“Mugende nk’abana b’umucyo”
‘Mwambare umuntu mushya [kamere nshya, MN ], waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri, nk’uko Imana yabishatse.’—ABEFESO 4:24.
1. Ni iyihe migisha abasenga Yehova babona? Kubera iki?
YEHOVA IMANA ni “Se w’imicyo [yo mu ijuru, M N ]” kandi ‘muri we ntiharimo umwijima na muke’ (Yakobo 1:17; 1 Yohana 1:5). Umwana we, Yesu Kristo, yamuvuzeho ati “ni jye mucyo w’isi: unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo” (Yohana 8:12). Ku bw’ibyo rero, abasenga Yehova by’ukuri, abigishwa b’Umwana we, baramurikirwa—mu bwenge, mu myifatire no mu by’umwuka—kandi bakaba “nk’amatabaza mu isi.”—Abafilipi 2:15.
2. Ni irihe tandukaniro ryari ryarahanuwe riri hagati y’ubwoko bw’Imana n’isi?
2 Kera cyane, umuhanuzi Yesaya yahumekewe n’Imana maze ahanura ibihabanye n’ibyo agira ati “dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga; ariko Uwiteka azakurasira, kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho.” Koko rero, abantu bose bari kure y’Imana, bavugwaho ko bari munsi y’ubutware “bw’abategeka iyi si y’umwijima.”—Yesaya 60:2; Abefeso 6:12.
3. Kuki dushishikajwe mu buryo bwimbitse n’inama ya Pawulo iziye igihe?
3 Intumwa Pawulo yashakaga cyane ko bagenzi be b’Abakristo bitandukanya n’umwijima nk’uwo. Yabahuguriye ‘ kutagenda nk’uko abapagani bagenda,’ ahubwo ko ‘bagenda nk’abana b’umucyo’ (Abefeso 4:17; 5:8). Nanone kandi, yabasobanuriye ukuntu bari kubigeraho. Muri iki gihe, amahanga atwikiriwe n’umwijima w’icuraburindi. Isi yarigise mu isayo yo guhenebera mu by’umuco n’imimerere y’iby’umwuka. Abasenga Yehova bafite intambara ikaze bagomba kurwana. Ku bw’ibyo rero, dukwiriye gushishikazwa n’amagambo ya Pawulo.
Iga Kristo
4. Ni iki Pawulo yatekerezaga ubwo yavugaga ati “ntimwize Kristo mutyo”?
4 Amaze kuvuga iby’intego zidafite akamaro z’isi n’umwanda wayo, intumwa Pawulo yerekeje ibitekerezo bye kuri bagenzi be b’Abakristo bo muri Efeso. (Soma Abefeso 4:20, 21.) Pawulo yamaze hafi imyaka itatu abwiriza kandi yigisha muri uwo murwa, bityo akaba agomba kuba yaraziranye na benshi mu bari bagize itorero (Ibyakozwe 20:31-35). Ni yo mpamvu, ubwo yavugaga ati “mwebweho ntimwize Kristo mutyo,” yavugaga icyo yari azi neza, ko Abakristo bo muri Efeso batari barahawe inyigisho yo gukora icyo umuntu yishakiye nta cyo yitayeho, ukuri kugoretse kwirengagizaga imyifatire y’akahebwe yavuzwe kuva ku murongo wa 17 kugeza ku wa 19. Yari azi ko bari barigishijwe inzira y’ukuri y’Ubukristo mu buryo bukwiriye kandi nyakuri nk’uko Yesu Kristo yabitanzemo urugero. Ku bw’iyo mpamvu, ntibari bakigendera mu mwijima nk’uko amahanga yabigenzaga, abubwo bari abana b’umucyo.
5. Kuba mu kuri ibi bya nyirarureshwa no kugira ukuri muri twe bitandukaniye he?
5 Mbega ukuntu ‘ kwiga Kristo’ mu buryo bukwiriye ari iby’ingenzi! Mbese, haba hari uburyo bubi bwo kwiga Kristo? Yego rwose. Mbere, mu Befeso 4:14, Pawulo yari yabanje kuburira abavandimwe agira ati “[ntidukomeze] kuba abana, duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu, n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya.” Uko bigaragara, hari bamwe bari barize ibyerekeye Kristo, ariko bakaba bari bagikomeza kugendera mu nzira z’isi, ndetse bakagerageza kwoshya abandi kugenza batyo. Mbese, ibyo byaba bitugaragarije akaga ko kuba mu kuri, nk’uko bamwe bajya babivuga, aho kukugira muri twe? Mu gihe cya Pawulo, abari bafite ubumenyi budafashije bateshukaga mu buryo bworoshye kandi vuba bohejwe n’abandi, kandi ni na ko bimeze muri iki gihe. Mu kutuburira, Pawulo yakomeje avuga ko Abefeso bagombaga ‘kumva bakigishirizwa muri [Kristo] ibihura n’ukuri ko muri Yesu.’—Abefeso 4:21.
6. Ni gute muri iki gihe dushobora kwiga, kumva no kwigishwa na Kristo?
6 Inshinga ‘ kwiga,’ ‘ kumva,’ no ‘ kwigishwa’ zakoreshejwe na Pawulo, zose zumvikanamo igikorwa cyo kwiga no guhabwa inyigisho, nko mu ishuri. Birumvikana ko muri iki gihe tudashobora kumva, kugira icyo tumenyera kuri Yesu ubwe cyangwa ngo twigishwe na we imbona nkubone. Nyamara kandi, ayobora umurimo wo kwigisha Bibiliya mu isi yose binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45-47; 28:19, 20). Dushobora ‘kwiga Kristo’ mu buryo bukwiriye kandi bw’ukuri niba buri gihe dufata ifunguro ry’umwuka ritangwa n’umugaragu ukiranuka w’ubwenge mu gihe cyaryo, niba twigana umwete, haba ku giti cyacu cyangwa mu itorero, niba dufata igihe cyo gutekereza ku byo twiga kandi tukabishyira mu bikorwa. Nimucyo rero dukoreshe mu buryo bwuzuye ubwo buryo bwose bwaringanijwe kugira ngo rwose dushobore kuvuga ko ‘twamwumvise tukigishirizwa muri we.’
7. Ni ubuhe busobanuro bushobora gutangwa kuri aya magambo yavuzwe na Pawulo ngo “ukuri ko muri Yesu”?
7 Tuzirikane ko nyuma yo kuvuga ibihereranye no kwiga, mu Befeso 4:21, Paulo yongeyeho ati “ibihura n’ukuri ko muri Yesu.” Bamwe mu batanga ibitekerezo ku byerekeye Bibiliya, bagaragaza ko, mu nyandiko ze, Paulo atakunze gukoresha izina bwite rya Yesu. Koko rero, ibyo yabikoze incuro imwe gusa mu ibaruwa yandikiye Abefeso. Mbese, haba hari ikintu kihariye ibyo byaba bisobanura? Birashoboka ko Pawulo yaba yarashakaga kwerekeza ibitekerezo by’umusomyi ku rugero rwa Yesu igihe yari umuntu. Wibuke ko igihe kimwe Yesu yivuzeho ati “ni jye nzira, n’ukuri, n’ubugingo” (Yohana 14:6; Abakolosayi 2:3). Yesu yaravuze ati ‘ni jye kuri,’ kubera ko atakuvuze kandi ngo akwigishe gusa, ahubwo yanakugenderagamo kandi kwari muri we. Ni koko, Ubukristo nyakuri si ikintu kiba mu bitekerezo gusa, ahubwo ni uburyo bwo kubaho. ‘Kwiga Kristo’ hakubiyemo no kwitoza kumwigana tubaho duhuje n’ukuri. Mbese, wigana imibereho ya Yesu mu kubaho kwawe? Mbese, buri munsi ugera ikirenge cyawe mu cye? Mu kubigenza dutyo, ni bwo buryo bwonyine tuzashobora gukomeza kugenda nk’abana b’umucyo.
‘Twiyambure Umuntu wa Kera’
8. Ni ikihe kigereranyo Pawulo yakoresheje mu Befeso 4:22, 24, kandi kuki gikwiriye?
8 Mu kutwereka ko dushobora ‘kwiga Kristo’ kandi tukagenda nk’abana b’umucyo, mu Befeso 4:22-24, Pawulo akomeza avuga ko hariho intambwe eshatu zitandukanye tugomba gutera. Iya mbere muri zo ni iyi igira iti “mukwiriye kwiyambura umuntu wa kera, uheneberezwa no kwifuza gushukana” (Abefeso 4:22). Imvugo ngo ‘kwiyambura’ no ‘ kwambara’ (ku murongo wa 24), yumvikanamo igitekerezo cyo kwambura no kwambara umwenda. Iyo ni imvugo y’ikigereranyo Pawulo yakunze gukoresha kenshi, kandi ni uburyo bugira ingaruka nziza (Abaroma 13:12, 14; Abefeso 6:11-17; Abakolosayi 3:8-12; 1 Abatesalonike 5:8). Iyo umwambaro wacu wanduye cyangwa ukazaho ikizinga, nk’igihe turimo turya, twihutira kuwuvanamo tukambara undi. None se ntitwagombye kugira impungenge dutyo mu gihe haba hari icyanduje imimerere yacu y’iby’umwuka?
9. Ni gute umuntu yakwiyambura umuntu wa kera?
9 Ariko se, ni gute umuntu yakwiyambura umuntu wa kera? Inshinga ‘kwiyambura,’ mu rurimi rw’umwimerere, itondaguye mu gihe bise aorisiti. Icyo gihe cyumvikanisha igikorwa gikozwe incuro imwe gusa cyangwa rimwe ridasubirwaho. Ibyo biratwumvisha ko tugomba kwiyambura “umuntu wa kera” hamwe n’ ‘ingeso zacu za kera’ mu buryo budasubirwaho kandi tumaramaje, mu buryo bwimbitse kandi bwuzuye. Nta bwo ari ikintu dushobora gutekerezaho ubwacu dushakisha umwanzuro cyangwa ngo tube twazuyaza kugikora. Kubera iki?
10. Kuki umuntu agomba kwiyambura umuntu wa kera amaramaje kandi ashikamye?
10 Imvugo ngo “uheneberezwa” igaragaza ko “umuntu wa kera” akomeza kononekara kandi akagenda arushaho kuba mubi mu by’umuco. Mu by’ukuri, abantu bose baguye mu menyo ya rubamba bitewe n’uko baze umucyo wo mu buryo bw’umwuka. Ngiyo ingaruka yo “kwifuza gushukana” kwavuzwe na Pawulo. Irari ry’umubiri rirashukana kubera ko rishobora gusa n’aho nta cyo ritwaye, nyamara kandi amaherezo rikaba ryangiza (Abaheburayo 3:13). Iyo ridakomwe imbere, amaherezo yaryo ni umwanda n’urupfu (Abaroma 6:21; 8:13). Ni yo mpamvu tugomba kwiyambura umuntu wa kera, tukamwivanaho tumaramaje, kandi wese, nk’uko umuntu yiyambura umwenda ushaje, wanduye.
Guhinduka Bashya “mu Mwuka w’Ubwenge”
11. Ni hehe ihinduka ryo mu buryo bw’umwuka rigomba gutangirira?
11 Umuntu waguye mu byondo, ntaba agomba kwiyambura imyambaro yanduye gusa, ahubwo aba agomba no kwiyuhagira umubiri wose mbere yo kwambara indi myambaro isukuye. Ngiyo intambwe ya kabiri umuntu agomba gutera kugira ngo amurikirwe mu buryo bw’umwuka, intambwe yavuzwe na Paulo agira ati ‘muhinduke bashya mu mwuka w’ubwenge bwanyu’ (Abefeso 4:23). Nk’uko intumwa Pawulo yari yabivuze mbere mu murongo wa 17 n’uwa 18, amahanga agendera mu ‘bitagira umumaro byo mu mitima yayo,’ kandi ‘ubwenge bwayo buri mu mwijima.’ Mu by’ukuri, mu bwenge, ari na ho huriro ry’ibyiyumvo no gusobanukirwa ibintu, ni ho iryo hinduka rigomba gutangirira. Ni gute ibyo bishobora gukorwa? Pawulo yasobanuye ko ari ukuvugurura imbaraga zikoresha ubwenge zikaba nshyashya. Izo mbaraga ni izihe?
12. Imbaraga ikoresha ubwenge ni iki?
12 Mbese, imbaraga zikoresha ubwenge bwacu zavuzwe na Pawulo, zaba ari umwuka wera? Oya. Imvugo ngo ‘imbaraga zikoresha ubwenge bwanyu’ ifashwe uko yakabaye ijambo ku rindi isobanurwa ngo “umwuka w’ubwenge bwanyu.” Nta hantu na hamwe muri Bibiliya havugwa ko umwuka wera w’Imana ari uw’umuntu cyangwa igice kimwe mu bigize umuntu. Mbere na mbere, ijambo “umwuka” risobanura “umwuka duhumeka,” ariko kandi, muri Bibiliya rinakoreshwa mu “kuvuga imbaraga zituma umuntu agira imyifatire iyi n’iyi, ibyiyumvo runaka, cyangwa akora igikorwa runaka, cyangwa se agendera mu nzira izi n’izi” (Insight on the Scriptures, umubumbe wa 2, ku ipaji ya 1026). Ku bw’ibyo rero, “umwuka w’ubwenge” ni imbaraga zikoresha ubwenge bwacu.
13. Kuki imitekerereze yacu igomba guhindurwa mishya?
13 Ubusanzwe, ubwenge bwacu budatunganye bubogamiye ku bintu by’umubiri no ku by’ubutunzi (Umubwiriza 7:20; 1 Abakorinto 2:14; Abakolosayi 1:21; 2:18). N’ubwo umuntu yakwiyambura kamere ishaje hamwe n’ibikorwa byayo bibi, mu gihe imitekerereze ye yo kubogamira ku cyaha yaba idahindutse, byatebuka byatinda, ishobora gutuma asubira mu byo yaretse. Mbese, ibyo ntibyagiye bigera ku bantu benshi bagerageje kureka [ibintu runaka], urugero nk’itabi, gusinda, cyangwa se ibindi bikorwa bibi? Niba batarihatiraga guhindura imbaraga ikoresha ubwenge bwabo, gucika ku ngeso yabo byasaga n’aho bidashoboka. Ihinduka nyakuri ryose rigomba kugendana no guhindura imitekerereze mu buryo bwimbitse.—Abaroma 12:2.
14. Ni gute imbaraga ikoresha ubwenge ishobora guhindurwa nshya?
14 Ni gute rero umuntu yahindura izo mbaraga ku buryo zakwerekeza imitekerereze ye mu nzira nziza? Mu Kigiriki, inshinga ‘guhinduka mushya’ iri mu ndagihe, ikaba yumvikanisha igikorwa kigikomeza. Ku bw’ibyo rero, imbaraga ikoresha ubwenge bwacu ishobora guhinduka binyuriye mu kwiga Ijambo ry’Imana ry’ukuri no gufata igihe cyo gutekereza ku cyo risobanura. Abahanga mu bya siyansi batubwira ko mu bwonko bwacu hacamo amabwiriza mu buryo bw’ibimenyetso byo mu rwego rw’amashanyarazi cyangwa urwa shimi, bitembera biva mu myakura imwe bikajya mu yindi, binyuze mu turandaryi twinshi twitwa impuzamyakura. Igitabo The Brain kivuga ko “iyo ibimenyetso bikubiyemo amabwiriza binyuze mu mpuzamyakura, hahita hakorwa uburyo runaka bwo kubika amakuru, bityo ibyo bimenyetso bikahasiga igishushanyo cyabyo.” Iyo ibyo bimenyetso byongeye kuhanyura, imyakura ihita ibimenya maze ikarushaho kubyitabira itazuyaje. Nyuma y’igihe, ibyo bituma mu muntu habamo uburyo bushya bwo gutekereza. Uko dukomeza kwicengezamo amabwiriza meza yo mu buryo bw’umwuka, ni na ko muri twe hagenda hiremamo uburyo bushya bwo gutekereza. Bityo, imbaraga zikoresha ubwenge bwacu zikagenda zihindurwa nshya.—Abafilipi 4:8.
‘Mwambare Umuntu Mushya’
15. Ni mu buhe buryo kamere nshya iba nshya?
15 Hanyuma, Pawulo yaravuze ati “mukambara umuntu mushya [kamere nshya, MN ] , waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri, nk’uko Imana yabishatse” (Abefeso 4:24). Ni koko, Umukristo yambara kamere nshya. Ijambo “nshya” rivugwa aha, nta bwo ryerekeye ku gihe, ahubwo ryerekeye ku mimerere. Nta bwo iyo kamere ari nshya mu buryo bwo kuvuga ikintu gisohotse vuba. Ahubwo, ni indi kamere nshya rwose, kamere nshyashya ‘yaremwe nk’uko Imana yabishatse.’ Mu Bakolosayi 3:10, Pawulo yakoresheje imvugo nk’iyo maze avuga ko ‘ihindurirwa nshya ngo ise n’ishusho y’Iyayiremye.’ Ni gute iyo kamere ihinduka nshya?
16. Kuki dushobora kuvuga ko kamere nshya ‘yaremwe nk’uko Imana yabishatse?’
16 Yehova Imana yaremye abantu babiri ba mbere, Adamu na Eva, mu ishusho Ye kandi basa na We. Bari bararemanywe imico igenga imyifatire n’iyo mu buryo bw’umwuka yabatandukanyaga kandi ikabasumbanya cyane n’inyamaswa (Itangiriro 1:26, 27). N’ubwo ukwigomeka kw’abantu babiri ba mbere kwatumye abantu bose bokamwa n’icyaha no kudatungana, twe, dukomoka kuri Adamu, turacyafite ubushobozi bwo kugaragaza imyifatire myiza n’imico yo mu buryo bw’umwuka. Imana ishaka ko abizera igitambo cy’incungu biyambura kamere ishaje maze bakagira “umudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.”—Abaroma 6:6; 8:19-21; Abagalatiya 5:1, 24.
17. Kuki gukiranuka n’ubudahemuka ari imico iranga umuntu mushya mu buryo buhebuje?
17 Imico ibiri iranga kamere nshya yatsindagirijwe na Pawulo, ni ugukiranuka n’ubudahemuka by’ukuri. Ibyo byongera gutsindagiriza ko kamere nshya ihindurwa nshyashya ihuje n’ishusho y’Iyayiremye. Muri Zaburi 145:17 haratubwira hati “Uwiteka akiranuka mu nzira ze zose, ni umunyarukundo mu mirimo ye yose.” Mu Byahishuwe 16:5 na ho havuga ibyerekeye kuri Yehova hagira hati “wa Wera we, uriho, kandi wahozeho, kandi uzahoraho, uri umukiranutsi.” Mu by’ukuri, gukiranuka n’ubudahemuka ni imico ya ngombwa tugomba kugira, kugira ngo tube abaremwe mu ishusho y’Imana kandi barangwaho ikuzo ryayo. Nimucyo rero tumere nka Zekariya, se wa Yohana Umubatiza, we watewe umwete n’umwuka wera agasingiza Imana [ayishimira ko] yahaye ubwoko bwayo ‘igikundiro cyo kuyikorera umurimo wera mu budahemuka no mu gukiranuka nta gutinya.’—Luka 1:74, 75, MN.
“Mugende nk’Abana b’Umucyo”
18. Ni gute Pawulo yaduhaye ubufasha butuma inzira z’isi tuzibona uko ziri koko?
18 Nyuma yo gusuzuma amagambo ya Pawulo ari mu Befeso 4:17-24 mu buryo burambuye, tubonye byinshi byo gutekerezaho. Kuva ku murongo wa 17 kugeza ku wa 19, Pawulo aduha ubufasha butuma inzira z’iyi si tuzibona uko ziri koko. Kubera ko abakiri muri iyi si banze ubumenyi buva ku Mana kandi bakayinamukaho binangira imitima, bitandukanije n’isoko nyakuri y’ubuzima. Ingaruka y’ibyo yabaye iy’uko imishinga yabo yaranzwemo ubupfapfa no kubura umumaro kubera ko badafite intego cyangwa ubuyobozi nyakuri. Bagenda barushaho gushaya mu buhenebere mu by’umuco no mu by’umwuka. Mbega imimerere ibabaje! Kandi mbega ukuntu dufite impamvu ikomeye ituma dukomeza kugenda nk’abana b’umucyo!
19. Ni iyihe nkunga ya nyuma Pawulo adutera yo gutuma dukomeza kugenda nk’abana b’umucyo?
19 Nanone, ku murongo wa 20 n’uwa 21, Pawulo yatsindagirije akamaro ko kumenya ukuri mu buryo bwimbitse, bitari ibi byo kukumenya mu buryo bujenjetse, ahubwo umuntu akabaho ahuje na ko nk’uko Yesu yabigenje. Hanyuma, kuva ku murongo wa 22 kugeza ku wa 24, adutera inkunga yo kwiyambura kamere ishaje maze tukambara kamere nshya—tubyiyemeje kandi tumaramaje. Hagati aho kandi, tugomba guhora twerekeza ibitekerezo byacu ku bintu bitanduye, no ku buyobozi bwo mu buryo bw’umwuka. Ikirenze ibyo ariko, tugomba gushakira ubufasha kuri Yehova tugenda nk’abana b’umucyo. “Imana yategetse umucyo kuva, uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kritso.”—2 Abakorinto 4:6.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni gute dushobora ‘kwiga Kristo’ muri iki gihe?
◻ Kuki tugomba kwiyambura umuntu wa kera tumaramaje?
◻ Imbaraga ikoresha ubwenge ni iki, kandi ni gute ihindurwa nshya?
◻ Ni iyihe mico iranga umuntu mushya?
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Yesu yaravuze ati “ni jye nzira, n’ukuri, n’ubugingo”
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
‘Mwiyambure umuntu wa kera n’imirimo ye’—umujinya, uburakari, igomwa gutukana, amagambo ateye isoni no kubeshya.—Abakolosayi 3:8, 9
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
‘Mwambare umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri.’—Abefeso 4:24