Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Nzeri
Yozefu . . . abigenza uko umumarayika wa Yehova yamutegetse, azana umugore we mu rugo.—Mat. 1:24.
Yozefu yahitaga akora ibyo Yehova amusabye, kandi ibyo byatumye aba umugabo mwiza. Hari nibura inshuro eshatu, Yehova yahaye Yozefu amabwiriza areba umuryango we. Icyo gihe cyose yahitaga yumvira Yehova, no mu gihe byabaga bitoroshye (Mat. 1:20; 2:13-15, 19-21). Ubwo rero kuba Yozefu yarumviraga Yehova, byatumye arinda Mariya, aramushyigikira kandi amwitaho. Ibyo Yozefu yakoze, byatumye Mariya arushaho kumukunda no kumwubaha. Bagabo, mujye mwigana Yozefu maze mushakishe inama zishingiye kuri Bibiliya, zabafasha kwita ku miryango yanyu. Hari igihe gukurikiza izo nama bishobora kugusaba kugira ibyo uhindura. Ariko nubikora uzaba ugaragaje ko ukunda umugore wawe, kandi bizatuma ugira urugo rwiza. Mushiki wacu wo muri Vanuwatu umaze imyaka irenga 20 ashatse, yaravuze ati: “Iyo umugabo wanjye ashakishije inama zo muri Bibiliya kandi akazikurikiza, bituma ndushaho kumwubaha. Ibyo bituma numva mfite amahoro kandi bigatuma nemera imyanzuro afata.” w23.05 23:5
Ku wa Kane, tariki ya 4 Nzeri
Hazaba inzira y’igihogere, kandi iyo nzira izitwa Inzira yo Kwera.—Yes. 35:8.
Abayahudi bari gusubira i Yerusalemu, bari kuba “ubwoko bwera” bwa Yehova (Guteg. 7:6). Icyakora ibyo ntibishatse kuvuga ko batagombaga kugira ibyo bahindura kugira ngo bashimishe Yehova. Abenshi mu Bayahudi bari baravukiye i Babuloni, kandi uko bigaragara bagumanye ibitekerezo nk’iby’Abanyababuloni kandi bashaka kubigana. Urugero, hashize imyaka myinshi Abayahudi basubiye muri Isirayeli, Nehemiya wari guverineri yaratangaye cyane, igihe yabonaga abana bavukiye muri Isirayeli, batazi ururimi Abayahudi bavugaga (Guteg. 6:6, 7; Neh. 13:23, 24). None se abo bana bari gukunda Yehova bate kandi bakamusenga, batazi ururimi rw’Igiheburayo, kandi ari rwo ahanini Ijambo ry’Imana ryari ryaranditswemo (Ezira 10:3, 44)? Ubwo rero hari ibintu byinshi abo Bayahudi bagombaga guhindura. Icyakora kubera ko bari muri Isirayeli, kandi abantu baratangiye kongera gusenga Yehova mu buryo yemera, guhinduka ntibyari kubagora cyane.—Neh. 8:8, 9. w23.05 22:6-7
Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri
Yehova aramira abagwa bose, kandi yunamura abahetamye bose.—Zab. 145:14.
Hari igihe ushobora gukora uko ushoboye ngo ugere ku ntego yawe kandi ukaba unabyifuza, ariko hakagira ikintu gituma kuyigeraho bikugora. Urugero, “ibihe n’ibigwirira abantu,” bishobora gutuma utabona umwanya uhagije wo gukora ibyo wifuzaga gukora, ngo ugere ku ntego yawe (Umubw. 9:11). Hari n’igihe uhura n’ikibazo gikomeye kikaguca intege, ku buryo wumva nta kabaraga usigaranye ko kugira icyo ukora (Imig. 24:10). Nanone kubera ko tudatunganye, dushobora gukora amakosa bigatuma kugera ku ntego yacu bitugora (Rom. 7:23). Hari n’igihe ushobora kumva unaniwe (Mat. 26:43). None se wakora iki mu gihe uhuye n’ibintu bituma kugera ku ntego yawe bikugora? Niba hari ikintu kibayeho kigatuma kugera ku ntego yawe bikugora, ntukumve ko utazigera uyigeraho. Bibiliya ivuga ko dushobora guhura n’ibibazo byinshi. Ariko nanone ivuga ko Yehova adufasha, igihe cyose duhanganye n’ibyo bibazo. Ubwo rero, iyo ukomeje guhatana ngo ugere ku ntego yawe no mu gihe uhanganye n’ibibazo, uba weretse Yehova ko wifuza gukora ibimushimisha. Arishima cyane iyo abonye ukomeza gukora uko ushoboye, ngo ugere ku ntego yawe. w23.05 24:14-15