Igice cya 20
Imbaga y’abantu benshi umuntu atabasha kubara
1. Igihe Yohana yari amaze kuvuga ibyo gushyira ikimenyetso ku bantu 144.000, ni irihe tsinda rindi yabonye?
IGIHE Yohana yari amaze kuvuga ibyo gushyira ikimenyetso ku bantu 144.000, yakomeje avuga kimwe mu bintu byahishuwe bishishikaje cyane kurusha ibindi mu Byanditswe byose. Umutima we ugomba kuba wari wuzuye ibyishimo igihe yabivugaga muri aya magambo ngo “hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo” (Ibyahishuwe 7:9). Koko rero, igikorwa cy’abamarayika cyo gufata ya miyaga ine gituma irindi tsinda ry’imbaga y’abantu benshi b’indimi zose, bo mu mahanga yose, ritari irya ba bandi 144.000 bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, na ryo rishobora kubona agakiza.—Ibyahishuwe 7:1.
2. Ni ibihe bisobanuro byatanzwe n’intiti z’isi ku birebana n’abagize imbaga y’abantu benshi, kandi se Abigishwa ba Bibiliya bo babonaga bate iryo tsinda?
2 Hari intiti zimwe z’isi zatanze ibisobanuro kuri uwo murongo zivuga ko abagize iyo mbaga y’abantu benshi ari abantu batari Abayahudi bahindukiriye Ubukristo, cyangwa Abakristo bahowe Imana bazajya mu ijuru. Mu gihe cyahise, Abigishwa ba Bibiliya na bo babonaga ko abo bantu ari itsinda rya kabiri ryo mu ijuru, nk’uko byavuzwe mu mwaka wa 1886 mu gitabo cyagiraga kiti “batakaza ingororano y’intebe y’ubwami na kamere y’ubumana, ariko amaherezo bakazagera ubwo bavuka ari ibiremwa by’umwuka biri hasi ya kamere y’ubumana. Nubwo abagize iryo tsinda biyeguriye Imana by’ukuri, baganzwa n’umwuka w’isi, ku buryo bananirwa gutanga ubuzima bwabo ho igitambo” (Studies in the Scriptures, The Divine Plan of the Ages, umubumbe wa mbere). Nanone mu mpera z’imyaka ya 1930, icyo gitekerezo cyavuzwe mu mubumbe wa mbere w’ikindi gitabo cyagiraga kiti “abagize iyo mbaga y’abantu benshi bananirwa kwitabira itumira ribahamagarira kuba abahamya b’Umwami barangwa n’ishyaka” (Light). Bavugwagaho kuba ari itsinda ry’abantu biyiziho gukiranuka, bafite ubumenyi runaka bw’ukuri, ariko badashyiraho imihati igaragara yo kubwiriza. Bari kuzajya mu ijuru ari itsinda rya kabiri ritari kuzategekana na Kristo.
3. (a) Abantu bamwe b’imitima ikiranuka baje kurangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza nyuma yaho, bari bafite ibihe byiringiro? (b) Ni gute Umunara w’Umurinzi wasobanuye umugani w’intama n’ihene mu mwaka wa 1923?
3 Nyamara kandi, nyuma y’icyo gihe hari abandi bantu bifatanyaga n’Abakristo basizwe baje kugira ishyaka ryinshi mu murimo wo kubwiriza. Nta byiringiro bari bafite byo kuzajya mu ijuru. Koko rero, ibyiringiro byabo byari bihuje n’umutwe wa disikuru y’abantu bose yatanzwe n’abagaragu ba Yehova kuva mu mwaka wa 1918 kugeza mu mwaka wa 1922. Mbere, uwo mutwe waravugaga ngo “Isi yararangiye, za miriyoni z’abantu bariho ubu ntibazigera bapfa.” Nyuma yaho gato, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1923 (mu Cyongereza) wasobanuye umugani wa Yesu w’intama n’ihene (Matayo 25:31-46), ugira uti “intama zigereranya abantu bose b’amahanga batabyawe n’umwuka ariko bakunda gukiranuka, bemera mu bwenge bwabo ko Yesu Kristo ari Umwami, bakaba bategereje kandi biringiye igihe cyiza mu gihe cy’Ubwami bwe.”
4. Ku bihereranye n’itsinda ryo ku isi, ni gute umucyo wagiye urushaho kwiyongera mu mwaka wa 1931? mu wa 1932? no mu wa 1934?
4 Hashize imyaka mike, ni ukuvuga mu mwaka wa 1931, hasohotse igitabo (Vindication, umubumbe wa mbere) cyasesenguye igice cya 9 cy’igitabo cya Bibiliya cya Ezekiyeli, maze kigaragaza ko abantu bashyizweho ikimenyetso mu ruhanga kugira ngo bazarokoke mu gihe cy’imperuka y’isi, ari zo ntama zo mu mugani wavuzwe haruguru. Umubumbe wa gatatu w’icyo gitabo, wasohotse mu mwaka wa 1932 (mu Cyongereza), wavugaga iby’umutima ukiranuka w’umuntu utari Umwisirayeli witwaga Yehonadabu, wajyanye na Yehu Umwami wasizwe wa Isirayeli mu igare rye, kugira ngo ajye kwirebera ishyaka rya Yehu mu kurimbura abayoboke b’idini ry’ikinyoma (2 Abami 10:15-17). Icyo gitabo cyagize kiti “Yehonadabu yari ahagarariye cyangwa yashushanyaga iryo tsinda ry’abantu bari ku isi ubu, mu gihe umurimo wa Yehu [wo gutangaza imanza za Yehova] urimo ukorwa. Ni abantu b’umutima ukunze batavuga rumwe n’umuteguro wa Satani, kandi bashyigikira ugukiranuka. Ni bo Umwami azarinda kuri Harimagedoni, akazabarokora muri icyo gihe cy’umuvurungano, maze abahe ubuzima bw’iteka ku isi. Abo ni bo bagize itsinda ry’‘intama.’” Mu mwaka wa 1934, Umunara w’Umurinzi wasobanuye neza ko abo Bakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bagomba kwiyegurira Yehova kandi bakabatizwa. Umucyo ku bihereranye n’iryo tsinda ryo ku isi wagendaga urushaho kwiyongera.—Imigani 4:18.
5. (a) Ni ba nde bavuzweho ko ari bo mbaga y’abantu benshi mu mwaka wa 1935? (b) Mu mwaka wa 1935, igihe J. F. Rutherford yasabaga abari mu ikoraniro bari bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi ngo bahaguruke, byagenze bite?
5 Gusobanukirwa neza ibivugwa mu Byahishuwe 7:9-17 noneho byari bigiye gushoboka (Zaburi 97:11). Incuro nyinshi, igazeti y’Umunara w’Umurinzi yari yaragiye itanga icyizere cy’uko ikoraniro ryari riteganyijwe kuva ku itariki ya 30 Gicurasi kugeza ku ya 3 Kamena 1935, i Washington, D.C., ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ryari kuba ‘ihumure n’umugisha nyakuri’ ku bashushanywaga na Yehonadabu. Kandi koko ni ko byagenze! Muri disikuru ishishikaje cyane yavugaga iby’“imbaga y’abantu benshi,” yatanzwe mu ikoraniro ry’abantu bageraga ku 20.000, J. F. Rutherford wari ku isonga mu murimo wo kubwiriza ku isi hose yagaragaje, yifashishije Ibyanditswe, ko izindi ntama zo muri iki gihe ari zo mbaga y’abantu benshi bavugwa mu Byahishuwe 7:9. Ageze ahagana ku ndunduro ya disikuru ye yaravuze ati “mwese abafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi nimuhaguruke.” Kubera ko abenshi mu bari bateze amatwi bahagurutse, yahise atangaza ati “dore ya mbaga y’abantu benshi!” Nuko habaho guceceka kwakurikiwe n’amashyi y’urufaya. Mbega ibyishimo ku bagize itsinda rya Yohana no ku bagize itsinda rya Yehonadabu! Bukeye bwaho, habatijwe Abahamya bashya 840, abenshi muri bo bakaba baravugaga ko bari mu bagize imbaga y’abantu benshi.
Ibiranga abagize imbaga y’abantu benshi
6. (a) Kuki dusobanukirwa neza ko abagize imbaga y’abantu benshi ari itsinda ryo muri iki gihe ry’Abakristo bitanze, bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi? (b) Ibishura byera by’abagize imbaga y’abantu benshi bishushanya iki?
6 Ni iki gituma twemeza tudashidikanya ko abagize imbaga y’abantu benshi ari itsinda ryo muri iki gihe ry’Abakristo bitanze, bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi y’Imana? Mbere, Yohana yari yeretswe itsinda ryo mu ijuru ry’‘abacunguriwe Imana bo mu miryango yose no mu ndimi zose no mu moko yose no mu mahanga yose’ (Ibyahishuwe 5:9, 10). Abagize imbaga y’abantu benshi na bo bahuje inkomoko n’abo ngabo, ariko ibyiringiro byabo biratandukanye. Ibinyuranye n’uko bimeze kuri Isirayeli y’Imana, umubare wabo ntiwagenwe mbere y’igihe. Nta muntu n’umwe ushobora kuvuga uko umubare wabo uzaba ungana. Ibishura byabo byejeshejwe amaraso y’Umwana w’Intama, ibyo bikaba bivuga mu buryo bw’ikigereranyo ko ari abakiranutsi mu maso ya Yehova kubera ko bizera igitambo cya Yesu (Ibyahishuwe 7:14). Nanone barazunguza amashami y’imikindo, bityo bakaba basingiza Mesiya bagaragaza ko ari Umwami wabo.
7, 8. (a) Ni iki amashami y’imikindo agomba kuba yaribukije intumwa Yohana? (b) Kuba abagize imbaga y’abantu benshi bazunguza amashami y’imikindo bisobanura iki?
7 Mu gihe Yohana yitegerezaga iby’iryo yerekwa, agomba kuba yarashubije amaso inyuma agatekereza ku byabaye mbere y’imyaka isaga 60 yari ishize, mu cyumweru cya nyuma cyo kubaho kwa Yesu ku isi. Ku itariki ya 9 Nisani y’umwaka wa 33, igihe imbaga y’abantu benshi bashikaga bazanywe no guha ikaze Yesu i Yerusalemu, ‘benze amashami y’imikindo bajya kumusanganira, batera hejuru bati “Hoziyana, hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka, ni we Mwami w’Abisirayeli”’ (Yohana 12:12, 13). Mu buryo nk’ubwo, iyo abagize imbaga y’abantu benshi bazunguza amashami y’imikindo kandi bakarangurura amajwi, baba bagaragaza ibyishimo bitagira akagero baterwa no kwemera ko Yesu ari Umwami washyizweho na Yehova.
8 Nta gushidikanya kandi ko amashami y’imikindo n’amajwi y’ibyishimo yibutsa Yohana iby’Umunsi Mukuru w’Ingando wa kera w’Abisirayeli. Ku byerekeye uwo munsi mukuru, Yehova yari yarategetse ati “ku munsi uyitangira mujye mwenda imbuto z’ibiti byiza n’amashami y’imikindo, n’amashami y’ibiti bisagambye binini, n’ingemwe z’imikinga yo ku migezi, mumare iminsi irindwi munezererwe imbere y’Uwiteka Imana yanyu.” Amashami y’imikindo yakoreshwaga nk’ikimenyetso kigaragaza ibyishimo. Naho ingando zashingwaga mu gihe gito zibutsaga abantu ko Yehova yari yarabohoye ubwoko bwe mu Misiri, akabutuza mu mahema mu butayu. “Umusuhuke w’umunyamahanga, n’impfubyi, n’umupfakazi” bifatanyaga muri uwo munsi mukuru. Abisirayeli bose bagombaga ‘kugira umunezero musa.’—Abalewi 23:40; Gutegeka kwa Kabiri 16:13-15.
9. Ni irihe jwi ry’ibyishimo abagize imbaga y’abantu benshi bungamo iryabo?
9 Nubwo abagize imbaga y’abantu benshi batari mu bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, birakwiriye rwose ko bazunguza amashami y’imikindo, kuko bemerana ibyishimo n’ishimwe ko kunesha n’agakiza babikesha Imana n’Umwana w’Intama, nk’uko Yohana abivuga muri aya magambo ngo “bavuga ijwi rirenga bati ‘agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama’” (Ibyahishuwe 7:10). Nubwo abagize imbaga y’abantu benshi bava mu moko yose, barangurura muri iryo ‘jwi [rimwe] rirenga.’ Babishobora bate kandi bakomoka mu mahanga atari amwe no mu ndimi zitandukanye?
10. Ni mu buhe buryo abagize imbaga y’abantu benshi bashobora kurangurura mu “ijwi [rimwe] rirenga,” nubwo bavuga indimi zinyuranye kandi bakaba bakomoka mu bihugu bitandukanye?
10 Abagize iyo mbaga y’abantu benshi bari mu muteguro umwe mpuzamahanga wunze ubumwe by’ukuri wonyine. Ntibagendera ku mahame anyuranye hakurikijwe ibihugu barimo, ahubwo bakurikiza amahame amwe akiranuka yo muri Bibiliya, aho baba batuye hose. Ntibifatanya n’imitwe y’amashyaka irangwa n’umwuka wo gukunda igihugu by’agakabyo no guharanira ko ibintu bihinduka, ahubwo ‘bacuze inkota zabo mo amasuka’ by’ukuri (Yesaya 2:4). Ntibigabanyijemo udutsiko tw’amadini n’utw’amatorero anyuranye, ngo bitume batangaza ubutumwa budafututse cyangwa buvuguruzanya nk’uko amadini yiyita aya gikristo abigenza. Nta n’ubwo bareka ngo itsinda ry’abakuru b’idini babigize umwuga babe ari bo basingiza Imana mu mwanya wabo. Ntibavuga ko agakiza bagakesha umwuka wera, kuko badakorera Imana y’ubutatu. Ku isi hose, mu bihugu bisaga 200, bambaza izina rya Yehova mu bumwe bavuga ururimi rumwe rw’ukuri kandi rutunganye (Zefaniya 3:9). Kuba bemera mu ruhame ko agakiza kabo kava kuri Yehova we Mana y’agakiza, binyuze kuri Yesu Kristo, we Mukozi Mukuru w’agakiza birakwiriye rwose.—Zaburi 3:8; Abaheburayo 2:10.
11. Ni mu buhe buryo ikoranabuhanga ryo muri iki gihe ryafashije abagize imbaga y’abantu benshi gutuma ijwi ryabo rirushaho kurangurura cyane?
11 Ikoranabuhanga ryo muri iki gihe ryatumye ijwi rirenga ry’abagize imbaga y’abantu benshi rirushaho kurangurura cyane. Nta rindi tsinda ry’idini ku isi rikeneye gusohora imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zisaga 400, kuko nta rindi tsinda rishishikajwe n’igikorwa cyo kugeza ku bantu bose ubutumwa bumwe butavuguruzanya. Kugira ngo haboneke ikindi gikoresho cyo gufasha muri uwo murimo, hateguwe uburyo bwa elegitoronika bukoreshwa mu gutegura no gucapa inyandiko mu ndimi nyinshi (MEPS), icyo gikorwa kikaba cyari gihagarariwe n’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova igizwe n’abasizwe. Mu gihe cyo gucapa iki gitabo, hari uburyo butari bumwe bwa MEPS burimo bukoreshwa ahantu hasaga 125 ku isi hose, ibyo bikaba byaratumye igazeti y’Umunara w’Umurinzi isohokera rimwe mu ndimi 138, incuro ebyiri mu kwezi. Nanone, ubwoko bwa Yehova busohorera rimwe ibitabo bitandukanye, urugero nk’iki ngiki, mu ndimi nyinshi. Bityo, Abahamya ba Yehova, abenshi muri bo bakaba bari mu bagize imbaga y’abantu benshi, bashobora gutanga buri mwaka za miriyoni amagana z’ibitabo by’imfashanyigisho mu ndimi zose zizwi cyane kurusha izindi, ibyo bigatuma abandi bantu bo mu moko yose n’indimi zose biga Ijambo ry’Imana kandi bakunga amajwi yabo mu ijwi rirenga ry’abagize imbaga y’abantu benshi.—Yesaya 42:10, 12.
Ni mu ijuru cyangwa ni ku isi?
12, 13. Ni mu buhe buryo abagize imbaga y’abantu benshi “bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama”?
12 Tubwirwa n’iki ko kuba abagize imbaga y’abantu benshi ‘bahagaze imbere y’intebe’ y’ubwami bitavuga ko bari mu ijuru? Hari byinshi bidufasha gusobanukirwa neza iby’icyo kibazo. Urugero, aha ngaha ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “imbere” (e·noʹpi·on) rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “imbere ya” cyangwa “imbere y’amaso ya,” kandi incuro nyinshi rikoreshwa ku bantu bo ku isi bari “imbere ya” cyangwa ‘imbere y’amaso ya’ Yehova (1 Timoteyo 5:21; 2 Timoteyo 2:14; Abaroma 14:22; Abagalatiya 1:20). Igihe kimwe, ubwo Abisirayeli bari mu butayu, Mose yabwiye Aroni ati “bwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose uti ‘nimwigire hafi imbere y’Uwiteka kuko yumvise ibyo mwivovota’” (Kuva 16:9). Icyo gihe ntibyabaye ngombwa ko Abisirayeli bajyanwa mu ijuru kugira ngo bahagarare imbere ya Yehova. (Gereranya n’Abalewi 24:8.) Ahubwo, aho bari bari mu butayu, bari bahagaze imbere y’amaso ya Yehova, kandi amaso ye yari kuri bo.
13 Nanone Bibiliya igira iti ‘Umwana w’umuntu ubwo azaza afite ubwiza bwe, amahanga yose azateranyirizwa imbere ye.’ Igihe ubwo buhanuzi buzasohozwa, ntabwo abantu bose bazaba bari mu ijuru. Kandi nanone, ‘abazarimbuka iteka’ ntibazaba bari mu ijuru. (Matayo 25:31-33, 41, 46, gereranya na NW). Ahubwo, abantu bari ku isi imbere y’amaso ya Yesu, naho we azabahindukirira kugira ngo abacire imanza. Mu buryo nk’ubwo, abagize imbaga y’abantu benshi bahagaze “imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama,” mu buryo bw’uko bari imbere y’amaso ya Yehova n’Umwami yashyizeho, ari we Yesu Kristo, bagacirwa imanza zibatsindishiriza.
14. (a) Ni ba nde bavugwaho kuba ‘bagose intebe’ ya Yehova kandi bakaba bari “ku musozi Siyoni [wo mu ijuru]”? (b) Nubwo abagize imbaga y’abantu benshi bakorera Imana “mu rusengero rwayo,” kuki ibyo bidatuma baba itsinda ry’abatambyi?
14 Abakuru 24 hamwe n’itsinda ry’abasizwe 144.000 bavugwaho kuba ‘bagose intebe’ ya Yehova kandi bakaba bari “ku musozi Siyoni [wo mu ijuru]” (Ibyahishuwe 4:4; 14:1). Abagize imbaga y’abantu benshi si itsinda ry’abatambyi, kandi ntibagera kuri uwo mwanya wo mu rwego rwo hejuru. Ni iby’ukuri ko nyuma yaho mu Byahishuwe 7:15 bavugwaho kuba bakorera Imana “mu rusengero rwayo.” Ariko urusengero ntirwekereza ku mwanya w’imbere mu rusengero cyangwa Ahera Cyane. Ahubwo ni urugo rw’urusengero rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka rwo ku isi. Ijambo ry’Ikigiriki na·osʹ ryahinduwemo “urusengero” aha ngaha, akenshi ryerekeza muri rusange ku nzu yubakiwe gusenga Yehova ifashwe uko yakabaye. Muri iki gihe, iyo nzu ni inzu yo mu buryo bw’umwuka ikubiyemo ijuru n’isi.—Gereranya na Matayo 26:61; 27:5, 39, 40; Mariko 15:29, 30; Yohana 2:19-21.
Ijwi ry’ibyishimo ahantu hose
15, 16. (a) Igihe abagize imbaga y’abantu benshi bagaragaraga, byagenze bite mu ijuru? (b) Ibiremwa by’umwuka bya Yehova bikora iki kuri buri hishurwa rishya ry’umugambi we? (c) Ni gute twe turi ku isi dushobora kwifatanya mu kuririmba indirimbo y’ibisingizo?
15 Abagize imbaga y’abantu benshi barimo barasingiza Yehova, ariko hari n’abandi na bo baririmba bamusingiza. Yohana yagize ati “kandi abamarayika bose bari bahagaze bakikije ya ntebe y’ubwami na ba bakuru na bya bizima bine, bikubita imbere ya ya ntebe y’ubwami bubamye maze baramya Imana, bavuga bati ‘Amen! Umugisha n’ikuzo n’ubwenge n’ishimwe n’icyubahiro n’ubushobozi n’imbaraga bibe iby’Imana yacu iteka ryose. Amen.’”—Ibyahishuwe 7:11, 12.
16 Igihe Yehova yaremaga isi, abamarayika be bera bose ‘bararirimbiranye, abana b’Imana bose barangurura ijwi ry’ibyishimo’ (Yobu 38:7). Abamarayika bagomba kuba bararangururaga amajwi y’ibyishimo nk’ayo basingiza Imana kuri buri hishurwa rishya ry’umugambi wayo. Bityo, igihe abakuru 24, ni ukuvuga abantu 144.000 bari mu ikuzo ryabo mu ijuru, barangururaga amajwi yabo berekana ko bemera Umwana w’Intama, ibindi biremwa byose byo mu ijuru by’Imana na byo byifatanyije na bo mu gusingiza Yesu na Yehova Imana (Ibyahishuwe 5:9-14). Ndetse ibyo biremwa byasabwe n’ibyishimo igihe byabonaga isohozwa ry’umugambi wa Yehova wo kuzura abantu b’indahemuka basizwe, maze bakajyanwa mu mwanya w’icyubahiro mu buturo bwo mu buryo bw’umwuka. Igihe abagize imbaga y’abantu benshi bagaragaraga, ibiremwa byose byo mu ijuru by’indahemuka na byo byateye hejuru biririmba indirimbo y’ibisingizo. Mu by’ukuri, umunsi w’Umwami ni igihe gishimishije cyane ku bagaragu ba Yehova bose (Ibyahishuwe 1:10). Mbega ukuntu hano ku isi dufite igikundiro cyo kwifatanya muri iyo ndirimbo y’ibisingizo dutanga ubuhamya ku Bwami bwa Yehova!
Abagize imbaga y’abantu benshi bagaragara
17. (a) Ni ikihe kibazo cyazamuwe n’umwe mu bakuru 24, kandi kuba uwo mukuru yarashoboraga kukibonera igisubizo byumvikanisha iki? (b) Ni ryari ikibazo cy’uwo mukuru cyabonewe igisubizo?
17 Kuva mu gihe cy’intumwa Yohana kugeza ku munsi w’Umwami, Abakristo basizwe bari mu rujijo ku birebana no kumenya abagize imbaga y’abantu benshi. Birakwiriye rero ko umwe mu bakuru 24, bagereranya Abakristo basizwe bamaze kugera mu ijuru, akangura ibitekerezo bya Yohana amubaza ikibazo gishishikaje: “umwe muri ba bakuru arambaza ati ‘aba bambaye ibishura byera ni bande kandi bavuye he?’ Ndamusubiza nti ‘Mwami wanjye, ni wowe ubizi’” (Ibyahishuwe 7:13, 14a). Koko rero, uwo mukuru ashobora kubona igisubizo cy’ikibazo cyabajijwe maze akakimenyesha Yohana. Ibyo byumvikanisha ko abazutse bari mu itsinda ry’abakuru 24 bashobora kugira uruhare mu gutangaza ukuri kw’Imana muri iki gihe. Naho ku bagize itsinda rya Yohana bakiri ku isi, bamenye ibiranga abagize imbaga y’abantu benshi bitegerezanya ubwitonzi ibyo Yehova yasohozaga muri bo. Bihutiye kwakira umucyo mwinshi waturutse ku rumuri rw’Imana rwamuritse mu isanzure rya gitewokarasi, mu mwaka wa 1935 mu gihe cyagenwe na Yehova.
18, 19. (a) Ni ibihe byiringiro byibanzweho cyane n’abagize itsinda rya Yohana mu myaka ya 1920 no mu myaka ya 1930, ariko se ni ba nde bagendaga biyongera mu bakiraga ubutumwa? (b) Kumenyekana kw’abagize imbaga y’abantu benshi mu mwaka wa 1935 kwagaragazaga iki ku birebana n’abantu 144.000? (c) Imibare y’abagiye baterana ku Rwibutso igaragaza iki?
18 Mu myaka ya 1920 no mu ntangiriro z’imyaka ya 1930, itsinda rya Yohana ryari ryaribanze cyane ku byiringiro by’ijuru, haba mu nyandiko no mu murimo wo kubwiriza. Uko bigaragara, umubare w’abantu 144.000 wari utaruzura. Nyamara kandi, umubare wagendaga wiyongera w’abakiraga ubutumwa kandi bakagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza, waje kugaragaza ko bari bashishikajwe no kuzibera muri Paradizo ku isi iteka. Nta cyifuzo bari bafite cyo kujya mu ijuru. Ibyo si byo bahamagarirwaga. Ntibari mu bagize umukumbi muto, ahubwo bari mu bagize izindi ntama (Luka 12: 32; Yohana 10:16). Kuba mu mwaka wa 1935 byaragaragaye ko bari mu bagize imbaga y’abantu benshi b’izindi ntama, byagaragazaga ko ikoranywa rya ba bandi 144.000 ryendaga kurangira.
19 Ese imibare ya za raporo ishyigikira uwo mwanzuro? Yego rwose. Mu mwaka wa 1938, umubare w’Abahamya ba Yehova bifatanyije mu murimo wari 59.047. Muri abo, abariye ku mugati bakanywa no kuri divayi mu gihe cyo kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu ruba buri mwaka, bityo bakagaragaza ko bahamagariwe kujya mu ijuru, bari 36.732. Kuva icyo gihe, umubare wabo wagiye ugabanuka, cyane cyane bitewe n’uko Abahamya ba Yehova b’indahemuka bagendaga barangiza isiganwa ryabo ku isi mu rupfu. Mu mwaka wa 2006, abantu 8.758 ni bo bonyine bariye ku mugati banywa no kuri divayi igihe cy’Urwibutso, ni ukuvuga umuntu umwe ku bihumbi bitanu (0,05 %), ku bantu 16.675.113 bateranye icyo gihe mu isi yose.
20. (a) Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, abantu bumvise J. F. Rutherford avuga iki ku bihereranye n’abagize imbaga y’abantu benshi? (b) Ni iki kigaragaza ko ubu abagize imbaga y’abantu benshi ari benshi koko?
20 Igihe intambara ya kabiri y’isi yose yatangiraga, Satani yarahatanye cyane kugira ngo ahagarike isarurwa ry’abagize imbaga y’abantu benshi. Umurimo wa Yehova wahuye n’inzitizi mu bihugu byinshi. Muri iyo minsi y’umwijima, na mbere gato yo gupfa kwa J. F. Rutherford muri Mutarama 1942, hari abumvise agira ati “. . . burya ya mbaga nyamwinshi ishobora kutazaguka cyane.” Icyakora ku bw’umugisha w’Imana, ibintu byagenze ukundi! Mu mwaka wa 1946, umubare w’Abahamya bifatanyaga mu murimo ku isi hose wariyongereye ugera ku 176.456, abenshi muri bo bakaba bari abo mu bagize imbaga y’abantu benshi. Mu mwaka wa 2006, Abahamya bakoreraga Yehova mu budahemuka bageraga kuri 6.491.775 mu bihugu 236. Abo bantu ni IMBAGA Y’ABANTU BENSHI rwose! Kandi umubare wabo uracyakomeza kwiyongera.
21. (a) Ni gute ikoranywa ry’ubwoko bw’Imana mu gihe cy’umunsi w’Umwami ryakozwe mu buryo buhuje neza n’iyerekwa rya Yohana? (b) Ni gute ubuhanuzi bumwe bw’ingenzi bwatangiye gusohora?
21 Bityo rero, ikorakoranywa ry’ubwoko bw’Imana mu gihe cy’umunsi w’Umwami ryakozwe mu buryo buhuje neza n’iyerekwa rya Yohana: mbere na mbere hakozwe umurimo wo gukorakoranya abasigaye bo mu 144.000; hakurikiraho abagize imbaga y’abantu benshi. Nk’uko Yesaya yabihanuye, ubu “mu minsi y’imperuka,” abantu bo mu mahanga yose baza bisukiranya kugira ngo bifatanye mu gusenga gutunganye kwashyizweho na Yehova. Mu by’ukuri, dushimishwa cyane no kuba Yehova yararemye “ijuru rishya n’isi nshya” (Yesaya 2:2-4; 65:17, 18). Imana irimo irateranyiriza “ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi” (Abefeso 1:10). Abaragwa b’Ubwami bwo mu ijuru basizwe, bakaba baragiye batoranywa mu binyejana byahise uhereye mu gihe cya Yesu, ni bo bagize ibintu ‘biri mu ijuru.’ Naho abagize imbaga y’abantu benshi b’izindi ntama, bigaragara ko ubu ari bo ba mbere bagize ibintu ‘biri mu isi.’ Niba ukorera Imana uhuje n’ubwo buryo bwateganyijwe, ushobora kuzagira umunezero w’iteka.
Imigisha ihabwa abagize imbaga y’abantu benshi
22. Ni ibihe bisobanuro bindi Yohana yahawe ku birebana n’abagize imbaga y’abantu benshi?
22 Binyuze mu buryo bwateganyijwe n’Imana, Yohana yahawe ibindi bisobanuro ku birebana n’abagize imbaga y’abantu benshi. Wa mukuru yaramubwiye “ati ‘aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama. Ni cyo gituma baba imbere y’intebe y’Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro, kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo.’”—Ibyahishuwe 7:14b, 15.
23. Umubabaro mwinshi abagize imbaga y’abantu benshi ‘bavamo’ usobanura iki?
23 Igihe kimwe mbere y’ibyo, Yesu yari yaravuze ko ukuhaba kwe mu ikuzo ry’Ubwami kwari kuzageza ku ‘mubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi utazongera kubaho’ (Matayo 24:21, 22). Mu gusohoza ubwo buhanuzi, abamarayika bazarekura imiyaga ine y’isi kugira ngo irimbure gahunda y’isi ya Satani. Babuloni ikomeye, ari yo butware bw’isi bw’idini ry’ikinyoma, ni yo izabanza kurimbuka. Hanyuma, igihe uwo mubabaro uzaba ugeze ahakomeye cyane, Yesu azarokora abasigaye bo mu 144.000 bazaba bakiri ku isi, hamwe n’abagize imbaga y’abantu benshi umuntu atabasha kubara.—Ibyahishuwe 7:1; 18:2.
24. Ni iki abagize imbaga y’abantu benshi bagomba gukora kugira ngo babe bakwiriye kurokoka?
24 Abagize imbaga y’abantu benshi bagomba gukora iki kugira ngo babe bakwiriye kurokoka? Wa mukuru yabwiye Yohana ko “bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.” Mu yandi magambo, bizeye Yesu ho Umucunguzi wabo, biyegurira Yehova maze babigaragariza mu mubatizo w’amazi, kandi bakomeza kugira “umutima utabacira urubanza” binyuze ku myifatire yabo myiza (1 Petero 3:16, 21; Matayo 20:28). Bityo rero, ntibanduye, ni abakiranutsi mu maso ya Yehova kandi birinda ‘kwanduzwa n’iby’isi.’—Yakobo 1:27.
25. (a) Ni gute abagize imbaga y’abantu benshi ‘bakorera Imana mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro’? (b) Ni gute Yehova ‘abamba ihema rye’ ku bagize imbaga y’abantu benshi?
25 Byongeye kandi, babaye Abahamya ba Yehova b’abanyamwete, ‘bamukorera mu rusengero rwe ku manywa na nijoro.’ Ese waba uri umwe mu bagize iyo mbaga y’abantu benshi biyeguriye Imana? Niba ari ko biri, ufite igikundiro cyo gukorera Yehova iteka mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rwe rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka. Muri iki gihe, abagize imbaga y’abantu benshi ni bo bakora igice kinini cyane cy’umurimo wo guhamya, bayobowe n’abasizwe. Abantu babarirwa mu bihumbi amagana bashatse ukuntu bakora umurimo w’igihe cyose ari abapayiniya, nubwo bafite izindi nshingano zitari izo mu buryo bw’umwuka. Ariko nubwo waba uri muri abo cyangwa utabarimo, kubera ko uri umwe mu bagize imbaga y’abantu benshi biyeguriye Imana, ushobora kwishimira ko uri incuti y’Imana, bityo ukaba ubarwaho gukiranuka, kandi ukaba utumirirwa kuba mu ihema ryayo ubikesha kwizera kwawe n’ibikorwa byawe (Zaburi 15:1-5; Yakobo 2:21-26). Uko ni ko Yehova ‘abamba ihema rye’ ku bamukunda, kandi kimwe n’umuntu ufata neza abashyitsi, arabarinda.—Imigani 18:10.
26. Ni iyihe migisha yindi abagize imbaga y’abantu benshi bazahabwa?
26 Wa mukuru akomeza agira ati “ntibazicwa n’inzara ukundi, kandi ntibazicwa n’inyota ukundi kandi izuba ntirizabica cyangwa icyokere cyose, kuko Umwana w’Intama uri hagati y’intebe y’ubwami, azabaragira akabuhira amasōko y’amazi y’ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo” (Ibyahishuwe 7:16, 17). Mbega ukuntu Yehova afata neza abamugana! Ariko se, ayo magambo asobanura iki mu buryo bwimbitse?
27. (a) Ni gute Yesaya yahanuye ibintu bisa n’ibyavuzwe na wa mukuru? (b) Ni iki kigaragaza ko ubuhanuzi bwa Yesaya bwatangiye gusohorera ku itorero rya gikristo mu gihe cya Pawulo?
27 Reka dusuzume ubundi buhanuzi bwavuzwe mu magambo nk’ayo, bugira buti “Uwiteka aravuga ati ‘igihe cyo kwemererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye . . . Ntibazicwa n’inzara cyangwa inyota kandi icyokere ntikizabageraho, n’izuba ntirizabica kuko uwabagiriye imbabazi azabajya imbere, akabajyana ku masōko y’amazi.’” (Yesaya 49:8, 10; reba nanone Zaburi 121:5, 6.) Intumwa Pawulo yasubiye mu gice cy’ubwo buhanuzi maze abwerekeza ku “munsi wo gukirizwamo” watangiye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33. Yaranditse ati “kuko yavuze iti ‘mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye, no ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.’ Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo.”—2 Abakorinto 6:2.
28, 29. (a) Ni gute amagambo ya Yesaya yasohoye mu kinyejana cya mbere? (b) Ni gute amagambo yo mu Byahishuwe 7:16 yasohoreye ku bagize imbaga y’abantu benshi? (c) Kuba abagize imbaga y’abantu benshi bazuhirwa “amasoko y’amazi y’ubugingo” bizabahesha iyihe migisha? (d) Kuki abagize imbaga y’abantu benshi bazaba ari itsinda ryihariye mu bantu?
28 Ni gute isezerano ryo kuticwa n’inzara n’inyota cyangwa icyokere ryasohoye icyo gihe? Birumvikana ko mu bihe bimwe na bimwe Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bajyaga basonza kandi bakagira inyota ibi bisanzwe (2 Abakorinto 11:23-27). Ariko kandi, bari bakungahaye mu buryo bw’umwuka. Bahabwaga ibyo bakeneye byose, ku buryo batasonzaga cyangwa ngo bicwe n’inyota mu buryo bw’umwuka. Ikindi kandi, Yehova ntiyaretse ngo ubushyuhe bw’umujinya we bubotse igihe yarimburaga gahunda y’ibintu ya Kiyahudi mu mwaka wa 70. Amagambo yo mu Byahishuwe 7:16 yagize isohozwa nk’iryo ryo mu buryo bw’umwuka ku bagize imbaga y’abantu benshi muri iki gihe. Bo hamwe n’Abakristo basizwe, bafite ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka.—Yesaya 65:13; Nahumu 1:6, 7.
29 Niba uri umwe mu bagize iyo mbaga y’abantu benshi, kuba uguwe neza mu mutima bizatuma ‘urangurura ijwi ry’ibyishimo,’ uko ibyo ugomba kwihanganira byaba bingana kose mu birebana n’ubukene hamwe n’ibigeragezo, muri iyi myaka ya nyuma ya gahunda y’ibintu ya Satani (Yesaya 65:14). Muri ubwo buryo, Yehova ashobora ‘guhanagura amarira yose ku maso yawe,’ ndetse uhereye ubu. Ntucyugarijwe n’“izuba” ryotsa ry’Imana, ari ryo gucirwaho iteka, kandi n’igihe ‘imiyaga ine’ yo kurimbura izarekurwa, ushobora kuzahishwa “icyokere” cy’umujinya wa Yehova. Nyuma y’iryo rimbuka, Umwana w’Intama azakuyobora kugira ngo wungukirwe mu buryo bwuzuye n’“amasoko y’amazi y’ubugingo” azasubiza intege mu bugingo, akaba agereranya uburyo bwose Yehova yaguteganyirije kugira ngo uzabone ubuzima bw’iteka. Agaciro ko kuba wizera amaraso y’Umwana w’Intama kazigaragaza, kuko buhoro buhoro uzagezwa ku butungane. Mwe muri mu bagize imbaga y’abantu benshi muzaba muri itsinda ryihariye mu bantu, kuko muzaba muri rya tsinda rya za “miriyoni” z’abantu batazigera bapfa. Imana izaba yarahanaguye amarira yose ku maso yanyu mu buryo bwuzuye.—Ibyahishuwe 21:4.
Guhamagarwa guhamye
30. Ni ibihe byiringiro bihebuje duhabwa n’iyerekwa rya Yohana, kandi se ni nde ‘uzabasha guhagarara adatsinzwe’?
30 Mbega ibyiringiro bihebuje duheshwa n’ayo magambo! Yehova ubwe ari ku ntebe ye y’Ubwami kandi abagaragu be bose, abo mu ijuru n’abo ku isi, baramusingiza mu bumwe. Abagaragu be bo ku isi bishimira igikundiro gihebuje bafite cyo kwifatanya mu kuririmba iyo ndirimbo y’ibisingizo igenda irushaho kurangurura. Vuba aha, Yehova na Kristo Yesu bazasohoza imanza maze humvikane ijwi rirangurura rigira riti ‘umunsi ukomeye w’umujinya wabo urasohoye kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?’ (Ibyahishuwe 6:17). Igisubizo cy’icyo kibazo ni ikihe? Abantu bake gusa ni bo bazabibasha, ni ukuvuga uwo ari we wese mu basigaye bo mu bantu 144.000 bashyizweho ikimenyetso bazaba bakiriho, hamwe n’abagize imbaga y’abantu benshi b’izindi ntama ‘bazahagarara badatsinzwe,’ ari byo bivuga ko bazarokokana na bo.—Gereranya na Yeremiya 35:19; 1 Abakorinto 16:13.
31. Isohozwa ry’iyerekwa rya Yohana ryagombye kugira izihe ngaruka ku Bakristo, ari abasizwe, ari n’abagize imbaga y’abantu benshi?
31 Ku bw’ibyo, Abakristo basizwe bagize itsinda rya Yohana bahatana cyane ‘bamaranira kugera aho batanguranwa, ngo bahabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru’ (Abafilipi 3:14). Bazi neza ko ibibaho muri iki gihe bibasaba kwihangana mu buryo bwihariye (Ibyahishuwe 13:10). Nyuma y’imyaka myinshi bakorera Yehova mu budahemuka, bashikama mu kwizera bishimira ko amazina yabo “yanditswe mu ijuru” (Luka 10:20; Ibyahishuwe 3:5). Abagize imbaga y’abantu benshi na bo bazi ko ‘uzihangana akageza ku mperuka ari we uzakizwa’ (Matayo 24:13). Nubwo muri rusange itsinda ry’abagize imbaga y’abantu benshi bashyizweho ikimenyetso kugira ngo bazarokoke umubabaro ukomeye, buri wese mu bayigize agomba guhatana kugira ngo akomeze kuba utanduye no kugira ngo adacogora mu murimo.
32. Kubera ko amatsinda abiri y’abantu ari yo yonyine ‘azahagarara adatsinzwe’ ku munsi w’uburakari bwa Yehova, ni iki cyihutirwa?
32 Nta kigaragaza ko umuntu uwo ari we wese utari muri ayo matsinda yombi ‘yazahagarara adatsinzwe’ ku munsi w’uburakari bwa Yehova. Ibyo bishaka kuvuga iki ku bantu babarirwa muri za miriyoni bagaragaza buri mwaka ko bubaha igitambo cya Yesu mu rugero runaka bifatanya mu kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwe, ariko bakaba batizera igitambo cya Yesu ku buryo bakwiyegurira Yehova ngo babe abagaragu be b’abanyamwete mu murimo we? Kandi se twavuga iki ku bantu bigeze gukorana umwete mu murimo, ariko bakaza kureka umutima wabo ‘ukaremererwa n’amaganya y’iyi si?’ Iyaba abo bantu bose bakangukaga, maze bagakomeza kuba maso, ‘kugira ngo bazarokoke ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’Umuntu,’ Yesu Kristo. Igihe gisigaye ni gito!—Luka 21:34-36.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 119]
Gusobanura ni ukw’Imana
Mu gihe cy’imyaka myinshi, abagize itsinda rya Yohana bashatse kumenya abagize imbaga y’abantu benshi, ariko ntibabona ibisobanuro bibanyuze. Kubera iki? Igisubizo kiboneka mu magambo yavuzwe n’umuntu w’indahemuka, ari we Yozefu, ubwo yagiraga ati “gusobanura si ukw’Imana se?” (Itangiriro 40:8). Ni ryari Imana isobanura ibirebana n’isohozwa ry’ubuhanuzi bwayo kandi se ibisobanura ite? Ubusanzwe ibikora iyo ubuhanuzi buri hafi gusohora, cyangwa igihe burimo busohora, kugira ngo abagaragu bayo bashaka kubimenya bashobore gusobanukirwa neza ubutumwa bwabwo. Ubwo bumenyi twabuherewe ‘kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na bwo, biduheshe ibyiringiro.’—Abaroma 15:4.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 124]
Abagize imbaga y’abantu benshi
▪ baturuka mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose
▪ bahagaze imbere y’intebe y’ubwami ya Yehova
▪ bejesheje ibishura byabo amaraso y’Umwana w’Intama
▪ agakiza kabo bagakesha Yehova na Yesu
▪ bava mu mubabaro ukomeye
▪ bakorera Yehova mu rusengero rwe ku manywa na nijoro
▪ Yehova arabarinda kandi akabitaho mu rukundo
▪ Yesu abayobora ku masoko y’amazi y’ubugingo
[Ifoto yuzuye ipaji ya 121]
[Ifoto yo ku ipaji ya 127]
Imana hamwe n’Umwana w’Intama ni bo abagize imbaga y’abantu benshi bakesha agakiza
[Ifoto yo ku ipaji ya 128]
Umwana w’Intama azuhira abagize imbaga y’abantu benshi amasoko y’amazi y’ubugingo