IBARUWA YA MBERE YA YOHANA
1 Tubandikiye tubamenyesha ibyerekeye uwariho uhereye mu ntangiriro, uwo twumvise, tukamubona n’amaso yacu, tukamwitegereza neza tukamukoraho n’intoki zacu kandi akaba ari na we watuzaniye ijambo ritanga ubuzima.+ 2 (Koko rero, twamenye ibirebana n’ubuzima bw’iteka+ Papa wo mu ijuru atanga kandi turabusobanukirwa. Ubwo ni na bwo duhamya+ kandi tukabubabwira.) 3 Ibyo twabonye kandi twumvise ni byo tubabwira namwe,+ kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe. Nanone kandi, natwe twunze ubumwe na Papa wo mu ijuru hamwe n’Umwana we Yesu Kristo.+ 4 Ibi tubibandikiye kugira ngo tugire ibyishimo byinshi.
5 Dore ubutumwa Yesu yavuze twifuzaga kubamenyesha: Imana ni umucyo+ kandi nta mwijima uba muri yo. 6 Niba rero tuvuga tuti: “Twunze ubumwe na yo,” nyamara tugakomeza kugendera mu mwijima,* tuba tubeshya kandi tudakurikiza ukuri.+ 7 Icyakora niba tugendera mu mucyo nk’uko na yo ubwayo iba mu mucyo,* tuba twunze ubumwe na bagenzi bacu kandi amaraso y’Umwana wayo Yesu atuma tubabarirwa ibyaha byose.+
8 Niba tuvuga tuti: “Nta cyaha dufite,” tuba twishuka+ kandi ntituba twemera inyigisho z’ukuri. 9 Ariko niba twemera ko twakoze ibyaha, Imana izatubabarira ibyaha byacu, iduhanagureho ibibi byose twakoze, kuko ari iyo kwizerwa kandi ikaba ikiranuka.+ 10 Niba tuvuga tuti: “Nta cyaha twakoze,” tuba tuyihinduye umunyabinyoma kandi ntituba twizera ijambo ryayo.
2 Bana banjye nkunda, mbandikiye ibi kugira ngo mudakora icyaha. Ariko niyo hagira umuntu ukora icyaha, dufite utuvuganira* kuri Papa wacu wo mu ijuru, ari we Yesu Kristo,+ akaba ari umukiranutsi.+ 2 Ni we gitambo+ gituma tubabarirwa ibyaha.*+ Ariko si ibyaha byacu gusa, ahubwo nanone ni iby’isi yose.+ 3 Dore ikigaragaza ko twamumenye: Ni uko dukomeza gukurikiza amategeko ye. 4 Umuntu uvuga ati: “Naramumenye,” nyamara ntakurikize amategeko ye, uwo aba ari umunyabinyoma kandi ntaba yemera inyigisho z’ukuri. 5 Ariko umuntu wese wumvira ijambo rye, mu by’ukuri aba akunda Imana urukundo rwuzuye.+ Ibyo ni byo bigaragaza ko twunze ubumwe na we.+ 6 Umuntu uvuga ko yunze ubumwe na Yesu aba agomba gukora nk’ibyo na we yakoraga.*+
7 Bavandimwe nkunda, simbandikiye itegeko rishya, ahubwo ni itegeko rya kera, iryo mwari mufite guhera mu ntangiriro.+ Iryo tegeko rya kera ni ijambo mwumvise. 8 Ariko nanone iryo tegeko riracyari rishya. Ni itegeko Kristo yakurikizaga kandi namwe mukaba murikurikiza. Ibyo biterwa n’uko umwijima wavuyeho, umucyo w’ukuri ukaba umurika.+
9 Umuntu wese uvuga ko ari mu mucyo, nyamara akanga+ umuvandimwe we, uwo aba akiri mu mwijima.+ 10 Umuntu ukunda umuvandimwe we aguma mu mucyo,+ kandi nta cyamuca intege ngo akore icyaha.* 11 Ariko umuntu wese wanga umuvandimwe we, aba akiri mu mwijima+ kandi aba akora ibibi. Ntaba azi iyo ajya,+ kuko umwijima uba utuma atareba.
12 Bana banjye nkunda, ndabandikiye kuko mwababariwe ibyaha byanyu kubera izina rya Yesu.+ 13 Ndabandikiye namwe babyeyi, kuko mwamenye uwabayeho uhereye mu ntangiriro. Ndabandikiye namwe basore, kuko mwatsinze Satani.*+ Bana banjye nkunda, ndabandikiye kuko mwamenye Papa wo mu ijuru.+ 14 Babyeyi, impamvu mbandikiye ni uko mwamenye uwabayeho uhereye mu ntangiriro. Namwe basore, ndabandikiye kubera ko mufite imbaraga+ kandi mukaba mwarizeye ijambo ry’Imana+ bigatuma mutsinda Satani.+
15 Ntimugakunde isi cyangwa ibintu biri mu isi.+ Iyo umuntu akunda isi, ntaba akunda Papa wo mu ijuru,+ 16 kuko ibintu byose biri mu isi, yaba irari ry’umubiri,+ irari ry’amaso+ no kurata ibyo umuntu atunze, bidaturuka kuri Papa wo mu ijuru ahubwo bituruka mu isi. 17 Nanone isi igenda ishira kandi irari ryayo na ryo rirashira.+ Ariko umuntu ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.+
18 Bana banjye nkunda, iki ni igihe cya nyuma kandi nk’uko mwumvise ko urwanya Kristo* azaza,+ n’ubu hariho abarwanya Kristo benshi.+ Ibyo bigaragaza ko iki ari igihe cya nyuma. 19 Abo bavuye muri twe, ariko ntibari abacu,+ kuko iyo baba abacu, baba baragumanye natwe. Ariko batuvuyemo kugira ngo bigaragare ko atari ko bose bari abacu.+ 20 Mwebwe rero, Imana yabasutseho umwuka wayo+ kandi mwese mufite ubumenyi. 21 Impamvu mbandikiye, si uko mutazi ukuri,+ ahubwo ni ukubera ko mukuzi kandi akaba ari nta kinyoma gituruka mu kuri.+
22 None se umunyabinyoma ni nde? Ese si umuntu wese uhakana ko Yesu ari Kristo?+ Uwo ni we urwanya Kristo*+ kandi ntiyemera Papa wo mu ijuru n’Umwana we. 23 Umuntu wese utemera Umwana w’Imana ntaba yunze ubumwe na Papa wo mu ijuru.+ Ariko uwemera ko yizera Umwana w’Imana,+ aba yunze ubumwe na Papa wo mu ijuru.+ 24 Ariko mwebwe, ibyo mwumvise uhereye mu ntangiriro mujye mukomeza kubizirikana kandi mubikurikize.+ Nimukomeza gukurikiza ibyo mwumvise uhereye mu ntangiriro, ni bwo muzakomeza kunga ubumwe n’Umwana w’Imana kandi mwunge ubumwe na Papa wo mu ijuru. 25 Nanone kandi, ni we wadusezeranyije ko azaduha ubuzima bw’iteka.+
26 Igitumye ibi mbibandikira ni uko hari abantu bagerageza kubayobya. 27 Ariko mwebwe Imana yabasutseho umwuka wera wayo+ kandi uwo mwuka murawuhorana. Ubwo rero, ntimugikeneye ko hagira ubigisha. Ahubwo umwuka wera ni wo ubigisha ibintu byose.+ Uwo mwuka wera yabasutseho, si ikinyoma ahubwo ni uw’ukuri. Nuko rero, mukomeze kunga ubumwe na Kristo nk’uko umwuka wera wabibigishije.+ 28 Bana banjye nkunda, mukomeze kunga ubumwe na Kristo, kugira ngo igihe azagaragariza imbaraga mu gihe cyo kuhaba kwe, tuzabe twifitiye icyizere+ kandi tudafite isoni ngo duhunge. 29 Niba muzi ko akiranuka, muzi ko n’umuntu wese ukora ibyo gukiranuka aba ari umwana w’Imana.+
3 Namwe nimutekereze ukuntu Papa wo mu ijuru yadukunze cyane+ maze tukitwa abana b’Imana,+ kandi rwose turi bo. Ni yo mpamvu ab’isi batatuzi,+ kubera ko batamenye Imana.+ 2 Bavandimwe nkunda, nubwo turi abana b’Imana,+ uko tuzaba tumeze ntibiragaragazwa.+ Ariko tuzi ko igihe cyose Imana izagaragara tuzamera nka yo, kubera ko tuzayibona nk’uko iri. 3 Kandi umuntu wese ufite ibyo byiringiro bishingiye ku Mana,+ ahatanira kuba umuntu wera nk’uko na yo ari iyera.
4 Umuntu wese ukomeza gukora ibyaha aba yica amategeko kandi iyo umuntu yishe amategeko, aba akoze icyaha. 5 Nanone muzi ko Yesu yaje kugira ngo akureho ibyaha byacu,+ kandi nta cyaha na kimwe yigeze akora. 6 Umuntu wese ukomeza kunga ubumwe na we ntakomeza gukora ibyaha.+ Nta muntu ukomeza gukora ibyaha wigeze amumenya cyangwa ngo amwizere. 7 Bana banjye nkunda, ntihakagire ubayobya. Umuntu wese ukora ibikorwa byiza aba ari umukiranutsi, nk’uko Yesu na we ari umukiranutsi. 8 Umuntu ukomeza gukora ibyaha aba akomoka kuri Satani, kubera ko Satani yahereye mu ntangiriro akora ibyaha.+ Ariko iki ni cyo cyatumye Umwana w’Imana aza: Ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.+
9 Umuntu wese wabyawe n’Imana ntakomeza gukora ibyaha+ kubera ko umwuka wera* uguma muri we, kandi ntagira akamenyero ko gukora ibyaha kuko aba ari umwana w’Imana.+ 10 Dore aho abana b’Imana batandukaniye n’abana ba Satani:* Umuntu wese udakora ibyiza ntaba aturuka ku Mana, kimwe n’umuntu udakunda umuvandimwe we.+ 11 Kuva mu ntangiriro, mwigishijwe ko twese tugomba gukundana.+ 12 Ntitugomba kumera nka Kayini wiganaga Satani kandi akaba yarishe umuvandimwe we.+ None se icyatumye amwica ni iki? Ni ukubera ko ibikorwa bye byari bibi,+ ariko iby’umuvandimwe we bikaba byari byiza.+
13 Bavandi, ntimutangazwe n’uko ab’isi babanga.+ 14 Tuzi neza ko twari tumeze nk’abapfuye,+ ariko ubu tukaba twarabaye bazima kubera ko dukunda abavandimwe bacu.+ Umuntu wese udakunda abandi aba ameze nk’uwapfuye.+ 15 Umuntu wese wanga umuvandimwe we aba ari umwicanyi,+ kandi muzi ko nta mwicanyi uzabona ubuzima bw’iteka.+ 16 Iki ni cyo cyatwigishije icyo urukundo ari cyo: Ni uko Yesu yemeye kudupfira.+ Ubwo rero natwe tugomba kuba twiteguye gupfira abavandimwe bacu.+ 17 None se umuntu ufite ubushobozi bwo gufasha abandi maze akabona umuvandimwe we akennye, ariko akanga kumugaragariza impuhwe, ubwo koko yavuga ko akunda Imana?+ 18 Bana banjye nkunda, nimureke tujye dukundana, atari mu magambo cyangwa ku rurimi gusa,+ ahubwo tubigaragarize mu bikorwa+ kandi tubikore tubikuye ku mutima.+
19 Ibyo ni byo bizatumenyesha ko dufite ukuri kandi ni byo bizatuma twizera tudashidikanya ko Imana itwemera. 20 Niyo imitima yacu yaba iducira urubanza ku birebana n’ikintu runaka, tujye twizera tudashidikanya ko Imana iruta cyane imitima yacu* kandi izi byose.+ 21 Bavandimwe nkunda, iyo imitima yacu itaducira urubanza, bituma twegera Imana twifitiye icyizere.+ 22 Nanone, icyo dusabye cyose irakiduha+ kuko tuba dukurikiza amategeko yayo kandi tugakora ibiyishimisha. 23 N’ubundi kandi, iri ni ryo tegeko yaduhaye: Yadusabye kwizera Umwana wayo Yesu Kristo+ kandi tugakundana+ nk’uko yabidutegetse. 24 Umuntu wese ukurikiza amategeko yayo, akomeza kunga ubumwe na yo, na yo ikunga ubumwe na we,+ kandi umwuka wera yaduhaye ni wo utumenyesha ko twunze ubumwe na yo.+
4 Bavandimwe nkunda, ntimukizere ubutumwa bwose busa naho buvuye ku Mana.+ Ahubwo mujye musuzuma ubutumwa bwose, kugira ngo murebe niba mu by’ukuri buturuka ku Mana,+ kuko abahanuzi benshi b’ibinyoma baje mu isi.+
2 Ikintu kizajya kibamenyesha ko ubutumwa bwaturutse ku Mana ni uko buba bugaragaza neza ko Yesu Kristo yaje ari umuntu. Ubutumwa nk’ubwo buba buturutse ku Mana.+ 3 Ariko ubutumwa bwose butavuga Yesu butyo, ntibuba buturutse ku Mana.+ Ubwo buba ari ubutumwa bw’abarwanya Kristo, bwa bundi mwumvise ko bwagombaga kuza,+ none ubu bukaba bwaraje.+
4 Bana banjye nkunda, muri abana b’Imana kandi mwatsinze abo bantu,+ kuko uwunze ubumwe namwe+ akomeye kurusha uwunze ubumwe n’abantu b’isi.+ 5 Abo bantu ni ab’isi,+ ni yo mpamvu bavuga iby’isi kandi ab’isi barabumva.+ 6 Twebwe turi ab’Imana. Umuntu wese uzi Imana aratwumva,+ ariko umuntu utari uw’Imana ntatwumva.+ Uko ni ko tumenya ubutumwa bwahumetswe bw’ukuri n’ubutumwa buyobya.+
7 Bavandimwe nkunda, nimureke dukomeze gukundana,+ kuko urukundo ruturuka ku Mana. Umuntu wese ugaragaza urukundo aba ari umwana w’Imana kandi aba azi Imana.+ 8 Umuntu wese udakunda abandi ntiyigeze amenya Imana, kuko Imana ari urukundo.+ 9 Iki ni cyo cyagaragaje ko Imana idukunda: Ni uko yohereje Umwana wayo w’ikinege*+ mu isi, kugira ngo tubone ubuzima binyuze kuri we.+ 10 Dore ukuntu Imana yagaragaje urukundo idukunda: Si uko twakunze Imana, ahubwo ni uko yo yadukunze ikohereza Umwana wayo ngo abe igitambo+ gituma tubabarirwa ibyaha byacu.+
11 Bavandimwe nkunda, niba Imana yaradukunze ityo, natwe tugomba gukundana.+ 12 Nta muntu wigeze abona Imana.+ Niba dukomeza gukundana, Imana na yo ikomeza kudukunda cyane kandi urukundo rwayo rukomeza kuba muri twe rwuzuye.+ 13 Iki ni cyo kitumenyesha ko dukomeza kunga ubumwe na yo kandi na yo ikunga ubumwe natwe: Ni uko yaduhaye umwuka wayo. 14 Nanone kandi, twiboneye n’amaso yacu ko Papa wo mu ijuru yohereje Umwana we ngo abe umukiza w’isi kandi ibyo turabihamya.+ 15 Umuntu wese wemera ko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana,+ Imana ikomeza kunga ubumwe na we, na we akunga ubumwe n’Imana.+ 16 Natwe twamenye urukundo Imana idukunda, kandi turarwizera.+
Imana ni urukundo+ kandi umuntu wese ukomeza kugaragaza urukundo aba yunze ubumwe n’Imana, Imana na yo igakomeza kunga ubumwe na we.+ 17 Uko ni ko Imana yatugaragarije urukundo mu buryo bwuzuye, kugira ngo tuzabe twifitiye icyizere+ ku munsi w’urubanza, kuko nk’uko Yesu yari ameze, ari ko natwe tumeze muri iyi si. 18 Mu rukundo ntihabamo ubwoba,+ ahubwo urukundo rwirukana ubwoba, kuko ubwoba bubera umuntu inzitizi. Koko rero, umuntu ukigira ubwoba ntaba afite urukundo rwuzuye.+ 19 Dukunda Imana kuko ari yo yabanje kudukunda.+
20 Umuntu navuga ati: “Nkunda Imana,” ariko akaba yanga umuvandimwe we, aba ari umunyabinyoma,+ kuko umuntu udakunda umuvandimwe we+ abona, adashobora gukunda Imana atabonye.+ 21 Iri ni ryo tegeko Imana yaduhaye: Umuntu wese ukunda Imana aba agomba no gukunda umuvandimwe we.+
5 Umuntu wese wizera ko Yesu ari Kristo, aba yarabyawe n’Imana+ kandi umuntu wese ukunda umubyeyi, aba akunda n’uwo yabyaye. 2 Iki ni cyo kigaragaza ko dukunda abana b’Imana:+ Ni uko dukunda Imana kandi tugakurikiza amategeko yayo. 3 Dore ikigaragaza ko umuntu akunda Imana: Ni uko akurikiza amategeko yayo+ kandi amategeko yayo ntagoye.+ 4 Umuntu wese wabyawe n’Imana atsinda isi.+ Kandi ikidufasha gutsinda isi ni ukwizera kwacu.+
5 None se ni nde ushobora gutsinda isi?+ Ese si uwizera ko Yesu ari Umwana w’Imana?+ 6 Yesu Kristo yaje binyuze ku mazi n’amaraso. Ntiyaje binyuze ku mazi yonyine,+ ahubwo yaje binyuze ku mazi n’amaraso.+ Umwuka wera ni wo ubihamya,+ kandi ubuhamya utanga ni ubw’ukuri. 7 Dore ibintu bitatu bigaragaza ko Yesu ari Umwana w’Imana: 8 Umwuka wera,+ amazi+ n’amaraso.+ Kandi ibyo uko ari bitatu birahuza.
9 Niba twemera ibyo abantu bavuga, ibyo Imana ivuga byo bifite agaciro kurushaho, kubera ko Imana yivugiye ko Yesu ari Umwana wayo. 10 Umuntu wese wizera Umwana w’Imana, aba yemera ibyo Imana yavuze ku Mwana wayo. Ariko umuntu utizera Imana, aba ayihinduye umunyabinyoma,+ kuko aba atizeye ibyo yavuze, byerekeye Umwana wayo. 11 Ibi ni byo Imana yemeje: Yavuze ko yaduhaye ubuzima bw’iteka+ kandi ubwo buzima twabubonye binyuze ku Mwana wayo.+ 12 Umuntu wese wemera Umwana w’Imana, aba yiringiye kuzabona ubwo buzima. Ariko utemera Umwana w’Imana, ntafite ibyiringiro byo kuzabona ubwo buzima bw’iteka.+
13 Ibi mbibandikiye kugira ngo mumenye ko mwebwe abizeye Umwana w’Imana,+ mufite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka.+ 14 Iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo:+ Ni uko itwumva+ iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka. 15 Nanone kandi, niba tuzi ko itwumva iyo tuyisabye ikintu icyo ari cyo cyose, tuba tunizeye ko turi bubone ibyo twayisabye, kubera ko ari yo tuba twasabye.+
16 Umuntu nabona umuvandimwe we akora icyaha kiticisha, azasenge Imana amusabira kandi izamuha ubuzima.*+ Ni ukuri, izaha ubuzima abantu bakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hari ibyaha byicisha.+ Simvuze ko uzasenga usabira umuntu ukora ibyaha nk’ibyo. 17 Ibikorwa bibi byose umuntu akora biba ari ibyaha.+ Ariko hariho ibyaha biticisha.
18 Tuzi ko umuntu wese wabyawe n’Imana, atagira akamenyero ko gukora ibyaha, ahubwo Umwana w’Imana aramurinda kandi Satani* ntashobora kugira icyo amutwara.+ 19 Twe tuzi ko turi ab’Imana, ariko isi yose itegekwa na Satani.+ 20 Tuzi ko Umwana w’Imana yaje,+ akaduha ubwenge kugira ngo tumenye Imana y’ukuri. Ubu twunze ubumwe n’Imana y’ukuri+ binyuze ku Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y’ukuri kandi ni yo itanga ubuzima bw’iteka.+ 21 Bana banjye nkunda, mujye mwirinda ibigirwamana.+
Ni ugukora ibikorwa bibi.
Ni ukwemera kuyoborwa n’Imana.
Cyangwa “umwavoka utuburanira.”
Cyangwa “kidufasha kwiyunga n’Imana.”
Cyangwa “aba agenda nk’uko yagendaga.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Nta cyamuca intege ngo atume abandi bakora icyaha.”
Cyangwa “Umubi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Antikristo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Antikristo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imbuto y’Imana.”
Cyangwa “Umubi.”
Cyangwa “ituzi neza kuruta uko twiyizi.”
Ni umwana uba waravutse wenyine.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Izamubabarira.”
Cyangwa “Umubi.”