Ni ryari dushobora kwitega ko Imana yagira icyo ikora?
MU KINYEJANA cya munani M.I.C., umwami w’u Buyuda Hezekiya wari ufite imyaka 39 yamenye ko indwara ye yari kumwica. Iyo nkuru yaramushegeshe maze yinginga Imana mu isengesho ayisaba kumukiza. Imana yamushubije binyuriye ku muhanuzi wayo igira iti “numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe, kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n’itanu.”—Yesaya 38:1-5.
Kuki muri icyo gihe Imana yahagobotse? Mu binyejana runaka mbere y’aho, Imana yari yarasezeranyije umwami w’umukiranutsi Dawidi igira iti “inzu yawe n’ubwami bwawe bizahoraho bidakuka iminsi yose kandi intebe y’ubwami bwawe izakomera iteka ryose.” Nanone kandi, Imana yari yarahishuye ko Mesiya yari kuvukira mu gisekuru cya Dawidi (2 Samweli 7:16; Zaburi 89:21, 27-30; Yesaya 11:1). Igihe Hezekiya yarwaraga, yari atarabyara umuhungu. Ku bw’ibyo rero, umuryango w’abami bakomoka kuri Dawidi washoboraga gucika. Icyatumye Imana igoboka Hezekiya, yagiraga ngo irinde igisekuru Mesiya yari kuzakomokamo.
Kugira ngo Yehova asohoze amasezerano ye, yagiye agoboka ubwoko bwe incuro nyinshi mu gihe cyose cy’amateka ya mbere y’Ubukristo. Mose yavuze impamvu yatumye Abisirayeli bacungurwa bagakurwa mu bucakara bwo mu Misiri agira ati “ni uko Uwiteka abakunda, agashaka gusohoza indahiro yarahiye ba sekuruza banyu, ni cyo cyatumye Uwiteka abakuzayo amaboko menshi.”—Gutegeka 7:8.
Mu kinyejana cya mbere, na bwo Imana yagiraga icyo ikora kugira ngo imigambi yayo isohore. Urugero, Umuyahudi witwaga Sawuli ari mu nzira igana i Damasiko, yabonye iyerekwa mu buryo bw’igitangaza ryamubujije gukomeza kurenganya abigishwa ba Kristo. Ihinduka ry’uwo mugabo waje kuba intumwa Pawulo, ryagize uruhare rw’ingenzi mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu banyamahanga.—Ibyakozwe 9:1-16; Abaroma 11:13.
Mbese Imana yagombaga kugira icyo ikora byanze bikunze?
Mbese kuba Imana yarahagobokaga byari itegeko, cyangwa byabaga bidasanzwe? Ibyanditswe bigaragaza ko kuba Imana yaragiraga icyo ikora, yabikoraga atari uko yabaga igomba kubikora byanze bikunze. N’ubwo Imana yakijije abasore batatu b’Abaheburayo ikabakura mu itanura ryaka umuriro kandi ikarokora Daniyeli mu rwobo rw’intare, ntiyigeze irinda abandi bahanuzi ngo badapfa (2 Ngoma 24:20, 21; Daniyeli 3:21-27; 6:16-22; Abaheburayo 11:37). Petero yakuwe muri gereza mu buryo bw’igitangaza, aho Herode Agiripa wa I yari yamufungiye. Nyamara uwo mwami yari yarishe intumwa Yakobo kandi Imana ntiyigeze ihagoboka ngo ihagarike ubwo bwicanyi (Ibyakozwe 12:1-11). N’ubwo Imana yari yarahaye intumwa ububasha bwo gukiza indwara no kuzura abapfuye, ntiyemeye kuvaniraho Pawulo “ihwa ryo mu mubiri” ryababazaga iyo ntumwa, rikaba rishobora kuba ryari indwara y’umubiri.—2 Abakorinto 12:7-9, NW; Ibyakozwe 9:32-41; 1 Abakorinto 12:28.
Imana ntiyigeze ihagoboka mu gihe cy’inkubi y’ibitotezo Umwami w’Abami w’Umuroma witwaga Nero yagabye ku bigishwa ba Kristo. Abakristo barababajwe, batwikwa ari bazima, kandi bashumurizwa inyamaswa. Icyakora, uko kurwanywa ntikwatunguye Abakristo ba mbere, kandi rwose ibyo ntibyatumye bashidikanya ko Imana ibaho. Yesu yari yaraburiye abigishwa be ko bari kuzajyanwa mu nkiko kandi ko bagombaga guhora biteguye kubabazwa no kwicwa bazira ukwizera kwabo.—Matayo 10:17-22.
Kimwe n’uko Imana yabikoze mu bihe byashize, nta gushidikanya ko no muri iki gihe ishobora kuvana abagaragu bayo mu mimerere iteye akaga, kandi abantu bumva ko yaba yarabarinze, nta wabibagishaho impaka. Icyakora, biragoye ko umuntu yavuga yeruye ko muri iyo mimerere Imana yahagobotse cyangwa itahagobotse. Igihe uruganda rw’i Toulouse rwaturikaga, rwakomerekeje Abagaragu ba Yehova benshi b’indahemuka. Kandi Abakristo b’indahemuka babarirwa mu bihumbi barishwe mu gihe cy’ishyaka rya Nazi no mu nkambi z’Abakomunisiti, cyangwa se bagerwaho n’indi mimerere ibabaje, ariko Imana ntiyagize icyo ikora kugira ngo ibuze ibyo bintu kubaho. Kuki Imana itagira icyo ikora kigaragara ngo igoboke abantu bose yemera?—Daniyeli 3:17, 18.
“Ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose”
Igihe impanuka ibaye, ishobora kugera ku muntu uwo ari we wese, kandi si ngombwa ko aba ari indahemuka ku Mana cyangwa atari yo. Mu gihe rwa ruganda rw’i Toulouse rwaturikaga, Alain na Liliane bararokotse; nyamara hari abantu 30 bapfuye n’abandi babarirwa mu magana barakomereka n’ubwo bitari byaturutse ku makosa yabo. Muri rusange, abantu babarirwa mu bihumbi byinshi bakorerwa urugomo, bakagerwaho n’ingaruka z’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga cyangwa se bakagerwaho n’intambara, kandi nta wavuga ko Imana ari yo nyirabayazana w’amakuba aba yabagwiririye. Bibiliya itwibutsa ko “ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose.”—Umubwiriza 9:11.
Ikirushijeho kuba kibi ni uko abantu bagerwaho n’uburwayi, gusaza, n’urupfu. Ndetse n’abari baratekereje ko Imana yarokoye ubuzima bwabo mu buryo bw’igitangaza, cyangwa bakavuga ko yabakijije indwara mu buryo batari biteze, amaherezo barapfa. Igihe cyo gukuriraho abantu uburwayi, urupfu no ‘guhanagura amarira yose’ ku maso yabo, ntikiragera.—Ibyahishuwe 21:1-4.
Kugira ngo ibyo bizasohore, hari ikintu gikenewe Imana izakora mu rugero rwagutse kandi rudasubirwaho kuruta kuba yagira icyo ikora by’akanya gato. Bibiliya ivuga ikintu cyitwa “umunsi ukomeye w’Uwiteka” (Zefaniya 1:14). Muri icyo gihe Imana izagira icyo ikora mu rugero rwagutse: izavanaho ububi bwose. Abantu bazahabwa uburyo bwo kuba mu mimerere itunganye iteka ryose, aho ‘ibya kera bitazibukwa kandi ntibitekerezwe’ (Yesaya 65:17). Ndetse n’abapfuye bazongera kubaho, ibyo bikazatuma mu by’ukuri ikintu kibi kuruta ibindi mu makuba agera ku bantu kivaho (Yohana 5:28, 29). Kubera ko Imana ifite urukundo n’ineza bitagira ingano, icyo gihe izakemura burundu ibibazo byose by’abantu.
Uko Imana igoboka abantu muri iki gihe
Icyakora, ibyo ntibishaka kuvuga ko hagati aha Imana irebera gusa ari nta cyo yitayeho mu gihe ibiremwa byayo bitaka. Muri iki gihe, Imana iha abantu bose uburyo bwo kuyimenya no kugirana na yo imishyikirano yihariye, ititaye ku bwoko bwabo n’aho baba barakuriye (1 Timoteyo 2:3, 4). Yesu yasobanuye ubwo buryo muri aya magambo ngo “nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye” (Yohana 6:44). Imana yireherezaho abantu bafite imitima itaryarya binyuriye ku butumwa bwiza bw’Ubwami bubwirizwa ku isi hose n’abagaragu bayo.
Byongeye kandi, Imana ubwayo ni yo yiyoborera abantu bashaka ubuyobozi bwayo. Imana ‘yugurura imitima yabo’ binyuriye ku mwuka wera kugira ngo basobanukirwe ibyo ishaka kandi bashyire mu bikorwa ibyo isaba (Ibyakozwe 16:14). Ni koko, Imana itanga igihamya cy’uko yita kuri buri wese muri twe mu buryo bwuje urukundo binyuriye mu kuduha uburyo bwo kuyimenya, kumenya Ijambo ryayo n’imigambi yayo.—Yohana 17:3.
Twarangiza tuvuga ko Imana ifasha abagaragu bayo muri iki gihe, atari ukubarokora mu buryo bw’igitangaza, ahubwo ko ibikora binyuriye mu kubaha umwuka wayo wera n’ “imbaraga zisumba byose” kugira ngo bahangane n’imimerere iyo ari yo yose bahura na yo (2 Abakorinto 4:7). Intumwa Pawulo yaranditse ati “nshobozwa byose na [Yehova Imana] umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:13.
Bityo rero, natwe dufite impamvu zose zo gushimira Imana buri munsi kubera ko yaduhaye ubuzima n’ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose mu isi izaba yakuwemo imibabaro yose. Umwanditsi wa Zaburi yarabajije ati “ibyiza Uwiteka yangiriye byose, ndabimwitura iki? Nzakira igikombe cy’agakiza, nambaze izina ry’Uwiteka” (Zaburi 116:12, 13). Gusoma iyi gazeti buri gihe, bizagufasha gusobanukirwa ibyo Imana yakoze, ibyo ikora n’ibyo izakora. Ibyo bishobora kugushimisha uhereye ubu kandi bikaguha ibyiringiro bikomeye by’igihe kizaza.—1 Timoteyo 4:8.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]
“Ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa.”—Yesaya 65:17
[Amafoto yo ku ipaji ya 5]
Mu bihe bya Bibiliya, Yehova ntiyigeze abuza abantu gutera amabuye Zekariya . . .
nta n’ubwo yabujije Herode gutsembatsemba inzirakarengane
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Igihe kiregereje ubwo imibabaro itazongera kubaho ukundi; ndetse n’abapfuye bakongera kubaho