ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Uyu munsi

Ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri

Yatubabariye ibyaha byacu byose ku bw’ineza yayo.​—Kolo. 2:13.

Yehova Papa wacu wo mu ijuru, adusezeranya ko azatubabarira ibyaha byacu nitwihana (Zab. 86:5). Ubwo rero iyo tubabajwe by’ukuri n’ibyaha twakoze, hanyuma akatubwira ko atubabariye, tuba tugomba kumwizera. Tujye twibuka ko Yehova ari Imana ishyira mu gaciro. Nta na rimwe ajya adusaba ibirenze ubushobozi bwacu. Yishimira ibintu byose tumukorera, igihe cyose twakoze ibyiza kurusha ibindi. Nanone ujye utekereza ku ngero z’abantu bavugwa muri Bibiliya, bakoreye Yehova n’umutima wabo wose. Tekereza ibyabaye ku ntumwa Pawulo. Yamaze imyaka myinshi akorana umwete umurimo wa Yehova. Yakoze ingendo ndende kandi atangiza amatorero menshi. Ese igihe imimerere yahindukaga, ntiyongere kubwiriza nk’uko yabwirizaga mbere, Yehova yaba yararetse kumwemera? Oya rwose. Pawulo yakomeje gukora ibyo ashoboye kandi Yehova yamuhaye imigisha (Ibyak. 28:30, 31). Natwe ibyo dukorera Yehova bishobora guhinduka, bitewe n’igihe tugezemo. Ariko icyo Yehova aha agaciro, ni igituma tumukorera. w24.03 13:7, 9

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri

Yesu abyuka mu gitondo kare butaracya neza, arasohoka ajya ahantu hadatuwe atangira gusenga.​—Mar. 1:35.

Hari ibintu byinshi abigishwa ba Yesu bakwigira ku masengesho ye. Igihe yakoraga umurimo we hano ku isi, yasengaga kenshi. Nubwo inshuro nyinshi yabaga ahuze kandi ari kumwe n’abantu benshi, yashakaga umwanya wo gusenga (Mar. 6:31, 45, 46). Hari igihe yabyukaga kare mu gitondo, kugira ngo abone uko asenga ari wenyine. Nanone yigeze kumara ijoro ryose asenga, mbere yo gufata umwanzuro ukomeye (Luka 6:12, 13). No mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yasenze kenshi, kuko yari hafi gusohoza inshingano ikomeye yamuzanye hano ku isi (Mat. 26:39, 42, 44). Yesu yatweretse ko nubwo twaba duhuze, dukwiriye gushaka umwanya wo gusenga. Ubwo rero dushobora kumwigana, wenda tukabyuka kare mu gitondo cyangwa tugatinda kuryama ho gato, kugira ngo tubone umwanya wo gusenga. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaje ko dushimira Yehova kuba yaraduhaye impano nziza cyane y’isengesho. w23.05 20:4-5

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri

Urukundo rw’Imana rwasutswe mu mitima yacu binyuze ku mwuka wera twahawe.​—Rom. 5:5.

Hari igitabo cyasobanuye ijambo ryakoreshejwe mu magambo agize isomo ry’uyu munsi, rivuga ngo “rwasutswe,” kibigereranya n’uko umuntu yagusukaho amazi menshi. Iyo mvugo y’ikigereranyo igaragaza rwose ko Yehova akunda cyane Abakristo basutsweho umwuka. Na bo bazi ko Imana ibakunda (Yuda 1). Intumwa Yohana yagaragaje uko abasutsweho umwuka biyumva agira ati: “Mutekereze namwe ukuntu urukundo Data yadukunze rukomeye, kugira ngo twitwe abana b’Imana” (1 Yoh. 3:1)! None se abasutsweho umwuka ni bo bonyine Yehova akunda? Oya rwose. Natwe twese aradukunda. Ni ikihe kintu gikomeye kurusha ibindi byose, cyagaragaje ko Yehova adukunda? Ni incungu. Yehova yatugaragarije urukundo kurusha undi muntu uwo ari we wese!—Yoh. 3:16; Rom. 5:8. w24.01 4:9-10

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze