Zaburi
114 Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa,+
Abakomoka kuri Yakobo bakava mu bantu bavugaga urundi rurimi,
2 U Buyuda bwabaye ahera h’Imana,
Isirayeli iba ubwami bwayo.+
5 Wa nyanja we, ni iki cyatumye uhunga?+
Nawe Yorodani, ni iki cyatumye usubira inyuma?+
6 Mwa misozi mwe, ni iki cyatumye musimbagurika nk’amasekurume y’intama?
Namwe mwa dusozi mwe, ni iki cyatumye musimbagurika nk’abana b’intama?
7 Wa si we, tigita cyane bitewe n’Umwami,
Bitewe n’Imana ya Yakobo.+
8 Ni yo ihindura urutare rukaba ikidendezi cy’amazi gikikijwe n’urubingo,
N’urutare rukomeye ikaruhinduramo isoko y’amazi.+