ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 21 pp. 129-141
  • Yehova ateza ibyago amadini yiyita aya gikristo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova ateza ibyago amadini yiyita aya gikristo
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Igihe cyo gusengana umwete
  • Umuriro ujugunywa mu isi
  • Abamarayika bitegura kuvuza impanda
  • Uko “kimwe cya gatatu” gisobanurwa
  • Kimwe cya gatatu cy’isi kirashya
  • Ikimeze nk’umusozi munini waka umuriro
  • Inyenyeri igwa ivuye mu ijuru
  • Umwijima!
  • Ikizu kiguruka
  • Igihe cy’urubanza rw’Imana kirasohoye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe, igice cya I
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Indunduro ihebuje y’ubwiru bwera bw’Imana!
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Ubutumwa bw’abamaraika bwo muri iki gihe cyacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
Reba ibindi
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 21 pp. 129-141

Igice cya 21

Yehova ateza ibyago amadini yiyita aya gikristo

Iyerekwa rya 5​—Ibyahishuwe 8:1–9:21

Ibivugwamo: Kuvuzwa kw’impanda esheshatu muri zirindwi

Igihe cy’isohozwa: Guhera ku iyimikwa rya Kristo Yesu mu mwaka wa 1914 kugeza ku mubabaro ukomeye

1. Byagenze bite igihe Umwana w’Intama yamenaga ikimenyetso cya karindwi?

“IMIYAGA ine” yari yarakumiriwe kugeza aho abantu 144.000 bagize Isirayeli y’umwuka bamariye gushyirwaho ikimenyetso, no kugeza igihe abagize imbaga y’abantu benshi bemerewe ko bakwiriye kurokoka (Ibyahishuwe 7:1-4, 9). Ariko rero, mbere y’uko ku isi hatezwa inkubi y’umuyaga, imanza za Yehova ziciraho iteka isi ya Satani zigomba kubanza gutangazwa. Mu gihe Umwana w’Intama agiye kumena ikimenyetso cya karindwi ari na cyo giheruka, Yohana agomba kuba maso kugira ngo yitegereze neza ibigiye kuba. Ubu noneho aratugezaho ibyo abona agira ati “Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya karindwi, mu ijuru habaho ituze nk’igice cy’isaha. Mbona abamarayika barindwi, bahora bahagarara imbere y’Imana bahabwa impanda ndwi.”​—Ibyahishuwe 8:1, 2.

Igihe cyo gusengana umwete

2. Habaye iki mu gihe cy’ituze ry’ikigereranyo ry’igice cy’isaha mu ijuru?

2 Mbega ituze! Igice cy’isaha gishobora gusa n’aho ari kirekire iyo umuntu ategereje ikintu kigiye kuba. Ubu, n’indirimbo y’ibisingizo ihora iririmbwa n’umutwe w’abaririmbyi bo mu ijuru nticyumvikana (Ibyahishuwe 4:8). Kubera iki? Yohana abona impamvu yabyo mu iyerekwa. Aragira ati “haza marayika wundi ahagarara ku gicaniro afite icyotero cyacuzwe mu izahabu, ahabwa imibavu myinshi ngo ayongere ku mashengesho y’abera bose, ayishyire ku gicaniro cy’izahabu kiri imbere ya ya ntebe. Umwotsi w’umubavu uva mu kuboko kwa marayika, uzamukana imbere y’Imana n’amashengesho y’abera.”—Ibyahishuwe 8:3, 4.

3. (a) Kosa imibavu bitwibutsa iki? (b) Ituze ry’igice cy’isaha ribera mu ijuru ni iry’iki?

3 Ibyo biratwibutsa ko muri gahunda ya kiyahudi boserezaga imibavu mu ihema ry’ibonaniro iminsi yose, hanyuma mu myaka yakurikiyeho ikaba yaragiye yoserezwa mu rusengero rw’i Yerusalemu (Kuva 30:1-8). Muri icyo gihe cyo kosa imibavu, Abisirayeli batakoraga umurimo w’ubutambyi bategererezaga hanze y’ahera, basenga bucece mu mitima yabo, basenga Uwo umwotsi w’uwo mubavu wazamukaga usanga (Luka 1:10). None ubu Yohana arabona ikintu gisa n’ibyo kibera mu ijuru. Umubavu woshejwe na marayika ufitanye isano n’‘amasengesho y’abera.’ Ni koko, mu iyerekwa ryabanje havugwamo ko imibavu igereranya ayo masengesho (Ibyahishuwe 5:8; Zaburi 141:1, 2). Uko bigaragara rero, iryo tuze ry’ikigereranyo ryo mu ijuru ni iryo gutuma amasengesho y’abera bari hano ku isi yumvwa.

4, 5. Ni ibihe bintu byabaye bidufasha kumenya neza igihe ituze ry’igice cy’isaha ry’ikigereranyo ryabereyemo?

4 Ariko se dushobora kumenya neza igihe ibyo byabereye? Birashoboka nitugenzura ibyo tumaze kubona, n’ibyabaye mu itangira ry’umunsi w’Umwami (Ibyahishuwe 1:10). Mu mwaka wa 1918 no mu wa 1919, ibyabaye mu isi bihuza mu buryo butangaje n’ibivugwa mu Byahishuwe 8:1-4. Mu myaka 40 mbere y’umwaka wa 1914, Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, bari baratangaje bashize amanga ko ibihe by’Abanyamahanga byari kurangira muri uwo mwaka. Ibintu biteye ubwoba byabaye mu mwaka wa 1914 byagaragaje ko bavugaga ukuri (Luka 21:24; Matayo 24:3, 7, 8). Ariko kandi, abenshi muri bo nanone bizeraga ko mu mwaka wa 1914 ari ho bari gukurwa kuri iyi si bagahabwa umurage wabo wo mu ijuru. Ibyo si ko byagenze. Ahubwo, mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, bahuye n’ibitotezo bikomeye cyane. Ku itariki ya 31 Ukwakira 1916, perezida wa mbere w’umuryango wa Watch Tower, Charles T. Russell, yarapfuye. Nyuma yaho, ku itariki ya 4 Nyakanga 1918, perezida mushya, Joseph F. Rutherford, hamwe n’abandi barindwi bari bahagarariye uwo muryango, bajyanywe muri gereza ya Atlanta, Georgia, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka myinshi barengana.

5 Abakristo bafite umutima utaryarya bo mu itsinda rya Yohana baguye mu kayubi. Noneho se, ni iki Imana yari ibategerejeho? Ni ryari bari kuzajyanwa mu ijuru? Ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Isarura ryararangiye: igihe kiri imbere kiduhishiye iki?” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1919 (mu Cyongereza), yagaragazaga iby’iyo mimerere yo gushidikanya, kandi yateraga Abakristo b’indahemuka inkunga yo gukomeza kwihangana, kandi yungamo iti “turizera ko ari iby’ukuri kuvuga ko isarura ry’abagize itsinda ry’Ubwami ryarangiye, ko buri wese yashyizweho ikimenyetso nk’uko bikwiriye, ko kandi urugi rwamaze gufungwa.” Muri icyo gihe kiruhije, amasengesho avuganywe umwete y’abagize itsinda rya Yohana yarazamukaga, nk’azamuwe mu mwotsi w’umubavu mwinshi. Kandi amasengesho yabo yarakirwaga!

Umuriro ujugunywa mu isi

6. Byagenze bite nyuma y’ituze ryabereye mu ijuru, kandi se, ibyo byari igisubizo cy’iki?

6 Yohana aratubwira ati “nuko marayika ajyana icyo cyotero acyuzuza umuriro wo ku gicaniro akijugunya mu isi, hakurikiraho amajwi avuga n’inkuba zihinda, n’imirabyo n’igishyitsi” (Ibyahishuwe 8:5). Nyuma ya rya tuze, habayeho ibintu bitangaje mu buryo butunguranye! Uko bigaragara, ibyo ni igisubizo cy’amasengesho y’abera, kubera ko bitewe n’umuriro urahuwe ku gicaniro cy’umubavu. Mu mwaka wa 1513 mbere ya Yesu, ku musozi wa Sinayi, guhinda kw’inkuba, imirabyo, urusaku rwinshi, umuriro no gutigita k’umusozi byagaragazaga ko Yehova yari ahindukiriye ubwoko bwe (Kuva 19:16-20). Ibimenyetso nk’ibyo bivugwa na Yohana na byo bigaragaza ko Yehova yita ku bagaragu be bo ku isi. Ariko ibyo Yohana abona, birerekanwa mu buryo bw’ibimenyetso (Ibyahishuwe 1:1). Ariko se muri iki gihe, umuriro, guhinda kw’inkuba, amajwi, imirabyo n’umutingito w’isi bisobanura iki?

7. (a) Ni uwuhe muriro w’ikigereranyo Yesu yacanye mu isi mu gihe cy’umurimo we? (b) Ni gute abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka ba Yesu bacanye umuriro mu madini yiyita aya gikristo?

7 Igihe kimwe, Yesu yabwiye abigishwa be ati “naje kujugunya umuriro mu isi” (Luka 12:49). Ni koko, yacanye umuriro. Binyuze ku murimo wo kubwiriza yakoranye umwete, yatumye Ubwami bw’Imana buba ikibazo cy’ingenzi ku Bayahudi, kandi kizamura impaka z’urudaca muri iryo shyanga ryose (Matayo 4:17, 25; 10:5-7, 17, 18). Mu mwaka wa 1919, abavandimwe ba Yesu bo mu buryo bw’umwuka bari ku isi, bari bagize itsinda rito ry’Abakristo basizwe bari bararokotse iminsi iruhije yo mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, bacanye umuriro nk’uwo mu madini yiyita aya gikristo. Mu kwezi kwa Nzeri k’uwo mwaka, umwuka wa Yehova wagaragaye mu buryo butangaje ubwo Abahamya be b’indahemuka bari bateraniye i Cedar Point, Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baturutse hafi y’aho no mu duce twa kure. Joseph F. Rutherford, wari uvuye muri gereza amaze kurekurwa, kandi akaba yari agiye guhanagurwaho ibirego burundu, yabwiye abari muri iryo koraniro ashize amanga ati “mu gihe twumvira itegeko rya Databuja kandi tukamenya inshingano yacu n’umurimo wacu wo kurwanya ibihome bibundikiye ibinyoma byahejeje abantu mu bubata kuva kera, intego yacu, haba mu gihe cyahise no muri iki gihe, ni ugutangaza ukuza k’Ubwami bw’ikuzo bwa Mesiya.” Ubwami bw’Imana ni cyo kintu cy’ingenzi!

8, 9. (a) Ni mu yahe magambo J. F. Rutherford yavuze imyifatire n’icyifuzo ubwoko bw’Imana bwagize mu gihe cy’imyaka iruhije y’intambara? (b) Ni mu buhe buryo twavuga ko umuriro wajugunywe ku isi? (c) Ni mu buhe buryo guhinda kw’inkuba, amajwi, imirabyo n’umutingito w’isi byabayeho?

8 Uwatangaga disikuru yerekeje ku bigeragezo bikomeye ubwoko bw’Imana bwari bumaze guhangana na byo, aravuga ati “ibitero biturutse ku mwanzi byarangwaga n’ubugome cyane ku buryo intama nyinshi z’Umwami zakangaranye zisa n’iziguye mu kayubi kandi zikomeza gusenga zitegereje ko Umwami azimenyesha ibyo ashaka . . . . Ariko nubwo zari zaciwe intege by’akanya gato, zifuzaga cyane gutangaza ubutumwa bw’Ubwami.”—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 1919, ipaji ya 280 (mu Cyongereza).

9 Icyo bifuzaga bakigezeho mu mwaka wa 1919. Iryo tsinda rito ry’Abakristo ariko ryakoranaga umwete ryaragurumanye mu buryo bw’umwuka, maze ritangira umurimo wo kubwiriza ku isi hose. (Gereranya na 1 Abatesalonike 5:19.) Umuriro wajugunywe ku isi mu buryo bw’uko Ubwami bw’Imana bwabaye ikibazo gikongora, kandi n’ubu ni ko bikimeze. Ituze ryakurikiwe n’amajwi aranguruye atangaza ubutumwa bw’Ubwami mu buryo bwumvikana. Imiburo ishingiye kuri Bibiliya yumvikanye imeze nko guhinda kw’inkuba. Kimwe n’imirabyo, imirase y’urumuri rw’ukuri yaramuritse ivuye mu Ijambo ry’ubuhanuzi rya Yehova, kandi kimwe n’umutingito w’isi ukomeye, imimerere ya kidini yarahungabanyijwe kugeza mu mfatiro zayo. Itsinda rya Yohana ryasobanukiwe neza ko hari umurimo wagombaga gukorwa. Kandi n’ubu uwo murimo urakomeza gukwira mu buryo butangaje mu isi yose ituwe!​—Abaroma 10:18.

Abamarayika bitegura kuvuza impanda

10. Abamarayika barindwi baritegura gukora iki, kandi kuki?

10 Yohana akomeza agira ati “nuko ba bamarayika barindwi bari bafite impanda ndwi bitegura kuzivuza” (Ibyahishuwe 8:6). Kuvuzwa kw’izo mpanda bisobanura iki? Mu gihe cya Isirayeli, amajwi y’impanda yakoreshwaga mu kuranga iminsi ikomeye cyangwa ibintu bikomeye byabaga bigiye kuba (Abalewi 23:24; 2 Abami 11:14). Mu buryo nk’ubwo, amajwi y’impanda Yohana agiye kumva ni ayo kwerekeza ibitekerezo by’abantu ku bibazo by’ingenzi birebana no gupfa no gukira.

11. Ni uwuhe murimo wo gukora imyiteguro hano ku isi itsinda rya Yohana ryari rihugiyemo guhera mu mwaka wa 1919 kugeza mu wa 1922?

11 Nta gushidikanya ko uko abamarayika biteguraga kuvuza izo mpanda, ari na ko bari bayoboye imyiteguro y’umurimo wagombaga gukorwa mu isi. Kuva mu mwaka wa 1919 kugeza mu wa 1922, abagize itsinda rya Yohana bari bashubijwemo intege, bari bahugiye mu gushyira kuri gahunda bundi bushya umurimo wo kubwiriza ku mugaragaro, ari na ko bashyira ingufu mu bijyanye no kwandika ibitabo. Mu mwaka wa 1919 hatangiye gusohoka igazeti yitwaga L’Âge d’Or, muri iki gihe ikaba yitwa Réveillez-vous!, igazeti yatangiye ari “ikinyamakuru kivuga ibintu bifitiwe gihamya, bitanga ibyiringiro kandi byizerwa,” ikaba yari igiye kuba igikoresho cyari kugira uruhare rw’ingenzi nk’urw’impanda mu gushyira ahagaragara ukwivanga kw’idini ry’ikinyoma muri politiki.

12. Buri jwi ry’impanda ritangaza iki, kandi se ibyo bitwibutsa ibihe bintu byabaye mu gihe cya Mose?

12 Nk’uko tugiye kubibona, buri jwi ry’impanda riratangaza ibintu bitangaje bikubiyemo ibyago biteye ubwoba byisuka ku bice bimwe by’isi. Bimwe muri ibyo byago biratwibutsa ibyo Yehova yateje Abanyegiputa mu gihe cya Mose, kugira ngo abahane (Kuva 7:19–12:32). Ibyo byago byari uburyo Yehova yakoresheje kugira ngo asohoze urubanza rwe kuri iryo shyanga, kandi byatumye ubwoko bw’Imana bukurwa mu bubata. Ibyago Yohana abona na byo bisohoza igikorwa nk’icyo. Icyakora, ibyo byago si ibyago bigaragara. Ni ibimenyetso bigereranya imanza zikiranuka za Yehova.​—Ibyahishuwe 1:1.

Uko “kimwe cya gatatu” gisobanurwa

13. Byagenze bite igihe impanda enye za mbere zavuzwaga, kandi se ibyo bibyutsa ikihe kibazo?

13 Nk’uko turi bubibone, igihe impanda enye za mbere zavugaga, ibyago byisutse kuri “kimwe cya gatatu” cy’isi, icy’inyanja, icy’inzuzi n’icy’amasoko y’amazi, no ku cya gatatu cy’ibitanga urumuri rumurikira isi (Ibyahishuwe 8:7-12). Kimwe cya gatatu ni igice kinini cy’ikintu, ariko ntikiba ari cyose uko cyakabaye. (Gereranya na Yesaya 19:24; Ezekiyeli 5:2; Zekariya 13:8, 9.) None se, “kimwe cya gatatu” cyari gikwiriye kugerwaho n’ibyo byago kurusha ibindi bice ni ikihe? Satani n’urubyaro rwe bahumye amaso abantu benshi kandi barabayobya (Itangiriro 3:15; 2 Abakorinto 4:4). Imimerere barimo imeze nk’iyo Dawidi yavuze muri aya magambo ngo “bose barayobye, bose bandurijwe hamwe, nta wukora ibyiza n’umwe” (Zaburi 14:3). Bityo, abantu bose bari mu kaga ko gucirwaho iteka. Ariko rero, hariho igice cy’abantu kiriho urubanza mu buryo bwihariye. Icyo gice, ari cyo “kimwe cya gatatu,” cyagombye kuba cyarasobanukiwe neza! Icyo “kimwe cya gatatu” ni ikihe?

14. Kimwe cya gatatu cy’ikigereranyo kigerwaho n’ubutumwa bukibuza amahwemo buva kuri Yehova gisobanura iki?

14 Ni amadini yiyita aya gikristo! Mu myaka ya 1920, yakoreraga imirimo yayo hafi muri kimwe cya gatatu cy’abantu. Ugusenga kwayo gukomoka mu buhakanyi bukomeye bwavuye ku bukristo nyakuri, ari bwo buhakanyi Yesu n’abigishwa be bahanuye (Matayo 13:24-30; Ibyakozwe 20: 29, 30; 2 Abatesalonike 2:3; 2 Petero 2:1-3). Abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bahamya ko bari mu rusengero rw’Imana, kandi ko bigisha ubukristo. Nyamara inyigisho zabo zitandukanye cyane n’ukuri kwa Bibiliya, kandi bahora batukisha izina ry’Imana. Amadini yiyita aya gikristo, agereranywa mu buryo bukwiriye na kimwe cya gatatu mu mvugo y’ikigereranyo, Yehova ayagezaho ubutumwa bukomeye buyabuza amahwemo. Icyo kimwe cya gatatu cy’abantu ntigikwiriye na gato ubuntu bw’Imana!

15. (a) Ese buri jwi ry’impanda ryagiye ryumvikana mu mwaka wihariye? Sobanura. (b) Ni ba nde bunze amajwi yabo ku y’itsinda rya Yohana mu gutangaza imanza za Yehova?

15 Kimwe n’amajwi y’urwunge y’impanda, hari ibyemezo bidasanzwe byafatiwe mu makoraniro arindwi yabaye hagati y’umwaka wa 1922 na 1928. Ariko ayo majwi y’impanda ntiyumvikanye gusa muri iyo myaka. Ubugome bw’amadini yiyita aya gikristo bwakomeje kugaragazwa mu buryo buremereye mu gihe umunsi w’Umwami ugikomeza. Imanza za Yehova zigomba gutangazwa mu bihugu byose, nubwo hariho urwango n’ibitotezo mu rwego rw’isi yose. Ibyo nibirangira, ni bwo imperuka y’isi ya Satani izaza (Mariko 13:10, 13). Igishimishije ni uko abagize imbaga y’abantu benshi bunze ubumwe, bunze amajwi yabo ku y’abagize itsinda rya Yohana mu gikorwa cyo gutangaza ubutumwa burangurura nko guhinda kw’inkuba, bureba isi yose.

Kimwe cya gatatu cy’isi kirashya

16. Byagenze bite igihe marayika wa mbere yavuzaga impanda ye?

16 Ku bihereranye na ba bamarayika, Yohana yaranditse ati “uwa mbere avuza impanda. Hakurikiraho urubura n’umuriro bivanze n’amaraso, bijugunywa mu isi. Nuko kimwe cya gatatu cy’isi kirashya, kimwe cya gatatu cy’ibiti na cyo kirashya kandi ibyatsi bibisi byose birashya” (Ibyahishuwe 8:7). Ibi birasa n’icyago cya karindwi cyatejwe Egiputa. Ariko se bisobanura iki muri iki gihe?—Kuva 9:24.

17. (a) Ijambo “isi” rivugwa mu Byahishuwe 8:7 rigereranya iki? (b) Ni mu buhe buryo kimwe cya gatatu cy’isi kiri mu madini yiyita aya gikristo cyahiye?

17 Muri Bibiliya, akenshi ijambo “isi” ryerekeza ku bantu (Itangiriro 11:1; Zaburi 96:1). Kubera ko icyago cya kabiri cyisuka ku nyanja, na yo ikaba igereranya abantu, “isi” igomba kuba ishushanya umuryango w’abantu usa n’aho utajegajega, wubatswe na Satani kandi ugomba kurimburwa (2 Petero 3:7; Ibyahishuwe 21:1). Uko icyo cyago kivugwa bigaragaza ko amadini yiyita aya gikristo agize kimwe cya gatatu cy’isi, yatwitswe n’ubushyuhe bwotsa bwo kugawa na Yehova. Ibirangirire byayo bihagaze hagati muri yo bimeze nk’ibiti, bitwikwa n’itangazwa ry’urubanza rwo gucirwaho iteka na Yehova. Naho abayoboke bayo babarirwa muri za miriyoni amagana, iyo bakomeje gushyigikira ayo madini yiyita aya gikristo, bahinduka nk’imiba y’ibyatsi byumye, bakaraba mu buryo bw’umwuka mu maso y’Imana.—Gereranya na Zaburi 37:1, 2.1a

18. Ni gute ubutumwa bwa Yehova bwo guca imanza bwatangajwe mu ikoraniro ryabereye i Cedar Point mu mwaka wa 1922?

18 Ni mu buhe buryo ubwo butumwa bwo gucirwaho iteka butangazwa? Muri rusange, ntibyakozwe n’ibinyamakuru by’isi bibogamiye ku ruhande rw’isi, kandi akenshi binavuga nabi ‘umugaragu’ w’Imana (Matayo 24:45). Ubwo butumwa bwamamajwe n’abagaragu b’Imana mu buryo butangaje mu gihe cy’ikoraniro rya kabiri ritazibagirana mu mateka, ryabereye i Cedar Point, Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku itariki ya 10 Nzeri 1922. Abari bateranye bose hamwe bafashe icyemezo gifite umutwe uvuga ngo “Agahigo ku bayobozi b’isi,” kandi bagifashe babyishimiye cyane. Mu mvugo yeruye, icyo cyemezo cyabwiraga isi y’ikigereranyo ya none amagambo akurikira: “ku bw’iyo mpamvu, turasaba ibihugu byose byo mu isi, abategetsi babyo n’abayobozi b’amadini yose yo ku isi, abayoboke bayo n’abifatanya na yo, abacuruzi bakomeye n’abanyapolitiki b’ibirangirire, gutanga gihamya y’amirariro yabo yo kuvuga ko bashobora kuzana amahoro n’uburumbuke ku isi, no kuzanira abantu umunezero. Niba bibananiye, turabasaba gutega amatwi ubuhamya twebwe Abahamya b’Umwami dutanga, kandi bavuge niba ubuhamya dutanga ari ubw’ukuri cyangwa atari ubw’ukuri.”

19. Ni ubuhe buhamya buhereranye n’Ubwami bw’Imana ubwoko bw’Imana bwagejeje ku madini yiyita aya gikristo?

19 Ni ubuhe buhamya abo Bakristo batanze? Ubwo buhamya bugira buti “dutangaje mu buryo budasubirwaho ko Ubwami bwa Mesiya ari umuti wuzuye w’indwara zose z’abantu, kandi ko buzazanira abantu amahoro no kugubwa neza, ari na cyo cyifuzo cy’amahanga yose; ko abaziyegurira ku bushake ubutegetsi bwabwo bukiranuka, ubu bwatangiye gutegeka, bazahabwa imigisha y’amahoro ihoraho, ubuzima, umudendezo n’umunezero udashira.” Muri ibi bihe birangwa no kononekara mu by’umuco, ubwo ubutegetsi bwashyizweho n’abantu, cyane cyane ubwo mu madini yiyita aya gikristo, budashobora na gato gukemura ibibazo by’isi, rya jwi ry’impanda ribasaba guca agahigo rirangururana imbaraga nyinshi cyane kurusha mu mwaka wa 1922. Nta gushidikanya, Ubwami bw’Imana buyoborwa na Kristo watsinze ni bwo byiringiro rukumbi by’abantu.

20. (a) Kuva mu mwaka wa 1922 na nyuma yaho, ni ubuhe buryo itorero ry’Abakristo basizwe ryakoresheje kugira ngo ritangaze ubutumwa bw’imanza mu buryo bw’amajwi y’impanda? (b) Byagendekeye bite amadini yiyita aya gikristo igihe impanda ya mbere yavuzwaga?

20 Itorero ry’Abakristo basizwe ryumvikanishije iryo tangazo, ndetse n’andi yagiye akurikiraho, mu buryo bumeze nk’amajwi y’impanda, hakoreshejwe ibyemezo byagiye bifatwa, inkuru z’Ubwami, udutabo, ibitabo, amagazeti na za disikuru. Kuvuzwa kw’impanda ya mbere kwatumye amadini yiyita aya gikristo amera nk’ahondaguwe n’urubura. Ubwicanyi bwayo butewe no kwifatanya mu ntambara zo mu kinyejana cya 20 bwashyizwe ahagaragara, kandi ayo madini yagaragajwe ko akwiriye gusukwaho umujinya ukongora wa Yehova. Itsinda rya Yohana, nyuma yaho ryaje gufashwa n’imbaga y’abantu benshi, ryakomeje kumvikanisha ijwi ry’impanda ya mbere, rigaragaza ko Yehova abona ko amadini yiyita aya gikristo akwiriye kurimbuka.​—Ibyahishuwe 7:9, 15.

Ikimeze nk’umusozi munini waka umuriro

21. Byagenze bite igihe marayika wa kabiri yavuzaga impanda?

21 “Nuko marayika wa kabiri avuza impanda. Ikimeze nk’umusozi munini waka umuriro kijugunywa mu nyanja, kimwe cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso, kimwe cya gatatu cy’ibyaremwe byo mu nyanja bifite ubugingo birapfa, kandi kimwe cya gatatu cy’inkuge kirarimbuka” (Ibyahishuwe 8:8, 9). Ibyo bintu biteye ubwoba bishushanya iki?

22, 23. (a) Ni ikihe cyemezo cyafashwe bikaba nta shiti byari bihuje no kuvuzwa kw’impanda ya kabiri? (b) “Kimwe cya gatatu cy’inyanja” kigereranya iki?

22 Dushobora kurushaho kubisobanukirwa tugenzuye ibyabereye mu ikoraniro ry’abagaragu ba Yehova ryabereye i Los Angeles, California, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuva ku itariki ya 18-26 Kanama 1923. Ku wa gatandatu nyuma ya saa sita, J. F. Rutherford yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Intama n’ihene.” “Intama” zagereranyijwe neza n’abantu b’umutima ukunze bari kuzaragwa ubuturo bwo ku isi bw’Ubwami bw’Imana. Icyemezo cyayikurikiye cyatungaga agatoki uburyarya bw’“abayobozi b’amadini b’abahakanyi n’ab’‘ingenzi bo mu mikumbi’ yabo, bibereye abantu bakomeye b’isi mu by’ubukungu no mu bya politiki.” Icyo cyemezo cyasabaga “imbaga y’abantu bari mu madini bakunda amahoro no kugendera kuri gahunda bose kandi batinya Umwami . . . kuva muri izo gahunda z’abayobozi b’amadini Umwami yita ‘Babuloni,’” maze “bakitegura kwakira imigisha y’Ubwami bw’Imana.”

23 Nta gushidikanya ko icyo cyemezo cyaje ari ingaruka y’ijwi ry’impanda ya kabiri. Abari kuzita kuri ubwo butumwa, bari kuzitandukanya n’itsinda ry’abagereranywa n’ihene Yesaya yavuze muri aya magambo ngo “ariko abanyabyaha bameze nk’inyanja izikuka uko itabasha gucayuka, amazi yayo azikura isayo n’imivumba” (Yesaya 57:20; 17:12, 13). Ubwo rero, “inyanja” igereranya neza abantu bavurunganye, badatuje kandi b’ibyigomeke, bateza imidugararo n’imyivumbagatanyo. (Gereranya n’Ibyahishuwe 13:1.) Hari igihe kizaza ubwo iyo “nyanja” izaba itakiriho (Ibyahishuwe 21:1). Hagati aho, Yehova akoresheje ijwi ry’impanda ya kabiri, acira urubanza kimwe cya gatatu cyayo, ni ukuvuga igice kidategekeka kigize amadini yiyita aya gikristo.

24. Umusozi munini waka umuriro wajugunywe mu nyanja ugereranya iki?

24 Hari ikintu kinini kimeze nk’umusozi munini waka umuriro cyajugunywe muri iyo “nyanja.” Akenshi muri Bibiliya, imisozi igereranya ubutegetsi. Urugero, Ubwami bw’Imana bugereranywa n’umusozi (Daniyeli 2:35, 44). Babuloni umugi urimbura, yabaye ‘umusozi wahindutse umuyonga’ (Yeremiya 51:25). Ariko umusozi munini Yohana areba wo uracyagurumana. Kujugunywa mu nyanja kwawo bigereranya neza ukuntu mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose na nyuma yayo, ikibazo cy’ubutegetsi cyabaye nk’inkongi y’umuriro mu bantu, cyane cyane mu bihugu byiganjemo amadini yiyita aya gikristo. Mu Butaliyani, Mussolini yatangije ubutegetsi bw’igitugu. U Budage bwitabiriye amatwara y’ishyaka rya Nazi rya Hitileri, mu gihe mu bindi bihugu bageragezaga imitegekere itandukanye ya gisosiyalisiti. Mu Burusiya habaye ihinduka rikomeye, aho imyivumbagatanyo y’Ababolusheviki yabyaye Leta ya mbere y’Abakomunisiti, ibyo bikaba byaratumye abakuru b’amadini yiyita aya gikristo batakaza ububasha bwabo, bamera nk’aho batagifite ijambo muri icyo gihugu kera cyahoze ari kimwe mu bihome byabo.

25. Ni gute ikibazo cy’ubutegetsi cyakomeje kuba insobe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose?

25 Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yakuyeho ibyagezweho n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Musolini n’ubw’ishyaka rya Nazi, ariko ikibazo cy’ubutegetsi cyakomeje kuba insobe, kandi inyanja ya kimuntu yakomeje kuvurunga no gutera hejuru ubutegetsi bushya bwashyirwagaho binyuze ku myivumbagatanyo y’abaturage. Kuva mu mwaka wa 1945, ubutegetsi nk’ubwo bwagiye bushyirwaho ahantu henshi; urugero nko mu Bushinwa, muri Viyetinamu, muri Cuba no muri Nikaragwa. Mu Bugiriki, hashyizweho ubutegetsi bw’igitugu bwa gisirikare, hanyuma burahirikwa. Muri Kamboje, igerageza ry’ubutegetsi bwa gikomunisiti butavuguruye ryatumye hapfa abantu basaga miriyoni ebyiri.

26. Ni gute ‘umusozi waka umuriro’ ukomeza kuzana umuhengeri mu nyanja igizwe n’abantu?

26 Uwo ‘musozi munini waka umuriro’ ukomeje kuzikura imvumba mu nyanja, ari yo igereranya abantu. Intambara ziterwa no kurwanya ubutegetsi zikomeje kuvugwa muri Afurika, muri Amerika, muri Aziya no mu birwa bya Pasifika. Inyinshi muri izo ntambara zibera mu bihugu byiganjemo abiyita Abakristo, cyangwa mu bihugu abamisiyonari b’amadini yiyita aya gikristo bagiye bashyigikira imitwe ya gipolitiki iharanira ihinduka ry’ubutegetsi. Byageze ndetse n’aho abapadiri b’Abagatolika bafatanya n’udutsiko tw’inyeshyamba z’Abakomunisiti mu mirwano. Hagati aho, muri Amerika yo hagati, udutsiko tw’Abaporotesitanti b’abavugabutumwa bihatiraga kurwanya icyo bitaga “inyota y’ubutegetsi irimo ubugome kandi idashira” y’Abakomunisiti. Ariko kandi, nta n’umwe muri iyo mivumba yo mu nyanja, igereranya abantu, washoboye kuzana amahoro n’umutekano.—Gereranya na Yesaya 25:10-12; 1 Abatesalonike 5:3.

27. (a) Ni gute “kimwe cya gatatu cy’inyanja” cyahindutse nk’amaraso? (b) Ni gute “kimwe cya gatatu cy’ibyaremwe byo mu nyanja” cyapfuye, kandi se byagendekeye bite “kimwe cya gatatu cy’inkuge”?

27 Ijwi ry’impanda ya kabiri rigaragaza ko abantu bivanga mu mirwano yo guhirika ubutegetsi aho kugandukira Ubwami bw’Imana, baba bishyiraho umwenda wo kumena amaraso. Cyane cyane “kimwe cya gatatu cy’inyanja,” ari cyo kigereranya amadini yiyita aya gikristo, cyahindutse nk’amaraso. Ibintu byose bifite ubugingo biyirimo byarapfuye mu maso y’Imana. Nta n’umwe mu miteguro ikomeye ireremba nk’amato muri icyo kimwe cya gatatu cy’inyanja, utazarohama. Mbega ukuntu dushimishwa no kubona ko hariho abantu babarirwa muri za miriyoni bagereranywa n’intama bitabiriye ijwi ry’impanda ribatumirira kwitandukanya n’abacyivuruguta mu ngeso yo gukunda igihugu by’agakabyo no kumena amaraso kw’iyo nyanja!

Inyenyeri igwa ivuye mu ijuru

28. Byagenze bite igihe marayika wa gatatu yavuzaga impanda?

28 “Marayika wa gatatu avuza impanda: inyenyeri nini iva mu ijuru iragwa yaka nk’urumuri, igwa kuri kimwe cya gatatu cy’inzuzi n’imigezi no ku masoko. Iyo nyenyeri yitwa Muravumba. Kimwe cya gatatu cy’amazi gihinduka apusinto, abantu benshi bicwa n’ayo mazi kuko yasharirijwe” (Ibyahishuwe 8:10, 11). Nanone, indi mirongo ya Bibiliya idufasha kumenya uko ibivugwa muri iyi mirongo bisohora ku munsi w’Umwami.

29. ‘Inyenyeri nini yakaga nk’urumuri’ igereranya iki, kandi kuki?

29 Twamaze kubona ibyerekeye inyenyeri z’ikigereranyo zivugwa mu butumwa Yesu yoherereje amatorero arindwi, aho inyenyeri ndwi zigereranya abasaza bari mu matorero (Ibyahishuwe 1:20).b ‘Inyenyeri’ zigizwe n’abasizwe, kimwe n’abandi bose basizwe batari abasaza, batuye ahantu ho mu ijuru mu buryo bw’umwuka kuva igihe bashyiriweho ikimenyetso binyuze ku mwuka wera, kugira ngo bibe icyemezo cy’isezerano ry’umurage wabo w’ijuru (Abefeso 2:6, 7). Ariko rero, intumwa Pawulo yatanze umuburo avuga ko muri abo bagereranywa n’“inyenyeri” hagombaga kwadukamo abahakanyi n’abirema ibice, bari kuyobya umukumbi (Ibyakozwe 20:29, 30). Ubwo buhemu bwari kuzavamo ubuhakanyi bukomeye, kandi abo basaza bari kugwa batyo, bari kuba abagize umunyabugome wagombaga kwishyira hejuru y’abandi bantu, akiha umwanya nk’uw’imana (2 Abatesalonike 2:3, 4). Iby’iyo miburo ya Pawulo byagaragaye igihe abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo badukaga mu isi. Ako gatsiko kagereranywa neza n’‘inyenyeri nini yakaga nk’urumuri.’

30. (a) Igihe umwami w’i Babuloni yavugwagaho kuba yaraguye avuye mu ijuru, byashakaga kuvuga iki? (b) Imvugo ngo kugwa uvuye mu ijuru ishobora gusobanura iki?

30 Yohana abona iyo nyenyeri iteye ukwayo igwa ivuye mu ijuru. Ibyo bivuga iki? Ibyabaye ku mwami wa kera bidufasha gusobanukirwa. Igihe Yesaya yavugaga ibyerekeye umwami w’i Babuloni, yagize ati “wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w’umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka!” (Yesaya 14:12). Ubwo buhanuzi bwasohoye igihe Babuloni yahirikwaga n’ingabo za Kuro, maze umwami wayo agahita akurwa ku murongo w’ubuyobozi bw’isi, atsinzwe mu buryo bukojeje isoni. Bityo rero, ikintu kiguye kivuye mu ijuru gishobora kugereranya gutakaza umwanya wo mu rwego rwo hejuru no gucishwa bugufi.

31. (a) Ni ryari abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo baguye bavuye mu mwanya wo mu ‘ijuru’? (b) Ni mu buhe buryo amazi atangwa n’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo yahindutse “apusinto,” kandi se ibyo byagize izihe ngaruka ku bantu benshi?

31 Igihe abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bahindukaga abahakanyi bakitandukanya n’ubukristo bw’ukuri, baraguye bava mu mwanya wo mu “ijuru” uhanitse, uwo Pawulo avuga mu Befeso 2:6, 7. Aho gutanga amazi afutse y’ukuri, batanze “apusinto,” ibinyoma bisharira, urugero nk’inyigisho y’umuriro utazima, purugatori, Ubutatu, no kuvuga ko ibiba ku muntu biba byaragenwe mbere y’igihe. Nanone bagiye bashora amahanga mu ntambara, aho gutuma abantu bo muri ayo mahanga baba abakozi b’Imana b’inyangamugayo. Ibyo byagize izihe ngaruka? Abemeye ibyo binyoma bararozwe mu buryo bw’umwuka. Ibyabo byabaye nk’ibyageze ku Bisirayeli b’abahemu bo mu gihe cya Yeremiya, abo Yehova yavuzeho ngo “dore ngiye kubagaburira uburozi bwitwa apusinto, mbanyweshe amazi akarishye kuko abahanuzi b’i Yerusalemu ari bo baturutsweho kutubaha Imana, bigakwira igihugu cyose.”​—Yeremiya 9:14; 23:15.

32. Ni ryari byagaragaye ko amadini yiyita aya gikristo ahanutse mu ijuru ryo mu buryo bw’umwuka, kandi se ni gute ibyo byatsindagirijwe?

32 Kugwa kw’abo bayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bava mu ijuru ryo mu buryo bw’umwuka kwagaragaye mu mwaka wa 1919, ubwo itsinda rito ry’Abakristo basigaye basizwe ryegurirwaga iby’Ubwami, aho kuba abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo (Matayo 24:45-47). Ndetse kuva mu mwaka wa 1922, uko kugwa kwaratsindagirijwe ubwo iryo tsinda ry’Abakristo ryongeraga gukora kampeni yaryo yo kugaragaza neza ko abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bananiwe.

33. Ni ayahe makosa y’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo yashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 1924, mu ikoraniro ryabereye i Columbus, Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika?

33 Kuri ibyo, itangazo rikomeye ryatangiwe mu ikoraniro ryabereye i Columbus, muri Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuva ku itariki ya 20-27 Nyakanga 1924, ikoraniro igazeti yitwaga L’Âge d’Or yise “ikoraniro rinini cyane kuruta andi yose yakozwe n’Abigishwa ba Bibiliya.” Muri iryo koraniro hafatiwemo icyemezo gikaze cyaje gutangazwa mu nkuru y’ubwami, kandi nta gushidikanya, ibyo byaturutse ku buyobozi bw’umumarayika wavuzaga impanda ya gatatu. Nyuma yaho, hatanzwe kopi zigera kuri miriyoni 50 z’iyo nkuru y’ubwami yari ifite umutwe uvuga ngo “Ikirego ku bayobozi b’amadini.” Zari zifite umutwe muto uvuga ngo “Urubyaro rw’isezerano rurwanya urubyaro rw’inzoka.” Iyo nyandiko y’ikirego yashinjaga ku mugaragaro abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo kuba biha amazina y’icyubahiro ya kidini ahambaye, bagaha abacuruzi n’abanyapolitiki umwanya wa mbere mu bayoboke babo, bakibonekeza imbere y’abantu kandi bakanga kubwiriza abantu ubutumwa buvuga iby’Ubwami bwa Mesiya. Yatsindagirizaga ko buri Mukristo wese witanze Imana yamuhaye inshingano yo gutangaza “umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose.”​—Yesaya 61:2.

34, 35. (a) Byagenze bite ku byerekeranye n’ububasha n’icyubahiro by’abayobozi b’amadini kuva marayika wa gatatu yatangira kuvuza impanda ye? (b) Abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bateganyirijwe iki mu gihe kiri imbere?

34 Kuva aho marayika wa gatatu atangiriye kuvuza impanda ye, abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bagiye batakaza umwanya wabo w’ubutware mu bantu, ku buryo muri iki gihe abagifite ububasha nk’ubw’imana, ububasha bwahabwaga abayobozi b’amadini mu binyejana byashize, ari bake cyane. Umurimo wo kubwiriza w’Abahamya ba Yehova watumye abantu benshi basobanukirwa ko inyigisho nyinshi zigishwa n’abayobozi b’amadini ari uburozi bwo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga “apusinto.” Ikindi kandi, abayobozi b’amadini bo mu bihugu by’amajyaruguru y’u Burayi, basa n’aho batakaje ububasha bwabo, mu gihe mu bindi bihugu, ubutegetsi bubakumira cyane. Mu bihugu byo mu Burayi no muri Amerika byiganjemo idini rya Gatolika, imyifatire y’urukozasoni y’abayobozi b’iryo dini mu by’imari, mu bya politiki no mu by’umuco, yanduje izina ryabo. Guhera ubu, imimerere yabo izagenda irushaho kuba mibi, kuko vuba aha bazagusha ishyano, kimwe n’abandi bayoboke b’amadini y’ibinyoma bose.—Ibyahishuwe 18:21; 19:2.

35 Ibyago Yehova asuka ku madini yiyita aya gikristo biracyakomeza. Reka turebe uko byagenze impanda ya kane imaze kuvuzwa.

Umwijima!

36. Habaye iki marayika wa kane amaze kuvuza impanda ye?

36 “Marayika wa kane avuza impanda. Kimwe cya gatatu cy’izuba na kimwe cya gatatu cy’ukwezi, na kimwe cya gatatu cy’inyenyeri bikorwaho, kugira ngo kimwe cya gatatu cyabyo cyijime amanywa atavira kuri kimwe cya gatatu cyayo, n’ijoro ni uko” (Ibyahishuwe 8:12). Icyago cya cyenda cyatejwe Egiputa cyari umwijima nyamwijima (Kuva 10:21-29). Ariko se, uwo mwijima w’ikigereranyo wugarije abantu ni bwoko ki?

37. Ni gute intumwa Petero na Pawulo bavuze iby’imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’abatari mu itorero rya Gikristo?

37 Intumwa Petero yabwiye bagenzi be bizeraga ko bahoze mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka mbere y’uko bahinduka Abakristo (1 Petero 2:9). Pawulo na we yakoresheje ijambo “umwijima” ashaka kuvuga imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’abatari mu itorero rya Gikristo (Abefeso 5:8; 6:12; Abakolosayi 1:13; 1 Abatesalonike 5:4, 5). Ariko se, twavuga iki ku bagize amadini yiyita aya gikristo bahamya ko bemera Imana kandi bakemera ko Yesu ari Umukiza wabo?

38. Marayika wa kane avugije impanda, yagaragaje iki ku birebana n’“urumuri” rutangwa n’amadini yiyita aya gikristo?

38 Yesu yavuze ko Abakristo b’ukuri bari kumenyekanira ku mbuto zabo, kandi ko benshi mu bavuga ko ari abigishwa be bari kuba ‘inkozi z’ibibi’ (Matayo 7:15-23). Buri wese ureba imbuto zera kuri kimwe cya gatatu cy’isi kigizwe n’amadini yiyita aya gikristo, ntashobora guhakana ko agenda arindagira mu mwijima w’icuraburindi wo mu buryo bw’umwuka (2 Abakorinto 4:4). Ni ayo kugawa cyane kuko yiyitirira ubukristo. Ku bw’ibyo, byari bikwiriye ko marayika wa kane avuza impanda kugira ngo atangaze ko “umucyo” w’amadini yiyita aya gikristo mu by’ukuri ari umwijima, kandi ko isoko yayo y’“umucyo” ari iya Babuloni, atari iya gikristo.—Mariko 13:22, 23; 2 Timoteyo 4:3, 4.

39. (a) Ni ayahe magambo yari akubiye mu cyemezo cyafatiwe mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1925 ku byerekeye urumuri rw’ikinyoma rutangwa n’amadini yiyita aya gikristo? (b) Ni iki cyongeye gushyirwa ahagaragara mu mwaka wa 1955?

39 Mu buryo buhuje n’iryo tangazwa ryo mu ijuru, ku itariki ya 29 Kanama 1925, abagaragu b’Imana bateraniye Indianapolis, Indiana, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari benshi cyane, maze bafata icyemezo kidaca ku ruhande cyagombaga gucapwa, cyari gifite umutwe uvuga ngo “Ubutumwa bw’ibyiringiro.” Nanone, hatanzwe kopi zigera kuri miriyoni 50 z’inkuru y’Ubwami ikubiyemo icyo cyemezo mu ndimi nyinshi. Icyo cyemezo cyavugaga iby’urumuri rw’ikinyoma rukwirakwizwa ruturutse ku bacuruzi b’abanyamururumba no ku bayobozi ba gipolitiki hamwe n’abakuru b’amadini, ibyo bikaba byaratumye ‘abantu bagwa mu mwijima.’ Nanone icyo cyemezo cyagaragaje ko Ubwami ari bwo byiringiro rukumbi by’ukuri byo kubona “amahoro, uburumbuke, amagara mazima, ubuzima, umudendezo n’ibyishimo by’iteka.” Itsinda rito ry’Abakristo basizwe ryagombye kugaragaza ubutwari kugira ngo ritangaze ubwo butumwa ku muteguro w’igihangange w’amadini yiyita aya gikristo. Ariko kandi, kuva mu myaka ya 1920 kugeza ubu, ntiryigeze rireka kubikora. Mu gihe cya vuba aha, mu mwaka wa 1955, iryo tsinda ryongeye gushyira ahagaragara amakosa y’abayobozi b’amadini, ubwo ryakwirakwizaga mu isi yose kandi mu ndimi nyinshi, agatabo gafite umutwe uvuga ngo ‘Ni nde “mucyo w’isi”—ni amadini yiyita aya gikristso, cyangwa ni umuteguro wa gikristo?’ (mu Cyongereza). Muri iki gihe, uburyarya bw’amadini yiyita aya gikristo buragaragara cyane ku buryo benshi babwibonera ubwabo. Ariko kandi, abagaragu ba Yehova ntibahwemye kuyagaragaza uko ari: ni ubwami bw’umwijima.

Ikizu kiguruka

40. Amajwi ane y’impanda yagaragaje ko amadini yiyita aya gikristo ameze ate?

40 Ayo majwi ane y’impanda za mbere yagaragaje rwose ko amadini yiyita aya gikristo yabaye umusaka, kandi ko ageze ku buce. Ayo majwi yagaragaje ko igice cyayo cy’“isi” gikwiriye gucirwaho iteka na Yehova. Nanone, yagaragaje ko ubutegetsi bushyirwaho bishingiye ku myivumbagatanyo y’abaturage bwiganje mu bihugu ayo madini yashinzemo imizi, kimwe n’ahandi hose, burwanya iby’umwuka. Yanagaragaje kandi ko abayobozi b’amadini baguye, kandi amenyesha bose ko imimerere yayo yo mu buryo bw’umwuka yacuze umwijima. Mu by’ukuri rero, amadini yiyita aya gikristo ariho urubanza kurusha ibindi bice bigize isi iyoborwa na Satani.

41. Ni iki Yohana yabonye kandi yumvise mu gihe cy’akanya k’ituze kahise mbere y’uko impanda zikomeza kuvuzwa?

41 Ni ibihe bintu bindi bigomba guhishurwa? Mbere yo kubonera igisubizo icyo kibazo, habanza guhita akanya k’ituze mbere y’uko impanda zikomeza kuvuzwa. Yohana avuga ibyo yabonye nyuma y’ibyo agira ati “ndareba numva ikizu kiguruka kiringanije ijuru kivuga ijwi rirenga kiti ‘ni ishyano, ni ishyano, ni ishyano rizabonwa n’abari mu isi ku bw’ayandi majwi y’impanda z’abamarayika batatu zigiye kuvuzwa.’”—Ibyahishuwe 8:13.

42. Ikizu kiguruka gishobora gushushanya iki, kandi se ni ubuhe butumwa gitangaza?

42 Ikizu kiratumbagira cyane ku buryo abantu bo mu gace kanini cyane bashobora kukibona. Kibona mu buryo budasanzwe kandi gishobora kureba kure cyane (Yobu 39:29). Kimwe mu bizima bine by’abakerubi bikikije intebe y’Imana cyerekanywe gisa n’ikizu kiguruka (Ibyahishuwe 4:6, 7). Cyaba gishushanya umukerubi cyangwa undi mugaragu w’Imana wahawe ubushobozi bwo kureba kure cyane, uwo gishushanya wese atangazanya ijwi rirenga ubutumwa bufite imbaraga bugira buti “ni ishyano, ni ishyano, ni ishyano”! Turifuza ko abatuye isi babyitaho, mu gihe andi majwi atatu y’impanda avuga, buri ryose muri yo rikaba rijyana na rimwe muri ayo mahano.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ibinyuranye n’ibyo, mu Byahishuwe 7:16 hagaragaza ko abagize imbaga y’abantu benshi baticwa n’icyokere cyo kutemerwa na Yehova.

b Nubwo inyenyeri ziri mu kiganza cy’iburyo cya Yesu zigereranya abagenzuzi basizwe b’itorero rya gikristo, amenshi mu matorero yo mu isi yose arenga 100.000 muri iki gihe, abasaza bayarimo ni abo mu bagize imbaga y’abantu benshi (Ibyahishuwe 1:16; 7:9). Bafite uwuhe mwanya? Kubera ko bashyirwaho n’umwuka wera binyuze ku itsinda ryasizwe ry’abagize umugaragu ukiranuka w’ubwenge, twavuga ko bari munsi y’ubuyobozi bw’ikiganza cy’iburyo cya Yesu, bitewe n’uko na bo ari abungeri bamwungirije (Yesaya 61:5, 6; Ibyakozwe 20:28). Bashyigikira “inyenyeri ndwi” ku bw’umurimo bakorera aho abavandimwe basizwe bujuje ibisabwa batari.

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 139]

Amazi y’amadini yiyita aya gikristo ni apusinto

Imyizerere n’imigenzo Icyo Bibiliya yigisha

y’amadini yiyita aya gikristo mu by’ukuri

Izina bwite ry’Imana Yesu yasenze asaba ko

nta gaciro rifite: “Gukoresha izina ry’Imana ryezwa.

izina bwite ry’Imana imwe Petero yaravuze ati

rukumbi . . . ntibihuje rwose “umuntu wese uzambaza izina

no kwizera kw’itorero rya ry’Uwiteka [Yehova, NW] azakizwa”

gikristo ku isi hose” (Ibyakozwe 2:21; Yoweli 3:5;

(Revised Standard Version: Matayo 6:9; Kuva 6:3;

Ijambo ry’ibanze). Ibyahishuwe 4:11; 15:3; 19:6).

Imana ni Ubutatu: “Data ni Imana, Bibiliya ivuga ko Yehova aruta

Umwana ni Imana n’Umwuka Wera Yesu, ko ari Imana akaba

ni Imana; icyakora ntihariho n’umutwe wa Kristo

Imana eshatu, ahubwo (Yohana 14:28; 20:17;

hariho Imana imwe gusa” 1 Abakorinto 11:3).

(The Catholic Encyclopedia, Umwuka wera ni imbaraga

icapwa ryo mu z’Imana (Matayo 3:11;

mwaka wa 1912). Luka 1:41; Ibyakozwe 2:4).

Ubugingo bw’umuntu ntibupfa: Umuntu ni ubugingo.

“Iyo umuntu apfuye, Iyo umuntu apfuye, ubugingo

ubugingo bwe n’umubiri we bureka gutekereza cyangwa

biratandukana. Umubiri we kumva, bugasubira mu

. . . urabora . . . Ariko mukungugu, aho bwakuwe

ubugingo bw’umuntu bwo ntibupfa” (Itangiriro 2:7; 3:19;

(What Happens After Death: Zaburi 146:3, 4;

igitabo cya Kiliziya Umubwiriza 3:19, 20; 9:5, 10;

Gatolika y’i Roma). Ezekiyeli 18:4, 20).

Ababi bahanirwa Igihembo cy’ibyaha ni urupfu,

mu muriro w’iteka si ukubabazwa (Abaroma 6:23).

nyuma yo gupfa: Abapfuye bahama ikuzimu

“Dukurikije imyizerere (Hadesi, Sheoli)

ya gikristo, umuriro nta bwimenye, bategereje

ni ahantu h’ishavu n’umubabaro umuzuko (Zaburi 89:48;

by’iteka” (The World Book Yohana 5:28, 29; 11:24, 25;

Encyclopedia, icapwa Ibyahishuwe 20:13, 14).

ryo mu mwaka wa 1987).

“Izina ry’icyubahiro ryo Umuhuza w’Imana n’abantu

kuba Umuhuza rihabwa ni Yesu wenyine (Yohana 14:6;

Umubyeyi Wacu” (New Catholic 1 Timoteyo 2:5;

Encyclopedia, icapwa ryo Abaheburayo 9:15; 12:24).

mu mwaka wa 1967).

Impinja zigomba kubatizwa: Umubatizo ugenerwa

“Kuva mu ntangiriro ya Kiliziya, abamaze guhinduka abigishwa

yagiye iha impinja Isakaramentu kandi bize kumvira amategeko

rya Batisimu. Abantu babonaga ya Yesu. Kugira ngo

ko icyo gikorwa gihuje umuntu abe ukwiriye kubatizwa,

n’amategeko kandi agomba gusobanukirwa

bigishaga ko ari ngombwa Ijambo ry’Imana

kugira ngo umuntu kandi akagira ukwizera

azabone agakiza” (New (Matayo 28:19, 20;

Catholic Encyclopedia, Luka 3:21-23;

icapwa ryo mu mwaka wa 1967). Ibyakozwe 8:35, 36).

Amenshi mu madini Abakristo bo mu kinyejana

yiciyemo ibice bibiri: cya mbere bose bari ababwiriza

igice cy’abayoboke kandi bifatanyaga mu murimo

n’icy’abayobozi, abo bayobozi wo kubwiriza ubutumwa bwiza

bakaba bakorera (Ibyakozwe 2:17, 18;

abayoboke babo. Abaroma 10:10-13; 16:1).

Ubusanzwe abo bayobozi bahabwa Umukristo agomba ‘gutangira

umushahara w’umurimo ubuntu’ aho gukorera igihembo

bakora kandi (Matayo 10:7, 8). Yesu yabuzanyije

bashyirwa hejuru y’abayoboke rwose gukoresha amazina

babo, kuko bahabwa amazina y’ibyubahiro ya kidini

y’ibyubahiro nka “Nyir’icyubahiro,” (Matayo 6:2; 23:2-12;

“Padiri” cyangwa “Nyakubahwa.” 1 Petero 5:1-3).

Amashusho n’imisaraba Abakristo bagomba kwirinda

bikoreshwa mu gusenga: uburyo bwose bwo gusenga

“Amashusho . . . ya Kristo, ibigirwamana no kubyifashisha

ay’Umwari Nyina w’Imana mu gihe cyo gusenga

n’ay’abandi batagatifu (Kuva 20:4,5;

agomba . . . gushyirwa muri za 1 Abakorinto 10:14;

Kiliziya kandi agomba 1 Yohana 5:21). Basenga

guhabwa ikuzo Imana badahereye ku byo

n’icyubahiro biyakwiriye” bareba, ahubwo bayisenga

(Umwanzuro wagezweho mu mwuka no mu kuri

n’inama yiswe (Yohana 4:23, 24;

Concile de Trente [1545-1563]). 2 Abakorinto 5:7).

Abayoboke b’amadini Yesu yabwirije iby’Ubwami

bigishwa ko imigambi bw’Imana, aho kwamamaza

y’Imana izuzura binyuze gahunda runaka ya

muri politiki. Umukaridinali gipolitiki avuga ko ari yo

witwa Spellman, ubu utakiriho, byiringiro by’abantu

yaravuze ati (Matayo 4:23; 6:9, 10).

“hariho inzira imwe gusa Yanze kwivanga muri politiki

yerekeza ku mahoro . . . (Yohana 6:14, 15).

ni inzira ngari ya demokarasi.” Ubwami bwe ntibwari

Ibinyamakuru bivuga ubw’iyi si; bityo rero,

ibyo kwivanga kw’amadini abigishwa be na bo

mu bikorwa bya politiki y’isi ntibagombaga kuba ab’isi

(ndetse no mu myivumbagatanyo) (Yohana 18:36; 17:16).

n’ukuntu ashyigikira Umuryango Yakobo yihanangirije

w’Abibumbye, ribona ko ari Abakristo ngo birinde

wo “byiringiro byonyine byo kuba incuti z’isi

kwimakaza ubumwe n’amahoro.” (Yakobo 4:4).

[Ifoto yo ku ipaji ya 132]

Kumenwa kw’ibimenyetso birindwi gukurikirwa no kuvuzwa kw’impanda ndwi

[Ifoto yo ku ipaji ya 140]

“Agahigo ku bayobozi b’isi” (1922).

Icyo cyemezo cyerekeje ibitekerezo by’abantu ku byago Yehova yateje “isi”

[Ifoto yo ku ipaji ya 140]

“Umuburo ku Bakristo bose” (1923).

Icyo cyemezo cyatangaje urubanza Yehova yaciriye “kimwe cya gatatu cy’inyanja”

[Ifoto yo ku ipaji ya 141]

“Ikirego ku bayobozi b’amadini” (1924).

Gukwirakwiza mu buryo bwagutse iyo nkuru y’Ubwami byatumye abantu bamenyeshwa ko “inyenyeri,” ari bo bayobozi b’amadini yiyita aya gikristo, yaguye

[Ifoto yo ku ipaji ya 141]

“Ubutumwa bw’ibyiringiro” (1925).

Icyo cyemezo kidaca ku ruhande cyagaragaje ko ibyitwa isoko y’urumuri rw’amadini yiyita aya gikristo ari isoko y’umwijima rwose

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze