ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/10 pp. 3-6
  • Bitanze babikunze muri Burezili

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bitanze babikunze muri Burezili
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “NAGIZE NGO NDAROTA”
  • YUMVISE AGOMBA KONGERA GUSUZUMA UKO YAKORAGA UMURIMO
  • UMWARIMU W’UMUZIKA CYANGWA UMUBWIRIZABUTUMWA?
  • “BYABAYE NGOMBWA KO MPAGUMA”
  • Kwemera ibyo Yehova adutumirira bihesha ingororano
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Bitanze babikunze muri Ekwateri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Mbere na nyuma yo kwiga Bibiliya yabonye imbaraga zamufashije guhinduka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Muri Brezili “barumva” ubutumwa bw’Ubwami
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/10 pp. 3-6

Bitanze babikunze muri Burezili

MU MYAKA runaka ishize, uwitwa Rúbia (1), akaba ari mushiki wacu uri mu kigero cy’imyaka 30, yagiye gusura Sandra (2), umupayiniya wo mu itorero rito ryo mu majyepfo ya Burezili. Mu gihe cy’urwo ruzinduko, hari ikintu cyabaye cyakoze Rúbia ku mutima, ku buryo cyahinduye imibereho ye cyane. Icyo kintu ni ikihe? Reka Rúbia akitwibwirire.

“NAGIZE NGO NDAROTA”

Sandra na Rúbia basuye umwigishwa

“Sandra yanjyanye gusura umugore yigishaga Bibiliya. Mu gihe twamwigishaga, yavuze yihitira ati ‘Sandra, hari abakobwa batatu dukorana bashaka kwiga Bibiliya, ariko nababwiye ko bagomba gutegereza. Nzi ko uyu mwaka wose ufite abantu benshi bo kwigisha.’ Nagize ngo ndarota. Abantu bashakaga kumenya Yehova bagombaga gushyirwa ku rutonde, bagategereza igihe abari imbere yabo bazarangiriza kwiga! Mu itorero ryacu, kugira ngo mbone nibura umuntu umwe nigisha Bibiliya byarangoraga. Uwo mwanya, tukiri mu rugo rw’uwo mwigishwa wa Bibiliya, numvise ngize icyifuzo gikomeye cyo gufasha abantu bo muri uwo mugi muto yari atuyemo. Bidatinze, navuye mu mugi munini nabagamo, nimukira muri uwo mugi muto Sandra yakoreragamo umurimo w’ubupayiniya.”

Byaje kugendekera bite Rúbia? Yaravuze ati “nyuma y’amezi abiri gusa mpimukiye, nigishaga Bibiliya abantu 15, kandi bidatinze, kimwe na Sandra nanjye nari mfite urutonde rw’abantu bari bategereje ko nazabona umwanya nkabigisha Bibiliya.”

YUMVISE AGOMBA KONGERA GUSUZUMA UKO YAKORAGA UMURIMO

Diego

Diego (3), umuvandimwe uri mu kigero cy’imyaka 20, yagiye gusura abapayiniya bakoreraga umurimo mu mugi muto wo mu majyepfo ya Burezili witwa Prudentópolis. Urwo ruzinduko rwatumye ahindura uko yabonaga ibintu; mu by’ukuri, rwatumye yongera gusuzuma uko yakoraga umurimo. Yabisobanuye agira ati “nakoraga bike mu itorero, nkabwiriza amasaha make buri kwezi. Ariko igihe nasuraga abo bapayiniya nkumva inkuru bavugaga z’ibyababayeho, nahise ntangira gutekereza ukuntu bo bari bishimiye gukora umurimo mu gihe jye ntawukoranaga umwete. Igihe nabonaga ukuntu bari bishimye, numvise nifuje kugira imibereho ifite intego nk’iyabo.” Diego amaze kubasura, yatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya.

Ese kimwe na Diego, waba uri Umuhamya ukiri muto wifatanya mu murimo wo kubwiriza kandi ukajya mu materaniro ya gikristo, ariko ukaba ubwiriza by’umuhango gusa udafite ibyishimo? Niba ari uko bimeze se, ushobora kugira ibyo uhindura mu mibereho yawe kugira ngo usogongere ku byishimo biterwa no gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho? Birumvikana ko gutekereza ko ugiye guhara ubuzima bwiza wari ufite bishobora kuguca intege. Ariko kandi, hari abakiri bato benshi bahisemo kubigenza batyo. Bagize ubutwari bwo guhindura intego n’ibyifuzo bari bafite, kugira ngo bakorere Yehova mu rugero rwagutse kurushaho. Reka dusuzume n’urugero rwa Bruno.

UMWARIMU W’UMUZIKA CYANGWA UMUBWIRIZABUTUMWA?

Bruno yigisha gitari

Mu myaka runaka ishize, uwitwa Bruno (4) ufite imyaka 28, yize mu ishuri rikomeye ry’umuzika, kandi yari afite intego yo kuzajya ayobora umutwe w’abaririmbyi. Mu by’ukuri, yarize aba umuhanga ku buryo bajyaga bamutumirira kuyobora umutwe munini w’abaririmbyi baririmba indirimbo za karahanyuze. Yashoboraga kubona akazi kamuhesha umushahara utubutse. Bruno yaravuze ati “icyakora numvaga hari ikintu mbuze mu buzima bwanjye. Nari nariyeguriye Yehova, ariko nari nzi neza ko ntakoraga ibyo nshoboye byose, kandi byambuzaga amahwemo. Nabwiye Yehova mu isengesho uko numvaga meze, kandi nganira n’abavandimwe b’inararibonye mu itorero. Maze kubitekerezaho nitonze, nafashe umwanzuro wo gushyira umurimo wo kubwiriza imbere nkawurutisha umuzika. Navuye mu ishuri ry’umuzika, niyemeza kujya gukorera umurimo ahantu hari hakenewe ababwiriza b’Ubwami.” Uwo mwanzuro we wageze ku ki?

Bruno yimukiye mu mugi wa Guapiara (utuwe n’abaturage bagera ku 7.000), uri ku birometero 260 uturutse mu mugi wa São Paulo. Ryari ihinduka rikomeye. Yaravuze ati “nimukiye mu kazu gato, katagiraga firigo na televiziyo kandi sinashoboraga gukoresha interineti. Ariko kandi, iyo nzu yari ifite ibintu ntari mfite mbere. Yari ifite akarima k’imboga n’ibiti byera imbuto.” Igihe Bruno yakoreraga umurimo mu itorero ryaho rito, incuro imwe mu cyumweru yafataga igikapu agashyiramo ibyokurya, amazi n’ibitabo, akurira ipikipiki ye akajya kubwiriza mu biturage. Abantu benshi muri ako gace ntibari barigeze bumva ubutumwa bwiza. Yaravuze ati “nigishaga Bibiliya abantu bagera kuri 18. Kubona ukuntu abo bantu bigaga Bibiliya bahinduraga imibereho yabo, byatumaga ngira ibyishimo byinshi.” Yongeyeho ati “icyo gihe ni bwo namenye ko nabonye cya kintu numvaga mbuze, ari cyo kunyurwa bitewe no gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Sinari kwigera numva nyuzwe ntyo iyo nza gukurikirana intego zo gushaka ubutunzi.” None se Bruno yakuraga he amafaranga yo kumutunga aho yabwirizaga mu mugi wa Guapiara? Yashubije amwenyura ati “nigisha abantu gucuranga gitari.” Mu rugero runaka yari akiri umwarimu w’umuzika.

“BYABAYE NGOMBWA KO MPAGUMA”

Bianca na Juliana bari kubwiriza

Mariana (5), uri hafi kugira imyaka 30, na we yari mu mimerere nk’iya Bruno. Yari umwavoka, ariko nubwo ako kazi katumaga abona amafaranga menshi, yumvaga mu by’ukuri atanyuzwe. Yaravuze ati “numvaga meze nk’‘uwiruka inyuma y’umuyaga’” (Umubw 1:17). Abavandimwe na bashiki bacu benshi bamuteye inkunga yo gutekereza ku murimo w’ubupayiniya. Mariana amaze kubitekerezaho, we n’incuti ze, ari zo Bianca (6), Caroline (7) na Juliana (8), bafashe umwanzuro wo gufasha itorero ry’i Barra do Bugres, umugi uri mu gace kitaruye, hafi ya Boliviya, ku birometero bibarirwa mu bihumbi uturutse iwabo. Byaje kugenda bite?

Mariana na Caroline baganiriza umuntu kuri Bibiliya

Mariana agira ati “nari mfite intego yo kuhamara amezi atatu. Ariko icyo gihe cyagiye kurangira mfite abantu 15 nigisha Bibiliya. Birumvikana ko bari bakeneye cyane gufashwa kugira ngo bagire amajyambere. Ku bw’ibyo, nabuze aho mpera mbabwira ko nari ngiye kugenda. Byabaye ngombwa ko mpaguma.” Icyo ni cyo ba bashiki bacu bane bose bakoze. Ese uwo murimo Mariana yari asigaye akora, waba waratumye arushaho kumva afite ubuzima bufite intego? Yaravuze ati “kuba Yehova ankoresha kugira ngo mfashe abantu kugira imibereho myiza kurushaho, bituma numva nezerewe. Kumenya ko nkoresha igihe cyanjye n’imbaraga zanjye nkora ibintu bifite agaciro nyakuri, ni umugisha rwose.” Caroline yagaragaje muri make uko buri wese muri abo bashiki bacu bane yumva ameze agira ati “iyo ndyamye nijoro, mba numva nyuzwe cyane kuko mba nakoresheje imbaraga zanjye nteza imbere inyungu z’Ubwami. Ikintu mpora nerekejeho ibitekerezo mu mibereho yanjye ni uko nafasha abo nigisha Bibiliya. Kubona ukuntu bagira amajyambere biranshimisha cyane. Nibonera ukuri kw’amagambo agira ati ‘nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza.’”—Zab 34:8.

Umubare w’abavandimwe na bashiki bacu bakiri bato bo hirya no hino ku isi ‘bitanga babikunze’ kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu duce twitaruye, ugenda wiyongera kandi ibyo bishimisha Yehova cyane (Zab 110:3; Imig 27:11). Abo babwiriza bitanga babikunze na bo babona imigisha myinshi ya Yehova.—Imig 10:22.

“Nta cyo twabuze”

João Paulo na Noemi bayobora icyigisho

Igihe João Paulo n’umugore we Noemi bavugaga ko bifuza kujya gukorera umurimo ahantu hari hakenewe ababwiriza benshi kurushaho, hari abantu bababwiye amagambo abaca intege. Hari bamwe mu bagize itorero bababwiraga bati “mugiye kwiteza ubukene mwimukira mu mugi muto.” “Ese ubwo mujyanywe n’iki? Mu itorero ryacu na ho turacyafite byinshi byo gukora.” João Paulo yaravuze ati “nubwo ibyo bitekerezo byabaga bitanganywe umutima mwiza, ntibyaburaga kuduca intege.” Icyakora, ubu João Paulo na Noemi bamaze imyaka myinshi bakorera umurimo mu gace gakeneye ababwiriza benshi, kandi bishimira ko bakomeye ku mwanzuro wabo wo kwagura umurimo. João Paulo agira ati “kuva jye n’umugore wanjye twagera hano, nta cyo twabuze. Ku birebana n’ibintu bifite agaciro by’ukuri, dufite byinshi biruta ibyo twari dufite.” Noemi yongeyeho ati “byari bikwiriye rwose ko dufata uwo mwanzuro.”

Kugira ngo umuntu abone ibimutunga ari mu mugi muto ntibiba byoroshye. None se abo bantu bimukiye mu duce twitaruye, bakora iki kugira ngo babone amafaranga yo kubatunga? Bihangiye imirimo. Bamwe bigisha icyongereza cyangwa urundi rurimi, bakigisha abanyeshuri nyuma y’amasomo, bagakora imirimo y’ubudozi, bagasiga amarangi ku mazu cyangwa bagakora akandi kazi kose bashobora gukora igihe gito. Ni iki abantu bose bakorera umurimo ahantu hakenewe ababwiriza benshi bemeranyaho? Bose bemera ko imigisha babona ibibagiza ingorane bahura na zo.

Ikibazo cyo gukumbura iwabo

Tiago ari kubwiriza mu ruhame

Tiago agira ati “nkimara kwimukira mu itorero rishya, natangiye kumva ncitse intege. Muri uwo mugi hari ababwiriza bake cyane, kandi nta n’ikintu cyo kwirangaza washoboraga kuhabona. Natangiye gukumbura iwacu. Nari nzi ko ngomba kugira icyo nkora kugira ngo ntakomeza gucika intege. Ku bw’ibyo natangiye kwihatira kumenyana n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero, kandi rwose byaramfashije. Nabonye incuti nshya, kandi mu gihe gito nongeye kugira ibyishimo, numva meze nk’aho ndi iwacu.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze