ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt 2 Petero 1:1-3:18
  • 2 Petero

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 2 Petero
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Petero

IBARUWA YA KABIRI YA PETERO

1 Njyewe Simoni Petero, umugaragu wa Yesu Kristo nkaba n’intumwa ye, ndabandikiye mwebwe mufite ukwizera gufite agaciro nk’ukwacu, mubikesheje gukiranuka kw’Imana n’uk’Umukiza wacu Yesu Kristo.

2 Imana ibagaragarize ineza yayo ihebuje,* kandi ibahe amahoro bitewe n’uko mwayimenye neza,+ mukamenya n’Umwami wacu Yesu. 3 Binyuze ku mbaraga z’Imana, twaherewe ubuntu ibintu byose bikenewe kugira ngo dukomeze kubaho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwacu. Ibyo bintu byose Imana yabiduhaye bitewe n’uko twayimenye neza.+ Icyatumye idutoranya ni uko ari Imana ikomeye kandi ikaba igira neza. 4 Iyo mico y’Imana, ni yo yatumye iduha ku buntu amasezerano y’agaciro kandi ahebuje.+ Binyuze kuri ayo masezerano, Imana yatumye tugira imico nk’iyayo,+ tureka ibikorwa bibi byo muri iyi si mbi biterwa n’ibyifuzo bibi.*

5 Kubera iyo mpamvu, mujye mushyiraho umwete mubikuye ku mutima,+ maze ukwizera kwanyu mukongereho imyitwarire myiza,+ imyitwarire myiza muyongereho ubumenyi,+ 6 ubumenyi mubwongereho kumenya kwifata, kumenya kwifata+ mubyongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kwiyegurira Imana,+ 7 kwiyegurira Imana mukongereho urukundo rwa kivandimwe, urukundo rwa kivandimwe murwongereho gukunda abantu bose.+ 8 Nimugaragaza iyo mico mu buryo bwuzuye, bizatuma mutaba abanebwe,+ ahubwo mukoreshe ubumenyi nyakuri mufite ku byerekeye Umwami wacu Yesu Kristo mukora ibikorwa byiza.

9 Umuntu aramutse adafite iyo mico, yaba ari impumyi. Yaba afunga amaso ye ngo atareba umucyo,*+ kandi yaba yibagiwe ko yababariwe ibyaha+ bye bya kera. 10 Ubwo rero bavandimwe, murusheho gukora uko mushoboye kose kugira ngo mutume gutoranywa kwanyu no guhamagarwa kwanyu+ birushaho guhama, kandi nimukomeza kubigenza mutyo ntimuzigera mucika intege ngo mubure ukwizera.+ 11 Ahubwo muzahabwa imigisha myinshi. Muzemererwa kwinjira mu Bwami bw’iteka+ bw’Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo.+

12 Kubera iyo mpamvu, mpora niteguye kubibutsa ibyo bintu, nubwo musanzwe mubizi kandi mukaba mushikamye mu kuri mwamenye. 13 Icyakora, igihe cyose ngifite uyu mubiri,*+ mbona ko bikwiriye kongera kubibutsa,+ 14 kuko nzi ko igihe cyo kuva muri uyu mubiri cyegereje cyane, nk’uko Umwami wacu Yesu Kristo yabimbwiye.+ 15 Nanone, buri gihe nzajya nkora uko nshoboye kose mbibutse ibyo bintu kugira ngo nimara kugenda, muzakomeze kubyibuka.*

16 Igihe twabamenyeshaga imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuhaba kwe, ntitwakurikije inkuru z’ibinyoma zahimbanywe amayeri. Ahubwo twabibamenyesheje dushingiye ku byo twiboneye bigaragaza icyubahiro cye.+ 17 Imana nyiri icyubahiro, ari na yo Papa we, yamuhesheje icyubahiro cyinshi, igihe yavugaga iti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda nkamwemera.”+ 18 Mu by’ukuri, ayo magambo twayumvise aturutse mu ijuru, igihe twari kumwe na we kuri wa musozi wera.

19 Ni yo mpamvu twarushijeho kwizera ko ubuhanuzi buzasohora. Iyo mubuhaye agaciro muba mukoze neza, kuko bumeze nk’itara+ rimurikira mu mwijima, ni ukuvuga mu mitima yanyu, kugeza igihe butangiriye gucya, n’inyenyeri yo mu rukerera*+ ikagaragara. 20 Muzi neza ko nta muntu ushobora gusobanukirwa ubuhanuzi bwo mu Byanditswe akoresheje ubwenge bwe bwonyine. 21 Nta na rimwe ubuhanuzi bwigeze buzanwa n’ubushake bw’umuntu,+ ahubwo abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.+

2 Icyakora, nk’uko mu Bisirayeli hadutse abahanuzi b’ibinyoma, ni ko no muri mwe hazaza abigisha b’ibinyoma.+ Abo bigisha b’ibinyoma bazazana mu ibanga udutsiko tw’amadini dutera kurimbuka, ndetse bazihakana Yesu wabacunguye,+ bikururire kurimbuka byihuse. 2 Nanone, benshi bazigana ibikorwa biteye isoni*+ by’abo bantu, kandi bazasebya inzira ya gikristo.+ 3 Ikindi kandi, umururumba wabo uzatuma bababwira amagambo y’ibinyoma kugira ngo babatware ibyanyu. Ariko urubanza abo baciriwe uhereye kera kose+ ntiruzatinda, kandi kurimbuka kwabo kuri bugufi.+

4 Koko rero, Imana ntiyaretse guhana abamarayika bakoze icyaha,+ ahubwo yabajugunye muri gereza yitwa Taritaro,*+ ibabohera mu mwijima mwinshi cyane* kugira ngo bategereze urubanza.+ 5 Nanone, ntiyaretse guhana isi yo mu gihe cya Nowa,+ ahubwo yakijije Nowa wari umubwiriza wo gukiranuka,+ hamwe n’abandi barindwi,+ igihe yazanaga umwuzure ku isi yari yuzuyemo abantu batubaha Imana.+ 6 Yarimbuye imijyi ya Sodomu na Gomora iyihindura ivu,+ kugira ngo yereke abatubaha Imana bose ibintu bigomba kuzabaho.+ 7 Ariko yarokoye umukiranutsi Loti,+ wababazwaga cyane n’ukuntu abantu basuzuguraga amategeko, bakishora mu bikorwa biteye isoni. 8 Buri munsi, uwo mukiranutsi yababazwaga n’ibyo yabonaga ndetse n’ibyo yumvaga igihe yabanaga na bo, hamwe n’ibikorwa byabo byo kwica amategeko. 9 Ibyo bigaragaza ko Yehova* azi gukiza abantu bamwiyeguriye ibibagerageza,+ ariko abakora ibibi akabareka bagategereza umunsi w’urubanza kugira ngo barimburwe.+ 10 Muri abo harimo by’umwihariko abasambana, bigatuma batesha agaciro imibiri y’abandi+ kandi bagasuzugura ababayobora.+

Ni abantu batagira icyo batinya, kandi batsimbarara ku bitekerezo byabo. Ntibubaha* abanyacyubahiro,* ahubwo barabatuka. 11 Nyamara abamarayika, nubwo babarusha imbaraga n’ububasha, ntibabarega bakoresheje amagambo y’ibitutsi. Igituma batabikora ni uko bubaha Yehova.+ 12 Ariko abo bantu bameze nk’inyamaswa zitagira ubwenge zavukiye gufatwa zikicwa. Bazarimbuka bitewe n’imyifatire yabo mibi. Nanone bazaba bazize ko batuka ibintu kandi batabizi.+ 13 Bahura n’imibabaro kandi biba ari ingaruka z’amakosa yabo. Bishimira* kwiyandarika+ ndetse bakabikora no ku manywa.

Baba bameze nk’ibizinga biri ku myenda cyangwa inenge ziri mu maso. Iyo muri kumwe mu birori, baba bishimira inyigisho zabo ziyobya.+ 14 Baba bifuza cyane gusambana.+ Ntibashobora kureka gukora ibyaha, kandi bashukashuka abantu bahuzagurika. Bimenyereje kurarikira kandi Imana izabahana. 15 Baretse inyigisho z’ukuri z’Imana, maze barayoba. Biganye Balamu+ umuhungu wa Bewori, wishimiye gukora ibibi agamije kubona ibihembo.+ 16 Nyamara yaracyashywe kuko atari yakoze ibyo gukiranuka.+ Itungo riheka imizigo ritavuga, ryavuze mu ijwi ry’umuntu, ribuza uwo muhanuzi gukomeza gukora iby’ubusazi.+

17 Abantu nk’abo baba bameze nk’amasoko atagira amazi, cyangwa ibicu bitagira imvura bitwarwa n’umuyaga mwinshi kandi Imana izabashyira ahantu hari umwijima mwinshi cyane.+ 18 Bavuga amagambo atagira umumaro yo kwiyemera, kandi bashukashuka abantu bitandukanyije n’abakora ibibi,+ babashukishije irari ry’umubiri+ n’imyifatire iteye isoni. 19 Babasezeranya umudendezo kandi na bo ubwabo bayoborwa n’ibikorwa bizatuma barimbuka,+ kuko n’ubusanzwe iyo umuntu atsinzwe ahinduka umugaragu w’uwamutsinze.*+ 20 Mu by’ukuri, niba baritandukanyije n’umwanda w’iy’isi,+ binyuze ku bumenyi nyakuri ku byerekeye Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo, barangiza bakongera kwishora muri ibyo bintu maze bikabatsinda, icyo gihe imimerere yabo ya nyuma izarusha iya mbere kuba mibi.+ 21 Icyari kubabera cyiza ni uko batari kumenya uko bakora ibyo gukiranuka. Ariko noneho barabimenye neza maze barangije bareka gukora ibihuje n’amategeko yera bahawe.+ 22 Ibyababayeho bihuje n’uyu mugani uvuga ukuri ugira uti: “Imbwa isubiye ku birutsi byayo, kandi ingurube yuhagiwe isubiye kwivuruguta mu byondo.”+

3 Bavandimwe nkunda, iyi ni ibaruwa ya kabiri mbandikiye. Muri iyi baruwa, kimwe no mu ya mbere, ndashaka kubibutsa ibyo mwize nkabafasha gukoresha neza ubushobozi bwanyu bwo gutekereza.+ 2 Mujye mwibuka amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi hamwe n’itegeko Umwami wacu yatanze binyuze ku ntumwa zabatumweho. 3 Mbere na mbere, mumenye ko mu minsi y’imperuka hazaza abantu banenga ibintu byiza kandi bagakora ibintu bibi bihuje n’irari ryabo.+ 4 Bazaba bavuga bati: “Uko kuhaba kwe kwasezeranyijwe kuri he?+ Dore uhereye igihe ba sogokuruza bapfiriye, ibintu byakomeje kumera nk’uko byahoze kuva isi yaremwa.”+

5 Bazaba biyibagiza ko ijuru ryabayeho kuva kera, kandi ko ubutaka bwabayeho buvanywe mu mazi, bukaba bukikijwe na yo. Ibyo byose byabayeho binyuze ku ijambo Imana yavuze.+ 6 Ibyo ni byo byatumye isi y’icyo gihe irimburwa, igihe yarengerwaga n’amazi.+ 7 Ariko iryo jambo ni ryo nanone ryatumye ijuru n’isi biriho ubu bibikirwa umuriro, kandi bikaba bitegereje umunsi w’urubanza no kurimbuka kw’abatubaha Imana.+

8 Ariko bavandimwe nkunda, muzirikane ko umunsi umwe kuri Yehova* ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ikaba ari nk’umunsi umwe.+ 9 Yehova ntatinza isezerano rye+ nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo arabihanganira kubera ko adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana.+ 10 Ariko umunsi wa Yehova+ uzaza nk’umujura.+ Kuri uwo munsi, ijuru rizakurwaho+ habeho urusaku rwinshi cyane, ibintu biri mu ijuru no mu isi bishyuhe cyane bishonge, kandi isi n’ibintu biyiriho bizashya.+

11 Kubera ko ibyo bintu byose bizashonga bityo, mujye mutekereza uko mukwiriye kuba abantu bafite imyifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana. 12 Nanone mujye muhora mutekereza* ukuhaba k’umunsi wa Yehova.+ Kuri uwo munsi ijuru rizashya rishireho,+ kandi ibintu byo mu ijuru n’ibyo ku isi bizashyuha cyane bishonge. 13 Ariko nk’uko isezerano rye riri, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya,+ aho abantu bose bazaba bakora ibikorwa bikiranuka.+

14 Ubwo rero bavandimwe nkunda, ubwo mutegereje ibyo, mukore uko mushoboye kose kugira ngo amaherezo muzasangwe mu mahoro,+ mutariho umugayo kandi mutagira inenge. 15 Ikindi kandi, muzirikane ko kwihangana k’Umwami wacu guhesha agakiza, nk’uko umuvandimwe wacu dukunda Pawulo na we yabibandikiye akurikije ubwenge yahawe.+ 16 Ibyo yabivuzeho mu mabaruwa ye yose. Icyakora hari bimwe bivugwamo bigoye gusobanukirwa, ibyo abantu badasobanukiwe* n’abahuzagurika bagoreka, nk’uko bagenza n’ibindi Byanditswe byose, bakikururira kurimbuka.

17 Ariko mwebwe bavandimwe nkunda, ubwo mumenye ibyo hakiri kare, mwirinde kugira ngo mutayoba mukajyana na bo, muyobejwe n’ibinyoma by’abantu basuzugura amategeko, bityo ntimukomeze gushikama.+ 18 Ahubwo mukomeze kugaragarizwa ineza ihebuje,* kandi murusheho kumenya Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo. Nahabwe icyubahiro ubu n’iteka ryose. Amen.*

Cyangwa “ubuntu bwayo butagereranywa.”

Cyangwa “irari ry’ibitsina rikabije.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Yaba ari impumyi, adafite ubushobozi bwo kureba kure.”

Cyangwa “ihema.”

Cyangwa “kubivuga.”

Mu rukerera ni mu gitondo cya kare.

Cyangwa “ibikorwa by’ubwiyandarike.”

Taritaro ni imimerere yo gucishwa bugufi, imeze nka gereza Imana yashyizemo abamarayika batumviye bo mu gihe cya Nowa.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibajugunya mu myobo irimo umwijima mwinshi cyane.”

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “ntibatinya.”

Byerekeza ku bafite inshingano zikomeye mu itorero.

Cyangwa “bishimira bikabije.”

Cyangwa “iyo umuntu atsinzwe n’ikintu ahinduka umugaragu wacyo.”

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “mujye mutegerezanya amatsiko.”

Cyangwa “abantu batigishijwe.”

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Cyangwa “bibe bityo.”

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze