ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 15:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Uzamuramburire ikiganza utitangiriye itama,+ umugurize ibyo akeneye byose umwatse ingwate, umugurize ibyo yifuza byose.

  • Yobu 31:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Niba narimaga aboroheje ibyishimo byabo,+

      Ngatuma amaso y’umupfakazi acogora;+

  • Zab. 37:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 Buri munsi agira ubuntu kandi akaguriza abandi,+

      Ni yo mpamvu urubyaro rwe ruzabona umugisha.+

  • Zab. 41:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 41 Hahirwa uwita ku woroheje.+

      Ku munsi w’amakuba Yehova azamukiza.+

  • Imigani 14:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Uhinyura mugenzi we aba akoze icyaha,+ ariko hahirwa ugirira neza imbabare.+

  • Imigani 17:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Unnyega umukene aba atuka uwamuremye,+ kandi uwishimira ibyago by’abandi ntazabura guhanwa.+

  • Imigani 19:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova,+ kandi azamwitura iyo neza.+

  • Imigani 21:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Umuntu wese wiziba amatwi kugira ngo atumva gutaka k’uworoheje,+ na we azataka abure umutabara.+

  • Luka 6:35
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 35 Ibinyuranye n’ibyo, mukomeze gukunda abanzi banyu no kugira neza no kuguriza+ abantu mutabatse inyungu, mutiteze ko hari ikintu icyo ari cyo cyose muzabona. Ni bwo ingororano yanyu izaba nyinshi, kandi muzaba abana b’Isumbabyose+ kuko igirira neza+ indashima n’abagome.

  • Luka 23:50
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 50 Hari umugabo witwaga Yozefu wari umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, akaba yari umuntu mwiza kandi w’umukiranutsi.+

  • Ibyakozwe 20:35
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 35 Naberetse muri byose ko nimukorana umwete mutyo+ ari bwo muzafasha abadakomeye,+ kandi ko mugomba kuzirikana amagambo y’Umwami Yesu, igihe yavugaga ati ‘gutanga bihesha ibyishimo+ kuruta guhabwa.’”

  • Abaheburayo 13:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Byongeye kandi, ntimukibagirwe gukora ibyiza+ no gusangira n’abandi, kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze