Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama
Nabamenyesheje izina ryawe.—Yoh. 17:26.
Yesu yakoze ibirenze kubwira abantu izina rya Yehova. Abayahudi Yesu yigishaga bari basanzwe bazi izina ry’Imana. Ariko Yesu “ni we wasobanuye ibyayo” (Yoh. 1:17, 18). Urugero, Ibyanditswe by’Igiheburayo bigaragaza ko Yehova ari Imana igira imbabazi n’impuhwe (Kuva 34:5-7). Yesu yasobanuye neza uko kuri kurusha undi muntu uwo ari we wese, igihe yacaga umugani w’umwana w’ikirara na papa we. Iyo dusomye ukuntu uwo mubyeyi yabonye umwana we wari warihannye “akiri kure,” ukuntu yaje amusanga akamuhobera, kandi akamubabarira abikuye ku mutima, bitwereka neza imbabazi za Yehova n’impuhwe ze (Luka 15:11-32). Yesu yafashije abantu gusobanukirwa neza imico ya Yehova. w24.02 6:8-9
Ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama
Duhumuriza abandi . . . binyuze ku ihumure Imana iduhumurisha natwe.—2 Kor. 1:4.
Iyo Yehova aduhumurije mu gihe dufite ibibazo, twumva tumerewe neza. None se twakwigana dute Yehova, maze tukagirira abandi impuhwe kandi tukabahumuriza? Kimwe mu byo twakora, ni ukwitoza imico ituma tugirira abandi impuhwe kandi tukabahumuriza. Iyo mico ni iyihe? Ni iki kizadufasha gukundana no “gukomeza guhumurizanya buri munsi” (1 Tes. 4:18)? Dore imico dukeneye kwitoza: Dukwiriye kwishyira mu mwanya w’abandi, gukundana urukundo rwa kivandimwe no kugwa neza (Kolo. 3:12; 1 Pet. 3:8). None se iyo mico yadufasha ite? Iyo tugiriye abandi impuhwe kandi tukabitaho by’ukuri, bituma twifuza kubahumuriza mu gihe bababaye. Yesu na we yavuze ko ‘ibyuzuye umutima ari byo akanwa kavuga,’ kandi ko “umuntu mwiza atanga ibintu byiza abivanye mu butunzi bwe bwiza” (Mat. 12:34, 35). Ubwo rero, guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu bababaye, ni ikintu cy’ingenzi kigaragaza ko tubakunda. w23.11 47:10-11
Ku Cyumweru, tariki ya 31 Kanama
Abafite ubushishozi ni bo bazabisobanukirwa.—Dan. 12:10.
Tugomba gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Reka dufate urugero. Tekereza wagiye gutemberera ahantu utazi, ariko incuti yawe mwajyanye yo ikaba ihazi neza. Azi aho muri n’aho imihanda yose igana, ku buryo mutayoba. Birumvikana ko wakwishimira kuba uri kumwe n’iyo ncuti yawe. Yehova na we ameze nk’iyo ncuti. Azi neza igihe turimo n’ibintu bizabaho mu gihe kiri imbere. Ubwo rero tugomba kwicisha bugufi, tukamusaba ko yadufasha gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya (Dan. 2:28; 2 Pet. 1:19, 20). Yehova yifuza ko twabaho neza mu gihe kiri mbere, nk’uko undi mubyeyi wese abyifuriza abana be (Yer. 29:11). Icyakora Yehova atandukanye n’ababyeyi b’abantu, kuko we ashobora kuvuga ibintu bizabaho mu gihe kizaza, kandi bikaba neza neza nk’uko yabivuze. Ni yo mpamvu yandikishije ubuhanuzi muri Bibiliya, kugira ngo tumenye ibintu bikomeye bizabaho, mbere y’uko biba.—Yes. 46:10. w23.08 34:3-4