umuntu uhindutse Umukristo vuba,+ kugira ngo bitamutera ubwibone maze agacirwa urubanza nk’urwo Satani yaciriwe. 7 Byongeye kandi, agomba kuba avugwa neza n’abantu batari abo mu itorero,+ kugira ngo hatagira umugaya kandi akagwa mu mutego wa Satani.

8 Abakozi b’itorero na bo bakwiriye kuba abantu bafatana ibintu uburemere, batari indyarya,* batamenyereye kunywa inzoga nyinshi, kandi ntibabe abantu bakunda amafaranga cyangwa baharanira inyungu zabo gusa.+ 9 Ahubwo bagomba gukurikiza inyigisho ziranga Abakristo, ari na ryo banga ryera, bakabikora bafite umutimanama ukeye.+

10 Nanone bajye babanza bagenzurwe* kugira ngo bigaragare ko bujuje ibisabwa, hanyuma babone kuba abakozi b’itorero kuko baba batarabonetseho umugayo.+

11 Abagore na bo bagomba kuba abantu batekereza neza, badasebanya,+ badakabya mu byo bakora, kandi ari abizerwa muri byose.+

12 Umukozi w’itorero ajye aba umugabo w’umugore umwe, uyobora neza abana be n’abo mu rugo rwe, 13 kuko abagabo bayobora neza baba ari intangarugero, kandi baba bashobora kuvugana ubutwari* ibyerekeye ukwizera kwabo kwa gikristo.

14 Ibi ndabikwandikiye nubwo niringiye kuzaza aho uri bidatinze, 15 kugira ngo nindamuka ntinze, uzamenye uko ukwiriye kwitwara mu nzu y’Imana,+ ari ryo torero ry’Imana ihoraho, rikaba n’inkingi ishyigikira ukuri. 16 Koko rero, iri banga ryera ryo kwiyegurira Imana rirakomeye rwose: ‘Yesu yabaye umuntu,+ Imana igaragaza ko imwemera imugira ikiremwa cy’umwuka,+ abonekera abamarayika,+ ibye bibwirizwa mu bihugu bitandukanye,+ yizerwa n’abo mu isi,+ kandi yakiranwa icyubahiro mu ijuru.’

4 Icyakora amagambo yahumetswe n’Imana, avuga rwose ko mu bihe bya nyuma bamwe bazacika intege bakava mu byo kwizera, bakita ku magambo y’ibinyoma yavuye ku badayimoni+ no ku nyigisho zabo. 2 Bazaba bayobejwe n’abantu b’indyarya bavuga ibinyoma,+ bafite imitimanama itacyumva, imeze nk’inkovu z’aho umuntu yahiye. 3 Bazaba babuza abantu gushyingiranwa,+ bategeka abantu kutarya ibyokurya+ Imana yaremye, kandi yarabiremye ngo abafite ukwizera,+ bazi neza ukuri bajye babirya+ bashimira. 4 Mu by’ukuri, ibyo Imana yaremye byose ni byiza,+ kandi nta kintu gikwiriye kujugunywa+ iyo umuntu acyakiriye ashimira. 5 Ikintu cyose cyezwa binyuze ku ijambo ry’Imana n’isengesho.

6 Nugira abavandimwe izi nama, uzaba uri umukozi mwiza wa Kristo Yesu, wigishijwe amagambo atuma umuntu agira ukwizera n’inyigisho nziza kandi akabikurikiza abyitondeye.+ 7 Ujye ugendera kure inkuru z’ibinyoma abantu bakunda kuvuga* zisuzuguza Imana.+ Ahubwo ujye ukora uko ushoboye ugaragaze ko wiyeguriye Imana. 8 Mu by’ukuri, imyitozo ngororamubiri* igira akamaro muri bike. Ariko kwiyegurira Imana byo, bigira akamaro mu bintu byose, kuko bituma umuntu abona imigisha muri iki gihe, akazayibona no mu gihe kizaza.+ 9 Ayo magambo ni ayo kwizerwa kandi akwiriye kwemerwa rwose. 10 Ibyo ni byo duhatanira kugeraho dukorana umwete,+ kuko ibyiringiro byacu bishingiye ku Mana ihoraho, yo Mukiza+ w’abantu bose,+ cyane cyane abizerwa.

11 Ukomeze gutanga ayo mategeko no kuyigisha. 12 Ntihakagire umuntu ugusuzugura ngo ni uko ukiri muto. Ahubwo ujye ubera urugero rwiza abizerwa, haba mu byo uvuga, mu myifatire yawe, mu rukundo, mu kwizera no kuba indakemwa. 13 Mu gihe ntarakugeraho, ukomeze kugira umwete wo gusomera mu ruhame,+ gutanga inama* no kwigisha. 14 Ntugapfushe ubusa impano Imana yaguhaye binyuze ku buhanuzi, igihe inteko y’abasaza yakurambikagaho ibiganza.+ 15 Ibyo ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe agaragarire bose. 16 Ujye ukora uko ushoboye ubere abandi urugero rwiza, kandi ube umwigisha mwiza.+ Ibyo ujye uhora ubizirikana, kuko nubigenza utyo uzikiza, ugakiza n’abakumva.+

5 Ntukabwire nabi umuntu ugeze mu zabukuru.+ Ahubwo ujye umugira inama mu bugwaneza nkaho uri kubwira papa wawe. N’abakiri bato ujye ubagira inama mu bugwaneza nkaho uri kubwira abavandimwe bawe. 2 Abakecuru na bo ujye ubagira inama mu bugwaneza nkaho uri kubwira mama wawe. Abagore bakiri bato ujye ubagira inama mu bugwaneza nkaho uri kubwira bashiki bawe. Ibyo byose ujye ubikora ufite imyifatire myiza.

3 Jya wita ku bapfakazi bakeneye ubufasha.*+ 4 Ariko niba umupfakazi afite abana cyangwa abuzukuru, bajye babanza bagaragaze ko biyeguriye Imana bita ku bo mu rugo rwabo,+ kandi bakomeze kwita ku babyeyi babo, ba sekuru na ba nyirakuru, nkaho bari kubishyura ibyo babakoreye.+ Ibyo ni byo byemewe imbere y’Imana.+ 5 Umugore w’umupfakazi wasigaye ari wenyine kandi w’umukene,+ yiringira Imana kandi agakomeza gusenga yinginga haba ku manywa na nijoro.+ 6 Ariko uwatwawe n’ibinezeza aba ameze nk’uwapfuye ahagaze. 7 Nuko rero, ukomeze gutanga aya mabwiriza kugira ngo ufashe abapfakazi n’abagize imiryango yabo, bakomeze kuba inyangamugayo. 8 Mu by’ukuri, iyo umuntu adatunga abe, cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ukwizera, kandi aba ari mubi cyane kuruta umuntu udafite ukwizera.+

9 Umupfakazi ajye yandikwa ari uko nibura afite imyaka 60, kandi akaba yari yarashakanye n’umugabo umwe. 10 Agomba kuba avugwaho ko yakoze ibikorwa byiza,+ urugero nko kuba yarahaye abana be uburere bwiza,+ kuba yaracumbikiraga abashyitsi,+ kuba yarozaga ibirenge by’abigishwa,+ kuba yarafashaga abafite ibibazo,+ no kuba yaragiraga umwete mu mirimo myiza yose.

11 Naho abapfakazi bakiri bato ntukemere ko bandikwa. Hari igihe bemera gutwarwa n’irari ry’ibitsina bakifuza gushaka, aho gukorera Kristo. 12 Ibyo bituma babarwaho icyaha kubera ko baba bishe isezerano batanze mbere. 13 Iyo bigenze bityo, nanone baba abanebwe, bakajya bazerera mu ngo z’abandi. Ntibaba abanebwe gusa, ahubwo baba n’abanyamazimwe kandi bakivanga mu bibazo by’abandi,+ bakavuga ibintu batari bakwiriye kuvuga. 14 Ku bw’ibyo rero, ndifuza ko abapfakazi bakiri bato bashaka+ bakabyara abana,+ bakita ku ngo zabo, kugira ngo badakora ikintu cyatuma abaturwanya batuvuga nabi. 15 Mu by’ukuri, hari bamwe bamaze kuyoba bakurikira Satani. 16 Niba umugore wizera afite bene wabo b’abapfakazi, ajye abafasha kugira ngo itorero ritikorera uwo mutwaro. Hanyuma, na ryo rizashobora gufasha abapfakazi badafite ubitaho.+

17 Abasaza b’itorero bayobora neza+ bakwiriye kubahwa cyane,+ cyane cyane abakorana umwete bigisha ijambo ry’Imana kandi babwiriza.+ 18 N’ubundi kandi ibyanditswe biravuga ngo: “Ntugahambire umunwa w’ikimasa mu gihe gihura ibinyampeke.”+ Nanone biravuga biti: “Umukozi akwiriye guhabwa ibihembo bye.”+ 19 Ntukemere ikirego kirezwe umusaza w’itorero, keretse cyemejwe n’abatangabuhamya babiri cyangwa batatu.+ 20 Abafite akamenyero ko gukora ibyaha,+ ujye ubacyahira+ imbere y’abantu benshi kugira ngo bibere abandi umuburo.* 21 Ndagutegeka nkwihanangiriza imbere y’Imana na Kristo Yesu n’abamarayika,* ngo ujye ukurikiza ayo mabwiriza, wabanje kugenzura ibintu byose kandi udafite aho ubogamiye.+

22 Ntukagire uwo uha inshingano uhubutse.*+ Nanone ntukifatanye mu byaha by’abandi, ahubwo ujye ukomeza kuba indakemwa.

23 Ntukongere kunywa amazi gusa.* Ahubwo ujye unywa ka divayi gake bitewe n’igifu cyawe kubera ko urwara kenshi.

24 Ibyaha by’abantu bamwe bihita bimenyekana, bigatuma bacirwa urubanza. Ariko abandi bo, ibyaha byabo bigaragara nyuma.+ 25 Mu buryo nk’ubwo, ibikorwa byiza na byo birigaragaza.+ Niyo bidahise bigaragara, amaherezo biba bizamenyekana.+

6 Abagaragu bose bajye bakomeza kubona ko ba shebuja bakwiriye guhabwa icyubahiro cyinshi,+ kugira ngo izina ry’Imana n’inyigisho zayo bitavugwa nabi.+ 2 Byongeye kandi, abafite ba shebuja bizera ntibakabasuzugure bitwaje ko ari abavandimwe. Ahubwo bajye bakorana umwete kuko abo bakorera na bo ari Abakristo, bakaba n’abavandimwe bakundwa.

Ujye ukomeza kubigisha ibyo bintu kandi ubagire iyo nama. 3 Nihagira undi muntu wigisha izindi nyigisho kandi ntiyemere inyigisho z’ukuri*+ z’Umwami wacu Yesu Kristo cyangwa inyigisho zigaragaza uko dukwiriye gukorera Imana,+ 4 uwo muntu azaba afite ubwibone kandi nta kintu na kimwe asobanukiwe.+ Aba yarashajijwe no kujya impaka.+ Ibyo ni byo bitera kwifuza, ubushyamirane, gusebanya,* gukeka ibibi 5 no kujya impaka ku bintu bidafite akamaro. Ni byo biranga abantu badatekereza neza,+ kandi batagira ukuri, bibwira ko kwiyegurira Imana ari uburyo bwo kwibonera imibereho.*+ 6 Icyakora kwiyegurira Imana+ iyo bijyanye no kugira umutima unyuzwe, ni byo bigira akamaro kenshi. 7 N’ubundi nta cyo twazanye mu isi, kandi nidupfa nta cyo tuzayikuramo.+ 8 Nuko rero, niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tujye tunyurwa na byo.+

9 Icyakora, abamaramaje kuba abakire bagwa mu bishuko no mu mitego+ kandi bakagira ibyifuzo bibi byangiza, bituma abantu bakora ibibarimbuza.+ 10 Koko rero, gukunda amafaranga bikururira umuntu ibibi by’ubwoko bwose, kandi hari abantu bayararikiye barayoba, bareka kwizera Imana, maze biteza imibabaro myinshi cyane.+

11 Icyakora wowe muntu w’Imana, ujye wirinda cyane ibyo bintu. Ahubwo uharanire gukiranuka, kwiyegurira Imana, kwizera, urukundo, kwihangana no kwitonda.+ 12 Urwane intambara nziza yo kwizera, kandi ujye uha agaciro ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka wasezeranyijwe. Ibyo byiringiro ni byo watangarije imbere y’abantu benshi.

13 Ndaguha aya mategeko imbere y’Imana ibeshaho byose n’imbere ya Kristo Yesu, we muhamya watangarije mu bantu benshi ibirebana n’ukwizera kwe ubwo yari imbere ya Ponsiyo Pilato.+ 14 Ujye witondera ibyategetswe uri inyangamugayo kandi udafite inenge, kugeza igihe Umwami wacu Yesu Kristo azagaragarira.+ 15 Azagaragara mu gihe cyagenwe, agaragazwe n’ufite ububasha bwinshi wenyine kandi ugira ibyishimo. Yesu ni Umwami w’abami akaba n’umuyobozi uyobora abandi bategetsi.+ 16 Ni we wenyine udashobora gupfa,+ uba ahantu hari urumuri rwinshi cyane, ku buryo nta wushobora kuhegera.+ Aho hantu ari, nta muntu wigeze amureba, kandi nta wushobora kumureba.+ Icyubahiro n’ubushobozi ni ibye iteka ryose. Amen.*

17 Ugire inama* abakire bo muri iyi si ngo ntibakiyemere, kandi ntibakiringire ubutunzi butiringirwa,+ ahubwo biringire Imana, yo iduha ibintu byinshi cyane ngo tubyishimire.+ 18 Ubasabe kujya bakora ibikorwa byiza, batange babigiranye ubuntu, kandi babe biteguye gusangira n’abandi.+ 19 Ibyo nibabikora ni nkaho bazaba bari kwibikira ubutunzi buturuka ku Mana. Bizatuma bizera ko bazabaho neza mu gihe kizaza,+ bityo bazabone ubuzima nyakuri.+

20 Timoteyo we, ujye urinda icyo wahawe,+ wirinde amagambo adafite akamaro atesha agaciro ibintu byera, wirinde n’amagambo avuguruzanya y’ibyo bita “ubumenyi”+ kandi atari bwo. 21 Hari bamwe biratanye bene ubwo bumenyi, bituma bayoba, ntibakomeza kugira ukwizera.

Imana ikomeze kukugaragariza ineza ihebuje.*

Bisobanura ngo: “Uhesha Imana icyubahiro.”

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Cyangwa “abatagira urukundo rudahemuka.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Cyangwa “abagabo basambana n’abandi bagabo.”

Cyangwa “inyigisho nzima; inyigisho zifite akamaro.”

Cyangwa “bibe bityo.”

Ni ukuvuga ko yabaciye mu itorero.

Cyangwa “bari mu myanya yo hejuru.”

Cyangwa “abantu b’ingeri zose.”

Cyangwa “abantu b’ingeri zose.”

Cyangwa “yiyubashye.”

Cyangwa “bajye bashyira mu gaciro.”

Cyangwa “kuboha.”

Cyangwa “bacecetse; bitonze.”

Uko bigaragara, bisobanura ko bibafasha gukomeza kuba incuti za Yehova.

Cyangwa “bagashyira mu gaciro.”

Cyangwa “umugenzuzi.”

Cyangwa “ufata imyanzuro myiza; ufatana ibintu uburemere.”

Cyangwa “atarwana.”

Cyangwa “batabeshya; batagira indimi ebyiri.”

Cyangwa “bageragezwe.”

Cyangwa “ubushizi bw’amanga.”

Cyangwa “abakecuru bakunda kuvuga.”

Cyangwa “siporo.”

Cyangwa “gutera inkunga.”

Ni ukuvuga ko badafite undi muntu wo kubitaho.

Cyangwa “kugira ngo abandi babibone batinye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abamarayika batoranyijwe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uwo wihutira kurambikaho ibiganza.”

Bishobora kuba byerekeza ku mazi yabaga yanduye, akaba ari na yo yatumaga Timoteyo arwara.

Cyangwa “inyigisho nzima; inyigisho zifite akamaro.”

Cyangwa “gutukana.”

Cyangwa “kwishakira inyungu.”

Cyangwa “bibe bityo.”

Cyangwa “utegeke.”

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze