ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt 2022-2023
  • B1 Ubutumwa bwo Muri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • B1 Ubutumwa bwo Muri Bibiliya
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Nyuma y’umwaka wa 4026 M.Y.
  • Mu mwaka wa 1943 M.Y.
  • Nyuma y’umwaka wa 1070 M.Y.
  • Mu mwaka wa 29 N.Y.
  • Mu mwaka wa 33 N.Y.
  • Ahagana mu wa 1914 N.Y.
  • Mu gihe kizaza
  • Ubuhanuzi bwa kera budufitiye akamaro muri iki gihe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
B1 Ubutumwa bwo Muri Bibiliya

B1

Ubutumwa bwo Muri Bibiliya

Igicapye

Yehova Imana afite uburenganzira bwo gutegeka. Uburyo bwe bwo gutegeka ni bwo bwiza kurusha ubundi. Umugambi afitiye isi n’abayituye uzasohozwa.

Adamu na Eva bari mu Busitani bwa Edeni na satani ari hafi aho

Nyuma y’umwaka wa 4026 M.Y.

“Inzoka” yashidikanyije ku burenganzira Yehova afite bwo gutegeka, inashidikanya ku buryo bwe bwo gutegeka. Yehova yasezeranyije kuzashyiraho “urubyaro” rwari kuzamenagura inzoka ari yo Satani (Intangiriro 3:1-5, 15). Icyakora, Yehova yahaye abantu igihe cyo kwitegeka bayobowe n’iyo nzoka.

Aburahamu yumva ijambo ry’Imana

Mu mwaka wa 1943 M.Y.

Yehova yabwiye Aburahamu ko “urubyaro” rwasezeranyijwe rwari kuzamukomokaho.—Intangiriro 22:18.

Umwami Dawidi

Nyuma y’umwaka wa 1070 M.Y.

Yehova yijeje Umwami Dawidi n’umuhungu we Salomo ko urubyaro rwasezeranyijwe rwari kuzakomoka mu muryango wabo.—2 Samweli 7:12, 16; 1 Abami 9:3-5; Yesaya 9:6, 7.

Igihe Yesu yabatizwaga

Mu mwaka wa 29 N.Y.

Yehova yagaragaje ko Yesu ari we ‘rubyaro’ rwasezeranyijwe kandi ko ari we wari kuzahabwa ubwami bwa Dawidi.—Abagalatiya 3:16; Luka 1:31-33; 3:21, 22.

Igihe Yesu yapfaga

Mu mwaka wa 33 N.Y.

Satani ari we nzoka yakomerekeje “urubyaro” rwasezeranyijwe igihe yicishaga Yesu. Yehova yazuye Yesu kugira ngo ajye kuba mu ijuru, yemera agaciro k’ubuzima bwe butunganye, bityo haba habonetse uburyo bwo kubabarira abantu bakomoka kuri Adamu ibyaha byabo no kuzabaha ubuzima bw’iteka.—Intangiriro 3:15; Ibyakozwe n’Intumwa 2:32-36; 1 Abakorinto 15:21, 22.

Inzoka ari yo Satani ijugunywa ku isi nk’uko byari byarahanuwe mu Byahishuwe

Ahagana mu wa 1914 N.Y.

Yesu yajugunye ku isi inzoka, ari yo Satani kugira ngo ihamare igihe gito.—Ibyahishuwe 12:7-9, 12.

Yesu ategeka isi ari mu ijuru ku ntebe y’ubwami nk’uko byahanuwe mu Byahishuwe

Mu gihe kizaza

Yesu azafunga Satani mu gihe cy’imyaka 1.000 hanyuma amurimbure, ari byo bigereranywa no kumumenagura umutwe. Umugambi Yehova yari afitiye isi n’abantu uzaba ushohojwe, izina rye rivanweho umugayo kandi abe agaragaje ko ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga.—Ibyahishuwe 20:1-3, 10; 21:3, 4.

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze