ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 23:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Imana si umuntu ngo ivuge ibinyoma,+

      Kandi si n’umwana w’umuntu ngo yicuze.+

      Mbese ibyo yavuze ntizabikora?

      Ese ibyo yavuze ntizabisohoza?+

  • Yesaya 45:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Azabona ishyano uhangana n’Umuremyi we,+ nk’uko urujyo rwahangana n’urundi rujyo. Mbese ibumba+ ryabwira uribumba riti “ibyo ukora ni ibiki?” Cyangwa icyo wahanze cyavuga kiti “nta maboko agira”?

  • Yeremiya 49:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 “Dore umuntu azaza nk’intare+ ivumbutse mu bihuru by’inzitane byo kuri Yorodani, aze agana mu rwuri ruhoraho,+ ariko mu kanya gato nzatuma ahunga aruvemo.+ Uwatoranyijwe ni we nzarugabira. Ni nde uhwanye nanjye,+ kandi se ni nde wahiga nanjye?+ None se ni uwuhe mushumba wampagarara imbere?+

  • Abaroma 9:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 None se wa muntu we,+ mu by’ukuri uri nde wowe uhangara kunenga Imana?+ Mbese ikibumbano cyabwira uwakibumbye kiti “kuki wambumbye utya?”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze