-
Yeremiya 21:7Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
7 “‘“Hanyuma y’ibyo,” ni ko Yehova avuga, “nzatanga Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abagaragu be na rubanda n’abazasigara muri uyu mugi barokotse icyorezo n’inkota n’inzara, mbahane mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, mbahane mu maboko y’abanzi babo n’abahiga ubugingo bwabo, kandi azabicisha inkota.+ Ntazabababarira cyangwa ngo abagirire impuhwe, habe no kubagirira imbabazi.”’+
-
-
Yeremiya 25:9Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
9 ngiye gutumaho imiryango yose yo mu majyaruguru,”+ ni ko Yehova avuga, “ndetse ngiye gutumaho umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni;+ nzabazana batere iki gihugu+ barwanye abaturage bacyo n’aya mahanga yose agikikije.+ Nzabarimbura mbagire abo gutangarirwa no gukubitirwa ikivugirizo,+ igihugu cyabo ngihindure amatongo kugeza ibihe bitarondoreka.+
-