Igice cya 22
Ishyano rya mbere: inzige
1. Ni ba nde bikiranya n’abamarayika bavuza impanda, kandi se ijwi rya gatanu ry’impanda ritangaza iki?
MARAYIKA wa gatanu aritegura kuvuza impanda ye. Impanda enye zo mu ijuru zimaze kuvuzwa, kandi ibyago bine byerekejwe kuri kimwe cya gatatu cyisi, ni ukuvuga amadini yiyita aya gikristo, ari na yo Yehova abona ko aregwa ibibi byinshi. Indwara yayo yica yashyizwe ahagaragara. Mu gihe abamarayika bavuza impanda, ababwirizabutumwa b’abantu bumvikanisha ubutumwa bwazo ku isi hose. Ubu noneho, impanda ya gatanu ya marayika igiye gutangaza ishyano rya mbere riteye ubwoba cyane kurusha ibyaribanjirije. Iryo shyano ni iry’icyago gikomeye cy’inzige. Ariko rero, reka tubanze tugenzure indi mirongo ya Bibiliya izadufasha gusobanukirwa neza icyo cyago.
2. Ni ikihe gitabo cya Bibiliya kivuga iby’icyago cy’inzige gisa n’icyo Yohana abona, kandi se icyo cyago cyagize izihe ngaruka kuri Isirayeli ya kera?
2 Igitabo cya Bibiliya cya Yoweli, cyanditswe mu kinyejana cya cyenda mbere ya Yesu, kivuga iby’icyago cy’udukoko turimo n’inzige zisa n’izo Yohana yabonye (Yoweli 2:1-11, 25).a Icyo cyago cyari kigiye guteza imibabaro Isirayeli y’abahakanyi; ariko cyari no gutuma Abayahudi bicuza bongera kwemerwa na Yehova (Yoweli 2:6, 12-14). Ubwo igihe cyari kuba kigeze Yehova yari gusuka umwuka we ku “bantu bose,” mu gihe ibimenyetso biteye ubwoba n’ibitangaza bikomeye byari kubanziriza ukuza k’“umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba w’Uwiteka.”—Yoweli 2:11; 3:1-5.
Icyago cyo mu kinyejana cya mbere
3, 4. (a) Ni ryari ubuhanuzi bwo muri Yoweli igice cya 2 n’icya 3 bwasohoye kandi se bwasohoye bute? (b) Ni mu buhe buryo icyago gisa n’igitero cy’inzige cyateye mu kinyejana cya mbere, kandi se cyamaze igihe kingana iki?
3 Ubuhanuzi bwo muri Yoweli igice cya 2 n’icya 3 bwasohoye mu kinyejana cya mbere. Ku munsi wa Pentekote y’umwaka wa 33, ni bwo umwuka wera wasutswe ku Bakristo ba mbere maze barasigwa kandi bahabwa ububasha bwo kuvuga “ibitangaza by’Imana” mu ndimi nyinshi. Ibyo byatumye abantu benshi bakoranira hamwe. Intumwa Petero yafashe ijambo maze agira icyo abwira abarebaga ibibaye batangaye, agaruka ku bivugwa muri Yoweli 3:1, 2 kandi abasobanurira ko bari babaye abahamya b’isohozwa ryabyo (Ibyakozwe 2: 1-21). Ariko kandi, nta kintu kigaragaza ko hari icyago cy’inzige nyanzige cyaba cyarateye muri icyo gihe, ngo gitere bamwe imidugararo, naho abandi kibatere kwihana.
4 None se muri icyo gihe haba harabayeho icyago mu buryo bw’ikigereranyo? Yego rwose! Habayeho icyago cyatewe n’umurimo wo kubwiriza Abakristo bari bamaze gusigwa bakoranaga umwete.b Binyuze kuri bo, Yehova yatumiye Abayahudi bashoboraga gutega amatwi kugira ngo bihane maze babonereho guhabwa imigisha ye (Ibyakozwe 2:38-40; 3:19). Abitabiriye iryo tumira bahawe imigisha myinshi. Ariko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babereye ababyanze nk’igitero cy’inzige kirimbura. Bavuye i Yerusalemu bagera muri Yudaya yose n’i Samariya. Nyuma yaho gato, bari bamaze kugera ahantu hose, bababaza Abayahudi banze kwizera, binyuze mu kubwiriza mu ruhame iby’uko Yesu yazutse, n’ibindi byose byajyanaga no kuzuka kwe (Ibyakozwe 1:8; 4:18-20; 5:17-21, 28, 29, 40-42; 17:5, 6; 21:27-30). Icyo cyago cyarakomeje kigeza ku munsi uteye ubwoba, mu mwaka wa 70, ubwo Yehova yatezaga Yerusalemu ingabo z’Abaroma kugira ngo ziyirimbure. Abakristo bambazaga izina rya Yehova bafite ukwizera ni bo bonyine barokotse.—Yoweli 2:32; Ibyakozwe 2: 20, 21; Imigani 18:10.
Icyago cy’inzige muri iki gihe
5. Ni gute ubuhanuzi bwa Yoweli busohora kuva mu mwaka wa 1919?
5 Twashoboraga rwose kwitega ko isohozwa rya nyuma ry’ubuhanuzi bwa Yoweli ryari kuba mu gihe cy’imperuka. Ibyo ni ko byagenze rwose! Mu ikoraniro Abigishwa ba Bibiliya bagiriye i Cedar Point, Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku tariki ya 1-8 Nzeri 1919, Yehova yasutse umwuka we ku bwoko bwe mu buryo bugaragara, kugira ngo abutere inkunga yo gutegura kampeni yo kubwiriza ku isi hose. Mu biyitaga Abakristo bose, abo bonyine ni bo bemeraga ko Yesu yari yaramaze kwimikwa kugira ngo abe Umwami mu ijuru, kandi bihatiraga gutangaza ubwo butumwa bwiza ku isi hose batizigamye. Mu buryo buhuje n’ubuhanuzi, uwo murimo wo kubwiriza bakoraga nta gucogora, wabaye nk’icyago gitera imibabaro amadini yiyita aya gikristo y’abahakanyi.—Matayo 24:3-8, 14; Ibyakozwe 1:8.
6. (a) Ni iki Yohana abona igihe marayika wa gatanu avuza impanda? (b) Iyo ‘nyenyeri’ ishushanya nde, kandi kuki?
6 Igitabo cy’Ibyahishuwe cyanditswe hashize imyaka igera kuri 26 nyuma y’irimbuka rya Yerusalemu, na cyo kivuga iby’icyo cyago. Ni iki Ibyahishuwe byongera ku byavuzwe na Yoweli? Reka tubisuzume dukurikije uko Yohana abivuga, agira ati “marayika wa gatanu avuza impanda. Mbona inyenyeri iguye mu isi ivuye mu ijuru, ihabwa urufunguzo rwo gufungura urwobo rw’i kuzimu” (Ibyahishuwe 9:1). Iyo ‘nyenyeri’ itandukanye n’ivugwa mu Byahishuwe 8:10, iyo Yohana yabonye igwa. Arabona “inyenyeri iguye mu isi, ivuye mu ijuru” ifite inshingano igomba gusohoza mu birebana n’isi. Ese ni umwuka cyangwa ni umuntu ufite umubiri? Uwo ufite urwo ‘rufunguzo rufungura ikuzimu,’ nyuma yaho yavuzweho ko aroha Satani “ikuzimu” (Ibyahishuwe 20: 1-3). Bityo, uwo agomba kuba ari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga. Mu Byahishuwe 9: 11, Yohana atubwira ko inzige zifite “umwami wazo, ari we marayika w’ikuzimu.” Iyo mirongo yombi igomba kuba yerekeza ku muntu umwe, kubera ko marayika ufite urufunguzo rufungura ikuzimu yaba ari na we mu by’ukuri marayika w’i kuzimu. Ubwo rero, ya nyenyeri igomba kuba ishushanya Umwami wimitswe na Yehova, kubera ko Abakristo basizwe bemera gusa Umwami umwe w’umumarayika, ari we Yesu Kristo.—Abakolosayi 1:13; 1 Abakorinto 15:25.
7. (a) Byagenze bite igihe “urwobo rw’i kuzimu” rwafungurwaga? (b) “Ikuzimu” ni iki, kandi se ni nde wahabaye igihe gito?
7 Inkuru ikomeza igira iti “ifungura urwobo rwi-kuzimu ruvamo umwotsi ucumba nkuwitanura rinini, izuba nikirere byijimishwa numwotsi wo muri urwo rwobo. Mu mwotsi havamo inzige zijya mu isi, zihabwa ubushobozi bwo gukora ibyo sikorupiyo zo mu isi ziba-sha gukora” (Ibyahishuwe 9:2, 3). Mu Byanditswe, ijambo “ikuzimu” ni ahantu hatagira ikihakorerwa, ndetse akenshi bikavuga urupfu. (Gereranya n’Abaroma 10:7; Ibyahishuwe 17:8; 20: 1, 3.) Mu iherezo ry’Intambara ya Mbere y’Isi Yose (1918-1919), itsinda rito ry’abavandimwe ba Yesu ryamaze igihe gito mu mimerere igereranywa n’“ikuzimu,” isa n’aho itarimo imirimo. Ariko ubwo Yehova yasukaga umwuka we ku bagaragu be bicujije, mu mwaka wa 1919, bose bahagurukiye gukora umurimo ukomeye wari ubategereje.
8. Ni mu buhe buryo inzige zasohokanye n’“umwotsi” mwinshi?
8 Nk’uko Yohana yabibonye, inzige zasohokanye n’umwotsi mwinshi, umeze “nk’uwitanura rinini.”c Ibyo rwose ni ko byagenze mu mwaka wa 1919. Imimerere y’amadini yiyita aya gikristo n’iy’isi muri rusange, yarijimye. (Gereranya na Yoweli 3:3, 4.) Irekurwa ry’izo nzige, ni ukuvuga abagize itsinda rya Yohana, mu by’ukuri byabaye ugutsindwa kw’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bari baracuze umugambi wo gutsemba burundu umurimo w’Ubwami, bityo bakaba bari banze Ubwami bw’Imana. Ikintu kimeze nk’igicu cy’umwotsi cyatangiye gutwikira amadini yiyita aya gikristo y’abahakanyi igihe iryo tsinda ry’inzige ryahabwaga n’Imana ububasha maze rigatangira kubukoresha mu gutangaza ubutumwa bukomeye bw’urubanza. “Izuba” ry’amadini yiyita aya gikristo, ni ukuvuga isura yayo igaragara nk’aho itanga umucyo, ryacuze umwijima kandi “ikirere” cyijimishwa n’amagambo y’urubanza rw’Imana igihe “umwami utegeka ikirere” cy’isi yagaragazwaga ko ari we mana y’amadini yiyita aya gikristo.—Abefeso 2:2; Yohana 12:31; 1 Yohana 5:19.
Inzige zibabaza abantu
9. Ni ayahe mabwiriza y’intambara inzige zahawe?
9 Ni ayahe mabwiriza y’intambara izo nzige zahawe? Yohana agira ati “ariko zitegekwa kutagira icyo zitwara ibyatsi byo mu isi, cyangwa ikintu cyose kibisi cyangwa igiti cyose, keretse abantu badafite ikimenyetso cy’Imana mu ruhanga rwabo. Zihabwa kutabica keretse kubababaza amezi atanu. Kandi kubabaza kwazo gusa no kubabaza kwa sikorupiyo iyo iriye umuntu. Muri iyo minsi abantu bazashaka urupfu ariko ntibazarubona na hato, bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga.”—Ibyahishuwe 9:4-6.
10. (a) Ni ba nde mbere na mbere icyago cy’inzige cyibasiye, kandi se byagize izihe ingaruka kuri bo? (b) Imibabaro ivugwa aho ni bwoko ki? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
10 Uzirikane ko icyo cyago kiterekezwa mbere na mbere ku bantu muri rusange cyangwa ku bakomeye bo muri bo, ari bo ‘byatsi n’ibiti byo mu isi.’ (Gereranya n’Ibyahishuwe 8:7.) Inzige zigomba kubabaza gusa abadafite ikimenyetso cy’Imana mu ruhanga rwabo, abo mu madini yiyita aya gikristo bavuga ko bashyizweho ikimenyetso, nyamara ibikorwa byabo bikaba bibabeshyuza (Abefeso 1:13, 14). Ni yo mpamvu, amagambo ababaza y’inzige zo muri iki gihe yabanje mbere na mbere kwerekezwa ku bayobozi b’amadini yiyita aya gikristo. Mbega ukuntu abo bantu biyemera bagomba kuba barababajwe bumvise inzige zitangaza ku mugaragaro ko usibye kuba bataganisha abayoboke babo mu ijuru, ahubwo ko na bo ubwabo batazajyayo!d Mu by’ukuri koko, basa n’“abarandata impumyi kandi na bo bahumye”!—Matayo 15:14.
11. (a) Ni igihe kingana iki inzige zategetswe kumara zibabaza abanzi b’Imana, kandi se kuki icyo gihe atari gito mu by’ukuri? (b) Ubwo buribwe bubabaza mu rugero rungana iki?
11 Uwo mubabaro umara amezi atanu. Ese icyo gihe cyaba gisa n’aho ari gito? Oya, ku nzige si ko bimeze, kubera ko igihe cyo kubaho cy’utwo dukoko kireshya n’amezi atanu. Ubwo rero, inzige zo muri iki gihe zikomeza kuruma abanzi b’Imana igihe cy’ubuzima bwazo bwose. Ikindi kandi, uburibwe zitera buraryana cyane ku buryo abantu bifuza gupfa. Ni iby’ukuri ko nta n’umwe mu barumwe n’izo nzige twigeze kumva ko yaba rwose yaragerageje kwiyahura. Ariko iyo mvugo iradufasha kwiyumvisha uburemere bw’ubwo buribwe, uburibwe bumeze nk’ubwo ibitero bidatuza bya sikorupiyo bishobora guteza. Ibyo bimeze nk’imibabaro Yeremiya yahanuriye Abisirayeli b’abahemu bari gutatanywa n’ingabo z’i Babuloni, kuri bo gupfa bikaba byari kubarutira kubaho.—Yeremiya 8:3; reba nanone Umubwiriza 4:2, 3.
12. Kuki inzige zitegekwa kubabaza mu buryo bw’umwuka abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo, ariko ntizibice?
12 Kuki izo nzige zategetswe kubababaza abo bantu mu buryo bw’umwuka aho kubica? Iryo ni ishyano rya mbere rishyira ahagaragara ibinyoma by’amadini yiyita aya gikristo n’amakosa yayo, ariko nyuma yaho, uko igihe cy’Umunsi w’Umwami cyari kugenda cyicuma, ni ko imimerere yo gupfa kwayo mu buryo bw’umwuka yari kugenda itangazwa mu buryo bwuzuye. Mu gihe cy’ishyano rya kabiri ni bwo kimwe cya gatatu cy’abantu cyicwa.—Ibyahishuwe 1:10; 9:12, 18; 11:14.
Inzige ziteguye kurwana
13. Izo nzige zirasa zite?
13 Uko izo nzige zisa biratangaje cyane! Dore uko Yohana abivuga: “ishusho y’izo nzige yasaga n’iy’amafarashi yiteguriwe intambara. Ku mitwe yazo zari zifite ibisa n’amakamba asa n’izahabu, mu maso hazo hasa n’ah’abantu. Kandi zari zifite ubwoya busa n’umusatsi w’abagore, amenyo yazo yasaga n’ay’intare. Zari zifite n’ibikingira ibituza bisa n’ibyuma, guhinda kw’amababa yazo kwari kumeze nko guhinda kw’amagare akururwa n’amafarashi menshi yirukanka ajya mu ntambara.”—Ibyahishuwe 9:7-9.
14. Kuki uko Yohana avuga imiterere y’inzige bihuza neza n’itsinda ry’Abakristo bashubijwemo intege mu mwaka wa 1919?
14 Ibyo birashushanya neza itsinda ry’Abakristo b’indahemuka bashubijwemo intege mu mwaka wa 1919. Kimwe n’amafarashi, bari biteguye intambara, bashishikajwe no kujya kurwanirira ukuri nk’uko bivugwa n’intumwa Pawulo (Abefeso 6:11-13; 2 Abakorinto 10:4). Ku mitwe yazo, Yohana arahabona igisa n’amakamba ya zahabu. Ntibyaba bikwiriye ko bambara amakamba nyamakamba, kubera ko badatangira gutegeka bakiri ku isi (1 Abakorinto 4:8; Ibyahishuwe 20:4). Icyakora mu mwaka wa 1919, bari baramaze kugira ishusho ya cyami. Bari abavandimwe b’Umwami kandi amakamba yabo yo mu ijuru yari abateganyirijwe, igihe cyose bari gukomeza kuba indahemuka kugeza ku iherezo.—2 Timoteyo 4:8; 1 Petero 5:4.
15. Ni iki kigereranywa no kuba inzige (a) zifite ibikingira ibituza bisa n’ibyuma? (b) zifite mu maso hasa n’ah’abantu? (c) zifite ubwoya busa n’umusatsi w’abagore? (d) zifite amenyo asa n’ay’intare? (e) zivuza urusaku rwinshi?
15 Mu iyerekwa, inzige zari zifite ibikingira ibituza bisa n’ibyuma, bishushanya gukiranuka kwabo kutajegajega (Abefeso 6:14-18). Nanone, mu maso hazo hasa n’ah’abantu; ibyo bikaba byerekeza ku muco w’urukundo kubera ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana, ubwayo ikaba ari urukundo (Itangiriro 1:26; 1 Yohana 4: 16). Imisatsi yazo ni miremire nk’iy’abagore, ibyo bikaba bishushanya neza ukuntu bagandukira Umwami wabo, ari we marayika w’ikuzimu. Kandi amenyo yazo asa n’ay’intare. Intare ikoresha amenyo yayo mu gutanyaguza inyama. Uhereye mu mwaka wa 1919, abagize itsinda rya Yohana bashoboye kongera gufata ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka rikomeye, cyane cyane ukuri ku byerekeye Ubwami bw’Imana buyobowe n’“Intare yo mu muryango wa Yuda,” ari yo Yesu Kristo. Kimwe n’uko intare ishushanya ubutwari, ni na ko hasabwe ubutwari bukomeye kugira ngo abo Bakristo bicengezemo ubwo butumwa bukomeye, babutangaze mu bitabo kandi babugeze ku bantu bo hirya no hino ku isi. Izo nzige z’ikigereranyo zivuza urusaku rwinshi, rumeze “nko guhinda kw’amagare akururwa n’amafarashi menshi yirukanka ajya mu ntambara.” Izo nzige nta mugambi zifite wo kwidamararira, kubera ko zikurikiza urugero zasigiwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere.—1 Abakorinto 11: 7-15; Ibyahishuwe 5:5.
16. Kuba inzige zifite “imirizo n’imbori bimeze nk’ibya sikorupiyo” bisobanura iki?
16 Uwo murimo wo kubwiriza ntuhagararira gusa ku gutanga ubutumwa mu magambo. “Nanone, zari zifite imirizo n’imbori bimeze nk’ibya sikorupiyo; kandi ububasha bwazo bwo kumara amezi atanu zibabaza abantu bwari mu mirizo yazo.” (Ibyahishuwe 9:10, “NW”). Ibyo bisobanura iki? Mu gihe Abahamya ba Yehova bakora umurimo wabo wo kubwiriza iby’Ubwami mu magambo no mu nyandiko, ibyo bavuga biba bifite ubutware bushingiye ku Ijambo ry’Imana. Ubutumwa bwabo bumeze nk’imbori za sikorupiyo, kubera ko batangaza umunsi wo guhora wa Yehova ubu wegereje (Yesaya 61:2). Mbere y’iherezo ry’ubuzima bw’inzige zo mu buryo bw’umwuka zo muri iki gihe, umurimo Yehova yazishinze wo gutangaza imanza ze uzaba waramaze gusohozwa, bityo bikazababaza abatuka Imana bose binangiye.
17. (a) Ni iki cyatangajwe mu ikoraniro ry’Abigishwa ba Bibiliya ryabaye mu mwaka wa 1919, cyari gutuma ubutumwa bwabo burushaho kuryana? (b) Ni mu buhe buryo abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bababajwe, kandi se babyifashemo bate?
17 Abagize iryo tsinda ry’inzige basazwe n’ibyishimo ubwo mu ikoraniro ryabo ryabaye mu mwaka wa 1919, hatangazwaga igazeti nshya yitwaga L’Age d’Or. Iyo gazeti, yari kuzajya isohoka kabiri mu kwezi, yari igamije gutuma ubuhamya bwabo burushaho kuryana.e Inomero yayo ya 27, yo ku itariki ya 29 Nzeri 1920, yatangazaga uruhare rw’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo mu gutoteza Abigishwa ba Bibiliya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, guhera mu mwaka wa 1918 kugeza mu wa 1919. Mu myaka ya 1920 na 1930, iyo gazeti yababaje abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo ubwo yabashushanyaga ikanatangaza inyandiko zamaganaga ukwivanga kwabo mu bikorwa bya gipolitiki mu buryo bufifitse, cyane cyane nk’amasezerano abayobozi ba Kiliziya Gatolika bagiranye n’abategetsi b’abanyagitugu b’ishyaka ry’Abafashisiti n’irya Nazi. Ibyo byatumye abo bayobozi b’idini “bagira amategeko urwitwazo rw’igomwa” kandi boshya udutsiko tw’inzererezi ngo tugirire nabi ubwoko bw’Imana.—Zaburi 94:20.
Ubutumwa bugezwa ku bayobozi b’isi
18. Ni uwuhe murimo inzige zifite, kandi se habaye iki cyo kwikiranya n’ijwi ry’impanda ya gatanu?
18 Inzige zo muri iki gihe zari zifite umurimo zigomba gukora. Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwagombaga kubwirizwa. Amakosa yagombaga gushyirwa ahagaragara. Intama zazimiye zagombaga gushakwa. Mu gihe izo nzige zasohozaga iyo mirimo, isi yahatiwe kubikurikiranira hafi. Abagize itsinda rya Yohana bumviye amajwi y’impanda z’abamarayika maze bakomeza gutangaza ko amadini yiyita aya gikristo akwiriye gucirwaho iteka na Yehova. Mu kwitabira impanda ya gatanu, Abigishwa ba Bibiliya batsindagirije cyane igice cyihariye cy’izo manza, mu ikoraniro ryabereye i Londres ho mu Bwongereza, kuva ku itariki ya 25 kugeza ku ya 31 Gicurasi 1926. Bahafatiye icyemezo gifite umutwe uvuga ngo “Ubuhamya bureba abayobozi b’isi,” naho mu nzu y’amakoraniro yitwa Royal Albert Hall, bahumvira disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe uvuga ngo “Impamvu ibihangange by’isi bidandabirana—Umuti.” Bukeye bwaho, ikinyamakuru cy’ingenzi cy’i Londres cyatangaje mu magambo arambuye, icyo cyemezo hamwe n’iyo disikuru y’abantu bose uko yakabaye. Nyuma yaho, itsinda ry’inzige ryatanze mu isi yose icyo cyemezo mu nkuru z’ubwami zigera kuri miriyoni 50. Mbega ngo abayobozi b’amadini barashengurwa n’umubabaro! Nyuma y’imyaka myinshi, mu Bwongereza hari hakivugwa iby’ayo magambo aryana.
19. Ni ikihe gikoresho kindi cyo kurwanisha cyahawe inzige z’ikigereranyo, kandi se cyavugaga iki ku nyandiko yatangarijwe i Londres?
19 Muri iryo koraniro, inzige z’ikigereranyo zahawe ibindi bikoresho by’intambara, cyane cyane nk’igitabo gishya cyari gifite umutwe uvuga ngo Gucungurwa (mu Cyongereza). Cyasuzumaga ikimenyetso gitangwa n’Ibyanditswe cyemeza ko “umwana w’umuhungu” cyangwa ubutegetsi, ari bwo Bwami bwo mu ijuru bwa Kristo, bwavutse mu mwaka wa 1914 (Matayo 24:3-14; Luka 21:24-26; Ibyahishuwe 12:1-10). Nanone icyo gitabo cyavugaga iby’inyandiko yasohokeye i Londres mu mwaka wa 1917, yashyizweho umukono n’abakuru b’amadini bageze ku munani bavuzweho ko ari bamwe “mu bagize umubare w’abavugabutumwa bakomeye cyane mu isi.” Bari bahagarariye amadini y’ingenzi y’Abaporotesitanti: Ababatisita, Abakongeregasiyonalisiti, Abaperesibiteriyani, Abepisikopali n’Abametodisiti. Iyo nyandiko yatangazaga ko “ibihe biruhije biriho ubu ari ikimenyetso cy’iherezo ry’ibihe by’Abanyamahanga,” kandi ko “uguhishurwa k’Umwami gushobora kubaho igihe icyo ari cyo cyose.” Ni koko, abo bakuru b’amadini bari baramaze gutahura ikimenyetso cy’ukuhaba kwa Kristo. Ariko se bifuzaga kugira icyo babikoraho? Cya gitabo gisubiza kigira kiti “ikigaragara cyane muri ibyo, ni uko abo bantu ubwabo basinye iyo nyandiko, nyuma yaho baje kuyihakana kandi bagahakana gihamya igaragaza ko turi mu gihe cy’imperuka y’isi no mu gihe cy’umunsi wo kuhaba kwa Kristo ubwa kabiri.”
20. (a) Ni ayahe mahitamo abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bagize ku byerekeye itsinda ry’inzige n’Umwami wazo? (b) Ni nde Yohana avuga ko ayoboye itsinda ry’inzige, kandi se yitwa nde?
20 Aho kugira ngo abayobozi b’amadini batangaze Ubwami bw’Imana bwegereje, bahisemo kuguma ku ruhande rw’isi ya Satani. Ntibashaka kwifatanya n’itsinda ry’inzige hamwe n’Umwami wazo, uwo Yohana yabonye, nk’uko abivuga muri aya magambo ati: “zari zifite n’umwami wazo ari we marayika w’ikuzimu, mu Ruheburayo yitwa Abadoni [bisobanurwa ngo “Kurimbuka”] naho mu Rugiriki yitwa Apoluwoni [bisobanurwa ngo “Umurimbuzi”]” (Ibyahishuwe 9:11). Kubera ko Yesu ari we “marayika w’ikuzimu” n’“Umurimbuzi,” yateje ishyano amadini yiyita aya gikristo. Ariko rero, ntibihagarariye aho!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Gereranya na Yoweli 2:4, 5, 7 (aho udukoko tugereranywa n’amafarashi, ubwoko n’abantu, kandi tukavuza urusaku nk’urw’igare) n’Ibyahishuwe 9:7-9; gereranya nanone Yoweli 2:6, 10 (havuga uburibwe butewe n’icyago cy’udukoko) n’Ibyahishuwe 9:2, 5.
b Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Abunze ubumwe bashyamiranye n’amahanga mu kibaya cyo guciramo imanza,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1962 (mu Gifaransa).
c Tuzirikane ko uyu murongo udashobora gukoreshwa mu kwemeza ko ikuzimu hari umuriro, nk’aho ari ahantu h’umuriro utazima. Yohana avuga ko yabonye umwotsi mwinshi wari umeze nk’umwotsi w’itanura rinini (Ibyahishuwe 9:2). Ntavuga ko abona ibirimi by’umuriro nyamuriro ikuzimu.
d Ijambo ry’Ikigiriki rikoreshwa hano riva ku nshinga ba·sa·niʹzo, akenshi rikoreshwa rishaka kuvuga kubabazwa nyakubabazwa by’agashinyaguro. Icyakora iryo jambo rishobora no gukoreshwa ryerekeza ku mibabaro yo mu mutima. Urugero, muri 2 Petero 2:8, dusoma ko Loti ‘yibabarizaga umutima’ abitewe n’ibibi yabonaga bikorerwa i Sodomu. Abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bo mu gihe cy’intumwa bagezweho n’imibabaro yo mu mutima, nubwo byari bitewe n’indi mpamvu.
e Iyo gazeti yaje kwitwa Consolation mu mwaka wa 1937, hanyuma iza kwitwa Reveillez-vous! mu wa 1946.
[Ifoto yo ku ipaji ya 143]
Ijwi ry’impanda ya gatanu ritangaza ishyano rya mbere mu mahano atatu
[Ifoto yo ku ipaji ya 146]
Imyambi ityaye iri mu mitima y’ababisha b’Umwami (Zaburi 45:5). Igishushanyo kiri hejuru aha cyari giherekejwe n’ayo magambo, ni urugero rumwe mu byatangajwe mu myaka ya 1930, byariye ‘abantu batari bafite ikimenyetso cy’Imana’
[Amafoto yo ku ipaji ya 147]
Royal Albert Hall, ahatangarijwe igitabo Gucungurwa hakanafatirwa icyemezo cyari gifite umutwe uvuga ngo “Ubuhamya bureba abayobozi b’isi”