Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri
Urukundo rw’Imana rwasutswe mu mitima yacu binyuze ku mwuka wera twahawe.—Rom. 5:5.
Hari igitabo cyasobanuye ijambo ryakoreshejwe mu magambo agize isomo ry’uyu munsi, rivuga ngo “rwasutswe,” kibigereranya n’uko umuntu yagusukaho amazi menshi. Iyo mvugo y’ikigereranyo igaragaza rwose ko Yehova akunda cyane Abakristo basutsweho umwuka. Na bo bazi ko Imana ibakunda (Yuda 1). Intumwa Yohana yagaragaje uko abasutsweho umwuka biyumva agira ati: “Mutekereze namwe ukuntu urukundo Data yadukunze rukomeye, kugira ngo twitwe abana b’Imana” (1 Yoh. 3:1)! None se abasutsweho umwuka ni bo bonyine Yehova akunda? Oya rwose. Natwe twese aradukunda. Ni ikihe kintu gikomeye kurusha ibindi byose, cyagaragaje ko Yehova adukunda? Ni incungu. Yehova yatugaragarije urukundo kurusha undi muntu uwo ari we wese!—Yoh. 3:16; Rom. 5:8. w24.01 4:9-10
Ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri
Umunsi nzaguhamagara, icyo gihe abanzi banjye bazasubira inyuma. Nzi neza ko Imana inshyigikiye.—Zab. 56:9.
Umurongo ugize isomo ry’uyu munsi, ugaragaza ikintu cyafashije Dawidi, bigatuma adakomeza kugira ubwoba. N’igihe yari ahanganye n’ibibazo byatumaga ubuzima bwe bujya mu kaga, yakomezaga gutekereza ku byo Yehova yari kuzamukorera. Yari azi ko mu gihe gikwiriye, Yehova yari kuzamukiza. Yehova yari yaravuze ko Dawidi ari we wari kuzaba umwami wa Isirayeli (1 Sam. 16:1, 13). Dawidi yabonaga ko ibyo bizasohora byanze bikunze, kuko iyo Yehova asezeranyije ikintu, agikora. Ni ibihe bintu Yehova yadusezeranyije? Ntitwiteze ko Yehova azaturinda ibibazo byose dushobora guhura na byo muri iki gihe. Icyakora, dushobora kwiringira ko uko ibibazo twahura na byo byaba bimeze kose, Yehova azabivanaho mu isi nshya (Yes. 25:7-9). Umuremyi wacu afite imbaraga nyinshi, ku buryo azazura abapfuye, akavanaho indwara zose n’abamurwanya bose.—1 Yoh. 4:4. w24.01 1:12-13
Ku wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri
Hahirwa uwababariwe ukwigomeka kwe, icyaha cye kigatwikirwa.—Zab. 32:1.
Jya utekereza impamvu wiyeguriye Yehova maze ukabatizwa. Ibyo wabikoze kubera ko wifuzaga gukorera Yehova. Ngaho ongera utekereze ku kintu cyatumye wemera udashidikanya ko wabonye ukuri. Wize Bibiliya, umenya Yehova, maze utangira kumukunda no kumwubaha cyane, kuko wamenye ko ari Papa wawe wo mu ijuru. Nanone ukwizera wagize, kwatumye uhinduka. Waretse gukora ibintu Yehova yanga, maze utangira gukora ibimushimisha. Igihe wamenyaga ko yakubabariye, na bwo byaraguhumurije (Zab. 32:2). Nanone wagiye ujya mu materaniro, kandi utangira kubwira abandi ibintu byiza wigaga muri Bibiliya. None ubu wiyeguriye Yehova maze urabatizwa, utangira kugendera mu nzira y’ubuzima kandi wiyemeje kutazigera uyivamo (Mat. 7:13, 14). Ubwo rero iyemeze gushikama, gukomeze gukunda Yehova no kumvira amategeko ye. w23.07 31:14, 19