Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana yitwa “Ururabo rwo Kwibutsa.” Mikitamu.* Ni zaburi ya Dawidi yo kwigisha. Yayihimbye igihe yarwanaga n’abantu b’i Aramu-naharayimu n’ab’i Aramu-soba, maze Yowabu akagaruka akarimburira Abedomu 12.000 mu Kibaya cy’Umunyu.+
60 Mana, waradutaye kandi utatanya ingabo zacu.+
Waraturakariye cyane. Ariko rwose ongera utugarukire.
2 Watumye isi itigita irasaduka.
Sana ahasadutse kugira ngo hatariduka.
3 Wateje abantu bawe ibyago bikomeye.
Watunywesheje divayi ituma tudandabirana.*+
4 Wahaye abagutinya ikimenyetso,
Kugira ngo bahunge abarwanisha imiheto. (Sela)
“Nzishima ntange i Shekemu habe umurage w’abantu banjye,+
Kandi nzapima Ikibaya cya Sukoti ngihe uwo nshaka.+
7 Akarere ka Gileyadi ni akanjye, akarere k’Abamanase na ko ni akanjye.+
Akarere ka Efurayimu ni ingofero* yanjye.
Yuda ni inkoni yanjye y’ubutware.+
8 Mowabu ni nk’ibase nkarabiramo.+
Kuri Edomu ni ho nzashyira inkweto zanjye.+
Nzarangurura ijwi nishimira ko natsinze u Bufilisitiya.”+
9 Ni nde uzanjyana mu mujyi wagoswe?
Ni nde uzanjyana akangeza muri Edomu?+
10 Ese hari undi utari wowe Mana wadutaye?
Mana yacu, dore ntukijyana n’ingabo zacu ku rugamba.+
12 Imana ni yo izaduha imbaraga.+
Yo ubwayo izakandagira abanzi bacu.+