Igice cya 85
Gushaka Abazimiye
YESU yari ashishikajwe cyane no gushaka abantu bari biteguye gukorera Imana bicishije bugufi. Ni yo mpamvu atahwemye kubashakisha no kuganira na buri wese ku bihereranye n’Ubwami, hakubiyemo n’abanyabyaha ruharwa. Bene abo bantu baramwegereye kugira ngo bamutege amatwi.
Abanditsi n’Abafarisayo babibonye, baneguye Yesu kuko yiyegerezaga abantu bo babonaga ko badakwiriye. Bitotombye bagira bati “uyu yiyegereza abanyabyaha kandi agasangira na bo.” Mbega ukuntu kuri bo ibyo byari bigayitse ugereranyije n’ibyubahiro bari bafite! Abanditsi n’Abafarisayo bafataga abantu bo muri rubanda rwa giseseka nk’umukungugu wo munsi y’ibirenge byabo. Koko rero, bakoreshaga imvugo y’igiheburayo ‛am ha·’aʹrets, ni ukuvuga “abaturage [ab’isi],” kugira ngo bagaragaze ukuntu basuzuguraga bene abo bantu.
Ku rundi ruhande, Yesu yubahaga abantu bose, akabagaragariza ineza n’impuhwe. Ibyo byatumye benshi muri abo bantu boroheje, hakubiyemo n’abantu bari bazwiho kuba ba ruharwa mu gukora ibikorwa bibi, bashishikarira kumutega amatwi. Bite se ku bihereranye n’Abafarisayo banengaga Yesu bamuhora ko yihatiraga gufasha abo babonaga ko badakwiriye?
Yesu yashubije ibyo bamuregaga atanga urugero. Yahereye ku buryo Abafarisayo ubwabo babonaga ibintu, kuko bumvaga ko bari abakiranutsi kandi bafite umutekano mu rugo rw’Imana, naho ba ‛am ha·’aʹrets b’insuzugurwa bo ngo bakaba bari barayobye kandi barazimiye. Umva uko yababajije:
“Ni nde muri mwe waba afite intama ijana, akazimiza imwe muri zo, ntiyasiga izindi mirongo urwenda n’icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye, kugeza aho ari buyibonere? Iyo ayibonye, ayiterera ku bitugu yishimye; yagera mu rugo, agahamagara incuti ze n’abaturanyi be, akababwira ati ‘twishimane, kuko mbonye intama yanjye yari yazimiye.’”
Hanyuma, Yesu yerekanye icyo iyo nkuru yerekezagaho avuga ati “ndababwira yuko mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye, kumurutisha abakiranuka mirongo urwenda n’icyenda badakwiriye kwihana.”
Abafarisayo bumvaga ko ari abakiranutsi, bityo bakaba batari bakeneye kwihana. Imyaka mike mbere y’aho, igihe bamwe muri bo baneguraga Yesu bavuga ko yasangiraga n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha, yarababwiye ati “sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.” Abo Bafarisayo bumvaga ko ari abakiranutsi, ntibabone ko bakeneye kwihana, ntibaheshaga ijuru ibyishimo. Nyamara kandi, abanyabyaha bari barihannye by’ukuri bo batumaga mu ijuru haba ibyishimo.
Kugira ngo Yesu arusheho gushimangira igitekerezo cy’uko kugarurwa kw’abanyabyaha bari barazimiye ari impamvu yo kugira ibyishimo byinshi, yatanze urundi rugero. Yaravuze ati “cyangwa umugore waba afite ibice cumi by’ifeza, yaburamo kimwe, ntiyakongeza itabaza, agakubura mu nzu, akagira umwete wo gushaka kugeza aho akibonera? Iyo akibonye, ahamagara incuti ze n’abaturanyi be, akababwira ati ‘twishimane, kuko mbonye igice nari nabuze.’”
Nuko Yesu aherako agaragaza icyo ibyo byerekezagaho mu buryo busa n’ubwa mbere. Yakomeje avuga ati “ndababwira yuko ari ko haba umunezero mwinshi imbere y’abamarayika b’Imana bishimira umunyabyaha umwe wihannye.”
Mbega ukuntu bishishikaje kuba abamarayika b’Imana bita mu buryo bwuje urukundo ku kugarurwa kw’abanyabyaha bazimiye! Ibyo birashimishije, cyane cyane bitewe n’uko abo bantu bahoze ari ba ‛am ha·’aʹrets boroheje, b’insuzugurwa, baje kuba bamwe mu bazaba mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru. Ibyo byari kuzatuma bagera mu mwanya ukomeye mu ijuru usumba uw’abamarayika! Ariko kandi, aho kugira ngo abamarayika bagire ishyari cyangwa ngo bumve ko bacishijwe bugufi, bishimira babigiranye ukwicisha bugufi ko abo bantu b’abanyabyaha bagiye bahangana kandi bakanesha imimerere imwe n’imwe mu buzima, ibyo bikazatuma bashobora kuba abami n’abatambyi bo mu ijuru b’abanyampuhwe bishyira mu mwanya w’abandi. Luka 15:1-10; Matayo 9:13; 1 Abakorinto 6:2, 3; Ibyahishuwe 20:6.
▪ Kuki Yesu yashyikiranaga n’abanyabyaha ruharwa, kandi se, ibyo byatumye Abafarisayo bamunenga iki?
▪ Abafarisayo babonaga bate abantu bo muri rubanda rwa giseseka?
▪ Ni izihe ngero Yesu yifashishije, kandi se, ni irihe somo dushobora kuzivanamo?
▪ Kuki bishishikaje kuba abamarayika bagaragaza ibyishimo?