ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w89 1/8 p. 3
  • Idini y’ikinyoma—Malaya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Idini y’ikinyoma—Malaya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ubumalaya mu buryo bw’umwuka imigenzereze irushijeho kuba mibi
  • Urubanza rwa maraya w’akahebwe
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Kulimburwa kwa “Malaya Ukomeye” kuregereje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
  • Malaya mubi—Ukugwa kwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Babuloni Ikomeye ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
w89 1/8 p. 3

Idini y’ikinyoma​—Malaya

1. Abantu benshi babona bate ubumalaya?

ABANTU bamwe bavuga ko ari umwuga wa kera kurusha iyindi ku isi. Mbese ni uwuhe? Ni uwa malaya. Mu mvugo isanzwe, iryo jambo risobanura umugore w’umusambanyi ucuruza umubiri we. Hari igihe kandi iyo myifatire yubahwaga.

2, 3. Umurimo w’Abatambyikazi bo Muri Babuloni ya kera wari utandukanye ute n’Amategeko Yehova yari yarahaye Abisiraeli yerekeranye n’ubumalaya bw’abagabo n’abagore?

2 Dore ibyo dusoma mu nyandiko ya mwarimu S. H. Hooke, umuhanga mu byerekeye ibyavumbuwe mu matongo byerekeranye na Bibiliya, ivuga iby’abatambyi bo muri Babuloni ya Kera: “Ubutambyi nta bwo bwari bwarahariwe abagabo gusa. Abagore nabo bajyaga gutura ibitambo mu nsengero. Kuba umuntu ari umutambyikazi byabaga ari ikintu gikwiye icyubahiro cyinshi, kandi abami benshi, turabizi, beguriye abakobwa babo uwo murimo w’ubutambyi. Abo bagore akenshi babaga bashinzwe umurimo wo kuba abamalaya beguriwe ibigirwamana mu minsi mikuru. . . . Urusengero rwa Ishtari [imanakazi y’uburumbuke n’intambara] rwari rwuzuyemo bene abo bagore benshi cyane.”

3 Ibyo rero byari binyuranye cyane n’iyobokamana Abisiraeli bari bafitiye Imana Yehova. Amategeko iryo shyanga ryari ryarahawe yavugaga atya: “Ntihazagire malaya mu Bisiraelikazi, ntihazagir’uting’abagabo mu Bisiraeli. Ntuzajyan’igisasuro cya malaya cyangw’ibihembo by’utingwa mu nzu y’Uwiteka [Yehova, MN] Imana yawe, ng’uhiguz’umuhigo wose: kukw’ibyo byomb’ar’ibizira, Uwiteka Imana yawe yang’urunuka.” (Gutegeka 23:17, 18) Nta muntu n’umwe rero washoboraga kujyana ibihembo bya malaya mu nzu y’Uwiteka. N’ubwo ntacyo uwo mwuga wasobanuraga mu buryo bw’idini, wari uteye isoni. Abisiraeli bari barahawe iri tegeko ngo: “Ntukononesh’umukobga wawe kumuhindura malaya, kugira ngo igihugu kidakurikiz’ubusambanyi, kikuzur’ibyaha bikomeye.” Amategeko yabuzaga ubulaya hamwe no gutingana byari “ikizira,” yatumaga igihugu cyose kirindwa ari mu buryo bw’umubiri cyangwa mu buryo bw’umwuka.​—Abalewi 19:29; 20:13.

Ubumalaya mu buryo bw’umwuka imigenzereze irushijeho kuba mibi

4. Ni ubuhe bumalaya bubi cyane kurusha ubundi?

4 Ariko, imbere ya Yehova, hari ubundi bumalaya bubi cyane kurusha: ubumalaya mu buryo bw’umwuka. Busobanura kuvuga ko umuntu asenga Imana kandi mu by’ukuri asenga kandi akiyegurira izindi mana. Yerusalemu ya kera yakoze ubumalaya mu buryo bubi cyane igihe yahaga impano amahanga yasambanaga nayo mu buryo bw’umwuka, ubwo ikaba yaranduzaga ukuyoboka Imana kwera.—Ezekieli 16:34.

5, 6. Mu kinyejana cya 20 ni iyihe gahunda ikurikiza ubumalaya mu buryo bw’umwuka, kandi ni ibihe bibazo ibyo bizamura?

5 No mu kinyejana cya 20 urwunge rw’amadini y’isi yose narwo rukora ubumalaya mu buryo bw’umwuka. Kristendomu igize igice kinini cy’iyo gahunda Bibiliya yita “Babuloni Ikomeye, nyina w’abamalaya, kandi nyina w’ibizira byo mw’isi.”—Ibyahishuwe 17:5.

6 Ariko se amaherezo, Babuloni Ikomeye bizayigendekera bite? Mbese wowe hari icyo bikurebaho, ari wowe ari n’abo ukunda? Niba Imana yaraciriyeho iteka abamalaya bo muri Isiraeli ya kera azaciraho ate iteka ibikorwa by’iibulaya mu buryo bw’umwuka biba muri iki gihe cyacu? Inyandiko zikurikira zirasubiza ibyo bibazo hamwe n’ibindi bifitanye isano na byo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze