ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 42
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ezekiyeli 42:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ezk 42:1

     Ni ukuvuga inzu iherereye mu burengerazuba.

Impuzamirongo

  • +Ezk 40:2; 41:1
  • +Ezk 40:20; Ibh 11:2
  • +Ezk 42:13
  • +Ezk 41:12, 15

Ezekiyeli 42:3

Impuzamirongo

  • +Ezk 41:10
  • +2Ng 7:3; Ezk 40:18
  • +Ezk 41:16

Ezekiyeli 42:4

Impuzamirongo

  • +Ezk 42:11

Ezekiyeli 42:6

Impuzamirongo

  • +1Bm 6:8; Ezk 41:6

Ezekiyeli 42:10

Impuzamirongo

  • +Ezk 41:12
  • +Ezk 42:1

Ezekiyeli 42:11

Impuzamirongo

  • +Ezk 42:4

Ezekiyeli 42:12

Impuzamirongo

  • +Ezk 42:9

Ezekiyeli 42:13

Impuzamirongo

  • +Ezk 42:1
  • +Kub 16:5; Gut 21:5; Ezk 40:46
  • +Lew 6:16; 7:6; 10:13; 24:9; Kub 18:10
  • +Lew 2:3; Kub 18:9; Neh 13:5

Ezekiyeli 42:14

Impuzamirongo

  • +Kuva 28:40; 29:8; Lew 8:13; Ezk 44:19
  • +Yes 61:10

Ezekiyeli 42:15

Impuzamirongo

  • +Ezk 40:6

Ezekiyeli 42:16

Impuzamirongo

  • +Ezk 40:5

Ezekiyeli 42:20

Impuzamirongo

  • +Ezk 40:5
  • +Ezk 45:2
  • +Lew 10:10; Ezk 22:26; 44:23; 2Kor 6:17; Ibh 21:27

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 19-20

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 42:1Ezk 40:2; 41:1
Ezek. 42:1Ezk 40:20; Ibh 11:2
Ezek. 42:1Ezk 42:13
Ezek. 42:1Ezk 41:12, 15
Ezek. 42:3Ezk 41:10
Ezek. 42:32Ng 7:3; Ezk 40:18
Ezek. 42:3Ezk 41:16
Ezek. 42:4Ezk 42:11
Ezek. 42:61Bm 6:8; Ezk 41:6
Ezek. 42:10Ezk 41:12
Ezek. 42:10Ezk 42:1
Ezek. 42:11Ezk 42:4
Ezek. 42:12Ezk 42:9
Ezek. 42:13Ezk 42:1
Ezek. 42:13Kub 16:5; Gut 21:5; Ezk 40:46
Ezek. 42:13Lew 6:16; 7:6; 10:13; 24:9; Kub 18:10
Ezek. 42:13Lew 2:3; Kub 18:9; Neh 13:5
Ezek. 42:14Kuva 28:40; 29:8; Lew 8:13; Ezk 44:19
Ezek. 42:14Yes 61:10
Ezek. 42:15Ezk 40:6
Ezek. 42:16Ezk 40:5
Ezek. 42:20Ezk 40:5
Ezek. 42:20Ezk 45:2
Ezek. 42:20Lew 10:10; Ezk 22:26; 44:23; 2Kor 6:17; Ibh 21:27
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Soma mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya (nwt)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Ezekiyeli 42:1-20

Ezekiyeli

42 Nuko aranjyana,+ angeza mu rugo rw’inyuma anyujije mu nzira yerekeza mu majyaruguru.+ Anjyana ku nzu irimo ibyumba byo kuriramo+ yari iteganye n’umwanya uciye hagati,+ iruhande rw’inzu,* mu majyaruguru. 2 Mu burebure bwayo, mu ruhande rurimo umuryango werekeye mu majyaruguru yari ifite imikono ijana, n’ubugari bw’imikono mirongo itanu. 3 Hagati y’umwanya uciye hagati ufite imikono makumyabiri uri mu rugo rw’imbere+ n’imbuga ishashweho amabuye+ mu rugo rw’inyuma, hari ibaraza+ riteganye n’irindi ku magorofa atatu. 4 Imbere y’ibyumba byo kuriramo bifite imiryango ireba mu majyaruguru, hari inzira ifite ubugari bw’imikono icumi+ n’akayira k’umukono umwe. 5 Ku birebana n’uko ibyumba byo kuriramo byari byubatse, ibyo hejuru byari bito ku byo hagati no ku byo hasi, bitewe n’amabaraza yabitubyaga. 6 Ibyo byumba byari ku magorofa atatu+ kandi ntibyari bifite inkingi nk’izo ku ngo. Ni yo mpamvu ibyumba byagendaga biba bito uhereye ku byo hasi ugana ku byo hejuru.

7 Urukuta rw’amabuye rwo hanze rwari rwegeranye n’ibyumba byo kuriramo byari mu ruhande rw’urugo rw’inyuma, imbere y’ibindi byumba byo kuriramo. Rwari rufite uburebure bw’imikono mirongo itanu. 8 Uburebure bw’ibyumba byo kuriramo byari mu ruhande rw’urugo rw’inyuma bwari imikono mirongo itanu, ariko imbere y’urusengero bwari imikono ijana. 9 Mu igorofa ryo hasi ry’inzu yarimo ibyumba byo kuriramo hari umuryango ahagana iburasirazuba, umuntu uturutse mu rugo rw’inyuma yashoboraga kwinjiriramo.

10 Mu mubyimba w’urukuta rw’amabuye rw’urugo ahagana iburasirazuba, imbere y’umwanya uciye hagati+ n’imbere y’inzu, hari ibyumba byo kuriramo.+ 11 Imbere yabyo hari inzira imeze nk’iyari imbere y’ibyumba byo kuriramo byo mu majyaruguru,+ kandi uburebure bwabyo n’ubugari bwabyo bwari kimwe n’ubw’ibyumba byo mu majyaruguru; aho basohokera, igishushanyo mbonera cyabyo n’imiryango yabyo, byose byari kimwe n’ibyo mu majyaruguru. 12 Imiryango y’ibyumba byo kuriramo byo mu majyepfo yari imeze kimwe n’umuryango uri ku ntangiriro y’inzira yari imbere y’urukuta rw’amabuye ahagana mu burasirazuba, aho umuntu yinjiriraga mu nzu irimo ibyo byumba.+

13 Nuko arambwira ati “ibyumba byo kuriramo byo mu majyaruguru n’ibyumba byo kuriramo byo mu majyepfo biteganye n’umwanya uciye hagati,+ ni ibyumba byo kuriramo byera, ibyo abatambyi begera+ Yehova bariramo ibintu byera cyane.+ Ni ho bashyira ibintu byera cyane n’ituro ry’ibinyampeke n’igitambo gitambirwa ibyaha n’igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha, kuko ari ahantu hera.+ 14 Iyo abatambyi bamaze kwinjira, ntibasohoka ahera ngo bajye mu rugo rw’inyuma, ahubwo bahabika imyenda yabo basanzwe bakorana umurimo+ kuko ari iyera, hanyuma bakambara indi myenda,+ maze bakabona kwegera aho rubanda bari.”

15 Nuko arangije gupima inzu y’imbere anjyana hanze anyujije mu irembo rireba iburasirazuba,+ maze hose arahapima.

16 Apima uruhande rw’iburasirazuba apimishije urubingo rugera, abona imbingo magana atanu impande zose, akurikije uko urubingo yapimishaga rwareshyaga.+

17 Apima uruhande rwo mu majyaruguru abona imbingo magana atanu impande zose, akurikije uko urubingo yapimishaga rwareshyaga.

18 Apima uruhande rwo mu majyepfo abona imbingo magana atanu, akurikije uko urubingo yapimishaga rwareshyaga.

19 Hanyuma yerekeza mu ruhande rw’iburengerazuba, arahapima abona imbingo magana atanu, akurikije uko urubingo yapimishaga rwareshyaga.

20 Yapimye impande zaho zose uko ari enye. Hari hagoswe n’urukuta+ rw’imbingo magana atanu z’uburebure n’imbingo magana atanu z’ubugari,+ kugira ngo rugaragaze itandukaniro riri hagati y’ibyera n’ibitari ibyera.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze