Imigani
1 Imigani+ ya Salomo+ mwene Dawidi,+ umwami wa Isirayeli,+ 2 ituma umuntu amenya ubwenge+ kandi akemera guhanwa,+ akamenya amagambo y’ubuhanga,+ 3 akemera gukosorwa+ bigatuma agira ubushishozi,+ agakiranuka,+ agakurikiza ubutabera+ kandi akaba inyangamugayo.+ 4 Ituma umuntu utaraba inararibonye agira amakenga+ kandi igatuma umusore agira ubumenyi+ n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.+
5 Umunyabwenge atega amatwi akarushaho kumenya,+ kandi umuhanga ni we ubona ubuyobozi burangwa n’ubwenge,+ 6 bigatuma asobanukirwa imigani n’amagambo ajimije,+ agasobanukirwa amagambo y’abanyabwenge+ n’ibisakuzo byabo.+
7 Gutinya Yehova ni intangiriro yo kugira ubumenyi.+ Abapfapfa bahinyura ubwenge kandi ntibemera guhanwa.+
8 Mwana* wanjye, jya utega amatwi impanuro za so+ kandi ntukareke icyo nyoko agutegeka.+ 9 Bizakubera ikamba ry’ubwiza ku mutwe+ n’umukufi mwiza mu ijosi.+
10 Mwana wanjye, abanyabyaha nibagerageza kugushuka ntukemere.+ 11 Nibakomeza kukubwira bati “ngwino tujyane, duce igico maze tuvushe amaraso,+ twihishe, twubikire abantu b’inzirakarengane nta mpamvu,+ 12 tubamire ari bazima+ nk’uko imva imira abantu,+ ndetse tubamire bunguri nk’abamanuka bajya mu rwobo.+ 13 Ngwino tujye gushaka ibintu by’agaciro by’amoko menshi,+ twuzuze amazu yacu iminyago.+ 14 Ifatanye natwe duteranyirize hamwe, twese tugire umufuka umwe”+ . . . 15 Mwana wanjye ntukajyane na bo.+ Ikirenge cyawe uzakirinde kugendera mu nzira zabo,+ 16 kuko ibirenge byabo byirukira kugira nabi gusa,+ kandi byihutira kuvusha amaraso.+ 17 Gutega umutego* ibiguruka biwureba ni ukurushywa n’ubusa.+ 18 Ni yo mpamvu baca igico bagamije kuvusha amaraso yabyo;+ barihisha bagamije kubivutsa ubuzima.*+ 19 Uko ni ko inzira z’umuntu wese uronka indamu mbi zimera.+ Iyo ndamu ihitana ubugingo bwe.+
20 Ubwenge nyakuri+ bukomeza kurangururira mu muhanda,+ bukumvikanishiriza ijwi ryabwo ku karubanda.+ 21 Buhamagarira mu mahuriro y’imihanda yuzuyemo urusaku,+ bukavugira amagambo yabwo mu marembo y’umugi buti+
22 “Yemwe mwa bantu mwe mutaraba inararibonye, muzakunda ubuswa kugeza ryari?+ Namwe mwa bakobanyi mwe, muzishimira gukobana kugeza ryari?+ Mwa bapfapfa mwe, muzakomeza kwanga ubumenyi kugeza ryari?+ 23 Mwemere mbacyahe, muhindukire.+ Ni bwo nzabasukaho umwuka wanjye;+ nzabamenyesha amagambo yanjye.+ 24 Kubera ko nabahamagaye mugakomeza kwanga,+ narambura ukuboko ntihagire ubyitaho,+ 25 mugakomeza gusuzugura inama zose nabagiriye,+ kandi nabacyaha ntimwemere,+ 26 nanjye nzabaseka mwagize ibyago,+ nzabannyega mwahuye n’ibyo mutinya,+ 27 igihe ibyo mutinya bizabisukaho nk’imvura y’amahindu, n’ibyago bikabibasira bimeze nk’inkubi y’umuyaga,+ igihe muzaba mwahuye n’amakuba n’ibihe bigoye.+ 28 Icyo gihe bazampamagara ariko sinzitaba,+ bazanshaka ariko ntibazambona,+ 29 kubera ko banze kugira ubumenyi+ kandi ntibahitemo gutinya Yehova.+ 30 Ntibemeye inama zanjye+ kandi narabacyashye baransuzugura.+ 31 Ni yo mpamvu bazarya imbuto z’ingeso mbi zabo,+ bakagwa ivutu ry’imigambi yabo.+ 32 Kuko kuyoba+ kw’abataraba inararibonye ari ko kuzabica,+ kandi kwidamararira kw’abapfapfa ni ko kuzabarimbuza.+ 33 Ariko untega amatwi azagira umutekano,+ kandi ntazahungabanywa no kwikanga amakuba ayo ari yo yose.”+