Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri
Umwuka ugenzura ibintu byose, ndetse n’ibintu byimbitse by’Imana.—1 Kor. 2:10.
Niba itorero ryawe ririmo ababwiriza benshi, ukazamura ikiganza kenshi ntibakubaze, hari igihe ushobora kumva wareka gusubiza. Ariko ntugacike intege. Ujye utegura ibitekerezo bitandukanye uri butange mu materaniro. Nibatakubaza mu ngingo zibanza, bashobora kukubaza nyuma. Nanone mu gihe utegura igazeti y’Umunara w’Umurinzi, ujye ureba isano buri ngingo ifitanye n’umutwe mukuru w’igice murimo kwiga. Ibyo bishobora gutuma ugira ibitekerezo bitandukanye watanga muri icyo gice. Nanone ushobora gutegura ibisubizo bya paragarafu zisa n’aho zikomeye. Kubera iki? Ni ukubera ko icyo gihe nta bantu benshi baba bari bumanike. None se wakora iki niba waragerageje ibyo bintu byose, ariko n’ubundi hagashira igihe batarakubaza? Icyo gihe, mbere y’amateraniro ushobora kubwira umuvandimwe uri buyobore ikiganiro, ingingo wifuza gutangaho igisubizo. w23.04 18:9-10
Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Nzeri
Yozefu . . . abigenza uko umumarayika wa Yehova yamutegetse, azana umugore we mu rugo.—Mat. 1:24.
Yozefu yahitaga akora ibyo Yehova amusabye, kandi ibyo byatumye aba umugabo mwiza. Hari nibura inshuro eshatu, Yehova yahaye Yozefu amabwiriza areba umuryango we. Icyo gihe cyose yahitaga yumvira Yehova, no mu gihe byabaga bitoroshye (Mat. 1:20; 2:13-15, 19-21). Ubwo rero kuba Yozefu yarumviraga Yehova, byatumye arinda Mariya, aramushyigikira kandi amwitaho. Ibyo Yozefu yakoze, byatumye Mariya arushaho kumukunda no kumwubaha. Bagabo, mujye mwigana Yozefu maze mushakishe inama zishingiye kuri Bibiliya, zabafasha kwita ku miryango yanyu. Hari igihe gukurikiza izo nama bishobora kugusaba kugira ibyo uhindura. Ariko nubikora uzaba ugaragaje ko ukunda umugore wawe, kandi bizatuma ugira urugo rwiza. Mushiki wacu wo muri Vanuwatu umaze imyaka irenga 20 ashatse, yaravuze ati: “Iyo umugabo wanjye ashakishije inama zo muri Bibiliya kandi akazikurikiza, bituma ndushaho kumwubaha. Ibyo bituma numva mfite amahoro kandi bigatuma nemera imyanzuro afata.” w23.05 23:5
Ku wa Kane, tariki ya 4 Nzeri
Hazaba inzira y’igihogere, kandi iyo nzira izitwa Inzira yo Kwera.—Yes. 35:8.
Abayahudi bari gusubira i Yerusalemu, bari kuba “ubwoko bwera” bwa Yehova (Guteg. 7:6). Icyakora ibyo ntibishatse kuvuga ko batagombaga kugira ibyo bahindura kugira ngo bashimishe Yehova. Abenshi mu Bayahudi bari baravukiye i Babuloni, kandi uko bigaragara bagumanye ibitekerezo nk’iby’Abanyababuloni kandi bashaka kubigana. Urugero, hashize imyaka myinshi Abayahudi basubiye muri Isirayeli, Nehemiya wari guverineri yaratangaye cyane, igihe yabonaga abana bavukiye muri Isirayeli, batazi ururimi Abayahudi bavugaga (Guteg. 6:6, 7; Neh. 13:23, 24). None se abo bana bari gukunda Yehova bate kandi bakamusenga, batazi ururimi rw’Igiheburayo, kandi ari rwo ahanini Ijambo ry’Imana ryari ryaranditswemo (Ezira 10:3, 44)? Ubwo rero hari ibintu byinshi abo Bayahudi bagombaga guhindura. Icyakora kubera ko bari muri Isirayeli, kandi abantu baratangiye kongera gusenga Yehova mu buryo yemera, guhinduka ntibyari kubagora cyane.—Neh. 8:8, 9. w23.05 22:6-7