Zaburi
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni iya Dawidi.
124 “Iyo Yehova ataba mu ruhande rwacu,”+
Ngaho Isirayeli nisubiremo iti:
2 “Iyo Yehova ataba mu ruhande rwacu,+
Igihe abantu batwibasiraga bashaka kuturwanya,+
3 Ubwo bari baturakariye cyane,+
Baba baratumize turi bazima.+
4 Baba baratumazeho,
Nk’uko amazi atwara ibintu.+
5 Icyo gihe baba baraturimbuye, nk’uko amazi afite imbaraga atembana ibintu.
6 Yehova nasingizwe, we waturinze abanzi bacu,
Bari bameze nk’inyamaswa z’inkazi.
7 Tumeze nk’inyoni yarokotse,
Ikava mu mutego umuhigi yayiteze.+
Uwo mutego waracitse,
Maze tuba turarokotse.+
8 Yehova Umuremyi w’ijuru n’isi,
Ni we udutabara.”+