ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezira 3:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Mu mwaka wa kabiri uhereye igihe bagereye ku nzu y’Imana y’ukuri yari i Yerusalemu, mu kwezi kwa kabiri,+ Zerubabeli+ mwene Salatiyeli+ na Yeshuwa+ mwene Yehosadaki, n’abandi bavandimwe babo b’abatambyi n’Abalewi n’abandi bose bari baravuye mu bunyage+ bakaza i Yerusalemu batangira imirimo, kandi bashyiraho Abalewi+ kugira ngo bahagararire imirimo yo kubaka inzu ya Yehova,+ uhereye ku bafite imyaka makumyabiri gusubiza hejuru.

  • Ezira 5:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Ni bwo Zerubabeli+ mwene Salatiyeli+ na Yeshuwa+ mwene Yehosadaki bahagurutse bakongera kubaka inzu y’Imana yahoze i Yerusalemu; kandi abahanuzi b’Imana+ bari kumwe na bo babafasha.

  • Hagayi 1:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Nuko Zerubabeli+ mwene Salatiyeli na Yosuwa mwene Yehosadaki,+ umutambyi mukuru, n’abandi bantu bose batega amatwi Yehova Imana yabo,+ bumva amagambo umuhanuzi Hagayi+ yari yababwiye atumwe na Yehova Imana yabo. Hanyuma abantu bagira ubwoba bitewe na Yehova.+

  • Hagayi 2:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 “‘Ariko none komera Zerubabeli we,’ ni ko Yehova avuga, ‘kandi nawe Yosuwa mwene Yehosadaki, umutambyi mukuru, komera.’+

      “‘Mukomere namwe abatuye mu gihugu mwese,’ ni ko Yehova avuga, ‘kandi mukore.’+

      “‘Ndi kumwe namwe,’+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.

  • Zekariya 3:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Nuko Imana inyereka Yosuwa+ umutambyi mukuru, ahagaze imbere y’umumarayika wa Yehova, Satani+ ahagaze iburyo bwa Yosuwa kugira ngo amurwanye.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze