ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • fg 15 ibibazo 1-4
  • Kuki ukwiriye gukomeza kwiga Bibiliya?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki ukwiriye gukomeza kwiga Bibiliya?
  • Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Ibisa na byo
  • Wakora iki ngo wegere Imana?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • “Kwegera Imana” bidufitiye akamaro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Imana ni nde?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
fg 15 ibibazo 1-4

ISOMO RYA 15

Kuki ukwiriye gukomeza kwiga Bibiliya?

1. Gukomeza kwiga Bibiliya bizakugirira akahe kamaro?

Umugore yigisha undi Bibiliya mu kiruhuko

Nta gushidikanya ko izi nyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya, zatumye urushaho gukunda Yehova. Ariko hari icyo ugomba gukora kugira ngo urwo rukundo rurusheho gukomera (1 Petero 2:2). Gukomeza kwiga Ijambo ry’Imana, bizatuma ukomeza kuyegera kandi bishimangire ibyiringiro ufite byo kuzabona ubuzima bw’iteka.​—Soma muri Yohana 17:3; Yuda 21.

Uko uzarushaho kumenya Imana, ni ko ukwizera kwawe kuzarushaho gukomera. Ukwizera kuzagufasha gushimisha Imana (Abaheburayo 11:1, 6). Nanone ukwizera kuzatuma wihana, maze ugire ibyo uhindura mu mibereho yawe.​—Soma mu Byakozwe 3:19.

2. Ni mu buhe buryo kumenya Imana bizagirira abandi akamaro?

Umugore asenga Imana

Ushobora kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi

Birumvikana ko uzishimira kubwira abandi ibyo wamenye; twese twishimira kubwira abandi inkuru nziza. Uko uzagenda urushaho kwiga Bibiliya, uzamenya uko wakoresha neza Bibiliya igihe usobanura imyizerere yawe cyangwa utangaza ubutumwa bwiza.​—Soma mu Baroma 10:13-15.

Abantu benshi batangira babwira incuti zabo cyangwa bene wabo ibyo bamaze kumenya muri Bibiliya. Ariko ujye ugira amakenga. Aho kubabwira ko ibyo bizera ari ibinyoma, jya ubabwira ibyo Imana isezeranya abantu. Nanone ujye uzirikana ko akenshi abantu bashishikazwa n’imyifatire myiza ufite, aho gushishikazwa n’ibyo uvuga.​—Soma muri 2 Timoteyo 2:24, 25.

3. Ni iyihe mishyikirano uzagirana n’Imana?

Kwiga Ijambo ry’Imana bizatuma urushaho kugirana ubucuti na yo. Ibyo bizagufasha kugirana imishyikirano yihariye na Yehova. Mu by’ukuri, ushobora kuba umwe mu bagize umuryango we.​—Soma mu 2 Abakorinto 6:18.

4. Wakora iki ngo ukomeze gukura mu buryo bw’umwuka?

Nukomeza kwiga Ijambo ry’Imana, uzakomeza no gukura mu buryo bw’umwuka (Abaheburayo 5:13, 14). Saba Umuhamya wa Yehova agufashe kwiga Bibiliya akoresheje igitabo Ni iki Bibiliya itwigisha? Uko uzagenda urushaho kwiga Ijambo ry’Imana, ni na ko ubuzima bwawe buzarushaho kuba bwiza.​—Soma muri Zaburi 1:1-3; 73:27, 28.

Abahamya ba Yehova basaba abantu kubigisha Bibiliya

Ubutumwa bwiza bwatanzwe na Yehova, Imana igira ibyishimo. Ushobora kugirana imishyikirano myiza na yo uramutse wegereye abantu bayisenga (Abaheburayo 10:24, 25). Nukomeza gukora uko ushoboye kose ngo ushimishe Yehova, bishobora kuzatuma usingira ubuzima nyabwo, ari bwo buzima bw’iteka. Kugirana imishyikirano myiza n’Imana, ni cyo kintu cyiza ushobora gukora mu mibereho yawe.​—Soma muri 1 Timoteyo 1:11; 6:19.

Ku bindi bisobanuro, reba igice cya 18 mu gitabo Ni iki Bibiliya itwigisha?

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze