ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Uyu munsi

Ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri

Umuseke udutambikira uvuye mu ijuru.​—Luka 1:78.

Yehova yahaye Yesu ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’abantu byose. Ibitangaza Yesu yakoze, byagaragaje ko afite ubushobozi bwo gukemura ibibazo twe tutakwikemurira. Urugero, afite ubushobozi bwo gukuraho icyaha, kuko ari cyo gituma abantu bahura n’ibibazo. Nanone azakuraho ingaruka zacyo, hakubiyemo indwara n’urupfu (Mat. 9:1-6; Rom. 5:12, 18, 19). Ibitangaza yakoze byagaragaje ko ashobora no gukiza “indwara z’ubwoko bwose,” kandi akazura abapfuye (Mat. 4:23; Yoh. 11:43, 44). Afite n’imbaraga zo gutuma imiyaga ikaze ituza n’izo kwirukana abadayimoni (Mar. 4:37-39; Luka 8:2). Kuba Yehova yarahaye Umwana we imbaraga zingana zityo, biradushimisha cyane. Dushobora kwizera tudashidikanya ko ibintu byiza byose Imana yadusezeranyije, bizabaho. Ibitangaza Yesu yakoze, bigaragaza ko azakora ibirenze ibyo, igihe azaba ategeka isi. w23.04 15:5-7

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri

Umwuka ugenzura ibintu byose, ndetse n’ibintu byimbitse by’Imana.​—1 Kor. 2:10.

Niba itorero ryawe ririmo ababwiriza benshi, ukazamura ikiganza kenshi ntibakubaze, hari igihe ushobora kumva wareka gusubiza. Ariko ntugacike intege. Ujye utegura ibitekerezo bitandukanye uri butange mu materaniro. Nibatakubaza mu ngingo zibanza, bashobora kukubaza nyuma. Nanone mu gihe utegura igazeti y’Umunara w’Umurinzi, ujye ureba isano buri ngingo ifitanye n’umutwe mukuru w’igice murimo kwiga. Ibyo bishobora gutuma ugira ibitekerezo bitandukanye watanga muri icyo gice. Nanone ushobora gutegura ibisubizo bya paragarafu zisa n’aho zikomeye. Kubera iki? Ni ukubera ko icyo gihe nta bantu benshi baba bari bumanike. None se wakora iki niba waragerageje ibyo bintu byose, ariko n’ubundi hagashira igihe batarakubaza? Icyo gihe, mbere y’amateraniro ushobora kubwira umuvandimwe uri buyobore ikiganiro, ingingo wifuza gutangaho igisubizo. w23.04 18:9-10

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Nzeri

Yozefu . . . abigenza uko umumarayika wa Yehova yamutegetse, azana umugore we mu rugo.​—Mat. 1:24.

Yozefu yahitaga akora ibyo Yehova amusabye, kandi ibyo byatumye aba umugabo mwiza. Hari nibura inshuro eshatu, Yehova yahaye Yozefu amabwiriza areba umuryango we. Icyo gihe cyose yahitaga yumvira Yehova, no mu gihe byabaga bitoroshye (Mat. 1:20; 2:13-15, 19-21). Ubwo rero kuba Yozefu yarumviraga Yehova, byatumye arinda Mariya, aramushyigikira kandi amwitaho. Ibyo Yozefu yakoze, byatumye Mariya arushaho kumukunda no kumwubaha. Bagabo, mujye mwigana Yozefu maze mushakishe inama zishingiye kuri Bibiliya, zabafasha kwita ku miryango yanyu. Hari igihe gukurikiza izo nama bishobora kugusaba kugira ibyo uhindura. Ariko nubikora uzaba ugaragaje ko ukunda umugore wawe, kandi bizatuma ugira urugo rwiza. Mushiki wacu wo muri Vanuwatu umaze imyaka irenga 20 ashatse, yaravuze ati: “Iyo umugabo wanjye ashakishije inama zo muri Bibiliya kandi akazikurikiza, bituma ndushaho kumwubaha. Ibyo bituma numva mfite amahoro kandi bigatuma nemera imyanzuro afata.” w23.05 23:5

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze