Hagayi
1 Mu mwaka wa kabiri w’ingoma y’umwami Dariyo,+ mu kwezi kwa gatandatu, ku munsi wako wa mbere, ijambo rya Yehova ryaje binyuze ku muhanuzi Hagayi+ rigera kuri Zerubabeli+ mwene Salatiyeli,+ guverineri w’u Buyuda,+ na Yosuwa+ mwene Yehosadaki,+ umutambyi mukuru rigira riti
2 “Yehova nyir’ingabo+ aravuze ati ‘ubu bwoko bwaravuze buti “igihe cyo kubaka inzu ya Yehova ntikiragera.”’”+
3 Ijambo rya Yehova rikomeza kuza binyuze ku muhanuzi Hagayi rigira riti 4 “ese ubu mwari mukwiriye gutura mu mazu yanyu yometseho imbaho nziza,+ kandi iyi nzu ari itongo?+ 5 Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘nimutekereze ku byo mukora.+ 6 Mwabibye byinshi ariko musarura bike.+ Murarya ariko ntimuhaga.+ Muranywa ariko ntimushira inyota.* Murambara ariko ntimushira imbeho, kandi ukorera ibihembo abika mu mufuka utobotse.’”+
7 “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘nimutekereze ku byo mukora.’+
8 “‘Nimujye ku musozi muzane ibiti,+ mwubake inzu+ kugira ngo nyishimire+ kandi itume mpabwa ikuzo,’+ ni ko Yehova avuga.”
9 “‘Mwashatse byinshi ariko muronka bike,+ mubigejeje mu ngo zanyu mbihuhisha umwuka wanjye biratumuka.+ Ibyo byatewe n’iki?,’+ ni ko Yehova nyir’ingabo abaza. ‘Byatewe n’uko inzu yanjye ari amatongo, kandi mukaba mushishikarira kwita ku mazu yanyu gusa.+ 10 Ni yo mpamvu ikirere kiri hejuru yanyu cyimanye ikime, ubutaka na bwo ntibutange umwero wabwo.+ 11 Nateje amapfa ku isi, ku misozi, ku binyampeke, kuri divayi nshya,+ ku mavuta, ku byera mu butaka, bigira ingaruka ku bantu, ku matungo no ku murimo wose w’amaboko yanyu.’”+
12 Nuko Zerubabeli+ mwene Salatiyeli na Yosuwa mwene Yehosadaki,+ umutambyi mukuru, n’abandi bantu bose batega amatwi Yehova Imana yabo,+ bumva amagambo umuhanuzi Hagayi+ yari yababwiye atumwe na Yehova Imana yabo. Hanyuma abantu bagira ubwoba bitewe na Yehova.+
13 Hagayi intumwa+ ya Yehova abwira abantu nk’uko yari yategetswe na Yehova,+ ati “‘ndi kumwe namwe,’+ ni ko Yehova avuga.”
14 Yehova akangura umutima+ wa Zerubabeli mwene Salatiyeli, guverineri w’u Buyuda, uwa Yosuwa+ mwene Yehosadaki umutambyi mukuru, n’uwa rubanda rwose, baraza batangira gukora imirimo ku nzu ya Yehova nyir’ingabo, Imana yabo.+ 15 Hari ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri w’ingoma y’umwami Dariyo.+