IGICE CYO KWIGWA CYA 18
INDIRIMBO YA 65 Jya mbere!
Bavandimwe mukiri bato, mwigane Mariko na Timoteyo
“Igihe uzaba uje, uzazane na Mariko kuko amfasha cyane mu murimo.”—2 TIM. 4:11.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Iki gice kiri bufashe abavandimwe bakiri bato, kugira imico yabafasha gukora byinshi mu murimo wa Yehova no kwita ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero.
1-2. Ni ibihe bintu byashoboraga gutuma Mariko na Timoteyo badakora byinshi mu murimo wa Yehova?
BAVANDIMWE mukiri bato, ese mwifuza gukora byinshi mu murimo wa Yehova no kurushaho gufasha abagize itorero? Nta gushidikanya ko mubyifuza. Kubona ukuntu abavandimwe benshi bakiri bato baba bifuza gufasha abandi, biba ari ibintu bishimishije cyane (Zab. 110:3). Icyakora hari igihe gufata uwo mwanzuro biba bitoroshye. Ese waba utinya gufata umwanzuro wo gukora byinshi mu murimo wa Yehova, bitewe n’uko utazi uko bizakugendekera cyangwa utazi aho Yehova azakohereza? Ese hari igihe wigeze kwanga inshingano kubera ko wumvaga utayikora neza? Niba byarakubayeho, humura si wowe wenyine.
2 Mariko na Timoteyo na bo bumvaga bameze batyo. Ariko nubwo bumvaga batazi uko bizabagendekera cyangwa wenda bakumva badashoboye inshingano, bahisemo gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Birashoboka ko igihe intumwa Pawulo na Barinaba basabaga Mariko, ngo bajyane mu rugendo rw’ubumisiyonari, Mariko yabanaga na mama we mu nzu nziza (Ibyak. 12:12, 13, 25). Ariko Mariko yemeye kuva iwabo, kugira ngo ajye gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Yabanje kujya muri Antiyokiya. Hanyuma, yajyanye na Pawulo na Barinaba mu duce twa kure cyane (Ibyak. 13:1-5). Timoteyo na we ashobora kuba yarabanaga n’ababyeyi be, igihe Pawulo yamusabaga ko bajyana kubwiriza. Kubera ko yari akiri muto kandi nta bintu byinshi aramenya, yashoboraga kumva atifitiye icyizere, bigatuma atemera iyo nshingano. (Gereranya no mu 1 Abakorinto 16:10, 11 no muri 1 Timoteyo 4:12.) Ariko yemeye kujyana na Pawulo kandi yabonye imigisha myinshi.—Ibyak. 16:3-5.
3. (a) Ni iki kitwereka ko Pawulo yakundaga Mariko na Timoteyo? (2 Timoteyo 4:6, 9, 11; reba n’amafoto.) (b) Ni ibihe bibazo turi bubonere ibisubizo muri iki gice?
3 Mariko na Timoteyo bamenye uko basohoza inshingano zikomeye mu itorero, kuva bakiri bato. Pawulo yakundaga abo bavandimwe cyane, ku buryo igihe yamenyaga ko ari hafi gupfa, yasabye ko baza bakaba bari kumwe na we. (Soma muri 2 Timoteyo 4:6, 9, 11.) Ni iyihe mico Mariko na Timoteyo bari bafite, yatumaga Pawulo abakunda? Ni iki abavandimwe bakiri bato bakora kugira ngo babigane? Inama zirangwa n’urukundo Pawulo yatanze, zafasha zite abavandimwe bakiri bato muri iki gihe?
Pawulo yakundaga Mariko na Timoteyo kubera ko batangiye gusohoza inshingano zikomeye bakiri bato (Reba paragarafu ya 3)c
JYA WIGANA MARIKO, UKORA BYINSHI MU MURIMO WA YEHOVA KANDI UFASHE ABANDI
4-5. Ni iki kigaragaza ko Mariko yabaga yiteguye gufasha abandi?
4 Hari igitabo cyavuze ko gukorera abandi, bisobanura gukora uko ushoboye kose ngo ubafashe no gukomeza kubafasha, ndetse niyo byaba bikugoye. Mariko yadusigiye urugero rwiza mu birebana n’ibyo. Birashoboka ko igihe Pawulo yangaga ko bajyana mu rugendo rwa kabiri rw’ubumisiyonari, Mariko yumvise ababaye (Ibyak. 15:37, 38). Ariko ibyo ntibyamuciye intege ngo bimubuze gukomeza gukorera Abakristo bagenzi be.
5 Mariko yajyanye na mubyara we Barinaba, bajya mu kandi gace. Nyuma y’imyaka igera kuri 11, igihe Pawulo yari afungiwe i Roma ku nshuro ya mbere, Mariko yari ahari kugira ngo amufashe (File. 23, 24). Pawulo yagaragaje ko Mariko yamufashaga cyane, igihe yavugaga ati: ‘Yanyitayeho arampumuriza.’—Kolo. 4:10, 11.
6. Kuba Mariko yaramaranaga igihe n’Abakristo bakunda Yehova, byamugiriye akahe kamaro? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
6 Kuba Mariko yaramaranaga igihe kirekire n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, byamugiriye akamaro. Nyuma yo kumarana igihe na Pawulo i Roma, yagiye i Babuloni gukorana n’intumwa Petero. Babaye incuti ku buryo Petero yamuvuzeho agira ati: “Umwana wanjye Mariko” (1 Pet. 5:13). Kubera ko bamaranye igihe kirekire, Petero ashobora kuba yarabwiye uwo musore ibintu byinshi byaranze ubuzima bwa Yesu n’umurimo yakoze, bigatuma nyuma yaho abyandika mu ivanjiri yamwitiriwe.a
7. Vuga ukuntu John yiganye urugero rwa Mariko. (Reba n’ifoto.)
7 Mariko yakomeje gukora byinshi mu murimo wa Yehova, kandi akomeza kugirana ubucuti n’abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka. Ese ushobora kumwigana? Ushobora kuba wumva ushaka gukora byinshi mu murimo wa Yehova, wenda ukaba umukozi w’itorero cyangwa umusaza w’itorero, ariko ukaba utaruzuza ibisabwa ngo uhabwe iyo nshingano. Niba ari uko bimeze, ntugacike intege. Ahubwo jya ukomeza kureba ibintu wakorera Yehova n’abagize itorero. Reka dufate urugero rw’umuvandimwe witwa John,b ubu akaba ari umusaza w’itorero. Akiri muto, yajyaga yigereranya n’abandi bavandimwe bakiri bato. Hari abari barahawe inshingano mbere y’uko we azihabwa. Yumvise bimubabaje kandi bimuciye intege, nuko amaherezo yegera abasaza b’itorero ngo ababwire icyo kibazo. Hari umusaza w’itorero wamugiriye inama y’uko yakomeza kujya afasha abandi, nubwo hari igihe ibyo yari gukora abandi batari kubibona. Ibyo byatumye uwo muvandimwe atangira kujya afasha abageze mu zabukuru n’ababaga bakeneye umuntu ubajyana ku Nzu y’Ubwami. Yibutse ibyabaye icyo gihe, aravuga ati: “Naje gusobanukirwa icyo gufasha abandi mu by’ukuri bisobanura. Numvise nishimye cyane bitewe n’uko nafashaga abandi.”
Kuki ari byiza ko abavandimwe bakiri bato bamarana igihe n’abavandimwe bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova? (Reba paragarafu ya 7)
JYA WIGANA TIMOTEYO, UGARAGAZA KO WITA KU BANDI UBIKUYE KU MUTIMA
8. Kuki Pawulo yahisemo kujyana na Timoteyo? (Abafilipi 2:19-22)
8 Pawulo yashakaga gusubira mu mujyi warimo abantu bamurwanyaga. Ubwo rero ni yo mpamvu yari akeneye kujyana n’abavandimwe b’intwari. Yabanje gutoranya umuvandimwe witwaga Silasi, wari umaze imyaka myinshi akorera Yehova, kugira ngo bajyane (Ibyak. 15:22, 40). Nyuma yaho, Pawulo yasabye ko Timoteyo na we yaza bakajyana. Kuki Pawulo yashakaga kujyana na Timoteyo? Impamvu yabiteye, ni uko yavugwaga neza (Ibyak. 16:1, 2). Nanone kandi yitaga ku bandi abikuye ku mutima.—Soma mu Bafilipi 2:19-22.
9. Ni iki kigaragaza ko Timoteyo yitaga by’ukuri ku Bakristo bagenzi be?
9 Kuva Timoteyo agitangira gukorana umurimo na Pawulo, yagaragaje ko yitaga ku byo abandi bakeneye, aho kwita ku nyungu ze. Iyo ni yo mpamvu Pawulo yamusize i Beroya, yizeye neza ko yari gufasha abigishwa baho bari bakiri bashya kandi akabatera inkunga (Ibyak. 17:13, 14). Nta gushidikanya ko icyo gihe Timoteyo yigiye ibintu byinshi kuri Silasi, na we wari wagumye i Beroya. Icyakora nyuma yaho, Pawulo yohereje Timoteyo i Tesalonike ari wenyine, kugira ngo atere inkunga Abakristo bo muri uwo mujyi (1 Tes. 3:2). Mu myaka irenga 15 yakurikiyeho, Timoteyo yari yaritoje kwishyira mu mwanya w’abandi, ‘akababarana n’abababaye’ (Rom. 12:15; 2 Tim. 1:4). None se abavandimwe bakiri bato bakora iki ngo bigane Timoteyo?
10. Ni iki Charles yakoze kugira ngo ajye agaragaza ko yita ku bandi?
10 Undi muvandimwe witwa Charles, yamenye icyo yakora kugira ngo arusheho kwita ku bandi. Igihe uwo muvandimwe yari atangiye kuba umusore, kuganira n’abavandimwe na bashiki bacu bakuze byaramugoraga. Ubwo rero iyo babaga bari ku Nzu y’Ubwami, yarabasuhuzaga ubundi akigendera. Hari umusaza w’itorero wamugiriye inama yari kumufasha kujya aganira na bo. Yamubwiye ko yajya ashaka ikintu abakundira, maze akakibabwira. Nanone uwo musaza w’itorero yamusabye kujya atekereza ku bintu bishishikaza abandi. Uwo muvandimwe yakurikije izo nama, maze aza kuba umusaza w’itorero. Yaravuze ati: “Ubu kuganira n’abantu bakiri bato ndetse n’abakuze biranyorohera. Nshimishwa no kumenya ibihangayikishije abandi, kandi ibyo bituma menya icyo nakora ngo mbiteho.”
11. Ni iki abavandimwe bakiri bato bakora kugira ngo bagaragaze ko bita ku bandi mu itorero? (Reba n’ifoto.)
11 Mwebwe bavandimwe mukiri bato, namwe mushobora kugaragaza ko mwita ku bandi. Igihe wagiye mu materaniro, ujye ugerageza kuganira n’abantu bakuruta ndetse n’abo uruta, kandi bakuriye ahantu hatandukanye. Ujye ubabaza amakuru yabo hanyuma ubatege amatwi. Ibyo bishobora gutuma umenya uko wabafasha. Ushobora kubona umugabo n’umugore bageze mu zabukuru, bakeneye ko ubafasha gukoresha porogaramu ya JW Library®. Ushobora no gusanga nta muntu bafite bajyana mu murimo wo kubwiriza. Ese ntiwabereka uko bajya bakoresha ibikoresho byabo by’ikoranabuhanga cyangwa ukajyana na bo kubwiriza? Niwiyemeza gufasha abandi, abagize itorero na bo bazakwigana.
Abavandimwe bakiri bato, bashobora gukora ibintu bitandukanye bafasha abagize itorero (Reba paragarafu ya 11)
INAMA ZIRANGWA N’URUKUNDO PAWULO YATANZE ZISHOBORA KUKUGIRIRA AKAMARO
12. Abavandimwe bakiri bato bakora iki ngo inama Pawulo yagiriye Timoteyo zibagirire akamaro?
12 Pawulo yagiriye Timoteyo inama zari kumufasha mu mibereho ye no mu murimo wo kubwiriza (1 Tim. 1:18; 2 Tim. 4:5). Namwe bavandimwe mukiri bato, izo nama zishobora kubagirira akamaro. Mwabikora mute? Ujye usoma amabaruwa Pawulo yandikiye Timoteyo nk’aho ari wowe yandikiwe, maze ukurikize inama zivugwamo mu mibereho yawe. Reka turebe zimwe muri zo.
13. Ni iki cyagufasha kurushaho kuba incuti ya Yehova?
13 “Ujye ukora uko ushoboye, ugaragaze ko wiyeguriye Imana” (1 Tim. 4:7b). Kwiyegurira Imana bisobanura iki? Ni ukugirana ubucuti bukomeye na Yehova, kandi ufite icyifuzo cyo gukora ibimushimisha. Kubera ko uwo muco tutawuvukana, dukora uko dushoboye kose ngo tuwugire. Twakora iki? Igihe Pawulo yakoreshaga ijambo ryahinduwemo ‘gukora uko ushoboye,’ yerekezaga ku mbaraga abakora imyitozo ngororamubiri bakoresha, bitegura amarushanwa. Baba bagomba kwirinda ibintu bishobora kubarangaza, ahubwo bakibanda ku ntego bafite. Natwe hari ibintu tuba tugomba kwirinda, kugira ngo tugire imico yatuma turushaho kuba incuti za Yehova.
14. Ni iyihe ntego twagombye kuba dufite mu gihe dusoma Bibiliya? Tanga urugero.
14 Ukwiriye kugira gahunda yo gusoma Bibiliya buri munsi. Ikindi kandi ukwiriye kuzirikana ko impamvu uyisoma, ari ukugira ngo ugirane na Yehova ubucuti bukomeye. Urugero, ese iyo usomye inkuru ya Yesu n’umusore w’umukire, ikwigisha iki kuri Yehova (Mar. 10:17-22)? Uwo musore yizeraga ko Yesu ari we Mesiya, ariko ntiyari afite ukwizera guhagije ngo abe umwigishwa we. Ariko nubwo atari afite ukwizera gukomeye, Yesu ‘yumvise amukunze.’ Ese ukuntu Yesu yamuganirije, ntiwumva bigukoze ku mutima? Birumvikana ko Yesu yashakaga ko uwo musore, afata umwanzuro mwiza. Niba Yesu yarumvise amukunze, nta gushidikanya ko na Yehova yamukunze (Yoh. 14:9). Ushobora gutekereza kuri iyo nkuru n’imimerere urimo, maze ukibaza uti: “Ni iki nakora ngo ndusheho kuba incuti ya Yehova kandi nite ku bandi?”
15. Kuki umuvandimwe ukiri muto aba akwiriye kubera abandi urugero rwiza? Tanga urugero. (1 Timoteyo 4:12, 13)
15 “Jya ubera urugero rwiza abizerwa.” (Soma muri 1 Timoteyo 4:12, 13.) Pawulo yasabye Timoteyo kwitoza gusoma neza no kwigisha neza. Nanone yamusabye kugira imico myiza, urugero nk’urukundo, kwizera no kuba indakemwa. Kubera iki? Ni ukubera ko ibyo umuntu akora ari byo byigisha abandi, kuruta amagambo yababwira. Reka dufate urugero: Tuvuge ko usabwe gutanga disikuru ishishikariza abantu kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Niba usanzwe uri intangarugero mu murimo wo kubwiriza, iyo disikuru uzayitanga wifitiye icyizere. Urugero utanga, ruzatuma ibyo uvuga birushaho kumvikana.—1 Tim. 3:13.
16. (a) Ni ibihe bintu bitanu Umukristo ukiri muto yakora, akabera abandi urugero rwiza? (b) Ni iki umuvandimwe ukiri muto yakora ngo abere abandi urugero rwiza ‘mu byo avuga’?
16 Muri 1 Timoteyo 4:12, Pawulo yavuze ibintu bitanu umuvandimwe ukiri muto yakora, kugira ngo abere abandi urugero rwiza. Ese ushobora gufata umwanya, ukajya wiyigisha kimwe kimwe muri ibyo bintu? Reka tuvuge ko ushaka kubera abandi urugero rwiza “mu byo uvuga.” Tekereza ku bintu wakora kugira ngo ubwire abandi amagambo abatera inkunga. Ese niba ukibana n’ababyeyi bawe, ntiwagombye kujya ubashimira kenshi ibyo bagukorera? Ese nyuma y’amateraniro, ntiwashimira umuntu watanze ikiganiro? Ushobora no kwitoza kujya utanga ibitekerezo mu materaniro, ukoresheje amagambo yawe. Nukora uko ushoboye ukabera abandi urugero rwiza mu byo uvuga, na bo bazibonera amajyambere yawe.—1 Tim. 4:15.
17. Ni iki kizafasha umuvandimwe ukiri muto kugera ku ntego yishyiriyeho zo gukorera Imana? (2 Timoteyo 2:22)
17 “Ujye ugendera kure irari rya gisore, ahubwo uharanire gukiranuka.” (Soma muri 2 Timoteyo 2:22.) Pawulo yagiriye Timoteyo inama yo kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyashoboraga gutuma adakora byinshi mu murimo wa Yehova, cyangwa kigatuma adakomeza kuba incuti ye. Nawe ushobora kuba warabonye ko hari ibintu umuntu ashobora gukora, nubwo byaba atari bibi, ariko bigatuma atabona umwanya uhagije wo gukorera Yehova. Urugero, tekereza ku gihe umara muri siporo, igihe umara usura imbuga zitandukanye za interinete cyangwa igihe umara ukina imikino ya elegitoronike. Ese icyo gihe ntiwakigabanya kugira ngo ubone uko ukorera Yehova n’Abakristo bagenzi bawe? Ushobora kugira uruhare mu bikorwa byo kwita ku Nzu y’Ubwami yanyu cyangwa ukifatanya muri gahunda y’itorero ryanyu yo kubwiriza mu ruhame. Niwifatanya muri ibyo bikorwa, ushobora kuzabona incuti zizagufasha gukomeza kwibanda ku ntego zawe zo gukorera Imana.
GUKORERA ABANDI BITUMA TUBONA IMIGISHA
18. Kuki twavuga ko Mariko na Timoteyo babonye imigisha?
18 Hari ibintu Mariko na Timoteyo bigomwe kugira ngo bakorere Yehova mu buryo bwuzuye, kandi babonye imigisha myinshi (Ibyak. 20:35). Mariko yakoreye ingendo mu bice bitandukanye by’isi, agiye gufasha Abakristo bagenzi be. Nanone yanditse ivanjiri ishishikaje ivuga ibyabaye kuri Yesu n’umurimo yakoze. Timoteyo na we yafashije Pawulo gushinga amatorero no gutera inkunga Abakristo. Biragaragara ko Yehova yashimishijwe n’umuco wo kwigomwa, Mariko na Timoteyo bagaragaje.
19. Kuki abavandimwe bakiri bato bakwiriye gukurikiza inama Pawulo yagiriye Timoteyo, kandi se bizabagirira akahe kamaro?
19 Amabaruwa Pawulo yandikiye Timoteyo agaragaza urukundo yakundaga uwo musore, akaba n’incuti ye. Nanone ayo mabaruwa yanditse ahumekewe na Yehova, agaragaza ukuntu Yehova abakunda mwebwe bavandimwe mukiri bato. Yifuza ko mumererwa neza mu murimo mumukorera. Ubwo rero mukwiriye gukurikiza inama zirangwa n’urukundo Pawulo yabagiriye, kandi mugakorera abandi mubikuye ku mutima. Nimubikora muzamererwa neza, kandi muzabona “ubuzima nyakuri” mu gihe kiri imbere.—1 Tim. 6:18, 19.
INDIRIMBO YA 80 “Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza”
a Petero yari umugabo ugaragaza cyane amarangamutima. Ubwo rero byari bimworoheye kubwira Mariko ibyo Yesu yakoze, ibyo yavuze n’uko yabaga yiyumva. Iyo ni yo mpamvu mu nkuru Mariko yanditse ivuga ubuzima bwa Yesu, yagiye agaragaza uko Yesu yiyumvaga n’ibyo yakoraga.—Mar. 3:5; 7:34; 8:12.
b Amazina amwe yarahinduwe.
c IBISOBANURO BY’IFOTO: Mariko afasha Pawulo na Barinaba mu rugendo rw’ubumisiyonari. Timoteyo yabaga yiteguye gusura amatorero no gutera inkunga abayagize