12 Nuko bata Yehova Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa,+ bakurikira izindi mana zo mu mahanga yari abakikije+ kandi barazunamira, barakaza Yehova.+
9 Bazabasubiza bati ‘byatewe n’uko bataye Yehova Imana yabo yakuye ba sekuruza mu gihugu cya Egiputa,+ maze bagahindukirira izindi mana+ bakazunamira, bakazikorera. Ni yo mpamvu Yehova yabateje ibi byago byose.’”+
22 Bazabasubiza bati ‘byatewe n’uko bataye Yehova+ Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa,+ maze bagahindukirira izindi mana+ bakazunamira, bakazikorera.+ Ni yo mpamvu yabateje ibi byago byose.’”+
4 kuko bantaye,+ aha hantu bakahahindura ukundi ku buryo nta wahamenya,+ kandi bakosereza ibitambo izindi mana batigeze kumenya,+ bo na ba sekuruza n’abami b’u Buyuda; kandi aha hantu bahujuje amaraso y’abatariho urubanza.+