IGICE CYO KWIGWA CYA 25
INDIRIMBO YA 96 Igitabo cy’Imana ni ubutunzi
Amasomo tuvana ku buhanuzi Yakobo yavuze ari hafi gupfa—Igice cya 2
“Yabahaye umugisha bose, buri wese amuha umugisha we.”—INTANG. 49:28.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Muri iki gice, turi burebe amasomo twavana ku magambo y’ubuhanuzi Yakobo yabwiye abahungu be umunani mu bahungu 12 yari afite.
1. Ni ayahe magambo y’ubuhanuzi Yakobo yavuze ari hafi gupfa turi busuzume muri iki gice?
ABAHUNGU ba Yakobo bari bamukikije, bateze amatwi bitonze ibyo uwo mubyeyi wabo wari ugeze mu zabukuru yarimo ababwira. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, amagambo Yakobo yabwiye abahungu be, ari bo Rubeni, Simeyoni, Lewi na Yuda, ashobora kuba yarabatangaje ndetse akabatungura cyane. Ubwo rero, bagomba kuba baribazaga ibyo yari agiye kubwira abahungu be umunani bari basigaye. Reka noneho turebe amasomo dukura ku magambo yabwiye Zabuloni, Isakari, Dani, Gadi, Asheri, Nafutali, Yozefu na Benyamini.a
ZABULONI
2. Ni ibiki Yakobo yabwiye Zabuloni, kandi se byasohoye bite? (Intangiriro 49:13) (Reba n’agasanduku.)
2 Soma mu Ntangiriro 49:13. Yakobo yavuze ko abari gukomoka kuri Zabuloni, bari gutura ku nkombe y’inyanja mu majyaruguru y’Igihugu cy’Isezerano. Nyuma y’imyaka irenga 200, ni bwo abakomoka kuri Zabuloni bahawe ako gace, kaba umurage wabo. Ako gace kari gaherereye hagati y’Inyanja ya Galilaya n’Inyanja ya Mediterane. Mose yari yaravuze ubuhanuzi bugira buti: “Zabuloni we, ishime uri mu ngendo zawe” (Guteg. 33:18). Ibyo bishobora kuba bisobanura ko gukorana ubucuruzi n’abantu bo hirya no hino, byari korohera abakomoka kuri Zabuloni, kubera ko bari baturiye inyanja ebyiri. Icyo byaba bisobanura cyose, abakomoka kuri Zabuloni bari bafite impamvu zo kwishima.
3. Ni iki cyadufasha gukomeza kugira ibyishimo?
3 Icyo bitwigisha. Aho twaba dutuye hose n’ibibazo twaba duhanganye na byo byose, buri gihe tuba dufite ibintu bishobora gutuma twishima. Kugira ngo dukomeze kwishima, tugomba gutekereza ku byiza dufite (Zab. 16:6; 24:5). Rimwe na rimwe gutekereza ku byo tudafite ni byo bitworohera kuruta gutekereza ku byiza dufite. Ubwo rero, uko ibibazo ufite byaba bingana kose, jya ugerageza kwibuka ibyiza ufite.—Gal. 6:4.
ISAKARI
4. Ni ibiki Yakobo yabwiye Isakari, kandi se byasohoye bite? (Intangiriro 49:14, 15) (Reba n’agasanduku.)
4 Soma mu Ntangiriro 49:14, 15. Yakobo yashimiye Isakari kubera ko yakoranaga umwete. Yamugereranyije n’indogobe ifite imbaraga, ishobora kwikorera imitwaro iremereye. Nanone Yakobo yavuze ko Isakari yari kugira igihugu gishimishije. Ibyo Yakobo yavuze byarabaye. Abakomoka kuri Isakari bahawe umurage hafi y’Uruzi rwa Yorodani, akaba ari ahantu heraga imyaka myinshi (Yos. 19:22). Nta gushidikanya ko bakoranaga umwete bahinga ubutaka bwabo. Ariko banagaragazaga umwete, bagafasha abandi (1 Abami 4:7, 17). Urugero, igihe Umucamanza Baraki n’umuhanuzikazi Debora basabaga Abisirayeli kubafasha kugira ngo barwane na Sisera, umuryango wa Isakari uri mu miryango y’Abisirayeli yemeye kubafasha. Ariko nanone, hari ikindi gihe abakomoka kuri Isakari bafashaga abandi Bisirayeli ku rugamba.—Abac. 5:15.
5. Kuki twagombye kuba abanyamwete?
5 Icyo bitwigisha. Iyo dukoranye umwete umurimo wa Yehova, abiha agaciro nk’uko yishimiraga ukuntu abo mu muryango wa Isakari bakoranaga umwete (Umubw. 2:24). Reka dufate urugero rw’abavandimwe bakorana umwete bita ku itorero (1 Tim. 3:1). Nubwo abo bavandimwe batajya mu ntambara izi zisanzwe, bakorana umwete kugira ngo barinde abavandimwe na bashiki bacu ibintu byatuma badakomeza kuba incuti za Yehova (1 Kor. 5:1, 5; Yuda 17-23). Nanone bakora uko bashoboye bagategura disikuru nziza, kandi bakazitanga mu itorero kugira ngo zitere inkunga abarigize.—1 Tim. 5:17.
DANI
6. Ni iyihe nshingano abo mu muryango wa Dani bahawe? (Intangiriro 49:17, 18) (Reba n’agasanduku.)
6 Soma mu Ntangiriro 49:17, 18. Yakobo yavuze ko Dani ameze nk’inzoka iruma inyamaswa nini cyane kuyiruta, urugero nk’ifarashi yakoreshwaga ku rugamba, kandi ikaruma n’uyigenderaho. Abakomoka mu muryango wa Dani bagiraga ubutwari kandi bagahora biteguye gutera abanzi ba Isirayeli. Igihe bakoraga urugendo bajya mu Gihugu cy’Isezerano, abakomoka kuri Dani bahagurukaga “nyuma y’abandi bose,” kugira ngo barinde Abisirayeli bagenzi babo (Kub. 10:25). Nubwo abandi Bisirayeli batabonaga ibintu byose abo mu muryango wa Dani bakoraga kuko babaga bari inyuma yabo, inshingano bahawe yari iy’ingenzi cyane.
7. Twagombye kubona dute inshingano iyo ari yo yose duhawe mu murimo wa Yehova?
7 Icyo bitwigisha. Ese wigeze usabwa gukora ikintu runaka, ariko ukumva ko abandi batazigera bamenya ko ari wowe wagikoze? Ushobora kuba warafashije mu mirimo yo gukora isuku ku Nzu y’Ubwami no kuyitaho, ukaba waritangiye gukora imirimo imwe n’imwe ikorwa mu gihe cy’ikoraniro cyangwa ukaba warakoze ikindi kintu. Niba warabikoze, uri uwo gushimirwa rwose. Buri gihe ujye wibuka ko Yehova abona ikintu cyose ukora mu murimo we kandi akagiha agaciro. Arishima cyane iyo abonye ukuntu umukorera utabitewe n’uko wifuza gushimwa n’abandi, ahubwo ubitewe n’uko umukunda ubivanye ku mutima.—Mat. 6:1-4.
GADI
8. Kubera iki abanzi ba Isirayeli bashoboraga gutera abakomokaga kuri Gadi igihe icyo ari cyo cyose? (Intangiriro 49:19) (Reba n’agasanduku.)
8 Soma mu Ntangiriro 49:19. Yakobo yavuze ko umutwe w’abanyazi wari gutera Gadi. Nyuma y’imyaka igera kuri 200, abakomoka kuri Gadi bahawe umurage mu karere kari mu burasirazuba bw’Uruzi rwa Yorodani, bakaba bari baturanye n’ibihugu by’abanzi ba Isirayeli. Kubera iyo mpamvu, abanzi babo bashoboraga kubatera igihe icyo ari cyo cyose. Icyakora, aho ni ho abakomokaga kuri Gadi bashakaga gutura, kuko hari amasambu menshi bashoboraga kuragiramo amatungo yabo (Kub. 32:1, 5). Uko bigaragara, abakomokaga kuri Gadi bagiraga ubutwari! Ikindi kandi, bari biringiye ko Yehova yari kubafasha bakarwanya umutwe w’abanyazi wose wari kubatera, kugira ngo batabatwara igihugu Imana yabahaye. Banamaze imyaka myinshi barohereje abasirikare babo mu burengerazuba bwa Yorodani, kugira ngo bajye gufasha abo mu yindi miryango kwigarurira igice cyari gisigaye cy’Igihugu cy’Isezerano (Kub. 32:16-19). Bari biringiye ko Yehova yari kurinda abagore babo n’abana babo, igihe abagabo bari kuba baragiye ku rugamba. Yehova yabahaye imigisha kuko bagaragaje ubutwari ndetse bagafasha abandi no mu gihe bitari biboroheye.—Yos. 22:1-4.
9. Niba twiringira Yehova, ni iyihe myanzuro tuzafata?
9 Icyo bitwigisha. Kugira ngo dushobore gukorera Yehova duhanganye n’ibibazo, tugomba gukomeza kumwiringira (Zab. 37:3). Muri iki gihe, abantu benshi bagaragaza ko biringira Yehova bakagira ibintu bigomwa kugira ngo bashyigikire imishinga y’ubwubatsi y’umuryango wacu. Abandi bo bajya kubwiriza ahakenewe ababwiriza benshi cyangwa bakagira ibindi bintu bakora mu muryango wa Yehova. Impamvu babikora ni uko baba biringiye ko igihe cyose Yehova azabitaho.—Zab. 23:1.
ASHERI
10. Ni ibihe bintu abakomoka kuri Asheri bananiwe gukora? (Intangiriro 49:20) (Reba n’agasanduku.)
10 Soma mu Ntangiriro 49:20. Yakobo yavuze ko abakomoka kuri Asheri bari kuzaba abakire, kandi koko ni ko byagenze. Umurage bahawe wari mu karere keraga cyane kuruta ahandi hose muri Isirayeli (Guteg. 33:24). Agace bahawe kari kegeranye n’Inyanja ya Mediterane kandi karimo icyambu cy’i Sidoni cyakorerwagaho ubucuruzi bukomeye mu karere ka Foyinike. Icyakora, abakomoka kuri Asheri bananiwe kwirukana Abanyakanani mu gihugu (Abac. 1:31, 32). Imico mibi y’Abanyakanani no kuba abakomoka kuri Asheri bari abakire, bishobora kuba ari byo byatumye badakomeza kugira umwete wo gukora ibyo Yehova ashaka. Urugero, igihe Umucamanza Baraki yasabaga Abisirayeli kumufasha kugira ngo barwane n’Abanyakanani, abakomoka kuri Asheri banze kumufasha. Ibyo byatumye batabona ibitangaza Yehova yakoze, agafasha Abisirayeli gutsinda bari “ku mazi y’i Megido” (Abac. 5:19-21). Bashobora kuba barakozwe n’isoni igihe Baraki na Debora baririmbaga indirimbo yo kwishimira intsinzi, yarimo amagambo avuga ati: “Asheri yiyicariye ku nkombe y’inyanja nta cyo akora.”—Abac. 5:17.
11. Kuki tugomba kwirinda ko gushaka amafaranga ari byo biza imbere mu buzima bwacu?
11 Icyo bitwigisha. Twifuza guha Yehova ibyiza kurusha ibindi. Kugira ngo tubigereho, tugomba kwirinda gutekereza nk’abantu bo muri iyi si, bumva ko amafaranga n’ibyo dutunze ari byo by’ingenzi kuruta ibindi mu buzima (Imig. 18:11). Nubwo dukenera amafaranga, ntitwumva ko kugira menshi ari byo by’ingenzi kurusha gukorera Yehova (Umubw. 7:12; Heb. 13:5). Ntitugomba guta igihe no gukoresha nabi imbaraga zacu dushakisha ibintu mu by’ukuri tudakeneye, aho gukorera Yehova. Ahubwo dukora ibyo dushoboye byose mu murimo we. Tuzi ko nidukomeza kumubera indahemuka, azaduhemba kugira ubuzima bwiza mu isi nshya.—Zab. 4:8.
NAFUTALI
12. Amagambo Yakobo yabwiye Nafutali yasohoye ate? (Intangiriro 49:21) (Reba n’agasanduku.)
12 Soma mu Ntangiriro 49:21. Yakobo yavuze ko Nafutali yari kuvuga “amagambo meza.” Ibyo bishobora kuba byerekeza ku magambo Yesu yavugaga mu murimo we wo kubwiriza. Yesu wari umwigisha mwiza, yamaraga igihe kinini ari mu mujyi wa Kaperinawumu, wari mu karere kari karahawe abakomoka kuri Nafutali. Iyo ni yo mpamvu Kaperinawumu yiswe ‘umujyi w’iwabo’ (Mat. 4:13; 9:1; Yoh. 7:46). Yesaya yahanuye ko Yesu yari kumera nk’“umucyo mwinshi” ku bantu bo mu gihugu cya Zabuloni n’icya Nafutali (Yes. 9:1, 2). Inyigisho Yesu yigishaga zatumye aba “umucyo nyakuri umurikira abantu bose.”—Yoh. 1:9.
13. Twakora iki ngo amagambo tuvuga ashimishe Yehova?
13 Icyo bitwigisha. Yehova yita ku byo tuvuga n’uko tubivuga. Twakora iki ngo tuvuge “amagambo meza” ashimisha Yehova? Mbere na mbere, dukwiriye kujya tuvugisha ukuri (Zab. 15:1, 2). Dushobora no kuvuga amagambo yo gutera abandi inkunga, urugero nko kubashimira mu gihe bakoze ibintu byiza. Ariko nanone tujye twirinda kunenga abandi cyangwa kwitotomba (Efe. 4:29). Ikindi twakora ni ukwishyiriraho intego yo kongera ubuhanga bwo gutangiza ibiganiro, byadufasha kubwiriza abandi.
YOZEFU
14. Amagambo y’ubuhanuzi Yakobo yabwiye Yozefu yasohoye ate? (Intangiriro 49:22, 26) (Reba n’agasanduku.)
14 Soma mu Ntangiriro 49:22, 26. Yakobo agomba kuba yarishimiraga cyane umuhungu we Yozefu. Yehova yari ‘yaramutoranyije mu bavandimwe be’ kugira ngo azamukoreshe mu buryo bwihariye. Yakobo yamwise “umushibu w’igiti cyera imbuto.” Yakobo yagereranywaga n’igiti, naho Yozefu akagereranywa n’ishami ryameze kuri icyo giti. Yozefu yari umwana w’imfura Yakobo yabyaranye n’umugore we yakundaga cyane witwaga Rasheli. Yakobo yavuze ko Yozefu yari guhabwa umurage wikubye kabiri, wagombaga guhabwa Rubeni wari umuhungu w’imfura Yakobo yabyaranye n’umugore we Leya (Intang. 48:5, 6; 1 Ngoma 5:1, 2). Ubwo buhanuzi bwasohoye igihe abakomoka ku bahungu babiri ba Yozefu, ari bo Efurayimu na Manase, babaga imiryango ibiri yo muri Isirayeli kandi buri muryango ugahabwa umurage wawo.—Intang. 49:25; Yos. 14:4.
15. Yozefu yitwaye ate igihe bamurenganyaga?
15 Yakobo yanavuze ko ‘abarashi barasaga [Yozefu] kandi bagakomeza kumwanga cyane’ (Intang. 49:23). Ibyo byerekezaga ku kuntu abavandimwe ba Yozefu bigeze kumugirira ishyari bakamuhemukira, bigatuma ahura n’ibibazo byinshi cyane. Icyakora Yozefu ntiyarakariye abo bavandimwe be cyangwa ngo arakarire Yehova. Nk’uko Yakobo yabivuze, ‘umuheto wa [Yozefu] wagumye mu mwanya wawo n’amaboko ye agahorana imbaraga, kandi agakora vuba vuba’ (Intang. 49:24). Mu bigeragezo byose Yozefu yahuye na byo, yakomeje kwiringira Yehova, ababarira abavandimwe be kandi abagaragariza ineza (Intang. 47:11, 12). Ibigeragezo byatumye arushaho kuba umuntu mwiza (Zab. 105:17-19). Ibyo byatumye Yehova amukoresha ibintu bidasanzwe.
16. Mu gihe duhuye n’ibigeragezo, twakwigana dute Yozefu?
16 Icyo bitwigisha. Ntitukemere ko ibigeragezo bitubuza gukomeza gukunda Yehova n’Abakristo bagenzi bacu. Tujye twibuka ko ashobora kwemera ko duhura n’ibigeragezo kugira ngo bidutoze (Heb. 12:7, ibisobanuro). Bishobora gutuma turushaho kwigana imico ye, urugero nko kugira impuhwe no kubabarira (Heb. 12:11). Dushobora kwizera tudashidikanya ko nidukomeza kwihangana, azaduha imigisha nk’uko yayihaye Yozefu.
BENYAMINI
17. Ubuhanuzi Yakobo yavuze kuri Benyamini bwasohoye bute? (Intangiriro 49:27) (Reba n’agasanduku.)
17 Soma mu Ntangiriro 49:27. Yakobo yavuze ko abakomoka kuri Benyamini, bari kumera nk’inyamaswa yitwa isega kandi bakaba abarwanyi bakomeye (Abac. 20:15, 16; 1 Ngoma 12:2). “Mu gitondo,” ni ukuvuga igihe Abisirayeli batangiraga kugira abami, umwami wabo wa mbere ari we Sawuli yakomokaga mu muryango wa Benyamini. Sawuli yagize ubutwari bwinshi arwanya Abafilisitiya (1 Sam. 9:15-17, 21). Ubutegetsi bw’abo bami buri hafi kurangira, ari byo Bibiliya yita “nimugoroba,” Umwamikazi Esiteri na Minisitiri w’Intebe witwaga Moridekayi, bombi bakomokaga kuri Benyamini, bakijije Abisirayeli igihe Ubwami bw’Abaperesi bwari bwatanze itegeko ryo kubica bose.—Esit. 2:5-7; 8:3; 10:3.
18. Twakwigana dute ubudahemuka abakomoka kuri Benyamini bagaragaje?
18 Icyo bitwigisha. Nta gushidikanya ko abakomokaga kuri Benyamini bose bishimye cyane, igihe umuntu wo mu muryango wabo yabaga umwami nk’uko byari byarahanuwe. Ariko nyuma yaho, ubwo Yehova yashyiragaho Dawidi wakomokaga kuri Yuda ngo abe umwami, abakomoka kuri Benyamini na we baramushyigikiye (2 Sam. 3:17-19). Nyuma y’imyaka myinshi, igihe imiryango 10 yigomekaga ku muryango wa Yuda, umuryango wa Benyamini wo wakomeje gushyigikira umuryango wa Yuda, ushyigikira n’Umwami wakomokaga kuri Dawidi (1 Abami 11:31, 32; 12:19, 21). Nimureke tujye tubigana, dushyigikire mu budahemuka abo Yehova ashyiraho kugira ngo batuyobore muri iki gihe.—1 Tes. 5:12.
19. Amagambo y’ubuhanuzi Yakobo yavuze ari hafi gupfa, adufitiye akahe kamaro?
19 Amagambo y’ubuhanuzi Yakobo yavuze ari hafi gupfa, adufitiye akamaro kenshi. Gusuzuma uko ubwo buhanuzi bwagiye busohora, bituma turushaho kwiringira ko n’ubundi buhanuzi dusanga mu Ijambo rya Yehova, buzasohora. Nanone gusuzuma ibyo Yakobo yabwiye abahungu be, bidufasha gusobanukirwa neza icyo twakora ngo dushimishe Yehova.
INDIRIMBO YA 128 Tujye twihangana kugeza ku mperuka
a Abahungu bane ba mbere ba Yakobo, ari bo Rubeni, Simeyoni, Lewi na Yuda, yababwiye ibyari kuzababaho akurikije uko bavutse bakurikirana. Ariko abandi bahungu be umunani, si ko yabigenje.