Ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri
Yesu abyuka mu gitondo kare butaracya neza, arasohoka ajya ahantu hadatuwe atangira gusenga.—Mar. 1:35.
Hari ibintu byinshi abigishwa ba Yesu bakwigira ku masengesho ye. Igihe yakoraga umurimo we hano ku isi, yasengaga kenshi. Nubwo inshuro nyinshi yabaga ahuze kandi ari kumwe n’abantu benshi, yashakaga umwanya wo gusenga (Mar. 6:31, 45, 46). Hari igihe yabyukaga kare mu gitondo, kugira ngo abone uko asenga ari wenyine. Nanone yigeze kumara ijoro ryose asenga, mbere yo gufata umwanzuro ukomeye (Luka 6:12, 13). No mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yasenze kenshi, kuko yari hafi gusohoza inshingano ikomeye yamuzanye hano ku isi (Mat. 26:39, 42, 44). Yesu yatweretse ko nubwo twaba duhuze, dukwiriye gushaka umwanya wo gusenga. Ubwo rero dushobora kumwigana, wenda tukabyuka kare mu gitondo cyangwa tugatinda kuryama ho gato, kugira ngo tubone umwanya wo gusenga. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaje ko dushimira Yehova kuba yaraduhaye impano nziza cyane y’isengesho. w23.05 20:4-5
Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri
Urukundo rw’Imana rwasutswe mu mitima yacu binyuze ku mwuka wera twahawe.—Rom. 5:5.
Hari igitabo cyasobanuye ijambo ryakoreshejwe mu magambo agize isomo ry’uyu munsi, rivuga ngo “rwasutswe,” kibigereranya n’uko umuntu yagusukaho amazi menshi. Iyo mvugo y’ikigereranyo igaragaza rwose ko Yehova akunda cyane Abakristo basutsweho umwuka. Na bo bazi ko Imana ibakunda (Yuda 1). Intumwa Yohana yagaragaje uko abasutsweho umwuka biyumva agira ati: “Mutekereze namwe ukuntu urukundo Data yadukunze rukomeye, kugira ngo twitwe abana b’Imana” (1 Yoh. 3:1)! None se abasutsweho umwuka ni bo bonyine Yehova akunda? Oya rwose. Natwe twese aradukunda. Ni ikihe kintu gikomeye kurusha ibindi byose, cyagaragaje ko Yehova adukunda? Ni incungu. Yehova yatugaragarije urukundo kurusha undi muntu uwo ari we wese!—Yoh. 3:16; Rom. 5:8. w24.01 4:9-10
Ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri
Umunsi nzaguhamagara, icyo gihe abanzi banjye bazasubira inyuma. Nzi neza ko Imana inshyigikiye.—Zab. 56:9.
Umurongo ugize isomo ry’uyu munsi, ugaragaza ikintu cyafashije Dawidi, bigatuma adakomeza kugira ubwoba. N’igihe yari ahanganye n’ibibazo byatumaga ubuzima bwe bujya mu kaga, yakomezaga gutekereza ku byo Yehova yari kuzamukorera. Yari azi ko mu gihe gikwiriye, Yehova yari kuzamukiza. Yehova yari yaravuze ko Dawidi ari we wari kuzaba umwami wa Isirayeli (1 Sam. 16:1, 13). Dawidi yabonaga ko ibyo bizasohora byanze bikunze, kuko iyo Yehova asezeranyije ikintu, agikora. Ni ibihe bintu Yehova yadusezeranyije? Ntitwiteze ko Yehova azaturinda ibibazo byose dushobora guhura na byo muri iki gihe. Icyakora, dushobora kwiringira ko uko ibibazo twahura na byo byaba bimeze kose, Yehova azabivanaho mu isi nshya (Yes. 25:7-9). Umuremyi wacu afite imbaraga nyinshi, ku buryo azazura abapfuye, akavanaho indwara zose n’abamurwanya bose.—1 Yoh. 4:4. w24.01 1:12-13