Matayo
26 Yesu amaze kuvuga ayo magambo yose, abwira abigishwa be ati 2 “muzi ko hasigaye iminsi ibiri ngo pasika ibe,+ kandi Umwana w’umuntu azatangwa amanikwe.”+
3 Nuko abakuru b’abatambyi n’abakuru b’ubwo bwoko bateranira hamwe mu rugo rw’umutambyi mukuru witwaga Kayafa,+ 4 bajya inama+ yo gufata Yesu bakoresheje amayeri maze bakamwica. 5 Ariko baravuga bati “ntibizakorwe mu minsi mikuru, kugira ngo bidateza imivurungano mu bantu.”+
6 Ubwo Yesu yari i Betaniya+ mu nzu ya Simoni w’umubembe,+ 7 haje umugore wari ufite icupa ririmo amavuta ahumura neza kandi ahenze,+ aramwegera maze ayamusuka mu mutwe, aho yari ari ku meza. 8 Abigishwa be babibonye bararakara, baravuga bati “aya mavuta apfushirijwe iki ubusa?+ 9 Yashoboraga kugurishwa amafaranga menshi agahabwa abakene.”+ 10 Yesu abimenye+ arababwira ati “uyu mugore muramuhora iki? Ankoreye igikorwa cyiza.+ 11 Abakene muri kumwe na bo iteka ryose,+ ariko jye ntituzahorana iteka.+ 12 Uyu mugore asize umubiri wanjye amavuta ahumura neza, kugira ngo antegurire guhambwa.+ 13 Ndababwira ukuri ko aho ubutumwa bwiza buzabwirizwa ku isi hose, icyo uyu mugore akoze na cyo kizavugwa kugira ngo bamwibuke.”+
14 Hanyuma umwe muri ba bandi cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyota+ asanga abakuru b’abatambyi, 15 maze arababwira ati “muzampa iki ngo mbereke uko mwamufata?”+ Bamusezeranya kumuha ibiceri by’ifeza mirongo itatu.+ 16 Kuva ubwo akomeza kujya ashakisha uburyo bwiza bwo kumubashyikiriza.+
17 Ku munsi wa mbere w’imigati idasembuwe,+ abigishwa baza aho Yesu ari baramubwira bati “ni hehe ushaka ko tugutegurira ifunguro rya pasika?”+ 18 Aravuga ati “nimujye mu mugi kwa Kanaka+ mumubwire ko Umwigisha avuze ati ‘igihe cyanjye cyagenwe kiregereje; iwawe ni ho jye n’abigishwa banjye turi bwizihirize pasika.’”+ 19 Nuko abigishwa bakora ibyo Yesu yabategetse, maze bategura ibya pasika.+
20 Bugorobye,+ Yesu yari kumwe n’abigishwa be cumi na babiri, bari ku meza.+ 21 Bakirya, arababwira ati “ndababwira ukuri ko umwe muri mwe ari bungambanire.”+ 22 Ibyo birabababaza cyane, batangira kumubaza umwe umwe bati “Mwami, ni jye?”+ 23 Na we arabasubiza ati “uwo duhuriza ukuboko mu ibakure ni we uri bungambanire.+ 24 Ni ukuri, Umwana w’umuntu agiye kugenda nk’uko byanditswe+ kuri we. Ariko ukoreshwa kugira ngo agambanire Umwana w’umuntu+ azabona ishyano.+ Icyari kurushaho kumubera cyiza ni uko aba ataravutse.” 25 Yuda wari ugiye kumugambanira aramubaza ati “Rabi, ni jyewe se?” Yesu aramusubiza ati “wowe ubwawe urabyivugiye.”
26 Bakirya, Yesu afata umugati,+ amaze gushimira arawumanyagura,+ awuha abigishwa be arababwira ati “nimwakire murye. Uyu ugereranya umubiri wanjye.”+ 27 Nanone afata igikombe,+ amaze gushimira arakibahereza, maze arababwira ati “nimunyweho mwese,+ 28 kuko iki kigereranya+ ‘amaraso+ yanjye y’isezerano,’+ agomba kumenwa ku bwa benshi+ kugira ngo bababarirwe ibyaha.+ 29 Ariko ndababwira ko guhera ubu ntazongera kunywa kuri divayi, kugeza ku munsi nzasangirira namwe divayi nshya mu bwami bwa Data.”+ 30 Hanyuma bamaze kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana,+ barasohoka bajya ku musozi w’Imyelayo.+
31 Nuko Yesu arababwira ati “mwese ibyanjye birabagusha iri joro, kuko handitswe ngo ‘nzakubita umwungeri, umukumbi w’intama utatane.’+ 32 Ariko nimara kuzuka, nzababanziriza kujya i Galilaya.”+ 33 Petero aramusubiza ati “nubwo abandi bose ibyawe byabagusha, jyewe ntibizigera bingusha!”+ 34 Yesu aramusubiza ati “ndakubwira ukuri ko muri iri joro isake iri bubike umaze kunyihakana gatatu.”+ 35 Petero aramusubiza ati “niyo byaba ngombwa ko mfana nawe, sinshobora kukwihakana.” Abandi bigishwa bose na bo bavuga batyo.+
36 Nuko Yesu agera ahantu+ hitwa Getsemani ari kumwe n’abigishwa be, arababwira ati “mube mwicaye hano mu gihe ngiye hirya hariya gusenga.”+ 37 Ajyana Petero n’abahungu bombi+ ba Zebedayo, atangira kugaragaza umubabaro no guhagarika umutima cyane.+ 38 Nuko arababwira ati “ubu mfite agahinda kenshi kenda kunyica.+ Nimugume hano mubane maso nanjye.”+ 39 Hanyuma yigira imbere ho gato, yikubita hasi yubamye arasenga+ ati “Data, niba bishoboka, iki gikombe+ kindenge. Ariko ntibibe uko nshaka,+ ahubwo bibe uko ushaka.”+
40 Nuko agaruka aho abigishwa be bari asanga basinziriye, maze abwira Petero ati “ntimushobora kuba maso hamwe nanjye nibura isaha imwe?+ 41 Mukomeze kuba maso+ kandi musenge+ ubudacogora, kugira ngo mutajya mu moshya.+ Umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke.”+ 42 Arongera aragenda ubwa kabiri,+ arasenga ati “Data, niba bidashoboka ko iki gikombe kindenga ahubwo nkaba ngomba kukinyweraho, bibe uko ushaka.”+ 43 Arongera aragaruka asanga basinziriye, kubera ko amaso yabo yari aremereye.+ 44 Yongera kubasiga aho ajya gusenga ubwa gatatu,+ asubira muri ya magambo. 45 Hanyuma agaruka aho abigishwa be bari arababwira ati “mu gihe nk’iki murisinziriye kandi muriruhukira! Dore igihe kiregereje ngo Umwana w’umuntu agambanirwe, ashyirwe mu maboko y’abanyabyaha.+ 46 Nimuhaguruke tugende. Dore ungambanira ari hafi.”+ 47 Akivuga ayo magambo, Yuda,+ umwe wo muri ba bandi cumi na babiri, aba arahasesekaye ari kumwe n’abantu benshi bitwaje inkota+ n’amahiri, batumwe n’abakuru b’abatambyi n’abakuru b’ubwo bwoko.+
48 Uwo mugambanyi yari yabahaye ikimenyetso ababwira ati “uwo ndi busome, ni we uwo; mumufate mumujyane.”+ 49 Aragenda ahita asanga Yesu aramubwira ati “gira amahoro Rabi!”+ Maze aramusoma.+ 50 Ariko Yesu+ aramubwira ati “mugenzi wanjye, kuki uri hano?” Nuko baraza bafata Yesu baramujyana.+ 51 Ariko umwe mu bari kumwe na Yesu arambura ukuboko akura inkota ye, ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi.+ 52 Nuko Yesu aramubwira ati “subiza inkota yawe mu mwanya wayo,+ kuko abafata inkota bose bazicishwa inkota.+ 53 Cyangwa utekereza ko ntashobora gusaba Data agahita anyoherereza legiyoni* zisaga cumi n’ebyiri z’abamarayika?+ 54 Bigenze bityo se, Ibyanditswe byasohora bite kandi ari uko bigomba kugenda?” 55 Ako kanya Yesu abwira abo bantu ati “mwaje kumfata mwitwaje inkota n’amahiri nk’aho muje gufata igisambo?+ Iminsi yose nabaga nicaye mu rusengero+ nigisha, nyamara ntimwamfashe. 56 Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n’abahanuzi bisohore.”+ Nuko abigishwa be bose baramutererana barahunga.+
57 Abafashe Yesu bamujyana kwa Kayafa,+ umutambyi mukuru, aho abanditsi n’abakuru bari bateraniye.+ 58 Ariko Petero akomeza kumukurikira barenga ahinguka, arinda agera mu rugo+ rw’umutambyi mukuru. Amaze kwinjira mu rugo, yicarana n’abagaragu kugira ngo arebe amaherezo yabyo.+
59 Hagati aho, abakuru b’abatambyi n’abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bose, bashakishaga ibirego by’ibinyoma byo gushinja Yesu kugira ngo babone uko bamwica,+ 60 ariko ntibabona na kimwe nubwo haje abagabo benshi b’ibinyoma.+ Hanyuma haza abagabo babiri 61 baravuga bati “uyu muntu yaravuze ati ‘nshobora gusenya urusengero rw’Imana maze nkarwubaka mu minsi itatu.’”+ 62 Umutambyi mukuru abyumvise arahaguruka aramubaza ati “ese nta cyo usubiza? Ibyo aba bagushinja ni ibiki?”+ 63 Ariko Yesu araceceka.+ Nuko umutambyi mukuru aramubwira ati “nkurahije Imana nzima,+ tubwire niba ari wowe Kristo+ Umwana w’Imana!” 64 Yesu aramusubiza+ ati “wowe ubwawe urabyivugiye.+ Ndababwira ko uhereye ubu+ muzabona Umwana w’umuntu+ yicaye iburyo+ bwa Nyir’ububasha, aje mu bicu byo mu ijuru.”+ 65 Nuko umutambyi mukuru ashishimura umwenda we aravuga ati “atutse Imana!+ None se turacyashakira iki abandi bagabo?+ Ntimureba! Noneho mwiyumviye uko atutse Imana.+ 66 Murabitekerezaho iki?” Barasubiza bati “akwiriye gupfa.”+ 67 Nuko bamucira mu maso+ kandi bamukubita+ ibipfunsi. Abandi bamukubita inshyi mu maso,+ 68 bavuga bati “duhanurire, Kristo.+ Ni nde ugukubise?”+
69 Icyo gihe Petero yari yicaye hanze mu rugo, maze umuja aramusanga aramubwira ati “nawe wari kumwe na Yesu w’Umunyagalilaya!”+ 70 Ariko abihakanira imbere yabo bose ati “ibyo uvuga simbizi.” 71 Arasohoka, ageze mu bikingi by’amarembo, undi muja aramubona abwira abari aho ati “uyu muntu yari kumwe na Yesu w’i Nazareti.”+ 72 Nanone arabihakana, agerekaho n’indahiro ati “uwo muntu simuzi!”+ 73 Hashize akanya gato, abari bahagaze aho baraza babwira Petero bati “ni ukuri, nawe uri uwo muri bo, ndetse n’imvugo yawe irakugaragaza.”+ 74 Nuko atangira kwivuma no kurahira ati “uwo muntu nkamumenya!” Ako kanya isake irabika.+ 75 Petero yibuka amagambo Yesu yamubwiye ati “isake irabika umaze kunyihakana gatatu.”+ Nuko arasohoka maze ararira cyane.+