1 Ibyo ku Ngoma
16 Nuko bazana isanduku y’Imana y’ukuri+ bayishyira mu ihema Dawidi yari yarayishingiye.+ Hanyuma batambira imbere y’Imana y’ukuri ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.+ 2 Dawidi arangije gutamba ibitambo bikongorwa n’umuriro+ n’ibitambo bisangirwa,+ asabira abantu umugisha+ mu izina rya Yehova.+ 3 Nuko agaburira+ Abisirayeli bose, abagabo n’abagore, buri wese amuha umugati wiburungushuye, umugati ukozwe mu mbuto z’umukindo n’ukozwe mu mizabibu. 4 Ashyira Abalewi+ imbere y’isanduku ya Yehova kugira ngo bajye bakora umurimo+ wo kwibutsa+ abantu ibyo Yehova Imana ya Isirayeli yakoze, bakamushimira+ kandi bakamusingiza.+ 5 Asafu+ ni we wari umutware, uwa kabiri yari Zekariya, hakaza Yeyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Matitiya, Eliyabu, Benaya, Obedi-Edomu na Yeyeli,+ bacurangaga nebelu n’inanga,+ Asafu+ wacurangaga icyuma kirangira,+ 6 Benaya na Yahaziyeli b’abatambyi bavuzaga impanda,+ bagahora imbere y’isanduku y’isezerano ry’Imana y’ukuri.
7 Uwo munsi ni bwo bwari bubaye ubwa mbere Dawidi aha+ Asafu+ n’abavandimwe be zaburi yahimbye yo gushimira+ Yehova ngo bayicurange. Iyo zaburi igira iti
8 “Mushimire Yehova,+ mwambaze izina rye;+
Mumenyeshe abantu bo mu mahanga ibikorwa bye.+
14 Ni we Yehova Imana yacu;+ amategeko ye ari mu isi yose.+
19 Kandi ibyo byabaye igihe mwari mukiri bake;+
Ni koko, mwari bake cyane muri n’abimukira muri icyo gihugu.+
24 Mutangaze ikuzo rye mu mahanga,
Mutangarize abantu bose ibitangaza yakoze.
Mwikubite imbere ya Yehova mwambaye imyambaro yera yo kurimbana.+
Ntizanyeganyega.+
33 Ibiti byo mu ishyamba byose na byo birangurure ijwi ry’ibyishimo imbere ya Yehova,+
Kuko yaje gucira isi urubanza.+
Kugira ngo dusingize izina ryawe ryera,+ kandi twamamaze ishimwe ryawe tunezerewe.+
36 Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe, uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose.’”+
Abantu bose baravuga bati “Amen,” basingiza Yehova!+
37 Nuko Dawidi asiga Asafu+ n’abavandimwe be imbere y’isanduku y’isezerano rya Yehova, kugira ngo bakomeze gukorera+ imbere y’Isanduku bakurikije ibyagombaga gukorwa buri munsi;+ 38 na Obedi-Edomu n’abavandimwe be, mirongo itandatu n’umunani; Obedi-Edomu mwene Yedutuni na Hosa bari abarinzi b’amarembo. 39 Yashyize Sadoki+ umutambyi n’abavandimwe be imbere y’ihema rya Yehova ryari ku kanunga k’i Gibeyoni,+ 40 kugira ngo buri gihe, mu gitondo na nimugoroba, bajye batambira Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro ku gicaniro gitambirwaho ibitambo bikongorwa n’umuriro, bakurikije ibintu byose byanditse mu mategeko Yehova yategetse Abisirayeli.+ 41 Bari kumwe na Hemani+ na Yedutuni n’abasigaye mu batoranyijwe+ bavuzwe mu mazina, kugira ngo bashimire Yehova+ kuko “ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose”;+ 42 Hemani+ na Yedutuni+ hamwe na bo bavuzaga impanda+ n’ibyuma birangira n’ibindi bikoresho by’umuzika basingiza Imana y’ukuri; bene+ Yedutuni bari ku marembo. 43 Abantu bose barataha buri wese ajya iwe.+ Dawidi na we ajya iwe gusabira umugisha abo mu rugo rwe.