Ku Cyumweru, tariki ya 31 Kanama
Abafite ubushishozi ni bo bazabisobanukirwa.—Dan. 12:10.
Tugomba gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Reka dufate urugero. Tekereza wagiye gutemberera ahantu utazi, ariko incuti yawe mwajyanye yo ikaba ihazi neza. Azi aho muri n’aho imihanda yose igana, ku buryo mutayoba. Birumvikana ko wakwishimira kuba uri kumwe n’iyo ncuti yawe. Yehova na we ameze nk’iyo ncuti. Azi neza igihe turimo n’ibintu bizabaho mu gihe kiri imbere. Ubwo rero tugomba kwicisha bugufi, tukamusaba ko yadufasha gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya (Dan. 2:28; 2 Pet. 1:19, 20). Yehova yifuza ko twabaho neza mu gihe kiri mbere, nk’uko undi mubyeyi wese abyifuriza abana be (Yer. 29:11). Icyakora Yehova atandukanye n’ababyeyi b’abantu, kuko we ashobora kuvuga ibintu bizabaho mu gihe kizaza, kandi bikaba neza neza nk’uko yabivuze. Ni yo mpamvu yandikishije ubuhanuzi muri Bibiliya, kugira ngo tumenye ibintu bikomeye bizabaho, mbere y’uko biba.—Yes. 46:10. w23.08 34:3-4
Ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri
Umuseke udutambikira uvuye mu ijuru.—Luka 1:78.
Yehova yahaye Yesu ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’abantu byose. Ibitangaza Yesu yakoze, byagaragaje ko afite ubushobozi bwo gukemura ibibazo twe tutakwikemurira. Urugero, afite ubushobozi bwo gukuraho icyaha, kuko ari cyo gituma abantu bahura n’ibibazo. Nanone azakuraho ingaruka zacyo, hakubiyemo indwara n’urupfu (Mat. 9:1-6; Rom. 5:12, 18, 19). Ibitangaza yakoze byagaragaje ko ashobora no gukiza “indwara z’ubwoko bwose,” kandi akazura abapfuye (Mat. 4:23; Yoh. 11:43, 44). Afite n’imbaraga zo gutuma imiyaga ikaze ituza n’izo kwirukana abadayimoni (Mar. 4:37-39; Luka 8:2). Kuba Yehova yarahaye Umwana we imbaraga zingana zityo, biradushimisha cyane. Dushobora kwizera tudashidikanya ko ibintu byiza byose Imana yadusezeranyije, bizabaho. Ibitangaza Yesu yakoze, bigaragaza ko azakora ibirenze ibyo, igihe azaba ategeka isi. w23.04 15:5-7
Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri
Umwuka ugenzura ibintu byose, ndetse n’ibintu byimbitse by’Imana.—1 Kor. 2:10.
Niba itorero ryawe ririmo ababwiriza benshi, ukazamura ikiganza kenshi ntibakubaze, hari igihe ushobora kumva wareka gusubiza. Ariko ntugacike intege. Ujye utegura ibitekerezo bitandukanye uri butange mu materaniro. Nibatakubaza mu ngingo zibanza, bashobora kukubaza nyuma. Nanone mu gihe utegura igazeti y’Umunara w’Umurinzi, ujye ureba isano buri ngingo ifitanye n’umutwe mukuru w’igice murimo kwiga. Ibyo bishobora gutuma ugira ibitekerezo bitandukanye watanga muri icyo gice. Nanone ushobora gutegura ibisubizo bya paragarafu zisa n’aho zikomeye. Kubera iki? Ni ukubera ko icyo gihe nta bantu benshi baba bari bumanike. None se wakora iki niba waragerageje ibyo bintu byose, ariko n’ubundi hagashira igihe batarakubaza? Icyo gihe, mbere y’amateraniro ushobora kubwira umuvandimwe uri buyobore ikiganiro, ingingo wifuza gutangaho igisubizo. w23.04 18:9-10