6 Dawidi abwira Ahimeleki w’Umuheti+ na Abishayi+ mwene Seruya,+ umuvandimwe wa Yowabu, ati “ni nde turi bumanukane tukajyana mu nkambi ya Sawuli?” Abishayi aramubwira ati “ni jye tujyana.”+
18 Icyo gihe abahungu batatu ba Seruya+ ari bo Yowabu,+ Abishayi+ na Asaheli+ na bo bari bahari. Asaheli yari azi kwiruka cyane, akanyaruka nk’ingeragere+ mu gasozi.