2 Samweli
6 Dawidi yongera gukoranya abagabo b’intwari muri Isirayeli,+ abagabo ibihumbi mirongo itatu. 2 Dawidi n’abantu bose bari kumwe na we barahaguruka bajya i Bayale-Yuda+ kuzana isanduku+ y’Imana y’ukuri, yitirirwa izina ryayo, izina+ rya Yehova nyir’ingabo,+ wicara ku bakerubi.+ 3 Ariko bashyira isanduku y’Imana y’ukuri ku igare rishya,+ kugira ngo bayikure mu nzu ya Abinadabu+ yari ku musozi. Uza na Ahiyo,+ bene Abinadabu, ni bo bari bayoboye iryo gare rishya.
4 Nuko bakura iyo sanduku mu nzu ya Abinadabu yari ku musozi, Ahiyo aba ari we ugenda imbere y’Isanduku. 5 Dawidi n’abo mu nzu ya Isirayeli bose bishimira imbere ya Yehova bacuranga ibikoresho by’umuzika by’ubwoko bwose bibajwe mu giti cy’umuberoshi, inanga,+ nebelu,+ amashako,+ ibinyuguri n’ibyuma birangira.+ 6 Bageze ku mbuga bahuriraho ya Nakoni, Uza+ arambura ukuboko aramira isanduku y’Imana y’ukuri,+ kuko inka zari zigiye kugusha iryo gare. 7 Yehova arakarira+ Uza cyane, Imana y’ukuri imutsinda aho+ imuhoye icyo gikorwa cyo kubahuka, agwa aho iruhande rw’isanduku y’Imana y’ukuri.+ 8 Dawidi arakazwa cyane no kuba Yehova abaciyemo icyuho akica Uza, aho hantu bahita Peresi-Uza kugeza n’uyu munsi.+ 9 Uwo munsi Dawidi atinya Yehova,+ aravuga ati “ese isanduku ya Yehova yaza iwanjye ite?”+ 10 Dawidi yanga kuzana isanduku ya Yehova iwe mu Murwa wa Dawidi,+ ahubwo ayijyana mu rugo rwa Obedi-Edomu+ w’i Gati.*+
11 Isanduku ya Yehova ikomeza kuba mu rugo rwa Obedi-Edomu w’i Gati, ihamara amezi atatu. Yehova aha umugisha+ Obedi-Edomu n’abo mu rugo rwe bose.+ 12 Amaherezo babwira Umwami Dawidi bati “Yehova yahaye umugisha Obedi-Edomu n’ibye byose bitewe n’isanduku y’Imana y’ukuri.” Dawidi abyumvise ajya kuvana isanduku y’Imana y’ukuri mu rugo rwa Obedi-Edomu, ayizana mu Murwa wa Dawidi yishimye cyane.+ 13 Abari bahetse+ isanduku ya Yehova bateye intambwe esheshatu, Dawidi ahita atamba ikimasa n’inyana y’umushishe.+
14 Dawidi yagendaga abyina imbere ya Yehova yitakuma n’imbaraga ze zose, yambaye efodi+ iboshye mu budodo bwiza cyane. 15 Dawidi n’abo mu nzu ya Isirayeli bose bazana isanduku+ ya Yehova barangurura amajwi y’ibyishimo+ kandi bavuza ihembe.+ 16 Isanduku ya Yehova igeze mu Murwa wa Dawidi, Mikali,+ umukobwa wa Sawuli, arebera mu idirishya abona Umwami Dawidi abyina yitakuma imbere ya Yehova, amugayira+ mu mutima.+ 17 Nuko bazana isanduku ya Yehova bayishyira mu mwanya wayo mu ihema Dawidi yari yarayishingiye.+ Hanyuma Dawidi atambira imbere ya Yehova ibitambo bikongorwa+ n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.+ 18 Dawidi arangije gutamba ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa, asabira abantu umugisha+ mu izina rya Yehova+ nyir’ingabo. 19 Nuko agaburira+ abantu bose, imbaga y’Abisirayeli bose, abagabo n’abagore, buri wese amuha umugati ufite ishusho y’urugori, umugati ukozwe mu mbuto z’umukindo n’ukozwe mu mizabibu,+ hanyuma buri wese ajya iwe.
20 Dawidi arahindukira ajya guha umugisha abo mu rugo rwe,+ maze Mikali+ umukobwa wa Sawuli aza kumusanganira, aramubwira ati “mbega ngo umwami wa Isirayeli arihesha icyubahiro uyu munsi!+ Ubonye ngo yiyambike ubusa imbere y’abaja b’abagaragu be nk’uko umuntu utagira ubwenge yiyambika ubusa.”+ 21 Dawidi abwira Mikali ati “nabikoreye imbere ya Yehova wantoranyije akandutisha so n’abo mu rugo rwe bose, akampa kuyobora+ Isirayeli, ubwoko bwa Yehova; kandi sinzabura kwishimira imbere ya Yehova.+ 22 Nzisuzuguza kurusha uko nabikoze,+ kandi nzarushaho kubona ko ndi uworoheje. Naho ku birebana n’abaja wavuze, niyemeje kwihesha icyubahiro mu maso yabo.”+ 23 Nuko Mikali+ umukobwa wa Sawuli arinda apfa atabyaye.