Ihumure ku bakandamizwa
MBESE, waba warabonye ko mu gihe cyose cy’imibereho yawe, amagambo runaka yagiye asubirwamo incuro nyinshi mu ngingo z’ingenzi zo mu makuru? Mbese, urambiwe guhora usoma amagambo nk’aya ngo intambara, ubwicanyi, amakuba, inzara, n’imibabaro? Ariko kandi mu buryo bugaragara, ijambo rimwe ryagiye ribura mu makuru atangwa. Nyamara kandi, ni ijambo rigaragaza ikintu abantu bakeneye cyane. Iryo jambo ni “ihumure.”
“Guhumuriza” bisobanura “guha imbaraga n’ibyiringiro” no “koroshya agahinda cyangwa umubabaro wa” kanaka. Kubera imivurungano yose isi yagiye igeramo mu kinyejana cya 20, ibyiringiro no gushira agahinda birakenewe mu buryo bukomeye. Ni iby’ukuri ko muri iki gihe bamwe muri twe batengamaye mu by’ubutunzi, kurusha ndetse uko ba sogokuruza bacu bashoboraga kubitekereza. Ibyo ahanini biterwa n’amajyambere yo mu bya siyansi. Ariko kandi, siyansi n’ikoranabuhanga ntibyaduhumurije mu bihereranye no kuvaniraho abantu ibintu byose bibatera imibabaro. Ibyo bintu ni ibihe?
Mu binyejana byinshi byahise, umunyabwenge Salomo yavuze ikintu cy’ibanze gitera imibabaro ubwo yagiraga ati “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Siyansi n’ikoranabuhanga ntibyashoboye guhindura kamere y’umuntu yo gushaka kugira ububasha kuri mugenzi we. Mu kinyejana cya 20, ibyo byatumye habaho ubutegetsi bw’igitugu mu bihugu, hamwe n’intambara za kinyamaswa zishyamiranya ibihugu.
Kuva mu wa 1914, intambara zahitanye abantu basaga miriyoni ijana. Tekereza ukuntu ibyo bigaragaza intimba abantu bafite—imiryango ibarirwa muri za miriyoni iri mu cyunamo ikeneye ihumure. Uretse urupfu rw’agashinyaguro, intambara zinatera imibabaro yo mu bundi buryo. Ku iherezo ry’intambara ya kabiri y’isi yose, mu Burayi hari impunzi zisaga miriyoni 12. Mu myaka ya vuba aha, abasaga miriyoni imwe n’igice bahunze uturere tw’intambara mu Burasirazuba bw’Amajyepfo y’Aziya. Intambara yo muri za Balkans yatumye abasaga miriyoni ebyiri bahunga ingo zabo—akenshi kugira ngo bahunge ibikorwa byo “kweza amoko.”
Nta gushidikanya ko impunzi zikeneye ihumure, cyane cyane abavanwa mu ngo zabo bakajyana utwo bashobora kwikorera gusa, batazi iyo berekeza cyangwa icyo igihe kiri imbere kibahishiye, bo n’imiryango yabo. Abo bantu, ni bamwe mu bakwiriye kugirirwa impuhwe kurusha abandi, bagerwaho n’ingaruka zo gukandamizwa; bakeneye ihumure.
Mu turere tw’isi turimo amahoro kurusha utundi, abantu babarirwa muri za miriyoni baba mu bubata nyabubata bwa gahunda y’iby’ubukungu y’isi yose. Ni iby’ukuri ko bamwe bafite ubutunzi bwinshi bw’iby’umubiri. Ariko kandi, abenshi barwana intambara ya buri munsi yo gushakisha imibereho. Hari benshi bashakisha amacumbi akwiriye. Imibare y’abadafite akazi ntisiba kwiyongera. Ikinyamakuru cyo muri Afurika gitanga umuburo kigira kiti “isi yugarijwe n’ikibazo cy’ubushomeri kitigeze kibaho mbere hose, ku buryo mu mwaka wa 2020 hazaba hamaze kwiyongeraho abandi bantu basaga 1.300.000.000 bashakisha akazi.” Nta gushidikanya, abakandamizwa mu byerekeye ubukungu bakeneye “imbaraga n’ibyiringiro”—ni ukuvuga ihumure.
Kubera imimerere yo kwiheba, bamwe bahindukirira imibereho yo kuba abicanyi. Birumvikana ko ibyo nta kindi bimara kitari ukuzanira ingorane abo barenganya, kandi ibikorwa bihanitse by’ubwicanyi bikongera imimerere yo gukandamizwa. Umutwe mukuru wa vuba aha wo mu kinyamakuru cyitwa The Star cy’i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo, wagiraga uti “umunsi utazibagirana mu mateka y’‘igihugu kirimo ubwicanyi kurusha ibindi ku isi hose.’ ” Iyo ngingo yaho. Kuri uwo munsi umwe, abantu bane barishwe, na ho abagera ku munani bambuwe imodoka zabo ku ngufu. Mu gace kamwe ko mu nkengero z’umujyi gatuwe n’abantu bo mu rwego ruciriritse, habaruwe ibikorwa 17 byo kumena amazu no kuyasahura. Byongeye kandi, habaye ibikorwa byinshi by’ubujura bwibishije intwaro. Nk’uko icyo kinyamakuru cyabivuze, abapolisi bashinzwe umutekano babyise umunsi “w’ituze ugereranyije.” Birumvikana rero ko bene wabo b’abazize ubwo bwicanyi na ba nyir’amazu yamenwe, hamwe na ba nyir’imodoka zibwe, bumva bakandamijwe mu buryo bukomeye. Bakeneye guhabwa icyizere n’ibyiringiro—ni ukuvuga ihumure.
Mu bihugu bimwe na bimwe, hari ababyeyi bacuruza abana babo mu byerekeye ubusambanyi. Mu gihugu kimwe cyo muri Aziya, aho ba mukerarugendo bajya bisukiranya ari benshi bagiye mu “rugendo rw’ubusambanyi,” kivugwaho kuba kirimo abantu b’indaya bagera kuri miriyoni ebyiri, abenshi muri bo bakaba baraguzwe cyangwa barashimuswe bakiri abana. Mbese, hari abantu bakandamijwe kurusha izo nzirakarengane zo kugirirwa impuhwe? Mu gutanga ibitekerezo kuri ubwo bucuruzi bw’akahebwe, igazeti yitwa Time yagize icyo ivuga ku byabereye mu nama yahuje imiryango y’abagore bo mu Burasirazuba bw’Amajyepfo y’Aziya mu wa 1991. Aho ngaho, bagenekerezaga bavuga ko “abagore bagera kuri miriyoni 30 bari baragurishijwe ku isi hose kuva mu myaka ya za 70 rwagati.”
Birumvikana ko abana batagomba kugurishwa ngo bajyanwe kononwa mu busambanyi. Umubare udasiba kwiyongera wabo, ni uw’abafatwa nabi mu buryo bugaragara, cyangwa wenda bakanafatwa ku ngufu n’ababyeyi babo, cyangwa se abo bafitanye isano, iwabo mu rugo. Abo bana bashobora kumara igihe kirekire barashenguwe mu byiyumvo. Nta gushidikanya, kubera ko ari inzirakarengane zakandamijwe, bakeneye ihumure.
Umuntu wa Kera Wavanye Isomo mu Gukandamizwa
Umwami Salomo yahangayikishwaga n’urugero abantu bakandamizwamo. Yanditse agira ati “nsubiye inyuma mbona iby’agahato byose bikorerwa munsi y’ijuru: mbona n’amarira y’abarengana babuze kirengera; ububasha bwari bufitwe n’ababarenganyaga; kandi ntibari bafite uwo kubahumuriza.”—Umubwiriza 4:1.
Niba mbere y’imyaka 3.000 ishize uwo mwami w’umunyabwenge yarabonye ko abakandamizwaga bari bakeneye cyane uwo kubahumuriza, yavuga iki muri iki gihe? Nyamara ariko, Salomo yari azi ko nta muntu udatunganye, habe na we ubwe, washoboraga gutanga ihumure rikenewe n’abantu. Hari hakenewe umuntu ukomeye kurushaho, kugira ngo avaneho imbaraga z’abakandamiza abandi. Mbese, umuntu nk’uwo ariho?
Muri Bibiliya, Zaburi ya 72 igira icyo ivuga ku bihereranye n’umuntu ukomeye wo guhumuriza abantu bose. Iyo zaburi yanditswe n’Umwami Dawidi, se wa Salomo. Amagambo yanditse hejuru yayo, asomwa ngo “Zaburi ya [“ibyerekeye,” NW ] Salomo.” Uko bigaragara, yanditswe n’Umwami Dawidi wari ugeze mu za bukuru, wubahaga uwagombaga kuragwa intebe ye ya cyami. Dukurikije iyo zaburi, uwo muntu yagombaga gukuraho imimerere yo gukandamizwa, akazana ihumure rihoraho. “Mu minsi ye, abakiranutsi bazashisha, kandi hazabaho amahoro menshi, kugeza aho ukwezi kuzashirira. Azatwara ahereye ku nyanja, ageze ku yindi nyanja, kandi . . . ageze ku mpera y’isi.”—Zaburi 72:7, 8.
Mu gihe Dawidi yandikaga ayo magambo, birashoboka ko yaba yaratekerezaga ku muhungu we Salomo. Ariko kandi, Salomo yiboneye ko gukorera abantu mu buryo buvugwa muri iyo zaburi, byari birenze ubushobozi bwe. Yashoboraga gusohoza amagambo y’iyo zaburi mu rugero ruto gusa, kandi akabikorera ishyanga ry’Isirayeli, atari ku bw’inyungu z’isi yose. Uko bigaragara, iyo zaburi y’ubuhanuzi yahumetswe yerekezaga ku muntu ukomeye cyane kurusha Salomo. Uwo se yari nde? Ntiyashoboraga kuba undi utari Yesu Kristo.
Mu gihe marayika yatangazaga ibyo kuvuka kwa Yesu, yaravuze ati “Umwami Imana izamuha intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi” (Luka 1:32). Byongeye kandi, Yesu yiyerekejeho avuga ko ari “ūruta Salomo” (Luka 11:31). Kuva Yesu yazuka akajya iburyo bw’Imana, ubu ari mu ijuru, mu cyicaro ashobora gusohorezamo amagambo yo muri Zaburi 72. Ikindi kandi, Imana yamuhaye ububasha n’ubutware bwo guca ingoyi z’abantu bakandamiza abandi (Zaburi 2:7-9; Daniyeli 2:44). Bityo rero, Yesu ni we ugomba gusohoza amagambo yo muri Zaburi 72.
Vuba Aha, Gukandamizwa Bizashira
Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko umudendezo wo kutongera gukandamizwa n’abantu mu buryo bwose uzabaho vuba aha. Imibabaro hamwe no gukandamizwa bitari byarigeze bibaho, byabayeho muri iki kinyejana cya 20, byari byarahanuwe na Yesu ko ari ibigize ikimenyetso cyagombaga kuranga “imperuka y’isi” [“iherezo rya gahunda y’ibintu,” NW ] (Matayo 24:3). Mu bindi yahanuye, yagize ati “ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami” (Matayo 24:7). Ubwo buhanuzi bwatangiye gusohora mu wa 1914, igihe intambara ya mbere y’isi yose yatangiraga. Yesu yongeyeho ati “kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja” (Matayo 24:12). Ubugome n’ubuhenebere bw’urukundo, byatumye habaho urubyaro rw’abantu b’abagome kandi bakandamiza abandi. Ku bw’ibyo rero, igihe kigomba kuba cyegereje kugira ngo Yesu Kristo agoboke isi, abe Umwami mushya wayo (Matayo 24:32-34). Ibyo se bizaba bisobanura iki ku bantu bakandamizwa, bakaba bizera Yesu Kristo, kandi babona ko ari we uhumuriza abantu washyizweho n’Imana?
Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, nimucyo dusome andi magambo yo muri Zaburi 72 yasohoreye kuri Kristo Yesu: “azakiza umukene, ubwo azataka; n’umunyamubabaro, utagira gitabara. Azababarira uworoheje n’umukene, ubugingo bw’abakene azabukiza. Azacungura ubugingo bwabo, abukize agahato n’urugomo; kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi imbere ye” (Zaburi 72:12-14). Bityo rero, Yesu Kristo, Umwami washyizweho n’Imana, azatuma hatongera kubaho umuntu n’umwe ubabara bitewe no gukandamizwa. Afite ububasha bwo kuvanaho akarengane k’uburyo bwose.
Wenda hari uwavuga ati ‘ibyo ndumva bihebuje, ariko se bite noneho muri iki gihe? Hari irihe humure ku barimo bababara ubu?’ Mu by’ukuri, hari ihumure rigenewe abakandamizwa. Ibice bibiri bikurikira muri iyi gazeti, bizagaragaza ukuntu abantu babarirwa muri za miriyoni ubu bafite ihumure, barikesheje kwihingamo kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana y’ukuri, Yehova, hamwe n’Umwana wayo ikunda, Yesu Kristo. Bene iyo mishyikirano ishobora kuduhumuriza muri ibi bihe bidukandamiza, kandi ishobora kugeza umuntu ku buzima bw’iteka butarangwa no gukandamizwa. Mu isengesho Yesu yatuye Imana, yagize ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.