Ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri
Umunsi nzaguhamagara, icyo gihe abanzi banjye bazasubira inyuma. Nzi neza ko Imana inshyigikiye.—Zab. 56:9.
Umurongo ugize isomo ry’uyu munsi, ugaragaza ikintu cyafashije Dawidi, bigatuma adakomeza kugira ubwoba. N’igihe yari ahanganye n’ibibazo byatumaga ubuzima bwe bujya mu kaga, yakomezaga gutekereza ku byo Yehova yari kuzamukorera. Yari azi ko mu gihe gikwiriye, Yehova yari kuzamukiza. Yehova yari yaravuze ko Dawidi ari we wari kuzaba umwami wa Isirayeli (1 Sam. 16:1, 13). Dawidi yabonaga ko ibyo bizasohora byanze bikunze, kuko iyo Yehova asezeranyije ikintu, agikora. Ni ibihe bintu Yehova yadusezeranyije? Ntitwiteze ko Yehova azaturinda ibibazo byose dushobora guhura na byo muri iki gihe. Icyakora, dushobora kwiringira ko uko ibibazo twahura na byo byaba bimeze kose, Yehova azabivanaho mu isi nshya (Yes. 25:7-9). Umuremyi wacu afite imbaraga nyinshi, ku buryo azazura abapfuye, akavanaho indwara zose n’abamurwanya bose.—1 Yoh. 4:4. w24.01 1:12-13
Ku wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri
Hahirwa uwababariwe ukwigomeka kwe, icyaha cye kigatwikirwa.—Zab. 32:1.
Jya utekereza impamvu wiyeguriye Yehova maze ukabatizwa. Ibyo wabikoze kubera ko wifuzaga gukorera Yehova. Ngaho ongera utekereze ku kintu cyatumye wemera udashidikanya ko wabonye ukuri. Wize Bibiliya, umenya Yehova, maze utangira kumukunda no kumwubaha cyane, kuko wamenye ko ari Papa wawe wo mu ijuru. Nanone ukwizera wagize, kwatumye uhinduka. Waretse gukora ibintu Yehova yanga, maze utangira gukora ibimushimisha. Igihe wamenyaga ko yakubabariye, na bwo byaraguhumurije (Zab. 32:2). Nanone wagiye ujya mu materaniro, kandi utangira kubwira abandi ibintu byiza wigaga muri Bibiliya. None ubu wiyeguriye Yehova maze urabatizwa, utangira kugendera mu nzira y’ubuzima kandi wiyemeje kutazigera uyivamo (Mat. 7:13, 14). Ubwo rero iyemeze gushikama, gukomeze gukunda Yehova no kumvira amategeko ye. w23.07 31:14, 19
Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Nzeri
Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira, ahubwo nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira.—1 Kor. 10:13.
Gutekereza ku isengesho wavuze igihe wiyeguriraga Yehova, bizagufasha gutsinda ibishuko byose wahura na byo. Urugero, ese watinyuka kugaragariza urukundo umugabo cyangwa umugore w’abandi? Birumvikana ko utabikora! Wasezeranyije Yehova ko udashobora gukora ikintu nk’icyo. Niwirinda hakiri kare ibitekerezo nk’ibyo, bizakurinda ingaruka ziterwa no kwemera ko bishinga imizi mu bitekerezo byawe. Nanone uzaba waririnze ‘kugendera mu nzira y’inkozi z’ibibi’ (Imig. 4:14, 15). Gutekereza ku rugero rwa Yesu bishobora kugufasha. Yari yariyemeje gushimisha Yehova. Nawe rero ujye umwigana, wiyemeze gushimisha Imana wiyeguriye (Mat. 4:10; Yoh. 8:29). Ibyo ukora mu gihe uhuye n’ibibazo cyangwa uhanganye n’ibishuko, bigaragaza niba koko wariyemeje ‘gukomeza gukurikira’ Yesu. Jya wizera udashidikanya ko Yehova azagufasha gukomeza gukurikira Yesu. w24.03 10:8-10