Igice cya 86
Umugani w’Umwana Wazimiye
YESU amaze guha Abafarisayo ingero zavugaga ibihereranye no kongera kubona intama yari yazimiye n’igiceri cy’ifeza cyari cyatakaye, yakomeje abaha urundi rugero. Urwo rugero rwavugaga ibihereranye n’umubyeyi wuje urukundo n’ibyo yagiriye abahungu be bombi, buri wese muri bo akaba yarabarwagaho amakosa akomeye.
Mbere na mbere, hari umuto muri bo, ari we ufite umwanya w’ingenzi muri urwo rugero. Yahise akusanya umurage se yari yaramuhaye. Hanyuma, yavuye iwabo ajya kwirundumurira mu mibereho y’ubwiyandarike bukabije. Ariko noneho, umva uko Yesu yaciye uwo mugani, maze urebe niba ushobora kumenya abagomba kuba bashushanywa n’abantu bawuvugwamo.
Yesu yatangiye avuga ati “hariho umuntu wari ufite abahungu babiri. Umuhererezi abwira se, ati ‘Data, mpa umugabane w’ibintu unkwiriye.’ Nuko [se] abagabanya umutungo we.” Ni iki uwo muhungu muto yakoresheje umugabane yahawe?
Yesu yakomeje agira ati “iminsi mike ishize, umuhererezi ateranya ibintu bye byose, aragenda, ajya mu gihugu cya kure, yayisha ibintu bye ubugoryi bwe.” Mu by’ukuri, amafaranga ye yayamariye mu ndaya. Nyuma y’aho haje kubaho ibihe bigoye, nk’uko Yesu yakomeje abivuga muri aya magambo:
“Abimaze byose, inzara nyinshi itera muri icyo gihugu, atangira gukena. Aragenda, ahakwa ku muntu wo muri icyo gihugu, amwohereza mu gikingi cye kuragira ingurube. Yifuza guhazwa n’ibyo izo ngurube zaryaga, ariko ntihagira ubimuha.”
Mbega ukuntu guhatirwa gukora umurimo wo kuragira ingurube byari bitesheje agaciro, kubera ko dukurikije Amategeko, ayo matungo yari ahumanye! Ariko kandi, icyababazaga uwo mwana kurushaho, ni inzara yamuryaga bigatuma agera n’aho yifuza ibyokurya byagaburirwaga ingurube. Kubera ako kaga gakomeye yahuye na ko, Yesu yavuze ko “yisubiyemo [“yagaruye akenge,” NW].”
Yesu yakomeje uwo mugani agira ati “aribwira ati ‘abagaragu ba data ni benshi, kandi bahazwa n’imitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano. Reka mpaguruke, njye kwa data, mubwire nti “Data, nacumu[ri]ye Iyo mu ijuru no mu maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe: mpaka mbe nk’umugaragu wawe.”’ Arahaguruka, ajya kwa se.”
Aha ngaha hari ikintu dukwiriye kuzirikana: iyo se w’uwo mwana aza kuba yaramwadukiriye maze akamukankamira arakaye cyane igihe yavaga mu rugo, wenda uwo mwana ntaba yariyemeje abigiranye umutima umwe nk’uko yabigenje ku bihereranye n’icyo yagombaga gukora. Wenda aba yarafashe umwanzuro wo kugaruka maze akagerageza gushaka akazi ahandi mu gihugu cy’iwabo kugira ngo adahangana na se. Nyamara kandi, ntiyigeze atekereza atyo. Iwabo ni ho yashakaga kuba!
Birumvikana neza ko umubyeyi uvugwa mu mugani wa Yesu ashushanya Data wo mu ijuru wuje urukundo n’imbabazi, Yehova Imana. Kandi wenda ushobora kuba watahuye ko umwana wari warazimiye, cyangwa umwana w’ikirara, ashushanya ba banyabyaha ba ruharwa.
Abafarisayo, ari na bo Yesu yabwiraga ayo magambo, mbere y’aho bari baramuneguye kuko yasangiraga na bene abo bantu. None se, uwo mwana mukuru we yaba ashushanya nde?
Igihe Umwana Wazimiye Yabonekaga
Igihe uwo mwana wari warazimiye, cyangwa umwana w’ikirara uvugwa mu mugani wa Yesu yagarukaga kwa se, yakiriwe ate? Umva uko Yesu yabivuze:
“Agituruka kure, se aramubona, aramubabarira, arirukanka, aramuhobera, aramusoma.” Mbega umubyeyi w’imbabazi n’urugwiro ushushanya neza Data wo mu ijuru, Yehova!
Birashoboka ko uwo mubyeyi yari yarumvise iby’imibereho y’ubwiyandarike y’umwana we. Nyamara kandi, yamwakiriye mu rugo rwe adategereje ko yabanza guhabwa ibisobanuro birambuye. Yesu na we yari afite umutima nk’uwo wo kwakira abantu, agafata iya mbere mu kwegera abanyabyaha n’abakoresha b’ikoro, ari bo bagereranywa n’umwana w’ikirara muri uwo mugani.
Ni iby’ukuri ko uwo mubyeyi urangwa n’ubushishozi uvugwa mu mugani wa Yesu yagize igitekerezo runaka ku birebana no kwicuza k’umwana we ubwo yitegerezaga isura ye yarangwaga n’agahinda no kwiheba, igihe yagarukaga. Ariko kandi, kuba se w’uwo mwana yarafashe iya mbere mu buryo bwuje urukundo, byatumye kwatura ibyaha bye bimworohera, nk’uko Yesu yabivuze agira ati “uwo mwana aramubwira ati ‘Data, nacumu[ri]ye Iyo mu ijuru no mu maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe.’”
Nyamara kandi, igihe uwo mwana yari atararangiza kuvuga ayo magambo, se yari yamaze kugira icyo akora, ategeka abagaragu be ati “mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi, muwumwambike, mumwambike n’impeta ku rutoki n’inkweto mu birenge, muzane n’ikimasa kibyibushye mukibage, turye twishime; kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye, none akaba azutse; yari yarazimiye, none dore arabonetse.” Nuko batangira “kwishima.”
Hagati aho, “umwana we w’imfura [“mukuru,” NW] yari ari mu murima.” Reba niba ushobora kumenya uwo uwo mwana mukuru ashushanya mu gihe wumva igice gisigaye cy’uyu mugani. Yesu yavuze ibihereranye n’uwo mwana mukuru agira ati “amaze kuza, ageze hafi y’urugo, yumva abacuranga n’ababyina. Ahamagara umugaragu, amubaza ibyabaye ibyo ari byo. Aramubwira ati ‘murumuna wawe yaje, none so yamubagiye ikimasa kibyibushye, kuko amubonye ari muzima.’ Undi ararakara, yanga kwinjira: nuko se arasohoka, aramwinginga. Maze asubiza se ati ‘ko maze imyaka myinshi ngukorera, ntabwo nanze itegeko ryawe; ariko hari ubwo wigeze umpa n’agasekurume, ngo nishimane n’incuti zanjye? Maze uyu mwana wawe yaza, wamaze ibyawe abisambanisha, akaba ari we ubagira ikimasa kibyibushye!’”
Ni bande, kimwe n’uwo mwana mukuru, bakemangaga imbabazi zagaragarizwaga abanyabyaha bakanakemanga ibyo kuba baritabwagaho? Si abanditsi n’Abafarisayo? Kubera ko Yesu yabaciriye uwo mugani abitewe n’ukuntu bamunengaga bavuga ko yita ku banyabyaha, birumvikana ko bagomba kuba ari bo bagereranywa na wa mwana mukuru.
Yesu yashoreje uwo mugani aho umubyeyi yingingaga umwana we mukuru agira ati “mwana wanjye, turabana iteka, kandi ibyanjye byose ni ibyawe: ariko kwishima no kunezerwa biradukwiriye rwose, kuko murumuna wawe uyu yari yarapfuye, none arazutse; yari yarazimiye, none dore arabonetse.”
Bityo Yesu arangiza inkuru ye adahishuye icyo uwo mwana mukuru yakoze nyuma y’aho. Icyakora, hashize igihe runaka nyuma y’urupfu rwa Yesu n’izuka rye, ‘abatambyi benshi bumviye uko kwizera,’ bikaba bishoboka ko hari hanakubiyemo bamwe mu bagize itsinda ry’uwo ‘mwana w’imfura,’ ari na bo Yesu yavuganaga na bo muri uyu mugani.
Ariko se, ni bande muri iki gihe bagereranywa n’abo bana bombi? Abo bagomba kuba ari abantu bamenye ibihereranye n’imigambi ya Yehova mu buryo buhagije, ku buryo byababera urufatiro rwo kugirana imishyikirano na we. Uwo mwana mukuru agereranya bamwe mu bagize “umukumbi muto,” cyangwa “[i]torero ry’abana b’imfura banditswe mu ijuru.” Abo bakaba baragize imyifatire imeze nk’iya wa mwana mukuru. Ntibigeze bifuza gutumira itsinda ryo ku isi, ni ukuvuga “izindi ntama,” kuko bumvaga ko ririmo ribahigika rigatuma badakomeza kurangamirwa cyane.
Ku rundi ruhande, umwana w’ikirara ashushanya bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana bitandukanya na bwo bakajya kwirundumurira mu binezeza by’iyi si. Nyuma y’igihe runaka ariko, abo bantu bagaruka bicujije, bakongera kuba abakozi b’Imana b’abanyamwete. Mbega ukuntu uwo mubyeyi agaragariza urukundo n’imbabazi abantu bamenya ko bakeneye kubabarirwa kandi bakamugarukira! Luka 15:11-32, gereranya na NW; Abalewi 11:7, 8; Ibyakozwe 6:7; Luka 12:32; Abaheburayo 12:23; Yohana 10:16.
▪ Ni bande Yesu yabwiraga iby’urwo rugero, cyangwa uwo mugani, kandi kuki?
▪ Ufite umwanya w’ingenzi muri uwo mugani ni nde, kandi ni iki cyamubayeho?
▪ Ni abahe bantu bo mu gihe cya Yesu bagereranywa n’umubyeyi kimwe na wa mwana muto?
▪ Ni mu buhe buryo Yesu yiganye urugero rw’umubyeyi urangwa n’impuhwe uvugwa mu mugani we?
▪ Ni gute wa mwana mukuru yabonye uburyo murumuna we yakiriwe, kandi se, ni gute Abafarisayo bitwaye nk’uwo mwana mukuru?
▪ Umugani wa Yesu werekezwa kuri bande muri iki gihe?