113 Nimusingize Yah!+
Mwa bagaragu ba Yehova mwe, nimumusingize;+
Nimusingize izina rya Yehova.+
2 Izina rya Yehova nirisingizwe,+
Uhereye none kugeza iteka ryose.+
3 Izina rya Yehova rikwiriye gusingizwa+
Uhereye aho izuba rirasira kugeza aho rirengera.+
4 Yehova ari hejuru, asumba amahanga yose;+
Ikuzo rye riri hejuru y’ijuru.+
5 Ni nde uhwanye na Yehova Imana yacu,+
We utuye hejuru cyane?+
6 Aca bugufi kugira ngo arebe ijuru n’isi,+
7 Azamura uworoheje amukuye mu mukungugu;+
Ashyira umukene hejuru amukuye mu ivu,+
8 Kugira ngo amwicaze hamwe n’abakomeye,+
Abakomeye bo mu bwoko bwe.+
9 Atuma umugore w’ingumba atura mu nzu,+
Akaba umubyeyi wishimiye ko yabyaye abahungu.+
Nimusingize Yah!+
114 Igihe Isirayeli yavaga muri Egiputa,+
Inzu ya Yakobo ikava mu bantu bavugaga ururimi rutumvikana,+
2 U Buyuda bwabaye ahera he,+
Isirayeli iba ubwami bwe bukomeye.+
3 Inyanja yarabibonye irahunga,+
Yorodani na yo isubira inyuma.+
4 Imisozi ikinagira nk’amapfizi y’intama,+
N’udusozi dukinagira nk’abana b’intama.
5 Wa nyanja we wari wabaye iki cyatumye uhunga,+
Nawe Yorodani ugasubira inyuma?+
6 Namwe mwa misozi mwe mugakinagira nk’amapfizi y’intama,+
Namwe mwa dusozi mwe mugakinagira nk’abana b’intama?+
7 Wa si we, babara cyane bitewe n’Umwami,+
Bitewe n’Imana ya Yakobo,
8 Yo ihindura urutare mo ikidendezi cy’amazi gikikijwe n’urubingo,+
N’urutare rukomeye ikaruhinduramo isoko y’amazi.+
115 Yehova, twe nta cyo dufite; nta cyo dufite,+
Ahubwo uhe izina ryawe ikuzo,+
Ukurikije ineza yawe yuje urukundo n’ukuri kwawe.+
2 Kuki amahanga yavuga+ ati
“Imana yabo iri he?”+
3 Ariko Imana yacu iri mu ijuru;+
Kandi ibyo yishimiye gukora byose yarabikoze.+
4 Ibigirwamana byabo ni ifeza na zahabu,+
Umurimo w’amaboko y’umuntu wakuwe mu mukungugu.+
5 Bifite akanwa ariko ntibishobora kuvuga;+
Bifite amaso ariko ntibishobora kubona.+
6 Bifite amatwi ariko ntibishobora kumva;+
Bifite amazuru ariko ntibishobora guhumurirwa.+
7 Bifite intoki ariko ntibishobora gukorakora;+
Bifite ibirenge ariko ntibishobora kugenda,+
Kandi nta jwi rituruka mu mihogo yabyo.+
8 Ababikora bazamera nka byo,+
N’ababyiringira bose.+
9 Isirayeli we, iringire Yehova,+
Ni we ugutabara kandi ni we ngabo igukingira.+
10 Mwa b’inzu ya Aroni mwe, mwiringire Yehova;+
Ni we ubatabara kandi ni we ngabo ibakingira.+
11 Mwa batinya Yehova mwe, mwiringire Yehova;+
Ni we ubatabara kandi ni we ngabo ibakingira.+
12 Yehova yaratwibutse; azatanga umugisha;+
Azaha umugisha ab’inzu ya Isirayeli;+
Azaha umugisha ab’inzu ya Aroni.+
13 Azaha umugisha abatinya Yehova,+
Aboroheje n’abakomeye.+
14 Yehova azabagwiza,+
Abagwize mwe n’abana banyu.+
15 Ni mwe mwahawe umugisha na Yehova,+
Umuremyi w’ijuru n’isi.+
16 Ijuru ni irya Yehova,+
Ariko isi yayihaye abantu.+
17 Abapfuye ntibasingiza Yah,+
Kandi nta n’umwe mu bamanuka bajya ahacecekerwa+ umusingiza.
18 Ariko twebweho tuzasingiza Yah+
Uhereye none kugeza iteka ryose.+
Nimusingize Yah!+
116 Nkunda Yehova kuko yumva+
Ijwi ryanjye no kwinginga kwanjye,+
2 Kubera ko yanteze amatwi.+
Kandi nzamwambaza iminsi yo kubaho kwanjye yose.+
3 Ingoyi z’urupfu zarangose,+
Kandi nageze mu mimerere ibabaje nk’iyo mu mva;+
Intimba n’agahinda byakomeje kunyibasira.+
4 Ariko nambaje izina rya Yehova+
Nti “Yehova, kiza ubugingo bwanjye!”+
5 Yehova agira impuhwe kandi arakiranuka,+
Kandi Imana yacu ni Imana igira imbabazi.+
6 Yehova arinda abataraba inararibonye.+
Narazahaye maze arankiza.+
7 Bugingo bwanjye, tuza,+
Kuko Yehova yagukoreye ibikwiriye.+
8 Wakijije ubugingo bwanjye urupfu,+
Amaso yanjye uyakiza amarira, ikirenge cyanjye ukirinda gusitara.+
9 Nzagendera+ imbere ya Yehova mu bihugu by’abazima.+
10 Nagize ukwizera+ maze ndavuga.+
Nari mbabaye cyane.
11 Igihe nari nahiye ubwoba naravuze+ nti
“Umuntu wese ni umubeshyi.”+
12 Ibyiza byose Yehova yankoreye+
Nzabimwitura iki?+
13 Nzashyira hejuru igikombe cy’agakiza gakomeye,+
Kandi nzambaza izina rya Yehova.+
14 Nzahigurira Yehova imihigo yanjye;+
Ni koko, nzayihigurira imbere y’abantu be bose.
15 Urupfu rw’indahemuka za Yehova
Ni urw’agaciro kenshi mu maso ye.+
16 None rero Yehova,+
Kubera ko ndi umugaragu wawe,+
Umugaragu wawe, umuhungu w’umuja wawe,+
Wadohoye ingoyi zanjye.+
17 Nzagutambira igitambo cy’ishimwe,+
Kandi nzambaza izina rya Yehova.+
18 Nzahigurira Yehova imihigo yanjye;+
Ni koko, nzayihigurira imbere y’abantu be bose,+
19 Mu bikari by’inzu ya Yehova,+
Hagati muri wowe Yerusalemu.+
Nimusingize Yah!+
117 Nimusingize Yehova mwa mahanga yose mwe;+
Nimumushime mwa miryango yose mwe.+
2 Kuko ineza yuje urukundo yatugaragarije ikomeye,+
Kandi ukuri+ kwa Yehova guhoraho iteka ryose.
Nimusingize Yah!+
118 Mushimire Yehova kuko ari mwiza;+
Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+
2 Isirayeli nivuge iti
“Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.”+
3 Ab’inzu ya Aroni bavuge+ bati
“Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.”+
4 Abatinya Yehova bavuge+ bati
“Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.”+
5 Nageze mu mimerere ibabaje ntakambira Yah,+
Maze Yah aransubiza anshyira ahantu hagari.+
6 Yehova ari mu ruhande rwanjye, sinzatinya;+
Umuntu wakuwe mu mukungugu yantwara iki?+
7 Yehova ari mu ruhande rwanjye hamwe n’abantabara,+
Ni yo mpamvu abanyanga nzabishima hejuru.+
8 Guhungira kuri Yehova ni byiza,+
Kuruta kwiringira umuntu wakuwe mu mukungugu.+
9 Guhungira kuri Yehova ni byiza+
Kuruta kwiringira abakomeye.+
10 Amahanga yose yarangose;+
Ariko nakomeje kuyakumira mu izina rya Yehova.+
11 Yarangose, ni koko yarangose;+
Ariko mu izina rya Yehova nakomeje kuyakumira.
12 Yangose nk’inzuki;+
Yazimye nk’umuriro w’igihuru cy’amahwa.+
Kandi mu izina rya Yehova nakomeje kuyakumira.+
13 Waransunitse cyane kugira ngo ngwe,+
Ariko Yehova yaramfashije.+
14 Yah ni ubwugamo bwanjye n’imbaraga zanjye,+
Kandi ambera agakiza.+
15 Ijwi ry’ibyishimo n’agakiza+
Riri mu mahema+ y’abakiranutsi.+
Ukuboko kw’iburyo kwa Yehova kugaragaza imbaraga.+
16 Ukuboko kw’iburyo kwa Yehova kwihesha ikuzo;+
Ukuboko kw’iburyo kwa Yehova kugaragaza imbaraga.+
17 Sinzapfa ahubwo nzakomeza kubaho,+
Kugira ngo namamaze imirimo ya Yah.+
18 Yah yampaye igihano gikaze,+
Ariko ntiyantanze ngo mfe.+
19 Nimunyugururire amarembo yo gukiranuka;+
Nzayinjiramo kandi nzasingiza Yah.+
20 Iri ni ryo rembo rya Yehova;+
Abakiranutsi bazaryinjiramo.+
21 Nzagusingiza kuko wanshubije,+
Kandi wambereye agakiza.+
22 Ibuye abubatsi banze+
Ni ryo ryabaye irikomeza umutwe w’imfuruka.+
23 Ibyo byaturutse kuri Yehova,+
Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.+
24 Uyu ni umunsi Yehova yashyizeho;+
Tuzawishimamo kandi tuwunezererwemo.+
25 Yehova, turakwinginze dukize!+
Yehova, turakwinginze duhe kugira icyo tugeraho!+
26 Hahirwa uje mu izina rya Yehova;+
Twabahereye umugisha mu nzu ya Yehova.+
27 Yehova ni Imana yacu,+
Kandi ni we uduha urumuri.+
Mutegure umutambagiro+ mukoresheje amashami,+
Mugeze ku mahembe y’igicaniro.+
28 Uri Imana yanjye kandi nzagusingiza;+
Mana yanjye, nzagushyira hejuru.+
29 Mushimire Yehova kuko ari mwiza;+
Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+